ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ururimi rw'amarenga yo mu Rwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • Ibyahishuwe 19
  • Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

Ibivugwa mu gitabo cy’Ibyahishuwe

      • Abamarayika basingiza Yah kubera imanza yaciye (1-10)

        • Ubukwe bw’Umwana w’Intama (7-9)

      • Uwicaye ku ifarashi y’umweru (11-16)

      • Ifunguro ry’umunsi mukuru Imana yateguye (17, 18)

      • Inyamaswa y’inkazi itsindwa (19-21)

Ibyahishuwe 19:1

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Cyangwa “Haleluya.” Yah ni izina “Yehova” mu buryo buhinnye.

Impuzamirongo

  • +Zb 150:6

Ibyahishuwe 19:2

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “poruneyiya.” Reba Ibisobanuro by’amagambo ku ijambo “Ubusambanyi.”

Impuzamirongo

  • +Gut 32:4; Zb 19:9; Ibh 15:3
  • +Gut 32:43; 2Bm 9:7; Zb 79:10; Ibh 18:20, 24

Ibyahishuwe 19:3

Impuzamirongo

  • +Zb 117:1
  • +Yes 34:10

Ibyahishuwe 19:4

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Cyangwa “bibe bityo.”

Impuzamirongo

  • +Ibh 4:4
  • +Ibh 4:6
  • +Zb 106:48

Ibyahishuwe 19:5

Impuzamirongo

  • +Zb 134:1; 135:1
  • +Zb 115:13

Ibyahishuwe 19:6

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Reba Umugereka wa A5.

Impuzamirongo

  • +Zb 113:1
  • +Kuva 6:3
  • +Zb 97:1; Yes 52:7; Ibh 11:15

Ibyahishuwe 19:8

Impuzamirongo

  • +Yes 61:10; Efe 5:25-27; Ibh 14:4

Ibyahishuwe 19:9

Impuzamirongo

  • +Mat 22:2; 25:10

Ibyahishuwe 19:10

Impuzamirongo

  • +Ibk 10:25, 26; Ibh 22:8, 9
  • +Mat 28:19, 20; Ibk 1:8
  • +Mat 4:10; Yoh 4:23
  • +Luka 24:27; Ibk 10:43; 1Pt 1:10, 11

Ibyahishuwe 19:11

Impuzamirongo

  • +Ibh 6:2
  • +Ibh 1:5
  • +Yoh 1:14; Ibh 3:14
  • +Yes 11:4, 5; Heb 1:8, 9

Ibyahishuwe 19:12

Impuzamirongo

  • +Ibh 1:13, 14

Ibyahishuwe 19:13

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Bishobora no kuvugwa ngo: “Uminjagiweho amaraso.”

Impuzamirongo

  • +Yoh 1:1

Ibyahishuwe 19:15

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Ni ukuvuga, aho bakamurira amavuta cyangwa aho bengera divayi.

Impuzamirongo

  • +2Ts 2:8; Ibh 1:13, 16
  • +Zb 2:9; Ibh 2:26, 27
  • +Yow 3:13; Ibh 14:19, 20

Ibyahishuwe 19:16

Impuzamirongo

  • +Mat 28:18; Flp 2:9-11; 1Tm 6:15; Ibh 17:14

Ibyahishuwe 19:17

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Cyangwa “hejuru yanjye.”

Impuzamirongo

  • +Ezk 39:4, 17

Ibyahishuwe 19:18

Impuzamirongo

  • +Ezk 39:18
  • +Ezk 39:20

Ibyahishuwe 19:19

Impuzamirongo

  • +Ibh 16:14, 16

Ibyahishuwe 19:20

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Ni ibintu by’umuhondo binuka kandi byaka cyane.

Impuzamirongo

  • +Ibh 16:13
  • +Ibh 13:16, 17
  • +Ibh 13:15
  • +Mat 10:28; 2Pt 2:6; Yuda 7; Ibh 20:14

Ibyahishuwe 19:21

Impuzamirongo

  • +Ibh 2:16; 6:2
  • +Ezk 39:4

Byose

Ibyah. 19:1Zb 150:6
Ibyah. 19:2Gut 32:4; Zb 19:9; Ibh 15:3
Ibyah. 19:2Gut 32:43; 2Bm 9:7; Zb 79:10; Ibh 18:20, 24
Ibyah. 19:3Zb 117:1
Ibyah. 19:3Yes 34:10
Ibyah. 19:4Ibh 4:4
Ibyah. 19:4Ibh 4:6
Ibyah. 19:4Zb 106:48
Ibyah. 19:5Zb 134:1; 135:1
Ibyah. 19:5Zb 115:13
Ibyah. 19:6Zb 113:1
Ibyah. 19:6Kuva 6:3
Ibyah. 19:6Zb 97:1; Yes 52:7; Ibh 11:15
Ibyah. 19:8Yes 61:10; Efe 5:25-27; Ibh 14:4
Ibyah. 19:9Mat 22:2; 25:10
Ibyah. 19:10Ibk 10:25, 26; Ibh 22:8, 9
Ibyah. 19:10Mat 28:19, 20; Ibk 1:8
Ibyah. 19:10Mat 4:10; Yoh 4:23
Ibyah. 19:10Luka 24:27; Ibk 10:43; 1Pt 1:10, 11
Ibyah. 19:11Ibh 6:2
Ibyah. 19:11Ibh 1:5
Ibyah. 19:11Yoh 1:14; Ibh 3:14
Ibyah. 19:11Yes 11:4, 5; Heb 1:8, 9
Ibyah. 19:12Ibh 1:13, 14
Ibyah. 19:13Yoh 1:1
Ibyah. 19:152Ts 2:8; Ibh 1:13, 16
Ibyah. 19:15Zb 2:9; Ibh 2:26, 27
Ibyah. 19:15Yow 3:13; Ibh 14:19, 20
Ibyah. 19:16Mat 28:18; Flp 2:9-11; 1Tm 6:15; Ibh 17:14
Ibyah. 19:17Ezk 39:4, 17
Ibyah. 19:18Ezk 39:18
Ibyah. 19:18Ezk 39:20
Ibyah. 19:19Ibh 16:14, 16
Ibyah. 19:20Ibh 16:13
Ibyah. 19:20Ibh 13:16, 17
Ibyah. 19:20Ibh 13:15
Ibyah. 19:20Mat 10:28; 2Pt 2:6; Yuda 7; Ibh 20:14
Ibyah. 19:21Ibh 2:16; 6:2
Ibyah. 19:21Ezk 39:4
  • Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
  • 1
  • 2
  • 3
  • 4
  • 5
  • 6
  • 7
  • 8
  • 9
  • 10
  • 11
  • 12
  • 13
  • 14
  • 15
  • 16
  • 17
  • 18
  • 19
  • 20
  • 21
Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
Ibyahishuwe 19:1-21

Ibyahishuriwe Yohana

19 Nyuma y’ibyo, numva ijwi rivuga cyane rimeze nk’iry’abamarayika benshi bari mu ijuru, rigira riti: “Nimusingize Yah!*+ Imana yacu ni yo ikiza, kandi ifite imbaraga nyinshi n’icyubahiro. 2 Imanza zayo ni iz’ukuri kandi zirakiranuka.+ Yashohoje urubanza yaciriye ya ndaya ikomeye yangije isi ikoresheje ubusambanyi* bwayo, kandi iyihana iyiziza ko yishe abagaragu bayo.”+ 3 Nuko bahita bavuga ku nshuro ya kabiri bati: “Nimusingize Yah!+ Umwotsi uturuka muri uwo mujyi uzahora ucumba iteka ryose.”+

4 Nuko ba bakuru 24+ na bya biremwa bine+ birapfukama, biha icyubahiro Imana yicaye kuri ya ntebe y’ubwami biravuga biti: “Amen!* Nimusingize Yah!”+

5 Nanone ijwi rituruka kuri ya ntebe y’ubwami rigira riti: “Nimusingize Imana yacu, mwebwe mwese abagaragu bayo+ muyubaha, aboroheje n’abakomeye.”+

6 Hanyuma numva ijwi rimeze nk’iry’abamarayika benshi, ryumvikana rimeze nk’iry’amazi menshi atemba afite imbaraga nyinshi, cyangwa inkuba zikubita cyane. Numvaga bavuga bati: “Nimusingize Yah,+ kuko Yehova* Imana yacu Ishoborabyose+ yatangiye gutegeka ari umwami.+ 7 Nimureke twishime, tunezerwe cyane, kandi tumusingize kuko ubukwe bw’Umwana w’Intama bwageze, n’umugeni we akaba yiteguye. 8 Ni ukuri, yemerewe kwambara imyenda myiza cyane irabagirana kandi itanduye, kuko imyenda myiza cyane igereranya ibikorwa bikiranuka by’abera.”+

9 Nuko umumarayika arambwira ati: “Andika uti: ‘abagira ibyishimo ni abatumiwe mu birori by’ubukwe bw’Umwana w’Intama.’”+ Arongera arambwira ati: “Ayo magambo Imana yavuze ni ukuri.” 10 Ambwiye atyo, mpfukama imbere ye ngira ngo musenge. Ariko arambwira ati: “Reka reka! Ntukore ibintu nk’ibyo!+ Mu by’ukuri ndi umugaragu mugenzi wawe, nkaba n’umugaragu w’abavandimwe bawe bafite umurimo wo guhamya ibya Yesu.+ Ahubwo ujye usenga Imana yonyine.+ Mu by’ukuri ubuhanuzi bwabereyeho guhamya ukuri ku byerekeye Yesu.”+

11 Nuko mbona ijuru rikinguye, maze ngiye kubona mbona ifarashi y’umweru.+ Uwari uyicayeho yitwa Uwizerwa+ kandi w’Ukuri.+ Aca imanza zihuje n’ukuri kandi akarwana intambara mu buryo bukiranuka.+ 12 Amaso ye ameze nk’umuriro waka cyane,+ kandi ku mutwe we afite amakamba menshi. Afite izina ryanditswe ritazwi n’umuntu uwo ari we wese, uretse we gusa. 13 Yari yambaye umwitero uriho amaraso,* kandi yitwa Jambo+ ry’Imana. 14 Nanone, ingabo zo mu ijuru zari zimukurikiye zigendera ku mafarashi y’umweru, kandi zari zambaye imyenda myiza y’umweru itanduye. 15 Mu kanwa ke havamo inkota ndende ityaye+ kugira ngo ayikubite abantu bo mu bihugu byose, kandi abahane akoresheje inkoni y’icyuma.+ Nanone yengesha ibirenge mu rwengero,* ari rwo burakari buteye ubwoba bw’Imana Ishoborabyose.+ 16 Ku mwenda we, ahagana ku itako rye, hari handitseho izina rye, ari ryo Umwami w’abami, n’Umuyobozi uyobora abandi bategetsi.+

17 Nanone mbona umumarayika ahagaze mu zuba, maze arangurura ijwi abwira ibisiga byose biguruka mu kirere* ati: “Nimuze muhurire hamwe, musangire iri funguro ryiza ry’umunsi mukuru Imana yateguye.+ 18 Nimuze murye inyama z’abami, iz’abakuru b’abasirikare, iz’abakomeye,+ iz’amafarashi n’abayicayeho,+ n’iz’abantu bose, baba ari abafite umudendezo, abagaragu, aboroheje n’abakomeye.”

19 Nuko mbona ya nyamaswa y’inkazi n’abami bo mu isi n’abasirikare babo bahuriye hamwe kugira ngo barwane n’uwicaye kuri ya farashi n’ingabo ze.+ 20 Ya nyamaswa y’inkazi irafatwa, ifatanwa na wa muhanuzi w’ibinyoma+ wakoreraga ibimenyetso imbere yayo. Ibyo bimenyetso ni byo yakoreshaga iyobya abashyizweho ikimenyetso cya ya nyamaswa+ n’abasengaga igishushanyo cyayo.+ Nuko iyo nyamaswa y’inkazi n’uwo muhanuzi w’ibinyoma bajugunywa mu nyanja yaka umuriro n’amazuku* bakiri bazima.+ 21 Ariko abami n’abasirikare babo, bo bicishwa inkota ndende yavaga mu kanwa k’uwicaye kuri ya farashi.+ Nuko ibisiga byose birya inyama zabo birahaga.+

Ibyasohotse mu Marenga (2017-2025)
Sohoka
Injira
  • Ururimi rw'amarenga yo mu Rwanda
  • Yohereze
  • Hitamo
  • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
  • Amategeko agenga Imikoreshereze
  • Ibijyanye n'ibanga
  • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
  • JW.ORG
  • Injira
Yohereze