ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ururimi rw'amarenga yo mu Rwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • 2 Abakorinto 7
  • Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

Ibivugwa mu gitabo cya 2 Abakorinto

      • Mwiyeze kandi mwirinde ikintu cyose cyabanduza (1)

      • Pawulo agaragaza uko yishimira cyane Abakorinto (2-4)

      • Tito atanga amakuru meza (5-7)

      • Kubabara mu buryo buhuje n’uko Imana ishaka hamwe no kwihana (8-16)

2 Abakorinto 7:1

Impuzamirongo

  • +2Kor 6:16
  • +Rom 12:1; 1Tm 1:5; 3:9; 1Yh 3:3

2 Abakorinto 7:2

Impuzamirongo

  • +Rom 12:10; 2Kor 6:12, 13
  • +Ibk 20:33, 34; 2Kor 12:17

2 Abakorinto 7:4

Impuzamirongo

  • +Flp 2:17; Flm 7

2 Abakorinto 7:5

Impuzamirongo

  • +Ibk 20:1

2 Abakorinto 7:6

Impuzamirongo

  • +2Kor 1:3, 4

2 Abakorinto 7:8

Impuzamirongo

  • +2Kor 2:4

2 Abakorinto 7:10

Impuzamirongo

  • +Zb 32:5; 1Yh 1:9

2 Abakorinto 7:11

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Cyangwa “nta kosa mufite.”

Impuzamirongo

  • +Mat 3:8

2 Abakorinto 7:12

Impuzamirongo

  • +1Kor 5:5

2 Abakorinto 7:15

Impuzamirongo

  • +2Kor 2:9; Heb 13:17

2 Abakorinto 7:16

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Bishobora no kuvugwa ngo: “Mutuma ngira ubutwari bwinshi.”

Byose

2 Kor. 7:12Kor 6:16
2 Kor. 7:1Rom 12:1; 1Tm 1:5; 3:9; 1Yh 3:3
2 Kor. 7:2Rom 12:10; 2Kor 6:12, 13
2 Kor. 7:2Ibk 20:33, 34; 2Kor 12:17
2 Kor. 7:4Flp 2:17; Flm 7
2 Kor. 7:5Ibk 20:1
2 Kor. 7:62Kor 1:3, 4
2 Kor. 7:82Kor 2:4
2 Kor. 7:10Zb 32:5; 1Yh 1:9
2 Kor. 7:11Mat 3:8
2 Kor. 7:121Kor 5:5
2 Kor. 7:152Kor 2:9; Heb 13:17
  • Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
  • 1
  • 2
  • 3
  • 4
  • 5
  • 6
  • 7
  • 8
  • 9
  • 10
  • 11
  • 12
  • 13
  • 14
  • 15
  • 16
Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
2 Abakorinto 7:1-16

Ibaruwa ya kabiri yandikiwe Abakorinto

7 Bavandimwe nkunda, ubwo dufite ayo masezerano,+ nimureke twiyeze kandi twirinde ikintu icyo ari cyo cyose gishobora kwanduza umubiri wacu n’ubwenge bwacu,+ kugira ngo turusheho kuba abantu bera kandi dutinye Imana.

2 Nimutugaragarize urukundo.+ Nta we twakoshereje, nta we twagiriye nabi, kandi nta n’uwo twariganyije.+ 3 Ibyo simbivugiye kubashinja amakosa, kuko nk’uko nabivuze mbere, turabakunda cyane kandi twiteguye kubana namwe no gupfana namwe. 4 Ndabivuga nta bwoba. Ni ukuri muntera ishema. Ubu mfite ihumure n’ibyishimo byinshi nubwo twahuye n’imibabaro.+

5 Mu by’ukuri, igihe twari tugeze i Makedoniya,+ nta mahoro twahaboneye, ahubwo twakomeje guhura n’ibibazo byinshi. Hari abantu batari abo mu itorero baturwanyaga cyane, kandi byaraduhangayikishaga. 6 Icyakora Imana ihumuriza abihebye,+ yaduhumurije ikoresheje Tito waje kudusura. 7 Ariko kuba yaradusuye si byo byonyine byaduhumurije, ahubwo nanone twatewe inkunga n’ukuntu mwamuhumurije. Yatubwiye ukuntu munkumbuye cyane, atubwira ukuntu mufite agahinda n’ukuntu mumpangayikira. Ibyo byose byatumye ndushaho kugira ibyishimo.

8 Ni yo mpamvu nticuza ko ibaruwa nabandikiye yabababaje.+ Nubwo nabanje kubyicuza, (bitewe n’uko iyo baruwa yatumye mumara igihe gito mubabaye) 9 ubu mfite ibyishimo, atari ukubera ko natumye mubabara, ahubwo ari ukubera ko mwababaye bikabatera kwihana. Mwababaye mu buryo buhuje n’uko Imana ishaka, kugira ngo mutagira icyo muba ari twe biturutseho. 10 Kubabara mu buryo buhuje n’uko Imana ishaka bituma umuntu yihana kandi bikamuhesha ubuzima bw’iteka. Nta muntu n’umwe ukwiriye kubyicuza.+ Ariko kubabara nk’uko abantu b’isi babigenza byo bizana urupfu. 11 Kuba mwarababaye mu buryo buhuje n’ibyo Imana ishaka dore akamaro byagize: Byatumye murushaho kugira umwete, kandi rwose byatumye mwivanaho igisebo. Nanone byatumye mugira uburakari n’ubwoba, mugira icyifuzo gikomeye cyo kwihana, mugira ishyaka kandi byatumye mukosora amakosa.+ Kuri iyo ngingo, mwagaragaje ko muri inyangamugayo.* 12 Igihe nabandikiraga, sinari mbikoreye uwakoze icyaha+ cyangwa uwo ari we wese icyo cyaha cyagizeho ingaruka. Ahubwo nabandikiye nshaka ko mugaragariza imbere y’Imana ko mwifuza kutwumvira. 13 Ibyo byaraduhumurije cyane.

Icyakora, uretse ihumure twabonye, twarushijeho no kugira ibyishimo byinshi bitewe n’uko Tito na we yari yishimye, kuko mwese mwari mwamuhumurije. 14 Niba naramuvuze neza mu buryo ubwo ari bwo bwose, sinakozwe n’isoni. Ahubwo kimwe n’uko n’ibindi bintu byose tubabwira biba ari ukuri, ni na ko ibyo twavugiye imbere ya Tito byagaragaye ko ari ukuri. 15 Nanone, urukundo rurangwa n’ubwuzu abafitiye rwarushijeho kwiyongera, kubera ko yibuka ukuntu mwese mwumvira,+ akibuka n’ukuntu mwamwakiriye mumwubashye cyane. 16 Nshimishwa n’uko buri gihe mba mbafitiye icyizere.*

Ibyasohotse mu Marenga (2017-2025)
Sohoka
Injira
  • Ururimi rw'amarenga yo mu Rwanda
  • Yohereze
  • Hitamo
  • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
  • Amategeko agenga Imikoreshereze
  • Ibijyanye n'ibanga
  • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
  • JW.ORG
  • Injira
Yohereze