ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ururimi rw'amarenga yo mu Rwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • 1 Samweli 19
  • Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

ibivugwa muri 1 Samweli

      • Sawuli akomeza kwanga Dawidi (1-13)

      • Dawidi acika Sawuli (14-24)

1 Samweli 19:1

Impuzamirongo

  • +1Sm 18:9; Img 27:4

1 Samweli 19:2

Impuzamirongo

  • +1Sm 18:1; Img 18:24

1 Samweli 19:3

Impuzamirongo

  • +1Sm 20:9, 13; Img 17:17

1 Samweli 19:4

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “ntukorere icyaha umugaragu wawe Dawidi.”

Impuzamirongo

  • +1Sm 22:14

1 Samweli 19:5

Impuzamirongo

  • +1Sm 17:49
  • +1Sm 20:32

1 Samweli 19:7

Impuzamirongo

  • +1Sm 16:21; 18:2, 13

1 Samweli 19:9

Impuzamirongo

  • +1Sm 16:14
  • +1Sm 18:10, 11

1 Samweli 19:11

Impuzamirongo

  • +Zb 59:Amagambo abanza; 59:3

1 Samweli 19:13

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Cyangwa “imana yo mu rugo; ikigirwamana.”

1 Samweli 19:15

Impuzamirongo

  • +1Sm 18:9

1 Samweli 19:17

Impuzamirongo

  • +1Sm 18:29

1 Samweli 19:18

Impuzamirongo

  • +1Sm 7:15, 17
  • +1Sm 20:1

1 Samweli 19:20

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Cyangwa “kwitwara nk’abahanuzi.”

1 Samweli 19:22

Impuzamirongo

  • +1Sm 19:18

1 Samweli 19:24

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Cyangwa “yambaye imyenda y’imbere.”

Impuzamirongo

  • +1Sm 10:11

Byose

1 Sam. 19:11Sm 18:9; Img 27:4
1 Sam. 19:21Sm 18:1; Img 18:24
1 Sam. 19:31Sm 20:9, 13; Img 17:17
1 Sam. 19:41Sm 22:14
1 Sam. 19:51Sm 17:49
1 Sam. 19:51Sm 20:32
1 Sam. 19:71Sm 16:21; 18:2, 13
1 Sam. 19:91Sm 16:14
1 Sam. 19:91Sm 18:10, 11
1 Sam. 19:11Zb 59:Amagambo abanza; 59:3
1 Sam. 19:151Sm 18:9
1 Sam. 19:171Sm 18:29
1 Sam. 19:181Sm 7:15, 17
1 Sam. 19:181Sm 20:1
1 Sam. 19:221Sm 19:18
1 Sam. 19:241Sm 10:11
  • Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
  • 1
  • 2
  • 3
  • 4
  • 5
  • 6
  • 7
  • 8
  • 9
  • 10
  • 11
  • 12
  • 13
  • 14
  • 15
  • 16
  • 17
  • 18
  • 19
  • 20
  • 21
  • 22
  • 23
  • 24
Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
1 Samweli 19:1-24

Igitabo cya mbere cya Samweli

19 Hanyuma Sawuli abwira umuhungu we Yonatani n’abagaragu be bose ko ashaka kwica Dawidi.+ 2 Ariko kubera ko Yonatani umuhungu wa Sawuli yakundaga Dawidi cyane,+ aramubwira ati: “Papa arashaka kukwica. None rero witonde ube maso! Ejo mu gitondo uzashake ahantu wihisha uhagume. 3 Nanjye nzajyana na papa tugere aho uzaba uri, nkuvuganire. Ningira icyo menya, nzakikubwira.”+

4 Nuko Yonatani avuganira Dawidi+ kuri papa we, ari we Sawuli. Aramubwira ati: “Mwami, ntugire ikintu kibi ukorera umugaragu wawe Dawidi,* kuko na we nta kintu kibi yigeze agukorera, ahubwo ibyo yagukoreye byose byakugiriye akamaro. 5 Yashyize ubuzima bwe mu kaga, yica wa Mufilisitiya,+ bituma Yehova akiza Abisirayeli bose mu buryo bukomeye cyane. Warabibonye kandi warabyishimiye cyane. None kuki wagirira nabi inzirakarengane ukica Dawidi umuhoye ubusa?”+ 6 Sawuli atega amatwi Yonatani, nuko ararahira ati: “Ndahiriye imbere ya Yehova ko Dawidi atazicwa.” 7 Hanyuma Yonatani ahamagara Dawidi arabimubwira byose. Yonatani agarura Dawidi kwa Sawuli, akomeza kumukorera nk’uko yari asanzwe amukorera.+

8 Intambara yongera gutera, Dawidi ajya kurwana n’Abafilisitiya, yica benshi cyane, baramuhunga.

9 Nuko umwuka mubi uturutse kuri Yehova uza kuri Sawuli+ igihe yari yicaye mu nzu ye afite icumu mu ntoki, Dawidi arimo amucurangira inanga.+ 10 Sawuli agerageza gutera Dawidi icumu ngo rimufatanye n’urukuta, ariko Dawidi ararikwepa ryishinga mu rukuta. Iryo joro Dawidi aratoroka arahunga. 11 Hanyuma Sawuli yohereza abantu kwa Dawidi, kugira ngo barare bamucunga maze aze kumwica mu gitondo.+ Ariko Mikali umugore wa Dawidi aramubwira ati: “Iri joro nudahunga ejo bazakwica.” 12 Mikali ahita amanurira Dawidi mu idirishya, kugira ngo atoroke, akize ubuzima bwe. 13 Mikali afata igishushanyo cya terafimu* agishyira ku buriri, ahajya umutwe ahashyira umwenda umeze nk’akayunguruzo uboshye mu bwoya bw’ihene, arangije acyorosa umwenda.

14 Sawuli yohereza abantu bo gufata Dawidi, ariko Mikali arababwira ati: “Ararwaye.” 15 Sawuli yongera kohereza ba bantu kwa Dawidi, arababwira ati: “Nimugende mumuterurane n’uburiri bwe mumunzanire mwice.”+ 16 Abo bantu binjiye basanga ku buriri hari igishushanyo cya terafimu, ahajya umutwe hari umwenda umeze nk’akayunguruzo uboshye mu bwoya bw’ihene. 17 Sawuli abaza Mikali ati: “Kuki wambeshye bigeze aha, ugatorokesha umwanzi wanjye+ akancika?” Mikali asubiza Sawuli ati: “Yambwiye ati: ‘reka ngende niwanga ndakwica.’”

18 Igihe Dawidi yatorokaga, yahungiye kwa Samweli i Rama,+ agezeyo amubwira ibyo Sawuli yamukoreye byose. Nuko we na Samweli bajya kuba i Nayoti.+ 19 Nyuma baza kubwira Sawuli bati: “Uzi ko Dawidi ari i Nayoti muri Rama!” 20 Sawuli ahita yoherezayo abantu bo gufata Dawidi. Abo bantu bahageze babona abahanuzi bari bakuze kurusha abandi bahanura, Samweli ari kumwe na bo kandi abayoboye. Umwuka w’Imana ujya kuri abo bantu Sawuli yari yohereje, na bo batangira kwitwara mu buryo budasanzwe.*

21 Babibwiye Sawuli ahita yoherezayo abandi bantu, na bo bitwara mu buryo budasanzwe. Sawuli yongera koherezayo itsinda rya gatatu ry’abandi bantu, na bo bitwara mu buryo budasanzwe. 22 Hanyuma Sawuli na we ajya i Rama. Ageze ku kigega kinini cy’amazi kiri i Seku, abaza abantu ati: “Mwandangira aho Samweli na Dawidi bari?” Baramusubiza bati: “Bari i Nayoti+ muri Rama.” 23 Sawuli akiva aho, agiye i Nayoti muri Rama, na we umwuka w’Imana umuzaho, akomeza kwitwara mu buryo budasanzwe kugeza aho agereye i Nayoti muri Rama. 24 Kimwe n’abandi, akuramo imyenda yitwara mu buryo budasanzwe imbere ya Samweli, aryama hasi yambaye ubusa,* amara umunsi wose n’ijoro ryose. Ni yo mpamvu abantu bavuga bati: “Mbese Sawuli na we ni umuhanuzi?”+

Ibyasohotse mu Marenga (2017-2025)
Sohoka
Injira
  • Ururimi rw'amarenga yo mu Rwanda
  • Yohereze
  • Hitamo
  • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
  • Amategeko agenga Imikoreshereze
  • Ibijyanye n'ibanga
  • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
  • JW.ORG
  • Injira
Yohereze