ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ururimi rw'amarenga yo mu Rwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • 1 Ibyo ku Ngoma 15
  • Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

Ibivugwa mu 1 Ngoma

      • Abalewi bajyana Isanduku i Yerusalemu (1-29)

        • Mikali agaya Dawidi (29)

1 Ibyo ku Ngoma 15:1

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Cyangwa “ahashinga.”

Impuzamirongo

  • +2Sm 7:1, 2; 1Ng 16:1; Zb 132:1-5

1 Ibyo ku Ngoma 15:2

Impuzamirongo

  • +Kub 4:15; Gut 10:8

1 Ibyo ku Ngoma 15:3

Impuzamirongo

  • +2Sm 6:12; 1Ng 13:5

1 Ibyo ku Ngoma 15:4

Impuzamirongo

  • +Kub 3:2, 3
  • +1Ng 6:1

1 Ibyo ku Ngoma 15:6

Impuzamirongo

  • +1Ng 6:29, 30

1 Ibyo ku Ngoma 15:7

Impuzamirongo

  • +1Ng 23:6-8

1 Ibyo ku Ngoma 15:8

Impuzamirongo

  • +Kuva 6:18, 22

1 Ibyo ku Ngoma 15:10

Impuzamirongo

  • +Kuva 6:16, 18

1 Ibyo ku Ngoma 15:11

Impuzamirongo

  • +2Sm 8:17
  • +1Sm 22:20; 1Bm 2:27, 35

1 Ibyo ku Ngoma 15:13

Impuzamirongo

  • +2Sm 6:3
  • +2Sm 6:8
  • +Kub 4:15; Gut 31:9

1 Ibyo ku Ngoma 15:15

Impuzamirongo

  • +Kuva 25:14; Kub 4:6; 2Ng 5:9

1 Ibyo ku Ngoma 15:16

Impuzamirongo

  • +Zb 33:2
  • +1Ng 16:5; 2Ng 5:12, 13

1 Ibyo ku Ngoma 15:17

Impuzamirongo

  • +1Ng 6:31, 33; 25:5
  • +1Ng 6:31, 39; 25:1, 2; Zb 83:Amagambo abanza
  • +1Ng 6:31, 44

1 Ibyo ku Ngoma 15:18

Impuzamirongo

  • +1Ng 25:9

1 Ibyo ku Ngoma 15:19

Impuzamirongo

  • +1Ng 6:31-33
  • +1Ng 25:1
  • +1Ng 13:8

1 Ibyo ku Ngoma 15:20

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “Alamoti,” ijambo rikoreshwa mu muziki ritazwi neza icyo risobanura. Rishobora kuba ryerekeza ku majwi yo hejuru yaririmbwaga n’abana b’abakobwa cyangwa ab’abahungu.

Impuzamirongo

  • +Zb 46:Amagambo abanza

1 Ibyo ku Ngoma 15:21

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “Sheminiti.” Bishobora kuba byerekeza ku kuntu baregera igikoresho cy’umuziki kigacuranga ijwi ryo hasi.

Impuzamirongo

  • +1Ng 16:4, 5
  • +Zb 6:Amagambo abanza

1 Ibyo ku Ngoma 15:22

Impuzamirongo

  • +1Ng 15:27

1 Ibyo ku Ngoma 15:24

Impuzamirongo

  • +1Ng 16:4, 6

1 Ibyo ku Ngoma 15:25

Impuzamirongo

  • +2Sm 6:4, 5, 12
  • +1Ng 13:14

1 Ibyo ku Ngoma 15:26

Impuzamirongo

  • +2Sm 6:13

1 Ibyo ku Ngoma 15:27

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Reba Ibisobanuro by’amagambo.

Impuzamirongo

  • +2Sm 6:14, 15

1 Ibyo ku Ngoma 15:28

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Ni igikoresho cy’umuziki. Reba Ibisobanuro by’amagambo.

Impuzamirongo

  • +1Ng 13:8
  • +1Ng 16:4, 6
  • +2Sm 6:5

1 Ibyo ku Ngoma 15:29

Impuzamirongo

  • +1Ng 17:1
  • +1Sm 18:27; 2Sm 3:13, 14
  • +2Sm 6:16

Byose

1 Ngoma 15:12Sm 7:1, 2; 1Ng 16:1; Zb 132:1-5
1 Ngoma 15:2Kub 4:15; Gut 10:8
1 Ngoma 15:32Sm 6:12; 1Ng 13:5
1 Ngoma 15:4Kub 3:2, 3
1 Ngoma 15:41Ng 6:1
1 Ngoma 15:61Ng 6:29, 30
1 Ngoma 15:71Ng 23:6-8
1 Ngoma 15:8Kuva 6:18, 22
1 Ngoma 15:10Kuva 6:16, 18
1 Ngoma 15:112Sm 8:17
1 Ngoma 15:111Sm 22:20; 1Bm 2:27, 35
1 Ngoma 15:132Sm 6:3
1 Ngoma 15:132Sm 6:8
1 Ngoma 15:13Kub 4:15; Gut 31:9
1 Ngoma 15:15Kuva 25:14; Kub 4:6; 2Ng 5:9
1 Ngoma 15:16Zb 33:2
1 Ngoma 15:161Ng 16:5; 2Ng 5:12, 13
1 Ngoma 15:171Ng 6:31, 33; 25:5
1 Ngoma 15:171Ng 6:31, 39; 25:1, 2; Zb 83:Amagambo abanza
1 Ngoma 15:171Ng 6:31, 44
1 Ngoma 15:181Ng 25:9
1 Ngoma 15:191Ng 6:31-33
1 Ngoma 15:191Ng 25:1
1 Ngoma 15:191Ng 13:8
1 Ngoma 15:20Zb 46:Amagambo abanza
1 Ngoma 15:211Ng 16:4, 5
1 Ngoma 15:21Zb 6:Amagambo abanza
1 Ngoma 15:221Ng 15:27
1 Ngoma 15:241Ng 16:4, 6
1 Ngoma 15:252Sm 6:4, 5, 12
1 Ngoma 15:251Ng 13:14
1 Ngoma 15:262Sm 6:13
1 Ngoma 15:272Sm 6:14, 15
1 Ngoma 15:281Ng 13:8
1 Ngoma 15:281Ng 16:4, 6
1 Ngoma 15:282Sm 6:5
1 Ngoma 15:291Ng 17:1
1 Ngoma 15:291Sm 18:27; 2Sm 3:13, 14
1 Ngoma 15:292Sm 6:16
  • Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
  • 1
  • 2
  • 3
  • 4
  • 5
  • 6
  • 7
  • 8
  • 9
  • 10
  • 11
  • 12
  • 13
  • 14
  • 15
  • 16
  • 17
  • 18
  • 19
  • 20
  • 21
  • 22
  • 23
  • 24
  • 25
  • 26
  • 27
  • 28
  • 29
Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
1 Ibyo ku Ngoma 15:1-29

Igitabo cya mbere cy’Ibyo ku Ngoma

15 Nuko Dawidi akomeza kubaka amazu mu Mujyi wa Dawidi, atunganya ahantu ho gushyira Isanduku y’Imana y’ukuri kandi ahubaka* ihema ryo kuyishyiramo.+ 2 Icyo gihe ni bwo Dawidi yavuze ati: “Nta wundi muntu uzaheka Isanduku y’Imana y’ukuri, keretse Abalewi kuko ari bo Yehova yatoranyije ngo bajye baheka Isanduku ya Yehova kandi bamukorere igihe cyose.”+ 3 Dawidi ateranyiriza Abisirayeli bose i Yerusalemu, kugira ngo bajye kuzana Isanduku ya Yehova bayishyire ahantu yari yarayiteguriye.+

4 Dawidi ateranyiriza hamwe abakomoka kuri Aroni+ n’Abalewi.+ 5 Mu Bakohati haje Uriyeli wari umuyobozi n’abavandimwe be 120. 6 Mu Bamerari haje Asaya+ wari umuyobozi n’abavandimwe be 220. 7 Mu Bagerushomu haje Yoweli+ wari umuyobozi n’abavandimwe be 130. 8 Mu bakomoka kuri Elizafani+ haje Shemaya wari umuyobozi n’abavandimwe be 200. 9 Mu bakomoka kuri Heburoni haje Eliyeli wari umuyobozi n’abavandimwe be 80. 10 Mu bakomoka kuri Uziyeli+ haje Aminadabu wari umuyobozi n’abavandimwe be 112. 11 Nanone Dawidi yahamagaje Sadoki+ na Abiyatari+ b’abatambyi na Uriyeli, Asaya, Yoweli, Shemaya, Eliyeli na Aminadabu b’Abalewi, 12 arababwira ati: “Dore ni mwe bayobozi mu miryango ya ba sogokuruza banyu b’Abalewi. None nimwitegure, mwe n’abavandimwe banyu, maze muzane Isanduku ya Yehova Imana ya Isirayeli muyishyire ahantu nayitunganyirije. 13 Ku nshuro ya mbere si mwe mwatwaye Isanduku,+ ni yo mpamvu Yehova Imana yacu yaturakariye+ kuko tutashakishije uko twamenya uburyo bukwiriye bwo kuyitwara.”+ 14 Abatambyi n’Abalewi baritegura, kugira ngo bajye kuzana Isanduku ya Yehova Imana ya Isirayeli.

15 Nuko Abalewi bashyira imijishi y’Isanduku y’Imana y’ukuri ku ntugu zabo,+ bayiheka nk’uko Mose yari yarabitegetse, abibwiwe na Yehova. 16 Dawidi asaba abayobozi b’Abalewi gushyira abavandimwe babo b’abaririmbyi mu myanya yabo, kugira ngo baririmbe bishimye bafite ibikoresho by’umuziki, ni ukuvuga ibikoresho bifite imirya, inanga+ n’ibyuma bitanga ijwi ryirangira.+

17 Nuko mu muryango w’Abalewi bashyiraho Hemani+ umuhungu wa Yoweli, Asafu+ umuhungu wa Berekiya, naho mu muryango w’Abamerari, bashyiraho Etani+ umuhungu wa Kushaya. 18 Nanone bashyizeho itsinda rya kabiri ry’abavandimwe babo,+ ari bo Zekariya, Beni, Yaziyeli, Shemiramoti, Yehiyeli, Uni, Eliyabu, Benaya, Maseya, Matitiya, Elifelehu, Mikineya na Obedi-edomu na Yeyeli, bari abarinzi b’amarembo. 19 Hemani,+ Asafu+ na Etani, bari abaririmbyi bacurangisha ibyuma bitanga ijwi ryirangira bicuzwe mu muringa.+ 20 Zekariya, Aziyeli, Shemiramoti, Yehiyeli, Uni, Eliyabu, Maseya na Benaya bacurangaga inanga zifite amajwi yo hejuru.*+ 21 Matitiya,+ Elifelehu, Mikineya, Obedi-edomu, Yeyeli na Azaziya bacurangaga inanga zifite ijwi ryo hasi,*+ kugira ngo bayobore abandi. 22 Kenaniya+ wari umuyobozi w’Abalewi yari ahagarariye igikorwa cyo gutwara Isanduku, kuko yari azi neza uko bikorwa, 23 naho Berekiya na Elukana barindaga Isanduku. 24 Umutambyi Shebaniya, Yoshafati, Netaneli, Amasayi, Zekariya, Benaya na Eliyezeri, bavuzaga impanda mu ijwi rinini imbere y’Isanduku y’Imana y’ukuri,+ naho Obedi-edomu na Yehiya bakarinda iyo Sanduku.

25 Dawidi n’abayobozi b’Abisirayeli n’abayoboraga abantu ibihumbi, bagendaga bishimye+ bagiye kuzana isanduku ya Yehova, bayikuye mu nzu ya Obedi-edomu.+ 26 Igihe Imana y’ukuri yafashaga Abalewi bari bahetse isanduku y’isezerano rya Yehova, batambye ibimasa birindwi bikiri bito n’amapfizi y’intama arindwi.+ 27 Dawidi yari yambaye ikanzu itagira amaboko iboshye mu budodo bwiza. Abalewi bose bari bahetse Isanduku, abaririmbyi na Kenaniya wari uyoboye icyo gikorwa cyo gutwara Isanduku, ayoboye n’abaririmbyi na bo bari bambaye batyo, uretse ko Dawidi we yari yarengejeho efodi*+ iboshye mu budodo bwiza cyane. 28 Nuko Abisirayeli bose bazana isanduku y’isezerano rya Yehova baririmba cyane bishimye,+ bavuza ihembe, impanda*+ n’ibyuma bifite ijwi ryirangira kandi bacuranga mu ijwi rinini ibikoresho by’umuziki bifite imirya n’inanga.+

29 Ariko isanduku y’isezerano rya Yehova igeze mu Mujyi wa Dawidi,+ Mikali+ umukobwa wa Sawuli arebera mu idirishya, abona Umwami Dawidi abyina asimbuka yishimiye ibyo birori, amugayira mu mutima.+

Ibyasohotse mu Marenga (2017-2025)
Sohoka
Injira
  • Ururimi rw'amarenga yo mu Rwanda
  • Yohereze
  • Hitamo
  • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
  • Amategeko agenga Imikoreshereze
  • Ibijyanye n'ibanga
  • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
  • JW.ORG
  • Injira
Yohereze