ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ururimi rw'amarenga yo mu Rwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • 2 Ibyo ku Ngoma 21
  • Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

Ibivugwa mu 2 Ngoma

      • Yehoramu, umwami w’u Buyuda (1-11)

      • Ubutumwa bwanditswe na Eliya (12-15)

      • Iherezo ribi rya Yehoramu (16-20)

2 Ibyo ku Ngoma 21:1

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Cyangwa “arasinzira asanga ba sekuruza.”

Impuzamirongo

  • +1Bm 22:50

2 Ibyo ku Ngoma 21:3

Impuzamirongo

  • +2Ng 11:5, 23
  • +2Bm 8:16

2 Ibyo ku Ngoma 21:4

Impuzamirongo

  • +Abc 9:5, 6

2 Ibyo ku Ngoma 21:5

Impuzamirongo

  • +2Bm 8:17-19

2 Ibyo ku Ngoma 21:6

Impuzamirongo

  • +1Bm 14:7, 9; Hos 4:1
  • +2Ng 22:2; Neh 13:26

2 Ibyo ku Ngoma 21:7

Impuzamirongo

  • +2Sm 23:5; Zb 89:20, 28; Yer 33:20, 21
  • +2Sm 7:12, 16; 1Bm 11:36; Zb 132:11

2 Ibyo ku Ngoma 21:8

Impuzamirongo

  • +Int 27:40
  • +1Bm 22:47; 2Bm 8:20-22

2 Ibyo ku Ngoma 21:10

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Ni ukuvuga, kugeza igihe iki gitabo cyandikwaga.

Impuzamirongo

  • +Yos 21:13; 2Bm 19:8
  • +2Ng 15:2; Yer 2:13

2 Ibyo ku Ngoma 21:11

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Cyangwa “basambana mu buryo bw’umwuka.”

Impuzamirongo

  • +Gut 12:2

2 Ibyo ku Ngoma 21:12

Impuzamirongo

  • +2Bm 2:1, 11
  • +2Ng 17:3
  • +1Bm 15:11; 2Ng 14:2, 5

2 Ibyo ku Ngoma 21:13

Impuzamirongo

  • +1Bm 16:25, 33
  • +Kuva 34:15; Yer 3:8
  • +2Bm 9:22
  • +2Ng 21:4

2 Ibyo ku Ngoma 21:16

Impuzamirongo

  • +1Bm 11:14; 2Ng 33:11; Yes 10:5
  • +Yos 13:1, 2; 2Sm 8:1
  • +2Ng 17:11

2 Ibyo ku Ngoma 21:17

Impuzamirongo

  • +1Bm 14:25, 26
  • +2Ng 22:1

2 Ibyo ku Ngoma 21:18

Impuzamirongo

  • +Ibk 12:21-23

2 Ibyo ku Ngoma 21:19

Impuzamirongo

  • +2Ng 16:13, 14; Yer 34:4, 5

2 Ibyo ku Ngoma 21:20

Impuzamirongo

  • +1Bm 2:10
  • +2Ng 24:24, 25; 28:27

Byose

2 Ngoma 21:11Bm 22:50
2 Ngoma 21:32Ng 11:5, 23
2 Ngoma 21:32Bm 8:16
2 Ngoma 21:4Abc 9:5, 6
2 Ngoma 21:52Bm 8:17-19
2 Ngoma 21:61Bm 14:7, 9; Hos 4:1
2 Ngoma 21:62Ng 22:2; Neh 13:26
2 Ngoma 21:72Sm 23:5; Zb 89:20, 28; Yer 33:20, 21
2 Ngoma 21:72Sm 7:12, 16; 1Bm 11:36; Zb 132:11
2 Ngoma 21:8Int 27:40
2 Ngoma 21:81Bm 22:47; 2Bm 8:20-22
2 Ngoma 21:10Yos 21:13; 2Bm 19:8
2 Ngoma 21:102Ng 15:2; Yer 2:13
2 Ngoma 21:11Gut 12:2
2 Ngoma 21:122Bm 2:1, 11
2 Ngoma 21:122Ng 17:3
2 Ngoma 21:121Bm 15:11; 2Ng 14:2, 5
2 Ngoma 21:131Bm 16:25, 33
2 Ngoma 21:13Kuva 34:15; Yer 3:8
2 Ngoma 21:132Bm 9:22
2 Ngoma 21:132Ng 21:4
2 Ngoma 21:161Bm 11:14; 2Ng 33:11; Yes 10:5
2 Ngoma 21:16Yos 13:1, 2; 2Sm 8:1
2 Ngoma 21:162Ng 17:11
2 Ngoma 21:171Bm 14:25, 26
2 Ngoma 21:172Ng 22:1
2 Ngoma 21:18Ibk 12:21-23
2 Ngoma 21:192Ng 16:13, 14; Yer 34:4, 5
2 Ngoma 21:201Bm 2:10
2 Ngoma 21:202Ng 24:24, 25; 28:27
  • Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
  • 1
  • 2
  • 3
  • 4
  • 5
  • 6
  • 7
  • 8
  • 9
  • 10
  • 11
  • 12
  • 13
  • 14
  • 15
  • 16
  • 17
  • 18
  • 19
  • 20
Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
2 Ibyo ku Ngoma 21:1-20

Igitabo cya kabiri cy’Ibyo ku Ngoma

21 Yehoshafati arapfa,* bamushyingura hamwe na ba sekuruza mu Mujyi wa Dawidi. Umuhungu we Yehoramu aramusimbura aba umwami.+ 2 Abavandimwe be, ari bo bahungu ba Yehoshafati, ni Azariya, Yehiyeli, Zekariya, Azariya, Mikayeli na Shefatiya. Bose bari abahungu ba Yehoshafati umwami wa Isirayeli. 3 Papa wabo yari yarabahaye impano nyinshi cyane z’ifeza na zahabu n’ibintu by’agaciro kenshi hamwe n’imijyi ikikijwe n’inkuta yo mu Buyuda,+ ariko ubwami abuha Yehoramu+ kuko ari we wari imfura.

4 Igihe Yehoramu yasimburaga papa we akaba umwami, yicishije inkota abavandimwe be bose+ ndetse na bamwe mu bayobozi bo muri Isirayeli, kugira ngo akomeze ubwami bwe. 5 Yehoramu yabaye umwami afite imyaka 32, amara imyaka umunani ategekera i Yerusalemu.+ 6 Yakoze ibyaha nk’ibyo abami ba Isirayeli+ bakoze, akora nk’ibyo abo mu muryango wa Ahabu bari barakoze, kuko yari yarashatse+ umukobwa wa Ahabu. Yakomeje gukora ibyo Yehova yanga. 7 Icyakora Yehova ntiyashatse kurimbura abo mu muryango wa Dawidi, bitewe n’isezerano yari yaragiranye na Dawidi,+ igihe yamubwiraga ko mu muryango we hari gukomeza guturuka abami.+

8 Mu gihe cya Yehoramu, Abedomu bigometse ku Buyuda+ bishyiriraho umwami.+ 9 Nuko Yehoramu n’abakuru b’ingabo ze barambuka, bari kumwe n’amagare ye yose y’intambara. Nijoro arabyuka yica Abedomu bari bamugose, hamwe n’abayoboraga abagendera ku magare y’intambara. 10 Ariko Edomu yakomeje kwigomeka ku Buyuda kugeza n’uyu munsi.* Icyo gihe ni bwo n’abantu b’i Libuna+ batangiye kumwigomekaho, kuko yari yarataye Yehova Imana ya ba sekuruza.+ 11 Na we yari yarubatse ahantu hirengeye ku misozi+ yo mu Buyuda, atuma abaturage b’i Yerusalemu bahemukira Imana,* ayobya abaturage bo mu Buyuda.

12 Nuko aza kubona ibaruwa iturutse ku muhanuzi Eliya+ igira iti: “Yehova Imana ya sogokuruza wawe Dawidi aravuze ati: ‘ntiwiganye urugero rwa papa wawe Yehoshafati+ cyangwa ngo wigane urugero rwa Asa+ umwami w’u Buyuda. 13 Ahubwo wiganye urugero rubi rw’abami ba Isirayeli+ utuma Abayuda n’abaturage b’i Yerusalemu bahemukira+ Imana, nk’uko abo mu muryango wa Ahabu babigenje+ kandi wishe abavandimwe bawe+ bo mu muryango wa papa wawe, bari beza kukurusha. 14 Ubwo rero, Yehova agiye guteza ibyago bikomeye abantu bawe, abahungu bawe, abagore bawe n’ibyawe byose. 15 Uzarwara indwara nyinshi, harimo n’indwara y’amara, ku buryo uko uzagenda uremba, amara yawe azasohoka bitewe n’iyo ndwara.’”

16 Nuko Yehova ateza+ Yehoramu Abafilisitiya+ n’Abarabu+ bari hafi y’Abanyetiyopiya. 17 Batera u Buyuda, binjira muri icyo gihugu ku ngufu, batwara ibintu byose byari mu nzu y’umwami,+ bajyana abahungu be n’abagore be, bamusigira umuhungu umwe gusa, ari we Yehowahazi+ wari bucura bwe. 18 Nyuma y’ibyo byose Yehova amuteza indwara idakira y’amara.+ 19 Nyuma y’igihe, ubwo hari hashize imyaka ibiri yuzuye, uburwayi bwe butuma amara asohoka, nuko apfa ababara cyane. Icyakora abaturage be ntibamutwikiye imibavu nk’uko babikoreye ba sekuruza.+ 20 Yabaye umwami afite imyaka 32, amara imyaka umunani ategekera i Yerusalemu. Nta muntu n’umwe wababajwe n’urupfu rwe. Nuko bamushyingura mu Mujyi wa Dawidi,+ ariko ntiyashyinguwe mu irimbi ry’abami.+

Ibyasohotse mu Marenga (2017-2025)
Sohoka
Injira
  • Ururimi rw'amarenga yo mu Rwanda
  • Yohereze
  • Hitamo
  • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
  • Amategeko agenga Imikoreshereze
  • Ibijyanye n'ibanga
  • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
  • JW.ORG
  • Injira
Yohereze