ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ururimi rw'amarenga yo mu Rwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • Ezekiyeli 3
  • Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

Ibivugwa muri Ezekiyeli

      • Ezekiyeli asabwa kurya umuzingo Imana yamuhaye (1-15)

      • Ezekiyeli asabwa kuba umurinzi (16-27)

        • Kutita ku bintu byatumye bagibwaho n’umwenda w’amaraso (18-21)

Ezekiyeli 3:1

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “rya icyo ubonye.”

Impuzamirongo

  • +Ibh 10:9, 10

Ezekiyeli 3:3

Impuzamirongo

  • +Zb 119:103; Yer 15:16; Ibh 10:9, 10

Ezekiyeli 3:6

Impuzamirongo

  • +Yona 3:4, 5; Mat 11:21

Ezekiyeli 3:7

Impuzamirongo

  • +Luka 10:16
  • +Kuva 34:9; Yer 3:3; 5:3

Ezekiyeli 3:8

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Cyangwa “uruhanga.”

Impuzamirongo

  • +Yer 1:18, 19; 15:20; Mika 3:8

Ezekiyeli 3:9

Impuzamirongo

  • +Yes 50:7
  • +Yer 17:18

Ezekiyeli 3:11

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “abo mu bwoko bwawe.”

Impuzamirongo

  • +2Bm 24:12, 14
  • +Ezk 2:5

Ezekiyeli 3:12

Impuzamirongo

  • +Ezk 8:3

Ezekiyeli 3:13

Impuzamirongo

  • +Ezk 1:24
  • +Ezk 10:16

Ezekiyeli 3:15

Impuzamirongo

  • +Ezk 1:3
  • +Yer 23:9

Ezekiyeli 3:17

Impuzamirongo

  • +Yes 21:8; 62:6; Yer 6:17
  • +Yes 58:1; Ezk 33:7

Ezekiyeli 3:18

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Cyangwa “ariko ni wowe nzabaza amaraso ye.”

Impuzamirongo

  • +Ibk 2:40; 1Tm 4:16
  • +Ezk 33:4
  • +Ezk 33:8

Ezekiyeli 3:19

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Cyangwa “ubugingo bwawe.”

Impuzamirongo

  • +Ezk 33:9; Ibk 18:6; 20:26

Ezekiyeli 3:20

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Cyangwa “ariko ni wowe nzabaza amaraso ye.”

Impuzamirongo

  • +Ezk 18:24, 26; 33:12, 18
  • +Lew 19:17; Ezk 33:6; Heb 13:17

Ezekiyeli 3:21

Impuzamirongo

  • +Img 17:10; Ezk 33:14, 15; Yak 5:19, 20

Ezekiyeli 3:22

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “ukuboko kwa Yehova kwanjeho.”

Ezekiyeli 3:23

Impuzamirongo

  • +Ezk 1:27, 28
  • +Ezk 1:1

Ezekiyeli 3:24

Impuzamirongo

  • +Ezk 2:2; Dan 10:19

Ezekiyeli 3:27

Impuzamirongo

  • +Ezk 24:27; 33:22
  • +Mat 11:15
  • +Yes 30:9

Byose

Ezek. 3:1Ibh 10:9, 10
Ezek. 3:3Zb 119:103; Yer 15:16; Ibh 10:9, 10
Ezek. 3:6Yona 3:4, 5; Mat 11:21
Ezek. 3:7Luka 10:16
Ezek. 3:7Kuva 34:9; Yer 3:3; 5:3
Ezek. 3:8Yer 1:18, 19; 15:20; Mika 3:8
Ezek. 3:9Yes 50:7
Ezek. 3:9Yer 17:18
Ezek. 3:112Bm 24:12, 14
Ezek. 3:11Ezk 2:5
Ezek. 3:12Ezk 8:3
Ezek. 3:13Ezk 1:24
Ezek. 3:13Ezk 10:16
Ezek. 3:15Ezk 1:3
Ezek. 3:15Yer 23:9
Ezek. 3:17Yes 21:8; 62:6; Yer 6:17
Ezek. 3:17Yes 58:1; Ezk 33:7
Ezek. 3:18Ibk 2:40; 1Tm 4:16
Ezek. 3:18Ezk 33:4
Ezek. 3:18Ezk 33:8
Ezek. 3:19Ezk 33:9; Ibk 18:6; 20:26
Ezek. 3:20Ezk 18:24, 26; 33:12, 18
Ezek. 3:20Lew 19:17; Ezk 33:6; Heb 13:17
Ezek. 3:21Img 17:10; Ezk 33:14, 15; Yak 5:19, 20
Ezek. 3:23Ezk 1:27, 28
Ezek. 3:23Ezk 1:1
Ezek. 3:24Ezk 2:2; Dan 10:19
Ezek. 3:27Ezk 24:27; 33:22
Ezek. 3:27Mat 11:15
Ezek. 3:27Yes 30:9
  • Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
  • 1
  • 2
  • 3
  • 4
  • 5
  • 6
  • 7
  • 8
  • 9
  • 10
  • 11
  • 12
  • 13
  • 14
  • 15
  • 16
  • 17
  • 18
  • 19
  • 20
  • 21
  • 22
  • 23
  • 24
  • 25
  • 26
  • 27
Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
Ezekiyeli 3:1-27

Ezekiyeli

3 Maze arambwira ati: “Mwana w’umuntu we, rya icyo ureba imbere yawe.* Rya uyu muzingo maze ugende uvugane n’Abisirayeli.”+

2 Nuko ndasama angaburira uwo muzingo. 3 Arongera arambwira ati: “Mwana w’umuntu we, rya uyu muzingo nguhaye, uwuzuze mu nda yawe.” Ntangira kuwurya, mu kanwa undyohera nk’ubuki.+

4 Arambwira ati: “Mwana w’umuntu we, sanga Abisirayeli ubabwire amagambo yanjye. 5 Kuko ntagutumye ku bantu bavuga ururimi rutumvikana cyangwa ururimi rutazwi, ahubwo ngutumye ku Bisirayeli. 6 Singutumye ku bantu bo mu bihugu byinshi, bavuga ururimi rutumvikana cyangwa ururimi rutazwi, rurimo amagambo udashobora gusobanukirwa. Iyo nza kuba ari bo ngutumyeho, bo bari kukumva.+ 7 Ariko Abisirayeli ntibazemera kukumva, kuko badashaka kunyumva.+ Abisirayeli bose bafite imitwe ikomeye n’imitima itumva.+ 8 Dore natumye mu maso hawe hakomera nko mu maso habo, n’impanga* yawe ntuma ikomera nk’impanga yabo.+ 9 Natumye impanga yawe ikomera nka diyama, ndetse kurusha ibuye rikomeye cyane.+ Ntukabatinye kandi ntugaterwe ubwoba no mu maso habo kuko ari ibyigomeke.”+

10 Yakomeje ambwira ati: “Mwana w’umuntu we, zirikana amagambo yose nkubwira kandi uyatege amatwi. 11 Jya muri bene wanyu* bajyanywe mu kindi gihugu ku ngufu,+ uvugane na bo. Bakumva cyangwa batakumva, ubabwire uti: ‘ibi ni byo Umwami w’Ikirenga Yehova avuga.’”+

12 Nuko umwuka uranterura+ maze numva ijwi rikomeye cyane ryirangira, rivuga riti: “Ikuzo rya Yehova nirisingirizwe ahantu he.” 13 Numva urusaku rw’amababa ya bya biremwa yakoranagaho+ n’urusaku rw’inziga zari iruhande rwabyo,+ numva n’ijwi ryahindaga cyane. 14 Nuko umwuka uranterura uranjyana maze ngenda mbabaye, mfite uburakari bwinshi mu mutima wanjye kandi imbaraga za Yehova zari zindiho. 15 Njya i Telabibu kureba abari barajyanyweyo ku ngufu, bari batuye ku ruzi rwa Kebari,+ maze ngumana na bo aho bari batuye.+ Namaranye na bo iminsi irindwi mfite agahinda.

16 Iyo minsi irindwi irangiye, Yehova yavuganye nanjye arambwira ati:

17 “Mwana w’umuntu we, nakugize umurinzi w’Abisirayeli.+ Niwumva amagambo nkubwira, ugende ubagezeho imiburo yanjye.+ 18 Nimbwira umuntu mubi nti: ‘uzapfa!’ Nawe ntumuburire, ngo ugire icyo uvuga uburira umuntu mubi kugira ngo areke imyifatire ye mibi maze akomeze kubaho,+ azapfa azize ibyaha bye kuko ari mubi,+ ariko ni wowe nzaryoza urupfu rwe.*+ 19 Ariko nuburira umuntu mubi, akanga kureka ibibi bye n’imyifatire ye mibi, azapfa azize icyaha cye, ariko wowe uzaba urokoye ubuzima bwawe.*+ 20 Icyakora umukiranutsi nareka gukiranuka kwe, agakora ibibi, nzashyira imbere ye ikintu gishobora kumusitaza kandi azapfa.+ Nuba utaramuburiye azapfa azize icyaha cye kandi ibikorwa bye byo gukiranuka yakoze ntibizibukwa, ariko ni wowe nzaryoza urupfu rwe.*+ 21 Nuba waraburiye umukiranutsi kugira ngo adakora icyaha kandi koko ntakore icyaha, azakomeza kubaho kubera ko yaburiwe+ kandi nawe uzaba urokoye ubuzima bwawe.”

22 Igihe nari aho ngaho, imbaraga za Yehova zanjeho,* maze arambwira ati: “Haguruka ujye mu kibaya, ni ho nzavuganira nawe.” 23 Nuko ndahaguruka njya mu kibaya, ngiye kubona mbona ikuzo rya Yehova rihahagaze,+ rimeze nk’ikuzo nari nabonye ku ruzi rwa Kebari,+ maze nikubita hasi nubamye. 24 Hanyuma umwuka unyinjiramo utuma mpagarara,+ maze uvugana nanjye, urambwira uti:

“Genda wikingiranire mu nzu yawe. 25 Naho wowe mwana w’umuntu, bazakubohesha imigozi ku buryo utazashobora gusohoka ngo ubajyemo. 26 Nzatuma ururimi rwawe rufata hejuru mu kanwa kawe, uhinduke ikiragi kandi ntuzongera kubacyaha kuko ari ibyigomeke. 27 Ariko nimvugana nawe, nzafungura akanwa kawe maze ubabwire uti:+ ‘uku ni ko Umwami w’Ikirenga Yehova avuga.’ Uwumva niyumve+ n’uwanga kumva yange kumva, kuko ari abantu b’ibyigomeke.+

Ibyasohotse mu Marenga (2017-2025)
Sohoka
Injira
  • Ururimi rw'amarenga yo mu Rwanda
  • Yohereze
  • Hitamo
  • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
  • Amategeko agenga Imikoreshereze
  • Ibijyanye n'ibanga
  • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
  • JW.ORG
  • Injira
Yohereze