ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ururimi rw'amarenga yo mu Rwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • Abafilipi 1
  • Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

Ibivugwa mu gitabo cy’Abafilipi

      • Intashyo (1, 2)

      • Gushimira Imana. Ibyo Pawulo ashyira mu isengesho (3-11)

      • Nubwo Pawulo yahuye n’ibibazo, ubutumwa bwiza bwageze hose (12-20)

      • Nkomeje kubaho nakora ibyo Kristo ashaka, ariko nanone ndamutse mfuye byangirira akamaro (21-26)

      • Mujye mwitwara mu buryo bukwiranye n’ubutumwa bwiza (27-30)

Abafilipi 1:1

Impuzamirongo

  • +Ibk 16:12
  • +1Tm 3:1, 8

Abafilipi 1:2

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Cyangwa “ubuntu butagereranywa.”

Abafilipi 1:4

Impuzamirongo

  • +1Ts 1:2

Abafilipi 1:6

Impuzamirongo

  • +Flp 2:13
  • +1Kor 1:8

Abafilipi 1:7

Impuzamirongo

  • +Efe 3:1; Flp 1:13; Kol 4:18; 2Tm 1:8; Flm 13
  • +Ibk 24:10, 14; 25:10-12

Abafilipi 1:9

Impuzamirongo

  • +1Ts 3:12
  • +Yoh 17:3
  • +Heb 5:14

Abafilipi 1:10

Impuzamirongo

  • +Rom 12:2
  • +Rom 14:13, 21

Abafilipi 1:11

Impuzamirongo

  • +Yoh 15:5

Abafilipi 1:13

Impuzamirongo

  • +Efe 3:1
  • +Ibk 28:30, 31

Abafilipi 1:16

Impuzamirongo

  • +Flp 1:7

Abafilipi 1:17

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Cyangwa “ubwikunde.”

Abafilipi 1:19

Impuzamirongo

  • +2Kor 1:11
  • +Yoh 15:26

Abafilipi 1:20

Impuzamirongo

  • +Rom 14:8; 1Pt 4:16

Abafilipi 1:21

Impuzamirongo

  • +Gal 2:20
  • +1Ts 4:14; 2Tm 4:8; Ibh 14:13

Abafilipi 1:23

Impuzamirongo

  • +2Tm 4:6
  • +2Kor 5:6, 8

Abafilipi 1:27

Impuzamirongo

  • +Efe 4:1, 3; Kol 1:10
  • +Rom 15:5, 6; 1Kor 1:10

Abafilipi 1:28

Impuzamirongo

  • +2Ts 1:6
  • +Luka 21:19; 2Ts 1:4, 5

Abafilipi 1:29

Impuzamirongo

  • +Ibk 5:41

Abafilipi 1:30

Impuzamirongo

  • +Ibk 16:22, 23; 1Ts 2:2

Byose

Fili. 1:1Ibk 16:12
Fili. 1:11Tm 3:1, 8
Fili. 1:41Ts 1:2
Fili. 1:6Flp 2:13
Fili. 1:61Kor 1:8
Fili. 1:7Efe 3:1; Flp 1:13; Kol 4:18; 2Tm 1:8; Flm 13
Fili. 1:7Ibk 24:10, 14; 25:10-12
Fili. 1:91Ts 3:12
Fili. 1:9Yoh 17:3
Fili. 1:9Heb 5:14
Fili. 1:10Rom 12:2
Fili. 1:10Rom 14:13, 21
Fili. 1:11Yoh 15:5
Fili. 1:13Efe 3:1
Fili. 1:13Ibk 28:30, 31
Fili. 1:16Flp 1:7
Fili. 1:192Kor 1:11
Fili. 1:19Yoh 15:26
Fili. 1:20Rom 14:8; 1Pt 4:16
Fili. 1:21Gal 2:20
Fili. 1:211Ts 4:14; 2Tm 4:8; Ibh 14:13
Fili. 1:232Tm 4:6
Fili. 1:232Kor 5:6, 8
Fili. 1:27Efe 4:1, 3; Kol 1:10
Fili. 1:27Rom 15:5, 6; 1Kor 1:10
Fili. 1:282Ts 1:6
Fili. 1:28Luka 21:19; 2Ts 1:4, 5
Fili. 1:29Ibk 5:41
Fili. 1:30Ibk 16:22, 23; 1Ts 2:2
  • Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
  • 1
  • 2
  • 3
  • 4
  • 5
  • 6
  • 7
  • 8
  • 9
  • 10
  • 11
  • 12
  • 13
  • 14
  • 15
  • 16
  • 17
  • 18
  • 19
  • 20
  • 21
  • 22
  • 23
  • 24
  • 25
  • 26
  • 27
  • 28
  • 29
  • 30
Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
Abafilipi 1:1-30

Ibaruwa yandikiwe Abafilipi

1 Njyewe Pawulo hamwe na Timoteyo, abagaragu ba Kristo Yesu, ndabandikiye mwebwe abera bunze ubumwe na Kristo Yesu bari i Filipi,+ hamwe n’abagenzuzi n’abakozi b’itorero.+

2 Mbifurije ineza ihebuje* n’amahoro biva ku Mana ari yo Papa wacu wo mu ijuru no ku Mwami wacu Yesu Kristo.

3 Buri gihe iyo mbatekereje, nshimira Imana. 4 Iyo nsenga mbasabira kandi ninginga, mba mfite ibyishimo byinshi.+ 5 Ibyo mbikora mbitewe n’uruhare mwagize mu guteza imbere ubutumwa bwiza, uhereye ku munsi wa mbere kugeza ubu. 6 Niringiye rwose ko Imana yatangije umurimo mwiza muri mwe, izawukomeza ikawurangiza+ kugeza igihe Kristo Yesu azazira.+ 7 Birakwiriye rwose ko mwese mbatekerezaho muri ubwo buryo kuko mbahoza ku mutima, mwebwe mwese mwishimira ineza ihebuje y’Imana, nk’uko nanjye nyishimira. Nanone mwaranshyigikiye igihe nari mfunzwe,+ igihe navuganiraga ubutumwa bwiza n’igihe naharaniraga ko umurimo wo kubwiriza wemerwa n’amategeko.+

8 Imana irabizi neza, ko nifuza cyane kubabona mwese, kuko mbakunda urukundo rurangwa n’ubwuzu nk’urwo Kristo Yesu abakunda. 9 Icyo nkomeza gusenga nsaba ni iki: Ni uko urukundo rwanyu rwarushaho kwiyongera,+ kandi mukarushaho kugira ubumenyi nyakuri+ n’ubushishozi.+ 10 Nsenga nsaba ko mwamenya neza ibintu by’ingenzi kurusha ibindi,+ kugira ngo mutagira inenge kandi ntimugire abo muca intege+ kugeza ku munsi wa Kristo. 11 Nanone nsenga nsaba ko mwakora ibikorwa byiza byinshi mubifashijwemo na Yesu Kristo,+ kuko bituma Imana ihabwa icyubahiro kandi igasingizwa.

12 Ubu rero bavandimwe, ndifuza ko mumenya ko ibyambayeho byatumye ubutumwa bwiza burushaho gukwirakwira. 13 Kuba narafunzwe+ nzira kuba umwigishwa wa Kristo, byamenyekanye+ mu basirikare bose barinda Kayisari no mu bandi bantu benshi. 14 Byatumye abavandimwe bakorera Umwami hafi ya bose bakomera, maze barushaho kugira ubutwari, bavuga ijambo ry’Imana badatinya.

15 Ni iby’ukuri ko hari bamwe babwiriza ibya Kristo babitewe n’ishyari no kurushanwa, ariko hari abandi babikorana umutima mwiza. 16 Ababikorana umutima mwiza, bamamaza Kristo babitewe n’urukundo, kuko bazi ko natoranyijwe kugira ngo mvuganire ubutumwa bwiza.+ 17 Ariko abo bandi bo babikora bafite intego mbi, kandi babitewe n’ubushyamirane* kuko baba bashaka gutuma mbabara nubwo ndi muri gereza. 18 None se hari icyo bitwaye? Uko byagenda kose Kristo aramamazwa, byaba bitewe n’uburyarya cyangwa binyuze mu kuri, kandi ibyo ni byo binshimisha. Nanone nzakomeza kwishima, 19 kuko nzi ko ibyo bizampesha agakiza bitewe n’amasengesho yanyu musenga mwinginga,+ n’umwuka wera mpabwa binyuze kuri Yesu Kristo.+ 20 Ibyo bihuje n’icyifuzo cyanjye n’ibyiringiro mfite byuko ntazakorwa n’isoni. Niringiye ntashidikanya ko nzakomeza kuvuga ntatinya, ku buryo mpesha Kristo icyubahiro nk’uko na mbere hose nabikoraga, naba ndi muzima cyangwa binyuze ku rupfu.+

21 Kuri njye, nkomeje kubaho nakora ibyo Kristo ashaka,+ ariko nanone ndamutse mfuye byangirira akamaro.+ 22 Ninkomeza kubaho mfite uyu mubiri, nzarushaho gukora byinshi mu murimo wa Kristo. Ariko sindi buvuge icyo nahitamo. 23 Muri ibyo bintu bibiri, biragoye kumenya icyo nahitamo n’icyo nareka. Ariko icyo nifuza ni uko nagenda nkabana na Kristo,+ kuko mu by’ukuri, ari byo byiza kurushaho.+ 24 Icyakora, gukomeza kubaho mfite uyu mubiri ni mwe bifitiye akamaro. 25 Ubwo rero, kubera ko niringiye ibyo, nzi ko tuzakomeza kugumana, kugira ngo mukomeze gutera imbere kandi mugire ibyishimo bitewe n’ukwizera kwanyu. 26 Ninongera kubonana namwe, muzarushaho kwishima kubera ko muri abigishwa ba Kristo Yesu.

27 Icyakora mujye mwitwara neza nk’uko ubutumwa bwiza bwerekeye Kristo bubisaba,+ ku buryo nindamuka nje nkababona cyangwa se nindamuka ntaje, nzumva ibyanyu, nkumva ukuntu mwihangana, mwunze ubumwe, mufite intego imwe,+ kandi ko mufatanyiriza hamwe mukarwanirira ukwizera gushingiye ku butumwa bwiza. 28 Ntimugaterwe ubwoba n’ababarwanya. Kutabatinya ubwabyo ni ikimenyetso cy’uko bazarimbuka.+ Ariko kuri mwe ni ikimenyetso cy’uko muzabona agakiza,+ kandi icyo kimenyetso gituruka ku Mana. 29 Icyatumye muhabwa iyo nshingano nziza si ukugira ngo mwizere Kristo gusa, ahubwo ni no kugira ngo mubabazwe mumuzira.+ 30 Ibibazo bibageraho ni nk’ibyo nanjye nahuye na byo,+ kandi nk’uko mwabyumvise na n’ubu ndacyahanganye na byo.

Ibyasohotse mu Marenga (2017-2025)
Sohoka
Injira
  • Ururimi rw'amarenga yo mu Rwanda
  • Yohereze
  • Hitamo
  • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
  • Amategeko agenga Imikoreshereze
  • Ibijyanye n'ibanga
  • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
  • JW.ORG
  • Injira
Yohereze