ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ururimi rw'amarenga yo mu Rwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • Ibyakozwe 1
  • Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

Ibivugwa mu gitabo cy’Ibyakozwe

      • Ibyandikiwe Tewofili (1-5)

      • Muzambera abahamya mugere mu turere twa kure cyane tw’isi (6-8)

      • Yesu azamuka akajya mu ijuru (9-11)

      • Abigishwa bateranaga bunze ubumwe (12-14)

      • Matiyasi atoranywa ngo asimbure Yuda (15-26)

Ibyakozwe 1:1

Impuzamirongo

  • +Luka 1:3; 3:23

Ibyakozwe 1:2

Impuzamirongo

  • +1Tm 3:16
  • +Yoh 15:16

Ibyakozwe 1:3

Impuzamirongo

  • +Mat 28:9; Yoh 20:19; 1Kor 15:4-7
  • +Luka 24:27

Ibyakozwe 1:4

Impuzamirongo

  • +Luka 24:49
  • +Yoh 14:16, 17; Ibk 2:33

Ibyakozwe 1:5

Impuzamirongo

  • +Yow 2:28; Mat 3:11; Mar 1:8

Ibyakozwe 1:6

Impuzamirongo

  • +Luka 19:11; 24:21

Ibyakozwe 1:7

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Cyangwa “uburenganzira.”

Impuzamirongo

  • +Dan 2:20, 21; Mat 24:36

Ibyakozwe 1:8

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Cyangwa “ku mpera z’isi.”

Impuzamirongo

  • +Ibk 4:33
  • +Yes 43:10; Luka 24:48; Yoh 15:26, 27
  • +Ibk 5:27, 28
  • +Ibk 8:14
  • +Kol 1:23

Ibyakozwe 1:9

Impuzamirongo

  • +Luka 24:51; Yoh 6:62

Ibyakozwe 1:10

Impuzamirongo

  • +Mat 28:2, 3

Ibyakozwe 1:12

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Cyangwa “urugendo rwo ku munsi w’Isabato.”

Impuzamirongo

  • +Luka 24:52

Ibyakozwe 1:13

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Cyangwa “igorofa.”

Impuzamirongo

  • +Mat 10:2-4; Mar 3:16-19

Ibyakozwe 1:14

Impuzamirongo

  • +Luka 23:49
  • +Mat 13:55; Yoh 7:5; Gal 1:19

Ibyakozwe 1:16

Impuzamirongo

  • +Zb 41:9; 55:12; Yoh 13:18
  • +Luka 22:47; Yoh 18:3

Ibyakozwe 1:17

Impuzamirongo

  • +Mat 10:2, 4; Luka 6:12-16; Yoh 6:70, 71

Ibyakozwe 1:18

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Cyangwa “asadukamo kabiri.”

Impuzamirongo

  • +Zek 11:12; Mat 26:14, 15
  • +Mat 27:5-8

Ibyakozwe 1:20

Impuzamirongo

  • +Zb 69:25
  • +Zb 109:8

Ibyakozwe 1:22

Impuzamirongo

  • +Mat 3:13
  • +Luka 24:51; Ibk 1:9
  • +Mat 28:5, 6; Mar 16:6

Ibyakozwe 1:24

Impuzamirongo

  • +1Sm 16:7; 1Ng 28:9; Yer 11:20

Ibyakozwe 1:25

Impuzamirongo

  • +Yoh 6:70

Ibyakozwe 1:26

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Ni uburyo bakoreshaga kugira ngo bamenye umwanzuro bakwiriye gufata. Reba Ibisobanuro by’amagambo.

Impuzamirongo

  • +Img 16:33

Byose

Ibyak. 1:1Luka 1:3; 3:23
Ibyak. 1:21Tm 3:16
Ibyak. 1:2Yoh 15:16
Ibyak. 1:3Mat 28:9; Yoh 20:19; 1Kor 15:4-7
Ibyak. 1:3Luka 24:27
Ibyak. 1:4Luka 24:49
Ibyak. 1:4Yoh 14:16, 17; Ibk 2:33
Ibyak. 1:5Yow 2:28; Mat 3:11; Mar 1:8
Ibyak. 1:6Luka 19:11; 24:21
Ibyak. 1:7Dan 2:20, 21; Mat 24:36
Ibyak. 1:8Ibk 4:33
Ibyak. 1:8Yes 43:10; Luka 24:48; Yoh 15:26, 27
Ibyak. 1:8Ibk 5:27, 28
Ibyak. 1:8Ibk 8:14
Ibyak. 1:8Kol 1:23
Ibyak. 1:9Luka 24:51; Yoh 6:62
Ibyak. 1:10Mat 28:2, 3
Ibyak. 1:12Luka 24:52
Ibyak. 1:13Mat 10:2-4; Mar 3:16-19
Ibyak. 1:14Luka 23:49
Ibyak. 1:14Mat 13:55; Yoh 7:5; Gal 1:19
Ibyak. 1:16Zb 41:9; 55:12; Yoh 13:18
Ibyak. 1:16Luka 22:47; Yoh 18:3
Ibyak. 1:17Mat 10:2, 4; Luka 6:12-16; Yoh 6:70, 71
Ibyak. 1:18Zek 11:12; Mat 26:14, 15
Ibyak. 1:18Mat 27:5-8
Ibyak. 1:20Zb 69:25
Ibyak. 1:20Zb 109:8
Ibyak. 1:22Mat 3:13
Ibyak. 1:22Luka 24:51; Ibk 1:9
Ibyak. 1:22Mat 28:5, 6; Mar 16:6
Ibyak. 1:241Sm 16:7; 1Ng 28:9; Yer 11:20
Ibyak. 1:25Yoh 6:70
Ibyak. 1:26Img 16:33
  • Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
  • 1
  • 2
  • 3
  • 4
  • 5
  • 6
  • 7
  • 8
  • 9
  • 10
  • 11
  • 12
  • 13
  • 14
  • 15
  • 16
  • 17
  • 18
  • 19
  • 20
  • 21
  • 22
  • 23
  • 24
  • 25
  • 26
Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
Ibyakozwe 1:1-26

Ibyakozwe n’intumwa

1 Tewofili we, mu nkuru ya mbere, nakwandikiye ibintu byose Yesu yakoze n’ibyo yigishije,+ 2 kugeza igihe Imana yamujyaniye mu ijuru.+ Icyo gihe yari amaze guha intumwa yatoranyije amabwiriza, binyuze ku mwuka wera.+ 3 Yesu amaze kubabazwa, yabonekeye intumwa ze inshuro nyinshi kugira ngo zemere zidashidikanya ko yari muzima.+ Zamubonye mu gihe cy’iminsi 40, kandi yazibwiye ibyerekeye Ubwami bw’Imana.+ 4 Igihe yari kumwe na zo yarazitegetse ati: “Ntimuve i Yerusalemu.+ Ahubwo mukomeze mutegereze ibyo Papa wo mu ijuru yasezeranyije,+ ari na byo nababwiye. 5 Yohana yabatirishaga amazi, ariko mwe nyuma y’iminsi mike muzabatirishwa umwuka wera.”+

6 Nuko igihe intumwa ze zari ziteraniye hamwe ziramubaza ziti: “Mwami, ese muri iki gihe ni bwo ugiye gusubiza Isirayeli ubwami?”+ 7 Arazibwira ati: “Si ibyanyu kumenya ibihe cyangwa iminsi yagenwe. Ibyo ni Papa wo mu ijuru wenyine ubifitiye ubushobozi.*+ 8 Ariko umwuka wera nubazaho muzagira imbaraga,+ kandi muzambera abahamya+ i Yerusalemu,+ i Yudaya n’i Samariya+ mugere no mu turere twa kure cyane tw’isi.”*+ 9 Nuko amaze kuvuga ibyo, ajyanwa mu ijuru intumwa zimureba, maze igicu kiramukingiriza ntizongera kumubona.+ 10 Igihe zari zikiri kureba mu kirere Yesu amaze kugenda, zahise zibona abagabo babiri bambaye imyenda y’umweru+ bahagaze iruhande rwazo. 11 Hanyuma barazibaza bati: “Bagabo b’i Galilaya, kuki muhagaze mureba mu kirere? Yesu wari uri kumwe namwe none akaba ajyanywe mu ijuru, azagaruka nk’uko mumubonye agenda.”

12 Hanyuma zisubira i Yerusalemu+ zivuye ku Musozi w’Imyelayo uri hafi y’i Yerusalemu, hakaba hari urugendo rujya kungana n’ikirometero kimwe.* 13 Zimaze kugerayo zirazamuka zijya mu cyumba cyari hejuru muri etaje* mu nzu babagamo. Izo ntumwa ni Petero, Yohana, Yakobo, Andereya, Filipo, Tomasi, Barutolomayo, Matayo, Yakobo umuhungu wa Alufayo, Simoni w’umunyamwete na Yuda umuhungu wa Yakobo.+ 14 Abo bose bakomezaga gusenga bunze ubumwe, bari kumwe n’abagore bamwe na bamwe,+ hamwe na Mariya mama wa Yesu na barumuna ba Yesu.+

15 Nuko muri iyo minsi Petero arahaguruka, ahagarara hagati y’abavandimwe be (bose hamwe bari nk’abantu 120) maze aravuga ati: 16 “Bavandimwe, byari ngombwa ko ibyanditswe bisohora, ni ukuvuga ibyo Dawidi yavuze mbere y’igihe binyuze ku mwuka wera, yerekeza kuri Yuda+ wayoboye abafashe Yesu.+ 17 Yuda yari intumwa kimwe natwe,+ kandi na we yakoraga uyu murimo. 18 (Uwo muntu yaguze isambu, ayiguze amafaranga yabonye bitewe n’ubugambanyi,+ maze agwa abanje umutwe araturika,* amara ye yose arasohoka.+ 19 Ibyo byamenyekanye mu baturage bose b’i Yerusalemu, bituma uwo murima bawita Akeludama mu rurimi rwabo, bisobanura ngo: “Isambu y’Amaraso.”) 20 Byongeye kandi mu gitabo cya Zaburi handitswe ngo: ‘aho atuye hahinduke amatongo, ntihagire uhaba,’+ kandi ‘inshingano ye y’ubugenzuzi ifatwe n’undi.’+ 21 Ubwo rero ni ngombwa ko hatoranywa umugabo wari mu bo twagendanaga igihe Yesu yari kumwe na twe dukorana umurimo, 22 uhereye igihe yabatirijwe na Yohana+ ukageza igihe yajyaniwe mu ijuru.+ Uwo muntu agomba kuba yariboneye ko Yesu yazutse nk’uko natwe twabyiboneye.”+

23 Nuko bazana abagabo babiri, ari bo Yozefu witwaga Barisaba wahimbwe Yusito na Matiyasi. 24 Barasenga bati: “Yehova, wowe uzi imitima y’abantu bose,+ twereke uwo watoranyije muri aba bagabo babiri, 25 kugira ngo na we ajye akora uyu murimo kandi abe intumwa mu mwanya wa Yuda, kuko Yuda we yatandukiriye.”+ 26 Nuko babakoreraho ubufindo,*+ bufata Matiyasi. Yiyongera ku zindi ntumwa 11.

Ibyasohotse mu Marenga (2017-2025)
Sohoka
Injira
  • Ururimi rw'amarenga yo mu Rwanda
  • Yohereze
  • Hitamo
  • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
  • Amategeko agenga Imikoreshereze
  • Ibijyanye n'ibanga
  • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
  • JW.ORG
  • Injira
Yohereze