ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ururimi rw'amarenga yo mu Rwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • 2 Timoteyo 3
  • Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

Ibivugwa mu gitabo cya 2 Timoteyo

      • Ibihe bigoye byo mu minsi y’imperuka (1-7)

      • Jya wigana Pawulo (8-13)

      • “Ujye ukomeza gukurikiza ibyo wize” (14-17)

        • Ibyanditswe byera byose byaturutse ku Mana (16)

2 Timoteyo 3:1

Impuzamirongo

  • +Mat 24:3; 1Tm 4:1; 2Pt 3:3; Yuda 17, 18

2 Timoteyo 3:5

Impuzamirongo

  • +Mat 7:15, 22, 23

2 Timoteyo 3:9

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Cyangwa “ubupfapfa.”

Impuzamirongo

  • +Kuva 7:11, 12; 9:11

2 Timoteyo 3:10

Impuzamirongo

  • +1Kor 4:17; 2Tm 1:13

2 Timoteyo 3:11

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Cyangwa “yarabinkijije byose.”

Impuzamirongo

  • +Ibk 13:50
  • +Ibk 14:1, 5, 6
  • +Ibk 14:19
  • +2Kor 1:10

2 Timoteyo 3:12

Impuzamirongo

  • +Mat 16:24; Yoh 15:20; Ibk 14:22

2 Timoteyo 3:13

Impuzamirongo

  • +2Ts 2:11; 1Tm 4:1

2 Timoteyo 3:14

Impuzamirongo

  • +2Tm 1:13

2 Timoteyo 3:15

Impuzamirongo

  • +Img 22:6
  • +Ibk 16:1, 2
  • +Yoh 5:39

2 Timoteyo 3:16

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Cyangwa “byahumetswe n’Imana.” Ni ukuvuga ko byanditswe binyuze ku mbaraga z’umwuka wera.

  • *

    Cyangwa “kumufasha gushyira ibintu mu buryo.”

  • *

    Cyangwa “bikamuhanira gukiranuka.”

Impuzamirongo

  • +Yoh 14:26; 2Pt 1:21
  • +Rom 15:4
  • +1Kor 10:11

Byose

2 Tim. 3:1Mat 24:3; 1Tm 4:1; 2Pt 3:3; Yuda 17, 18
2 Tim. 3:5Mat 7:15, 22, 23
2 Tim. 3:9Kuva 7:11, 12; 9:11
2 Tim. 3:101Kor 4:17; 2Tm 1:13
2 Tim. 3:11Ibk 13:50
2 Tim. 3:11Ibk 14:1, 5, 6
2 Tim. 3:11Ibk 14:19
2 Tim. 3:112Kor 1:10
2 Tim. 3:12Mat 16:24; Yoh 15:20; Ibk 14:22
2 Tim. 3:132Ts 2:11; 1Tm 4:1
2 Tim. 3:142Tm 1:13
2 Tim. 3:15Img 22:6
2 Tim. 3:15Ibk 16:1, 2
2 Tim. 3:15Yoh 5:39
2 Tim. 3:16Yoh 14:26; 2Pt 1:21
2 Tim. 3:16Rom 15:4
2 Tim. 3:161Kor 10:11
  • Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
  • 1
  • 2
  • 3
  • 4
  • 5
  • 6
  • 7
  • 8
  • 9
  • 10
  • 11
  • 12
  • 13
  • 14
  • 15
  • 16
  • 17
Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
2 Timoteyo 3:1-17

Ibaruwa ya kabiri yandikiwe Timoteyo

3 Ariko umenye ko mu minsi y’imperuka+ hazabaho ibihe biruhije, bigoye kwihanganira. 2 Abantu bazaba bikunda, bakunda amafaranga, birarira, bishyira hejuru, batuka Imana, batumvira ababyeyi, ari indashima, kandi ari abahemu. 3 Bazaba badakunda ababo, batumvikana n’abandi, basebanya, batamenya kwifata, bafite ubugome, kandi badakunda ibyiza. 4 Bazaba bagambana, ari ibyigenge, bibona, kandi bakunda ibinezeza aho gukunda Imana. 5 Nanone bazaba bigira nk’abakorera Imana ariko mu by’ukuri badakora ibiyishimisha.+ Abantu nk’abo uzajye ubirinda. 6 Muri abo bantu, hazaba harimo abagabo bajya mu ngo z’abandi bakigarurira abagore batagira umutima bakabashuka. Abo bagore baba ari abanyabyaha kandi baratwawe n’irari ry’umubiri. 7 Abantu nk’abo bahora biga ariko ntibajya bagira ubumenyi nyakuri ku byerekeye ukuri.

8 Abo bantu barwanya ukuri nk’uko Yane na Yambure barwanyije Mose. Ni abantu badatekereza neza, kandi rwose Imana ntibemera, kuko baba batagikurikiza inyigisho z’Abakristo. 9 Icyakora, ibyo nta ho bizabageza, kuko ubujiji* bwabo buzagaragarira bose, kimwe n’uko ubwa Yane na Yambure bwagaragaye.+ 10 Ariko wowe wakurikije neza inyigisho zanjye, imibereho yanjye,+ intego zanjye, ukwizera kwanjye, kwihangana kwanjye, urukundo rwanjye no kudacogora kwanjye. 11 Nanone uzi neza ukuntu natotejwe n’imibabaro nahuye na yo, urugero nk’iyo nahuye na yo igihe nari muri Antiyokiya,+ muri Ikoniyo+ n’i Lusitira.+ Nyamara Umwami yaramfashije muri ibyo bigeragezo byose.*+ 12 Mu by’ukuri, abantu bose bifuza kubaho bariyeguriye Imana kandi bunze ubumwe na Kristo Yesu, na bo bazatotezwa.+ 13 Ariko abantu babi n’indyarya bazagenda barushaho kuba babi. Bazaba bayobya abandi kandi na bo hari abazabayobya.+

14 Ariko wowe, ujye ukomeza gukurikiza ibyo wize kandi ukemera ko ari ukuri+ kuko uzi ababikwigishije. 15 Nanone uzi ko kuva ukiri umwana+ wari uzi ibyanditswe byera,+ bishobora gutuma ugira ubwenge bwo kuguhesha agakiza binyuze ku kwizera Kristo Yesu.+ 16 Ibyanditswe byera byose byaturutse ku Mana,*+ kandi bifite akamaro ko kwigisha umuntu,+ kumucyaha, kumukosora,* no gutuma ahinduka agakora ibyiza.*+ 17 Ibyo bituma umuntu ukorera Imana yuzuza ibisabwa byose, kandi akagira ibikenewe byose kugira ngo akore umurimo mwiza wose.

Ibyasohotse mu Marenga (2017-2025)
Sohoka
Injira
  • Ururimi rw'amarenga yo mu Rwanda
  • Yohereze
  • Hitamo
  • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
  • Amategeko agenga Imikoreshereze
  • Ibijyanye n'ibanga
  • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
  • JW.ORG
  • Injira
Yohereze