ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ururimi rw'amarenga yo mu Rwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • Gutegeka kwa Kabiri 6
  • Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

Ibivugwa mu gitabo cyo Gutegeka kwa Kabiri

      • Ukundishe Yehova Imana yawe umutima wawe wose (1-9)

        • “Isirayeli we, tega amatwi” (4)

        • Ababyeyi basabwa kwigisha abana babo (6, 7)

      • Ntimuzibagirwe Yehova (10-15)

      • Ntimukagerageze Yehova Imana yanyu (16-19)

      • Muzabibwire ab’igihe kizaza (20-25)

Gutegeka kwa Kabiri 6:2

Impuzamirongo

  • +Int 18:19; Gut 4:9
  • +Img 3:1, 2

Gutegeka kwa Kabiri 6:4

Impuzamirongo

  • +Gut 5:7; Yes 42:8; Zek 14:9; Mar 12:29, 32; 1Kor 8:6

Gutegeka kwa Kabiri 6:5

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Reba Ibisobanuro by’amagambo.

Impuzamirongo

  • +Gut 10:12; 11:13; 30:6; Mat 22:37
  • +Mar 12:30, 33; Luka 10:27

Gutegeka kwa Kabiri 6:7

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Cyangwa “ujye uhora uyasubiriramo abana bawe; uyabacengezamo.”

Impuzamirongo

  • +Int 18:19; Gut 4:9; Img 22:6; Efe 6:4
  • +Gut 11:19

Gutegeka kwa Kabiri 6:8

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Cyangwa “umushumi wambarwa mu gahanga.”

Impuzamirongo

  • +Gut 11:18

Gutegeka kwa Kabiri 6:9

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Cyangwa “ku nkomanizo.”

Gutegeka kwa Kabiri 6:10

Impuzamirongo

  • +Int 15:18
  • +Yos 24:13; Zb 105:44

Gutegeka kwa Kabiri 6:11

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Cyangwa “ibitega by’amazi.”

Impuzamirongo

  • +Gut 8:10

Gutegeka kwa Kabiri 6:12

Impuzamirongo

  • +Abc 3:7

Gutegeka kwa Kabiri 6:13

Impuzamirongo

  • +Gut 10:12; 13:4
  • +Luka 4:8
  • +Yer 12:16

Gutegeka kwa Kabiri 6:14

Impuzamirongo

  • +Kuva 34:14

Gutegeka kwa Kabiri 6:15

Impuzamirongo

  • +Kuva 20:5; Gut 4:24
  • +Kuva 32:9, 10; Kub 25:3; Gut 11:16, 17; Abc 2:14
  • +2Bm 17:18

Gutegeka kwa Kabiri 6:16

Impuzamirongo

  • +Mat 4:7; Luka 4:12; 1Kor 10:9
  • +Kuva 17:2, 7; Zb 95:8, 9; Heb 3:8, 9

Gutegeka kwa Kabiri 6:18

Impuzamirongo

  • +Int 15:18

Gutegeka kwa Kabiri 6:19

Impuzamirongo

  • +Kuva 23:30

Gutegeka kwa Kabiri 6:22

Impuzamirongo

  • +Kuva 7:3
  • +Gut 4:34

Gutegeka kwa Kabiri 6:23

Impuzamirongo

  • +Kuva 13:5; Gut 1:8

Gutegeka kwa Kabiri 6:24

Impuzamirongo

  • +Zb 111:10; Img 14:27
  • +Lew 18:5; Gut 4:1; Gal 3:12

Gutegeka kwa Kabiri 6:25

Impuzamirongo

  • +Umb 12:13; Rom 10:5

Byose

Guteg. 6:2Int 18:19; Gut 4:9
Guteg. 6:2Img 3:1, 2
Guteg. 6:4Gut 5:7; Yes 42:8; Zek 14:9; Mar 12:29, 32; 1Kor 8:6
Guteg. 6:5Gut 10:12; 11:13; 30:6; Mat 22:37
Guteg. 6:5Mar 12:30, 33; Luka 10:27
Guteg. 6:7Int 18:19; Gut 4:9; Img 22:6; Efe 6:4
Guteg. 6:7Gut 11:19
Guteg. 6:8Gut 11:18
Guteg. 6:10Int 15:18
Guteg. 6:10Yos 24:13; Zb 105:44
Guteg. 6:11Gut 8:10
Guteg. 6:12Abc 3:7
Guteg. 6:13Gut 10:12; 13:4
Guteg. 6:13Luka 4:8
Guteg. 6:13Yer 12:16
Guteg. 6:14Kuva 34:14
Guteg. 6:15Kuva 20:5; Gut 4:24
Guteg. 6:15Kuva 32:9, 10; Kub 25:3; Gut 11:16, 17; Abc 2:14
Guteg. 6:152Bm 17:18
Guteg. 6:16Mat 4:7; Luka 4:12; 1Kor 10:9
Guteg. 6:16Kuva 17:2, 7; Zb 95:8, 9; Heb 3:8, 9
Guteg. 6:18Int 15:18
Guteg. 6:19Kuva 23:30
Guteg. 6:22Kuva 7:3
Guteg. 6:22Gut 4:34
Guteg. 6:23Kuva 13:5; Gut 1:8
Guteg. 6:24Zb 111:10; Img 14:27
Guteg. 6:24Lew 18:5; Gut 4:1; Gal 3:12
Guteg. 6:25Umb 12:13; Rom 10:5
  • Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
  • 1
  • 2
  • 3
  • 4
  • 5
  • 6
  • 7
  • 8
  • 9
  • 10
  • 11
  • 12
  • 13
  • 14
  • 15
  • 16
  • 17
  • 18
  • 19
  • 20
  • 21
  • 22
  • 23
  • 24
  • 25
Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
Gutegeka kwa Kabiri 6:1-25

Gutegeka kwa Kabiri

6 “Aya ni yo mabwiriza n’amategeko Yehova Imana yanyu yampaye ngo nyabigishe, kugira ngo muzayakurikize nimugera mu gihugu mugiye kujyamo mukacyigarurira. 2 Ibyo bizatuma mutinya Yehova Imana yanyu, kandi mu minsi yose yo kubaho kwanyu, mwe n’abana banyu n’abuzukuru banyu,+ muzakurikize amabwiriza n’amategeko yose mbategeka bityo muzabeho imyaka myinshi.+ 3 Isirayeli we, tega amatwi kandi wubahirize ayo mategeko ubyitondeye kugira ngo uzabeho neza kandi uzabyare ugire abana benshi mu gihugu gitemba amata n’ubuki, nk’uko Yehova Imana ya ba sogokuruza banyu yabigusezeranyije.

4 “Isirayeli we, tega amatwi: Yehova ni we Mana yacu, kandi hariho Yehova umwe gusa.+ 5 Ukunde Yehova Imana yawe n’umutima wawe wose n’ubugingo* bwawe bwose+ n’imbaraga zawe zose.+ 6 Aya mategeko ngutegeka uyu munsi, ajye ahora ku mutima wawe. 7 Ujye uhora uyigisha abana bawe*+ kandi ujye uyababwira igihe mwicaye mu nzu, igihe mugenda mu nzira, igihe muryamye n’igihe mubyutse.+ 8 Uzayahambire ku kuboko kugira ngo utayibagirwa, kandi azakubere nk’ikimenyetso* kiri mu gahanga.+ 9 Uzayandike ku mpande zombi z’umuryango* w’inzu yawe no ku marembo y’umujyi wawe.

10 “Yehova Imana yawe nakujyana mu gihugu yarahiye ko azaha+ ba sogokuruza banyu Aburahamu, Isaka na Yakobo, igihugu gifite imijyi minini kandi myiza utubatse,+ 11 gifite amazu yuzuye ibintu by’ubwoko bwose kandi byiza utashyizemo, ibyobo by’amazi* utacukuye, imizabibu n’ibiti by’imyelayo utateye, maze ukarya ugahaga,+ 12 uzirinde kugira ngo utibagirwa Yehova+ wagukuye mu gihugu cya Egiputa aho wakoreshwaga imirimo ivunanye cyane. 13 Ujye utinya Yehova Imana yawe,+ umukorere+ kandi ujye urahira mu izina rye.+ 14 Ntimugakorere izindi mana izo ari zo zose zo mu bihugu bibakikije,+ 15 (kuko Yehova Imana yanyu uri hagati muri mwe ari Imana ishaka ko umuntu ayiyegurira akayikorera yonyine,)+ nimusenga izindi mana Yehova Imana yanyu azabarakarira cyane,+ abarimbure abakure ku isi.+

16 “Ntimukagerageze Yehova Imana yanyu,+ nk’uko mwamugerageje muri i Masa.+ 17 Mujye mukurikiza mwitonze amategeko ya Yehova Imana yanyu, ibyo abibutsa n’amabwiriza yabahaye. 18 Mujye mukora ibyiza Yehova yemera, kugira ngo muzabeho neza kandi mujye mu gihugu cyiza Yehova yarahiye ko azaha ba sogokuruza banyu, maze mucyigarurire,+ 19 mwirukane abanzi banyu bose nk’uko Yehova yabisezeranyije.+

20 “Mu gihe kizaza, abana banyu nibababaza bati: ‘kuki Yehova Imana yacu yatanze aya mategeko n’aya mabwiriza?’ 21 Muzababwire muti: ‘twabaye abagaragu ba Farawo muri Egiputa, ariko Yehova adukurayo akoresheje imbaraga ze nyinshi. 22 Nuko twibonera ibimenyetso n’ibitangaza bikomeye kandi biteye ubwoba Yehova yakoreye muri Egiputa,+ akabikorera Farawo n’abo mu rugo rwe bose.+ 23 Yadukuyeyo kugira ngo atuzane aha, aduhe igihugu yari yararahiye ko azaha ba sogokuruza.+ 24 Nuko Yehova adutegeka kubahiriza ayo mabwiriza yose no gutinya Yehova Imana yacu, kugira ngo duhore tumerewe neza+ kandi dukomeze kubaho+ nk’uko bimeze uyu munsi. 25 Nitwitondera amategeko yose Yehova Imana yacu yaduhaye, tukayakurikiza nk’uko yabidutegetse,+ Imana yacu izabona ko turi abakiranutsi.’

Ibyasohotse mu Marenga (2017-2025)
Sohoka
Injira
  • Ururimi rw'amarenga yo mu Rwanda
  • Yohereze
  • Hitamo
  • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
  • Amategeko agenga Imikoreshereze
  • Ibijyanye n'ibanga
  • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
  • JW.ORG
  • Injira
Yohereze