ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ururimi rw'amarenga yo mu Rwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • Ibyakozwe 26
  • Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

Ibivugwa mu gitabo cy’Ibyakozwe

      • Pawulo yiregurira imbere ya Agiripa (1-11)

      • Pawulo asobanura uko yabaye Umukristo (12-23)

      • Uko Fesito na Agiripa bitwaye bamaze kumva Pawulo (24-32)

Ibyakozwe 26:1

Impuzamirongo

  • +Ibk 25:13

Ibyakozwe 26:2

Impuzamirongo

  • +Ibk 24:5, 9

Ibyakozwe 26:3

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Byabaga ari ibikorwa cyangwa amategeko adashingiye ku Byanditswe, bari barigishijwe n’abigisha bo mu idini ry’Abayahudi.

Ibyakozwe 26:4

Impuzamirongo

  • +Gal 1:13, 14

Ibyakozwe 26:5

Impuzamirongo

  • +Ibk 23:6; Flp 3:4, 5
  • +Ibk 22:3

Ibyakozwe 26:6

Impuzamirongo

  • +Ibk 24:15

Ibyakozwe 26:7

Impuzamirongo

  • +Ibk 24:20, 21

Ibyakozwe 26:10

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “abera.”

Impuzamirongo

  • +Yoh 16:2; Ibk 8:3; 1Kor 15:9; Gal 1:13; 1Tm 1:13
  • +Ibk 9:1, 2, 14

Ibyakozwe 26:11

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Ni ahantu Abayahudi bahuriraga kugira ngo basenge kandi basome Ibyanditswe. Reba Ibisobanuro by’amagambo.

Ibyakozwe 26:13

Impuzamirongo

  • +Ibk 9:3-5; 22:6-8

Ibyakozwe 26:14

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Cyangwa “gukomeza gutera imigeri ku mihunda birakugora.”

Ibyakozwe 26:16

Impuzamirongo

  • +Ibk 22:14, 15; Gal 1:11, 12; 1Tm 1:12

Ibyakozwe 26:17

Impuzamirongo

  • +Ibk 22:21; Rom 11:13

Ibyakozwe 26:18

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Cyangwa “ufungure amaso yabo.”

  • *

    Umurage ni umutungo umubyeyi aha abana be cyangwa undi muntu.

Impuzamirongo

  • +Yes 61:1
  • +Kol 1:13
  • +Yoh 8:12; 2Kor 4:6
  • +Efe 2:1, 2
  • +1Yh 3:5

Ibyakozwe 26:20

Impuzamirongo

  • +Ibk 9:22
  • +Ibk 9:28
  • +Mat 3:8

Ibyakozwe 26:21

Impuzamirongo

  • +Ibk 21:30, 31

Ibyakozwe 26:22

Impuzamirongo

  • +Luka 24:27, 44; Rom 3:21

Ibyakozwe 26:23

Impuzamirongo

  • +Zb 22:7; 35:19; Yes 50:6; 53:5
  • +Zb 16:10
  • +Zb 18:49; Yes 11:10; Luka 2:30-32

Ibyakozwe 26:26

Impuzamirongo

  • +Yoh 18:20

Ibyakozwe 26:31

Impuzamirongo

  • +Ibk 23:26, 29; 25:24, 25

Ibyakozwe 26:32

Impuzamirongo

  • +Ibk 25:11, 12

Byose

Ibyak. 26:1Ibk 25:13
Ibyak. 26:2Ibk 24:5, 9
Ibyak. 26:4Gal 1:13, 14
Ibyak. 26:5Ibk 23:6; Flp 3:4, 5
Ibyak. 26:5Ibk 22:3
Ibyak. 26:6Ibk 24:15
Ibyak. 26:7Ibk 24:20, 21
Ibyak. 26:10Yoh 16:2; Ibk 8:3; 1Kor 15:9; Gal 1:13; 1Tm 1:13
Ibyak. 26:10Ibk 9:1, 2, 14
Ibyak. 26:13Ibk 9:3-5; 22:6-8
Ibyak. 26:16Ibk 22:14, 15; Gal 1:11, 12; 1Tm 1:12
Ibyak. 26:17Ibk 22:21; Rom 11:13
Ibyak. 26:18Yes 61:1
Ibyak. 26:18Kol 1:13
Ibyak. 26:18Yoh 8:12; 2Kor 4:6
Ibyak. 26:18Efe 2:1, 2
Ibyak. 26:181Yh 3:5
Ibyak. 26:20Ibk 9:22
Ibyak. 26:20Ibk 9:28
Ibyak. 26:20Mat 3:8
Ibyak. 26:21Ibk 21:30, 31
Ibyak. 26:22Luka 24:27, 44; Rom 3:21
Ibyak. 26:23Zb 22:7; 35:19; Yes 50:6; 53:5
Ibyak. 26:23Zb 16:10
Ibyak. 26:23Zb 18:49; Yes 11:10; Luka 2:30-32
Ibyak. 26:26Yoh 18:20
Ibyak. 26:31Ibk 23:26, 29; 25:24, 25
Ibyak. 26:32Ibk 25:11, 12
  • Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
  • 1
  • 2
  • 3
  • 4
  • 5
  • 6
  • 7
  • 8
  • 9
  • 10
  • 11
  • 12
  • 13
  • 14
  • 15
  • 16
  • 17
  • 18
  • 19
  • 20
  • 21
  • 22
  • 23
  • 24
  • 25
  • 26
  • 27
  • 28
  • 29
  • 30
  • 31
  • 32
Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
Ibyakozwe 26:1-32

Ibyakozwe n’intumwa

26 Agiripa+ abwira Pawulo ati: “Wemerewe kwiregura.” Nuko Pawulo arambura ukuboko atangira kwiregura ati:

2 “Mwami Agiripa, ku birebana n’ibintu byose Abayahudi+ bandega, ndumva rwose nishimiye ko uyu munsi ngiye kwiregurira imbere yawe, 3 cyane cyane ko uzi neza imigenzo* yose y’Abayahudi n’impaka zabo. None rero, ndakwinginze ngo untege amatwi wihanganye.

4 “Mu by’ukuri, uko nari mbayeho kuva nkiri muto, mba mu gihugu cyacu ndetse n’i Yerusalemu, Abayahudi bose barabizi.+ 5 Baranzi kuva kera. Niba bakwemera kubihamya, bazi neza ko nari Umufarisayo,+ nkabaho mu buryo buhuje n’amategeko y’agatsiko k’idini ryacu+ akurikizwa nta guca ku ruhande. 6 Nyamara kuba niringira isezerano Imana yahaye ba sogokuruza,+ ni byo byatumye nshyirwa mu rubanza. 7 N’imiryango 12 y’Abisirayeli yiringira kuzabona iryo sezerano risohora, akaba ari na yo mpamvu yihatira gukorera Imana umurimo wera ku manywa na nijoro. Mwami, ibyo byiringiro ni byo bituma Abayahudi bandega.+

8 “None se kuki mutekereza ko Imana idashobora kuzura abapfuye? 9 Njye natekerezaga ko rwose ngomba kurwanya cyane Yesu w’i Nazareti. 10 Ibyo nabikoreye i Yerusalemu, kandi nafungiye abigishwa* benshi muri gereza,+ kuko nari narahawe ububasha n’abakuru b’abatambyi.+ Iyo babaga bagomba kwicwa, nashyigikiraga ko bicwa. 11 Nabahaniraga kenshi mu masinagogi* yose nkabahatira kureka ibyo bizera, kandi kubera ko nari mbarakariye cyane, byatumye njya kubatotereza no mu yindi mijyi.

12 “Mwami, ngihugiye muri ibyo, igihe nari mu rugendo njya i Damasiko, mfite ubutware n’ububasha nahawe n’abakuru b’abatambyi, 13 ubwo nari mu nzira ku manywa, nabonye urumuri ruturutse mu ijuru rumurika cyane kurusha izuba, rurangota njye n’abo twari dufatanyije urugendo.+ 14 Twese tumaze kwikubita hasi, numva ijwi rimbwira mu Giheburayo riti: ‘Sawuli, Sawuli, kuki untoteza? Uri kurwanya umurimo w’Imana kandi ibyo ni wowe bibabaza.’* 15 Ariko ndavuga nti: ‘uri nde Nyakubahwa?’ Umwami aravuga ati: ‘ndi Yesu, uwo utoteza. 16 None rero haguruka. Dore igitumye nkwiyereka: Ni ukugira ngo ngutoranye umbere umukozi, kandi uzahamye ibintu wabonye n’ibyo nzakwereka binyerekeyeho.+ 17 Nzagukiza Abayahudi, ngukize n’abanyamahanga ngiye kugutumaho,+ 18 kugira ngo ubafashe gusobanukirwa*+ kandi ubahindure bave mu mwijima+ bajye mu mucyo.+ Nanone bareke kuyoborwa na Satani+ ahubwo bayoborwe n’Imana, bityo ibababarire ibyaha+ maze ibahe umurage* nk’uko yawuhaye abandi bayizera.’

19 “Kubera iyo mpamvu rero, Mwami Agiripa, sinigeze nanga kumvira ibyo neretswe bivuye mu ijuru, 20 ahubwo nabanje kubwiriza ubutumwa bwiza ab’i Damasiko,+ nkurikizaho ab’i Yerusalemu+ n’abo mu gihugu cyose cy’i Yudaya n’abanyamahanga, kugira ngo bihane, bagarukire Imana kandi bakore ibikorwa bigaragaza ko bihannye.+ 21 Ibyo ni byo byatumye Abayahudi bamfatira mu rusengero bagashaka kunyica.+ 22 Icyakora kubera ko Imana yamfashije, kugeza n’uyu munsi ndacyakomeza kubwiriza aboroheje n’abakomeye, ariko nta cyo mvuga kitari ibyo Abahanuzi na Mose bavuze ko byari kuzabaho.+ 23 Bavuze ko Kristo yagombaga kubabazwa,+ akaba uwa mbere wari kuzurwa+ kandi ko yari agiye gutangariza ubutumwa bwiza Abayahudi n’abantu bo mu bindi bihugu kugira ngo babone umucyo.”+

24 Nuko mu gihe yari akivuga ibyo bintu yiregura, Fesito avuga mu ijwi riranguruye ati: “Urasaze Pawulo! Ubumenyi bwawe bwinshi buragushajije!” 25 Ariko Pawulo aravuga ati: “Nyakubahwa Fesito, sinsaze! Ahubwo ndavuga amagambo y’ukuri kandi ashyize mu gaciro. 26 Mu by’ukuri, umwami mvugana na we nta bwoba mfite, azi neza ibyo bintu. Nemera ntashidikanya ko nta na kimwe muri ibyo bintu ayobewe, kuko bitakorewe mu ibanga.+ 27 Mwami Agiripa, ese wizera ibyavuzwe n’Abahanuzi? Nzi ko ubyizera.” 28 Ariko Agiripa abwira Pawulo ati: “Mu gihe gito tuvuganye, wari ugiye kumpindura Umukristo.” 29 Pawulo na we aravuga ati: “Ndasaba Imana ko haba mu gihe gito cyangwa mu gihe kirekire, yaba wowe, ndetse n’abandi banyumva uyu munsi, bamera nk’uko nanjye meze, ariko bo badafunzwe.”

30 Nuko umwami arahaguruka, maze guverineri na Berenike n’abantu bari bicaranye, na bo barahaguruka. 31 Ariko mu gihe bavaga aho, batangira kuvugana bati: “Uyu muntu nta kintu akora gikwiriye kumwicisha cyangwa kumufungisha.”+ 32 Nanone Agiripa abwira Fesito ati: “Uyu muntu yari kurekurwa iyo aza kuba atarajuririye Kayisari.”+

Ibyasohotse mu Marenga (2017-2025)
Sohoka
Injira
  • Ururimi rw'amarenga yo mu Rwanda
  • Yohereze
  • Hitamo
  • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
  • Amategeko agenga Imikoreshereze
  • Ibijyanye n'ibanga
  • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
  • JW.ORG
  • Injira
Yohereze