Zaburi
Zaburi ya Dawidi. Masikili.*
32 Umuntu ugira ibyishimo ni uwababariwe ibyaha bye, n’igicumuro cye kikababarirwa.+
2 Umuntu ugira ibyishimo ni uwo Yehova atabaraho ikosa,+
Kandi akaba atagira uburiganya.
3 Igihe nari ngikomeje guceceka, nacitse intege bitewe no guhangayika* umunsi wose.+
4 Ku manywa na nijoro wabaga undakariye, bikamerera nk’umutwaro uremereye.+
Imbaraga zanjye zanshizemo nk’uko amazi akama mu gihe cy’ubushyuhe bwo mu mpeshyi. (Sela)
5 Amaherezo nakubwiye icyaha cyanjye,
Sinahisha ikosa ryanjye.+
Naravuze nti: “Nzabwira Yehova ibyaha byanjye.”+
Nuko nawe urambabarira.+ (Sela)
Ndetse n’ibibazo bimeze nk’umwuzure ntibizamugeraho.
7 Uri ubwihisho bwanjye,
Uzandinda amakuba.+
Uzankiza maze numve amajwi y’ibyishimo.+ (Sela)
8 Warambwiye uti: “Nzatuma ugira ubushishozi, nkwigishe inzira ukwiriye kunyuramo.+
Nzakugira inama kandi ijisho ryanjye rizakugumaho.+
9 Ntukabe nk’ifarashi cyangwa inyumbu* zidafite ubwenge,+
Izo bagomba kugabanya amahane yazo bakoresheje imikoba yo mu kanwa cyangwa iyo ku ijosi,
Mbere y’uko zikwegera.”
10 Umuntu mubi agira imibabaro myinshi,
Ariko uwiringira Yehova azamukunda urukundo rudahemuka.+
11 Mwa bakiranutsi mwe, nimwishimire Yehova kandi munezerwe.
Mwa bafite imitima itunganye mwese mwe, nimurangurure ijwi ry’ibyishimo.