ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ururimi rw'amarenga yo mu Rwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • Gutegeka kwa Kabiri 10
  • Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

Ibivugwa mu gitabo cyo Gutegeka kwa Kabiri

      • Hakorwa ibindi bisate bibiri by’amabuye bimeze nk’ibya mbere (1-11)

      • Icyo Yehova asaba (12-22)

        • Gutinya Yehova no kumukunda (12)

Gutegeka kwa Kabiri 10:1

Impuzamirongo

  • +Kuva 34:1

Gutegeka kwa Kabiri 10:3

Impuzamirongo

  • +Kuva 34:4

Gutegeka kwa Kabiri 10:4

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “Amagambo Icumi.”

Impuzamirongo

  • +Kuva 32:15
  • +Kuva 20:1; 34:28; Gut 4:13
  • +Gut 4:36; 5:4
  • +Kuva 19:17; Gut 5:22

Gutegeka kwa Kabiri 10:5

Impuzamirongo

  • +Kuva 34:29

Gutegeka kwa Kabiri 10:6

Impuzamirongo

  • +Kub 20:23, 24; 33:31, 38
  • +Kub 20:28

Gutegeka kwa Kabiri 10:7

Impuzamirongo

  • +Kub 33:33

Gutegeka kwa Kabiri 10:8

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Ni ukuvuga, kugeza igihe iki gitabo cyandikwaga.

Impuzamirongo

  • +Kub 1:50; 3:6; 8:14
  • +Kub 3:30, 31
  • +Kub 6:23-27; Gut 21:5; 2Ng 30:27

Gutegeka kwa Kabiri 10:9

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Umurage ni umutungo umubyeyi aha abana be cyangwa undi muntu.

Impuzamirongo

  • +Kub 18:20, 24; Gut 18:1

Gutegeka kwa Kabiri 10:10

Impuzamirongo

  • +Kuva 24:18; 34:28
  • +Kuva 32:14

Gutegeka kwa Kabiri 10:11

Impuzamirongo

  • +Int 15:18

Gutegeka kwa Kabiri 10:12

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Reba Ibisobanuro by’amagambo.

Impuzamirongo

  • +Mika 6:8
  • +Gut 5:29
  • +Gut 5:33; Yos 22:5
  • +Gut 6:5; Luka 10:27

Gutegeka kwa Kabiri 10:13

Impuzamirongo

  • +Gut 6:24

Gutegeka kwa Kabiri 10:14

Impuzamirongo

  • +1Ng 29:11; Zb 24:1; 115:16

Gutegeka kwa Kabiri 10:15

Impuzamirongo

  • +Gut 4:37

Gutegeka kwa Kabiri 10:16

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “gukebwa mu mitima yanyu.”

  • *

    Cyangwa “mukareka gushinga ijosi.”

Impuzamirongo

  • +Gut 30:6
  • +Kuva 34:9; Gut 9:6; 31:27

Gutegeka kwa Kabiri 10:17

Impuzamirongo

  • +Kuva 18:11; 2Ng 2:5; Zb 97:9
  • +Ibk 10:34; Rom 2:11

Gutegeka kwa Kabiri 10:18

Impuzamirongo

  • +Zb 68:5; Yak 1:27
  • +Lew 19:10; Gut 24:14; Zb 146:9

Gutegeka kwa Kabiri 10:19

Impuzamirongo

  • +Kuva 22:21; Lew 19:34

Gutegeka kwa Kabiri 10:20

Impuzamirongo

  • +Luka 4:8

Gutegeka kwa Kabiri 10:21

Impuzamirongo

  • +Kuva 15:2; Ibh 19:6
  • +2Sm 7:23

Gutegeka kwa Kabiri 10:22

Impuzamirongo

  • +Int 46:27; Kuva 1:5; Ibk 7:14
  • +Int 15:1, 5

Byose

Guteg. 10:1Kuva 34:1
Guteg. 10:3Kuva 34:4
Guteg. 10:4Kuva 32:15
Guteg. 10:4Kuva 20:1; 34:28; Gut 4:13
Guteg. 10:4Gut 4:36; 5:4
Guteg. 10:4Kuva 19:17; Gut 5:22
Guteg. 10:5Kuva 34:29
Guteg. 10:6Kub 20:23, 24; 33:31, 38
Guteg. 10:6Kub 20:28
Guteg. 10:7Kub 33:33
Guteg. 10:8Kub 1:50; 3:6; 8:14
Guteg. 10:8Kub 3:30, 31
Guteg. 10:8Kub 6:23-27; Gut 21:5; 2Ng 30:27
Guteg. 10:9Kub 18:20, 24; Gut 18:1
Guteg. 10:10Kuva 24:18; 34:28
Guteg. 10:10Kuva 32:14
Guteg. 10:11Int 15:18
Guteg. 10:12Mika 6:8
Guteg. 10:12Gut 5:29
Guteg. 10:12Gut 5:33; Yos 22:5
Guteg. 10:12Gut 6:5; Luka 10:27
Guteg. 10:13Gut 6:24
Guteg. 10:141Ng 29:11; Zb 24:1; 115:16
Guteg. 10:15Gut 4:37
Guteg. 10:16Gut 30:6
Guteg. 10:16Kuva 34:9; Gut 9:6; 31:27
Guteg. 10:17Kuva 18:11; 2Ng 2:5; Zb 97:9
Guteg. 10:17Ibk 10:34; Rom 2:11
Guteg. 10:18Zb 68:5; Yak 1:27
Guteg. 10:18Lew 19:10; Gut 24:14; Zb 146:9
Guteg. 10:19Kuva 22:21; Lew 19:34
Guteg. 10:20Luka 4:8
Guteg. 10:21Kuva 15:2; Ibh 19:6
Guteg. 10:212Sm 7:23
Guteg. 10:22Int 46:27; Kuva 1:5; Ibk 7:14
Guteg. 10:22Int 15:1, 5
  • Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
  • 1
  • 2
  • 3
  • 4
  • 5
  • 6
  • 7
  • 8
  • 9
  • 10
  • 11
  • 12
  • 13
  • 14
  • 15
  • 16
  • 17
  • 18
  • 19
  • 20
  • 21
  • 22
Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
Gutegeka kwa Kabiri 10:1-22

Gutegeka kwa Kabiri

10 “Icyo gihe Yehova yarambwiye ati: ‘ubaze ibisate bibiri by’amabuye bimeze nka bya bindi bya mbere,+ ubaze n’isanduku mu mbaho maze uzamuke unsange ku musozi. 2 Ndi bwandike kuri ibyo bisate amagambo yari kuri bya bisate bya mbere wamennye, kandi uzabishyire mu isanduku.’ 3 Nuko mbaza isanduku mu mbaho zo mu giti cyo mu bwoko bw’umunyinya, mbaza n’ibisate bibiri by’amabuye bimeze nk’ibya mbere, ndazamuka njya kuri uwo musozi mbitwaye mu ntoki.+ 4 Yehova yandika kuri ibyo bisate amagambo nk’ayo yari yanditse ku bya mbere,+ ni ukuvuga Amategeko Icumi*+ yababwiye ari hagati mu muriro,+ igihe mwari muteraniye+ kuri wa musozi. Ibyo birangiye Yehova ampa ibyo bisate. 5 Nuko ndamanuka mva kuri uwo musozi,+ mbishyira muri ya sanduku nari nabaje, kugira ngo bigumemo nk’uko Yehova yari yabintegetse.

6 “Abisirayeli bava i Beroti Bene-yakani bajya i Mosera. Aho ni ho Aroni yapfiriye, aba ari na ho bamushyingura+ maze umuhungu we Eleyazari amusimbura ku murimo w’ubutambyi.+ 7 Bava aho bajya i Gudigoda, bava i Gudigoda bajya i Yotibata,+ mu karere karimo ibibaya bitembamo imigezi.

8 “Icyo gihe Yehova yatoranyije Abalewi+ kugira ngo bajye baheka isanduku y’isezerano rya Yehova,+ bahagarare imbere ya Yehova kugira ngo bamukorere kandi bahe abantu umugisha mu izina rye+ nk’uko babikora kugeza n’uyu munsi.* 9 Ni yo mpamvu Lewi atahawe umugabane n’umurage* mu bavandimwe be. Yehova ni we murage we nk’uko Yehova Imana yawe yabimubwiye.+ 10 Naho njye, namaze kuri uwo musozi iminsi 40 n’amajoro 40+ nk’ubwa mbere kandi icyo gihe nabwo Yehova yaranyumvise.+ Yehova ntiyashatse kubarimbura. 11 Nuko Yehova arambwira ati: ‘haguruka uyobore aba bantu, muve hano kugira ngo bajye kwigarurira igihugu narahiye ko nzaha ba sekuruza.’+

12 “None mwa Bisirayeli mwe, ni iki Yehova Imana yanyu abasaba?+ Dore icyo abasaba ni iki: Ni ugutinya Yehova Imana yanyu,+ mukamwubaha,+ mukamukunda, mugakorera Yehova Imana yanyu n’umutima wanyu wose n’ubugingo* bwanyu bwose,+ 13 kandi mugakurikiza amabwiriza n’amategeko ya Yehova mbategeka uyu munsi, kugira ngo mumererwe neza.+ 14 Dore ijuru ni irya Yehova Imana yanyu, ndetse ijuru risumba ayandi n’isi n’ibiyirimo byose ni ibye.+ 15 Ba sogokuruza banyu ni bo bonyine Yehova yiyegereje arabakunda, ku buryo yatoranyije ababakomotseho,+ ari bo mwe, abatoranya mu bandi bantu benshi none uyu munsi muri abe. 16 Mugomba kweza imitima yanyu*+ kandi mukareka kunsuzugura.*+ 17 Yehova Imana yanyu ni Imana iruta izindi mana zose,+ ni Umwami w’abami, Imana ikomeye, ifite imbaraga kandi abantu bakwiriye gutinya no kubaha. Ni Imana itagira uwo irenganya+ cyangwa ngo yemere ruswa. 18 Irenganura imfubyi n’umupfakazi,+ igakunda umunyamahanga,+ ikamuha ibyokurya n’imyambaro. 19 Namwe mujye mukunda umunyamahanga kuko mwabaye abanyamahanga mu gihugu cya Egiputa.+

20 “Mujye mutinya Yehova Imana yanyu. Mujye mumukorera,+ mumubere indahemuka kandi mujye murahira mu izina rye. 21 Ni we wenyine mugomba gusingiza.+ Ni we Mana yanyu yabakoreye ibi bintu byose bitangaje kandi biteye ubwoba mwiboneye n’amaso yanyu.+ 22 Ba sogokuruza banyu bagiye muri Egiputa+ ari abantu 70, none Yehova Imana yanyu yatumye muba benshi mungana n’inyenyeri zo mu kirere.+

Ibyasohotse mu Marenga (2017-2025)
Sohoka
Injira
  • Ururimi rw'amarenga yo mu Rwanda
  • Yohereze
  • Hitamo
  • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
  • Amategeko agenga Imikoreshereze
  • Ibijyanye n'ibanga
  • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
  • JW.ORG
  • Injira
Yohereze