Imigani
31 Aya ni amagambo y’umwami Lemuweli akubiyemo ubutumwa bukomeye, mama we yamubwiye kugira ngo amwigishe:+
2 Umva mwana wanjye!
Mwana wanjye nibyariye.
Mwana wanjye nasabye Imana nkongeraho n’isezerano.*+
4 Lemuweli we, ntibikwiriye ko abami banywa divayi.
Ibyo ntibikwiriye rwose ku bami,
Kandi ntibikwiriye ko abayobozi babaza bati: “Inzoga yanjye iri he?”+
5 Kugira ngo batanywa maze bakibagirwa amategeko,
Kandi bakarenganya aboroheje.
6 Ibinyobwa bisindisha mubihe abagiye gupfa,+
Na divayi muyihe abafite agahinda kenshi mu mutima,+
7 Mubareke banywe kugira ngo bibagirwe ubukene bwabo,
Kandi ntibongere kwibuka ibibazo bafite.
8 Ujye uvuganira abadashobora kuvuga,
Kandi uburanire abagiye gupfa bose.+
9 Ujye ubumbura akanwa kawe uce imanza zitabera,
Urenganure aboroheje n’abakene.+
א [Alefu]
10 Umugore ushoboye* kumubona ntibyoroshye.+
Arusha agaciro amabuye yo mu nyanja.*
ב [Beti]
11 Umugabo we aramwiringira n’umutima we wose,
Kandi nta kintu cyiza amuburana.
ג [Gimeli]
12 Igihe cyose uwo mugore akiriho,
Akorera umugabo we ibintu byiza si ibibi.
ד [Daleti]
13 Ashaka ubwoya n’ubudodo bwiza cyane
Kandi yishimira gukoresha amaboko ye.+
ה [He]
14 Ameze nk’amato y’abacuruzi.+
Ibyokurya bye abikura kure cyane.
ו [Wawu]
ז [Zayini]
16 Yitegereza umurima akawushima, maze akawugura.
Atera uruzabibu arukuye mu byo yunguka.
ח [Heti]
17 Aba yiteguye gukora imirimo ikomeye,+
Kandi akorana umwete.
ט [Teti]
18 Ubucuruzi bwe bukomeza kunguka.
Akomeza gukora kugeza nijoro.
י [Yodi]
19 Afata igiti gitunganyirizwaho ubudodo n’icyo babuzingiraho,
Akaboha imyenda.+
כ [Kafu]
20 Afasha aboroheje,
Kandi agira ubuntu agaha abakene.+
ל [Lamedi]
21 Ntahangayikira abo mu rugo rwe mu gihe cy’imbeho,
Kuko bose baba bambaye imyenda ishyuha.
מ [Memu]
22 Ni we wibohera ibyo kwiyorosa.
Imyenda ye iba iboshye mu budodo bwiza cyane.*
נ [Nuni]
23 Umugabo we amenyekana mu marembo y’umujyi,+
Aho aba yicaranye n’abakuru bo mu gihugu.
ס [Sameki]
24 Aboha imyenda akayigurisha,
Agakora n’imikandara akayiha abacuruzi ngo bayigurishe.
ע [Ayini]
25 Arangwa n’ubutwari,
Kandi abantu baramwubaha. Ntatinya ejo hazaza.
פ [Pe]
26 Ibyo avuga biba birimo ubwenge,+
Kandi amagambo ye aba arimo ubugwaneza.
צ [Tsade]
27 Akurikiranira hafi ibyo mu rugo rwe,
Kandi si umunebwe.+
ק [Kofu]
28 Abana be barahaguruka bakamushima.
Umugabo we na we arahaguruka akamushima, avuga ati:
ר [Reshi]
29 “Abagore bashoboye* ni benshi,
Ariko wowe urabaruta bose.”
ש [Shini]
30 Ubwiza bushobora gushukana kandi uburanga ni ubusa,+
Ariko umugore utinya Yehova ni we uzashimwa.+
ת [Tawu]