Yobu
27 Yobu akomeza avuga ati:
2 “Ndahiriye imbere y’Imana yanze kundenganura,+
Kandi ndahiriye imbere y’Ishoborabyose yanteje imibabaro,+
3 Ko igihe cyose ngihumeka,
Imana ikampa umwuka ngahumeka,+
4 Ntazavuga ibyo gukiranirwa,
Cyangwa ngo mvuge ibinyoma.
5 Sinshobora kuvuga ko muri abakiranutsi.
Kugeza aho nzapfira, sinzareka kuba indahemuka.+
6 Nzakomeza mbe umukiranutsi kandi sinzabireka.+
Umutima wanjye nta cyo uzandega igihe cyose nzaba nkiriho.
7 Icyampa umwanzi wanjye agahanwa nk’umugome,
N’abandwanya bagahanwa nk’abakora ibibi.
9 Ese nahura n’amakuba,
Agatakira Imana, izamwumva?+
10 Ese azishimira Ishoborabyose?
Ese azasenga Imana ibihe byose?
11 Nzabigisha iby’imbaraga z’Imana,
Kandi nta cyo nzahisha ku byerekeye Ishoborabyose.
12 Niba mwese mwareretswe,
Ni iki gituma mukomeza kuvuga amagambo adafite akamaro?
13 Dore ibyo Imana izakorera umuntu mubi,+
Kandi ni na byo Ishoborabyose izakorera abanyagitugu:
14 Abana b’umuntu mubi nibaba benshi, bazicishwa inkota,+
Kandi abamukomokaho ntibazagira ibyokurya bihagije.
15 Abe nibarokoka bazicwa n’indwara y’icyorezo,
Kandi abagore babo ntibazabaririra.
16 Niyo yabika ifeza ikaba nyinshi nk’umukungugu,
Kandi akibikira imyenda myiza myinshi,
17 Umukiranutsi ni we uzayambara,+
Kandi n’ifeza ye,
Umuntu w’inyangamugayo ni we uzayitwara.
18 Yiyubakiye inzu yoroshye cyane nk’iy’agasimba gato,
Imeze nk’akazu+ umuzamu yugamamo.
19 Azaryama ari umukire, ariko ubutunzi bwe buzashira.
Azakanguka asange nta kintu afite.
20 Ibiteye ubwoba bizamutwara nk’uko umwuzure w’amazi utwara ibintu.
Umuyaga mwinshi uzamujyana nijoro.+
21 Umuyaga w’iburasirazuba uzamutwara.
Uzamujyana umuvane aho yari atuye.+
23 Ni nkaho uwo muyaga uzaba umuseka,
Kandi ukamukoza isoni+ ari aho atuye.