ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ururimi rw'amarenga yo mu Rwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • Intangiriro 45
  • Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

Ibivugwa mu gitabo cy’Intangiriro

      • Yozefu yibwira abavandimwe be (1-15)

      • Abavandimwe ba Yozefu bajya kuzana Yakobo (16-28)

Intangiriro 45:1

Impuzamirongo

  • +Int 43:30
  • +Ibk 7:13

Intangiriro 45:4

Impuzamirongo

  • +Int 37:28; Ibk 7:9

Intangiriro 45:5

Impuzamirongo

  • +Int 47:23, 25; 50:20; Zb 105:17

Intangiriro 45:6

Impuzamirongo

  • +Int 41:30; 47:18

Intangiriro 45:7

Impuzamirongo

  • +Int 46:26

Intangiriro 45:8

Impuzamirongo

  • +Zb 105:21; Ibk 7:9, 10

Intangiriro 45:9

Impuzamirongo

  • +Int 45:26
  • +Ibk 7:14

Intangiriro 45:10

Impuzamirongo

  • +Int 46:33, 34; 47:1; Kuva 8:22; 9:26

Intangiriro 45:11

Impuzamirongo

  • +Int 47:12

Intangiriro 45:12

Impuzamirongo

  • +Int 42:23

Intangiriro 45:14

Impuzamirongo

  • +Int 46:29

Intangiriro 45:18

Impuzamirongo

  • +Int 47:6

Intangiriro 45:19

Impuzamirongo

  • +Int 41:39, 40
  • +Int 45:27; 46:5
  • +Int 47:9

Intangiriro 45:20

Impuzamirongo

  • +Int 46:6

Intangiriro 45:22

Impuzamirongo

  • +Int 43:34

Intangiriro 45:24

Impuzamirongo

  • +Int 42:21, 22

Intangiriro 45:26

Impuzamirongo

  • +Zb 105:21
  • +Int 42:38; 44:27, 28

Intangiriro 45:28

Impuzamirongo

  • +Int 46:30

Byose

Intang. 45:1Int 43:30
Intang. 45:1Ibk 7:13
Intang. 45:4Int 37:28; Ibk 7:9
Intang. 45:5Int 47:23, 25; 50:20; Zb 105:17
Intang. 45:6Int 41:30; 47:18
Intang. 45:7Int 46:26
Intang. 45:8Zb 105:21; Ibk 7:9, 10
Intang. 45:9Int 45:26
Intang. 45:9Ibk 7:14
Intang. 45:10Int 46:33, 34; 47:1; Kuva 8:22; 9:26
Intang. 45:11Int 47:12
Intang. 45:12Int 42:23
Intang. 45:14Int 46:29
Intang. 45:18Int 47:6
Intang. 45:19Int 41:39, 40
Intang. 45:19Int 45:27; 46:5
Intang. 45:19Int 47:9
Intang. 45:20Int 46:6
Intang. 45:22Int 43:34
Intang. 45:24Int 42:21, 22
Intang. 45:26Zb 105:21
Intang. 45:26Int 42:38; 44:27, 28
Intang. 45:28Int 46:30
  • Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
  • 1
  • 2
  • 3
  • 4
  • 5
  • 6
  • 7
  • 8
  • 9
  • 10
  • 11
  • 12
  • 13
  • 14
  • 15
  • 16
  • 17
  • 18
  • 19
  • 20
  • 21
  • 22
  • 23
  • 24
  • 25
  • 26
  • 27
  • 28
Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
Intangiriro 45:1-28

Intangiriro

45 Yozefu abyumvise, ntiyashobora kwihangana imbere y’abagaragu be bose.+ Arangurura ijwi ati: “Nimusohore abantu bose!” Igihe Yozefu yibwiraga abavandimwe be, nta wundi muntu wari iruhande rwe.+

2 Arangurura ijwi ararira ku buryo Abanyegiputa babyumvise, ndetse n’abo mu rugo rwa Farawo barabyumva. 3 Amaherezo Yozefu abwira abavandimwe be ati: “Ni njye Yozefu. Ese papa aracyariho?” Ariko abavandimwe be birabatungura cyane ku buryo batashoboye kugira icyo bamusubiza. 4 Nuko Yozefu abwira abavandimwe be ati: “Nimunyegere.” Na bo baramwegera.

Hanyuma arababwira ati: “Ni njye Yozefu umuvandimwe wanyu mwagurishije muri Egiputa.+ 5 Ariko rwose ntimubabare kandi ntimushinjanye amakosa kubera ko mwangurishije muri iki gihugu. Imana ni yo yanyohereje mbere yanyu, kugira ngo abantu barokoke.+ 6 Dore uyu ni umwaka wa kabiri inzara+ itangiye kandi haracyari indi myaka itanu abantu batazahingamo cyangwa ngo basarure. 7 Imana yanyohereje mbere yanyu kugira ngo ibakize mu buryo bw’igitangaza, mukomeze kubaho kandi ababakomokaho badashira+ ku isi. 8 Ubwo rero, si mwe mwanyohereje ino aha, ahubwo ni Imana y’ukuri yanyohereje kugira ngo ingire umujyanama mukuru wa Farawo, ngenzure ibyo mu rugo rwe byose kandi ntegeke n’igihugu cya Egiputa cyose.+

9 “Ngaho nimwihute mujye kureba papa mumubwire muti: ‘umwana wawe Yozefu aravuze ati: “Imana yangize umutware w’igihugu cya Egiputa cyose.+ Gira vuba+ unsange ino aha. 10 Uzatura mu karere k’i Gosheni+ ube hafi yanjye, wowe n’abana bawe, abuzukuru bawe, amatungo yawe yose n’ibyo utunze byose. 11 Nzajya nguha ibyokurya kuko hakiriho indi myaka itanu y’inzara+ kugira ngo wowe n’abagize umuryango wawe mudakena, mukicwa n’inzara.”’ 12 Ari mwe, ari na murumuna wanjye Benyamini, mwiboneye neza ko ari njye ubibibwiriye.+ 13 Nuko rero, muzabwire papa icyubahiro cyose mfite muri Egiputa n’ibyo mwabonye byose. Nimwihute muzane papa hano!”

14 Nuko Yozefu ahobera murumuna we Benyamini, Benyamini na we aramuhobera, bombi bararira.+ 15 Asoma abavandimwe be bose, barahoberana bose bararira hanyuma batangira kumuganiriza.

16 Iyo nkuru igera kwa Farawo, baramubwira bati: “Abavandimwe ba Yozefu baje!” Ibyo bishimisha Farawo n’abagaragu be. 17 Nuko Farawo abwira Yozefu ati: “Bwira abavandimwe bawe uti: ‘mushyire imitwaro ku ndogobe zanyu, mujye mu gihugu cy’i Kanani. 18 Muzane papa wanyu n’abo mu ngo zanyu, munsange hano kugira ngo mbahe ku byiza byo mu gihugu cya Egiputa. Muzarya ibyiza kurusha ibindi byo muri iki gihugu.’+ 19 Ndagutegetse ngo ubabwire uti:+ ‘mufate amagare+ yo mu gihugu cya Egiputa yo gutwara abana banyu n’abagore banyu kandi mufate rimwe muri aya magare murishyiremo papa wanyu, hanyuma muze hano.+ 20 Ntimuhangayikishwe n’ibyo mutunze+ kuko ibyiza byo mu gihugu cya Egiputa cyose ari ibyanyu.’”

21 Nuko abahungu ba Isirayeli babigenza batyo, Yozefu na we abaha amagare nk’uko Farawo yabitegetse, abaha n’ibyo bari kuzakenera muri urwo rugendo. 22 Aha buri wese umwenda mushya ariko Benyamini we amuha ibiceri by’ifeza 300 n’imyenda itanu yo guhinduranya.+ 23 Yoherereza papa we indogobe 10 zihetse ibintu byiza byo muri Egiputa, indogobe 10 z’ingore zihetse ibinyampeke, imigati n’ibindi biribwa papa we yari kuzakenera mu rugendo. 24 Nuko yohereza abavandimwe be baragenda, ariko arababwira ati: “Muramenye ntimutonganire mu nzira!”+

25 Bava muri Egiputa, maze amaherezo bagera kwa Yakobo mu gihugu cy’i Kanani. 26 Nuko baramubwira bati: “Yozefu aracyariho kandi ni we utegeka igihugu cya Egiputa cyose!”+ Ariko Yakobo biramurenga, ntiyagira icyo avuga kubera ko atemeye ibyo bamubwiye.+ 27 Bakomeza kumubwira ibyo Yozefu yababwiye byose kandi abona amagare Yozefu yohereje yo kumutwara, nuko aranezerwa. 28 Isirayeli aravuga ati: “Murekere aho! Umwana wanjye Yozefu aracyariho! Reka njye kumureba ntarapfa!”+

Ibyasohotse mu Marenga (2017-2025)
Sohoka
Injira
  • Ururimi rw'amarenga yo mu Rwanda
  • Yohereze
  • Hitamo
  • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
  • Amategeko agenga Imikoreshereze
  • Ibijyanye n'ibanga
  • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
  • JW.ORG
  • Injira
Yohereze