ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ururimi rw'amarenga yo mu Rwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • Abafilipi 2
  • Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

Ibivugwa mu gitabo cy’Abafilipi

      • Abakristo bagomba kwicisha bugufi (1-4)

      • Kristo yicishije bugufi maze ahabwa umwanya wo hejuru cyane (5-11)

      • Mujye mukomeza guhatana kugira ngo muzabone agakiza (12-18)

        • Abakristo bameze nk’imuri (15)

      • Pawulo yohereza Timoteyo na Epafuradito (19-30)

Abafilipi 2:2

Impuzamirongo

  • +1Kor 1:10; 2Kor 13:11; 1Pt 3:8

Abafilipi 2:3

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Cyangwa “ubwikunde.”

Impuzamirongo

  • +Flp 1:15, 17; Yak 3:14, 16
  • +Gal 5:26
  • +Mat 23:11; Efe 4:1, 2; 5:21

Abafilipi 2:4

Impuzamirongo

  • +1Kor 13:4, 5
  • +1Kor 10:24, 32, 33

Abafilipi 2:5

Impuzamirongo

  • +Mat 11:29; Yoh 13:14, 15

Abafilipi 2:6

Impuzamirongo

  • +Kol 1:15; Heb 1:3
  • +Yoh 14:28

Abafilipi 2:7

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “yiyambuye byose.”

Impuzamirongo

  • +Yes 53:2, 3
  • +Yoh 1:14

Abafilipi 2:8

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Reba Ibisobanuro by’amagambo.

Impuzamirongo

  • +Yoh 10:17; Heb 2:9; 5:8
  • +Gal 3:13

Abafilipi 2:9

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “ikamuha izina risumba andi mazina yose.”

Impuzamirongo

  • +Yes 52:13; Ibk 2:32, 33
  • +Ibk 4:12; Efe 1:20, 21

Abafilipi 2:10

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Cyangwa “bihe icyubahiro izina rya Yesu.”

Impuzamirongo

  • +Yoh 5:22, 23

Abafilipi 2:11

Impuzamirongo

  • +Rom 10:9

Abafilipi 2:14

Impuzamirongo

  • +1Kor 10:10; 1Pt 4:9
  • +1Tm 2:8

Abafilipi 2:15

Impuzamirongo

  • +Efe 5:1
  • +Gut 32:5
  • +Mat 5:14; Efe 5:8, 9; 1Pt 2:9, 12

Abafilipi 2:16

Impuzamirongo

  • +Yoh 6:68; Heb 4:12

Abafilipi 2:17

Impuzamirongo

  • +Kub 28:6, 7; 2Kor 12:15; 2Tm 4:6
  • +Heb 13:15; 1Pt 2:5

Abafilipi 2:19

Impuzamirongo

  • +1Kor 4:17; 16:10

Abafilipi 2:22

Impuzamirongo

  • +2Tm 1:2

Abafilipi 2:24

Impuzamirongo

  • +Flm 22

Abafilipi 2:25

Impuzamirongo

  • +Flp 4:18

Abafilipi 2:29

Impuzamirongo

  • +1Kor 16:18; 1Ts 5:12, 13

Abafilipi 2:30

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Bishobora no kuvugwa ngo: “Umurimo w’Umwami.”

Impuzamirongo

  • +Flm 10, 13

Byose

Fili. 2:21Kor 1:10; 2Kor 13:11; 1Pt 3:8
Fili. 2:3Flp 1:15, 17; Yak 3:14, 16
Fili. 2:3Gal 5:26
Fili. 2:3Mat 23:11; Efe 4:1, 2; 5:21
Fili. 2:41Kor 13:4, 5
Fili. 2:41Kor 10:24, 32, 33
Fili. 2:5Mat 11:29; Yoh 13:14, 15
Fili. 2:6Kol 1:15; Heb 1:3
Fili. 2:6Yoh 14:28
Fili. 2:7Yes 53:2, 3
Fili. 2:7Yoh 1:14
Fili. 2:8Yoh 10:17; Heb 2:9; 5:8
Fili. 2:8Gal 3:13
Fili. 2:9Yes 52:13; Ibk 2:32, 33
Fili. 2:9Ibk 4:12; Efe 1:20, 21
Fili. 2:10Yoh 5:22, 23
Fili. 2:11Rom 10:9
Fili. 2:141Kor 10:10; 1Pt 4:9
Fili. 2:141Tm 2:8
Fili. 2:15Efe 5:1
Fili. 2:15Gut 32:5
Fili. 2:15Mat 5:14; Efe 5:8, 9; 1Pt 2:9, 12
Fili. 2:16Yoh 6:68; Heb 4:12
Fili. 2:17Kub 28:6, 7; 2Kor 12:15; 2Tm 4:6
Fili. 2:17Heb 13:15; 1Pt 2:5
Fili. 2:191Kor 4:17; 16:10
Fili. 2:222Tm 1:2
Fili. 2:24Flm 22
Fili. 2:25Flp 4:18
Fili. 2:291Kor 16:18; 1Ts 5:12, 13
Fili. 2:30Flm 10, 13
  • Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
  • 1
  • 2
  • 3
  • 4
  • 5
  • 6
  • 7
  • 8
  • 9
  • 10
  • 11
  • 12
  • 13
  • 14
  • 15
  • 16
  • 17
  • 18
  • 19
  • 20
  • 21
  • 22
  • 23
  • 24
  • 25
  • 26
  • 27
  • 28
  • 29
  • 30
Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
Abafilipi 2:1-30

Ibaruwa yandikiwe Abafilipi

2 Nuko rero, mujye mukora uko mushoboye muterane inkunga ziranga Abakristo, muhumurize abandi mubigiranye urukundo, mubiteho, kandi mugaragaze urukundo rurangwa n’ubwuzu hamwe n’impuhwe. 2 Ibyo nimubikora bizanshimisha cyane. Mujye mugira imitekerereze imwe, mukundane, kandi mujye mugaragaza ko mwunze ubumwe mu buryo bwuzuye, haba mu byo mukora no mu byo mutekereza.+ 3 Ntimukagire icyo mukora mubitewe n’ubushyamirane*+ cyangwa kwishyira imbere,+ ahubwo mujye mwicisha bugufi mutekereze ko abandi babaruta.+ 4 Ntimukite ku nyungu zanyu gusa,+ ahubwo mujye mwita no ku nyungu z’abandi.+

5 Mukomeze kugira iyi mitekerereze Kristo Yesu na we yari afite:+ 6 Nubwo yari ameze nk’Imana,+ ntiyigeze anatekereza ibyo kwigereranya n’Imana, ngo yumve ko angana na yo.+ 7 Oya rwose! Ahubwo yemeye gusiga byose* amera nk’umugaragu,+ maze aba umuntu.+ 8 Ikirenze ibyo kandi, igihe yari umuntu, yicishije bugufi kandi arumvira kugeza apfuye,+ ndetse urupfu rwo ku giti cy’umubabaro.*+ 9 Ibyo ni na byo byatumye Imana imuhesha icyubahiro, ikamushyira mu mwanya wo hejuru cyane,+ kandi ikamugira Umuyobozi ukomeye* kuruta abandi bose.+ 10 Ibyo Imana yabikoze kugira ngo ibiremwa byose, byaba ibyo mu ijuru, ibyo ku isi n’ibyo munsi y’ubutaka, byumvire Yesu.*+ 11 Abantu bose bagomba gutangaza ko Yesu Kristo ari Umwami,+ kugira ngo Imana ari yo Papa wacu wo mu ijuru ihabwe icyubahiro.

12 Kubera iyo mpamvu rero ncuti zanjye, nk’uko buri gihe mwumviraga ndi kumwe namwe, mujye murushaho kubikora n’igihe tutari kumwe. Ndabinginze mujye mukomeza guhatana kugira ngo muzabone agakiza, mubikore mutinya kandi mwubaha Imana cyane. 13 Imana ni yo ituma mugira umwete, kugira ngo muyishimishe mu buryo bwuzuye. Nanone ituma mugira icyifuzo cyo kuyikorera, ikabaha n’imbaraga. 14 Mujye mukomeza gukora ibintu byose mutitotomba+ kandi mutagishanya impaka.+ 15 Ibyo bizatuma muba inyangamugayo, mugire umutimanama ukeye, mube abana b’Imana+ batagira inenge.+ Nimukomeza kwitwara mutyo, muzamera nk’urumuri rumurikira muri iyi si irimo abantu bakora ibibi.+ 16 Nanone mukomeze guha agaciro Ijambo ry’Imana ritanga ubuzima,+ kugira ngo nzabone impamvu yo kwishima ku munsi wa Kristo, nishimira ko ntameze nk’umuntu wirukiye ubusa, cyangwa ko ntakoranye umwete nduhira ubusa. 17 Nubwo meze nk’ituro rya divayi+ risukwa ku gitambo+ bitewe n’uruhare ngira mu murimo wera, mfite ibyishimo byinshi kandi nishimanye namwe mwese kubera ko ukwizera kwanyu ari ko kwatumye namwe mukora uwo murimo. 18 Mu buryo nk’ubwo rero, namwe munezerwe kandi mwishimane nanjye.

19 Naho njyewe niringiye ko Umwami Yesu nabishaka nzaboherereza Timoteyo+ bidatinze, kugira ngo ninumva amakuru yanyu bizantere inkunga. 20 Nta wundi mfite umeze nka we, uzita by’ukuri ku byo mukeneye. 21 Abandi bose baba bahangayikishijwe n’inyungu zabo, aho guhangayikishwa n’inyungu za Yesu Kristo. 22 Namwe ubwanyu muzi ukuntu yagaragaje ko ari umuntu ukwiriye. Yakoranye nanjye umurimo wo guteza imbere ubutumwa bwiza, nk’uko umwana+ akorana na papa we. 23 Uwo ni we niringiye kuzaboherereza nkimara kumenya uko ibyanjye bimeze. 24 Icyakora, nizeye ko Umwami nabishaka nzaza iwanyu bidatinze.+

25 Ariko ubu, ndashaka kuboherereza Epafuradito, umuvandimwe wanjye, akaba umukozi dufatanyije umurimo, akaba n’umusirikare wa Kristo, nk’uko nanjye ndi we. Ni we mwanyoherereje kandi amfasha muri byinshi.+ 26 Arabakumbuye cyane, kandi yarihebye kubera ko mwumvise ko yari yararwaye. 27 Mu by’ukuri, koko yararwaye, ndetse yendaga gupfa. Ariko Imana yamugiriye impuhwe. Si we wenyine yazigiriye, ahubwo nanjye yarazingiriye kugira ngo agahinda kanjye katiyongeraho akandi gahinda. 28 Ni yo mpamvu ngiye guhita mwohereza kugira ngo nimumubona muzongere mwishime, maze nanjye ndeke gukomeza guhangayika. 29 Ubwo rero, mumwakire mufite ibyishimo byinshi, nk’uko musanzwe mwakira abigishwa b’Umwami, kandi abantu nk’abo mujye mukomeza kubakunda cyane.+ 30 Yageze n’ubwo yenda gupfa bitewe n’umurimo wa Kristo,* yemera gushyira ubuzima bwe mu kaga kugira ngo ankorere ibyo mutashoboraga kunkorera, kuko mutari muhari.+

Ibyasohotse mu Marenga (2017-2025)
Sohoka
Injira
  • Ururimi rw'amarenga yo mu Rwanda
  • Yohereze
  • Hitamo
  • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
  • Amategeko agenga Imikoreshereze
  • Ibijyanye n'ibanga
  • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
  • JW.ORG
  • Injira
Yohereze