ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ururimi rw'amarenga yo mu Rwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • Ibyakozwe 20
  • Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

Ibivugwa mu gitabo cy’Ibyakozwe

      • Pawulo ajya i Makedoniya no mu Bugiriki (1-6)

      • Utuko azurwa igihe bari i Tirowa (7-12)

      • Ava i Tirowa akajya i Mileto (13-16)

      • Pawulo ahura n’abasaza bo muri Efeso (17-38)

        • Kubwiriza ku nzu n’inzu (20)

        • “Gutanga bihesha ibyishimo” (35)

Ibyakozwe 20:3

Impuzamirongo

  • +Ibk 23:12, 16; 2Kor 11:23, 26

Ibyakozwe 20:4

Impuzamirongo

  • +Ibk 27:2
  • +Ibk 16:1, 2
  • +Efe 6:21; Kol 4:7; 2Tm 4:12
  • +Ibk 21:29; 2Tm 4:20

Ibyakozwe 20:6

Impuzamirongo

  • +Kuva 12:15; 23:15

Ibyakozwe 20:7

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Uwo munsi ni wo twita ku Cyumweru. Mu gihe cy’Abayahudi wari umunsi wa mbere w’icyumweru.

Ibyakozwe 20:9

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Cyangwa “igorofa rya gatatu.”

Ibyakozwe 20:10

Impuzamirongo

  • +1Bm 17:21, 22; 2Bm 4:32, 34
  • +Mat 9:23, 24; Yoh 11:39, 40; Ibk 9:39, 40

Ibyakozwe 20:11

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “amanyura umugati.”

Ibyakozwe 20:16

Impuzamirongo

  • +Ibk 18:21
  • +Ibk 24:17

Ibyakozwe 20:18

Impuzamirongo

  • +Ibk 19:9, 10

Ibyakozwe 20:19

Impuzamirongo

  • +1Kor 15:9; 1Ts 2:6

Ibyakozwe 20:20

Impuzamirongo

  • +Mat 28:19, 20; 2Tm 4:2
  • +Ibk 5:42

Ibyakozwe 20:21

Impuzamirongo

  • +Mar 1:14, 15
  • +Luka 24:46, 47

Ibyakozwe 20:23

Impuzamirongo

  • +Ibk 9:15, 16; 21:4, 11

Ibyakozwe 20:24

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Cyangwa “ubuntu butagereranywa bw’Imana.”

Impuzamirongo

  • +2Tm 4:7

Ibyakozwe 20:26

Impuzamirongo

  • +Ezk 33:8

Ibyakozwe 20:27

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Cyangwa “imigambi yose y’Imana.”

Impuzamirongo

  • +Mat 28:19, 20

Ibyakozwe 20:28

Impuzamirongo

  • +1Tm 4:16
  • +1Tm 3:1-7; Tito 1:5-9; Heb 13:17
  • +Yoh 21:15; Efe 4:11; 1Pt 5:2-4
  • +Mat 26:27, 28; 1Yh 1:7

Ibyakozwe 20:29

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Ni ubwoko bw’igisimba kiba mu ishyamba kijya gusa n’imbwa kandi kiryana.

Impuzamirongo

  • +Mat 7:15; 2Ts 2:3; 2Pt 2:1

Ibyakozwe 20:30

Impuzamirongo

  • +1Tm 4:1; 2Tm 4:3, 4; 1Yh 2:18, 19

Ibyakozwe 20:31

Impuzamirongo

  • +Ibk 19:9, 10

Ibyakozwe 20:32

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Umurage ni umutungo umubyeyi aha abana be cyangwa undi muntu.

Impuzamirongo

  • +Efe 1:18; Kol 1:12

Ibyakozwe 20:33

Impuzamirongo

  • +1Sm 12:1, 3; Mat 10:8; 1Kor 9:11, 12; 2Kor 7:2; Tito 1:7

Ibyakozwe 20:34

Impuzamirongo

  • +Ibk 18:3; 1Kor 4:11, 12; 1Ts 2:9

Ibyakozwe 20:35

Impuzamirongo

  • +Efe 4:28; 1Ts 4:11, 12; 2Ts 3:7, 8
  • +Img 19:17; Mat 10:8; Luka 6:38

Ibyakozwe 20:37

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Cyangwa “bamugwa mu ijosi.”

Ibyakozwe 20:38

Impuzamirongo

  • +Ibk 20:25

Byose

Ibyak. 20:3Ibk 23:12, 16; 2Kor 11:23, 26
Ibyak. 20:4Ibk 27:2
Ibyak. 20:4Ibk 16:1, 2
Ibyak. 20:4Efe 6:21; Kol 4:7; 2Tm 4:12
Ibyak. 20:4Ibk 21:29; 2Tm 4:20
Ibyak. 20:6Kuva 12:15; 23:15
Ibyak. 20:101Bm 17:21, 22; 2Bm 4:32, 34
Ibyak. 20:10Mat 9:23, 24; Yoh 11:39, 40; Ibk 9:39, 40
Ibyak. 20:16Ibk 18:21
Ibyak. 20:16Ibk 24:17
Ibyak. 20:18Ibk 19:9, 10
Ibyak. 20:191Kor 15:9; 1Ts 2:6
Ibyak. 20:20Mat 28:19, 20; 2Tm 4:2
Ibyak. 20:20Ibk 5:42
Ibyak. 20:21Mar 1:14, 15
Ibyak. 20:21Luka 24:46, 47
Ibyak. 20:23Ibk 9:15, 16; 21:4, 11
Ibyak. 20:242Tm 4:7
Ibyak. 20:26Ezk 33:8
Ibyak. 20:27Mat 28:19, 20
Ibyak. 20:281Tm 4:16
Ibyak. 20:281Tm 3:1-7; Tito 1:5-9; Heb 13:17
Ibyak. 20:28Yoh 21:15; Efe 4:11; 1Pt 5:2-4
Ibyak. 20:28Mat 26:27, 28; 1Yh 1:7
Ibyak. 20:29Mat 7:15; 2Ts 2:3; 2Pt 2:1
Ibyak. 20:301Tm 4:1; 2Tm 4:3, 4; 1Yh 2:18, 19
Ibyak. 20:31Ibk 19:9, 10
Ibyak. 20:32Efe 1:18; Kol 1:12
Ibyak. 20:331Sm 12:1, 3; Mat 10:8; 1Kor 9:11, 12; 2Kor 7:2; Tito 1:7
Ibyak. 20:34Ibk 18:3; 1Kor 4:11, 12; 1Ts 2:9
Ibyak. 20:35Efe 4:28; 1Ts 4:11, 12; 2Ts 3:7, 8
Ibyak. 20:35Img 19:17; Mat 10:8; Luka 6:38
Ibyak. 20:38Ibk 20:25
  • Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
  • 1
  • 2
  • 3
  • 4
  • 5
  • 6
  • 7
  • 8
  • 9
  • 10
  • 11
  • 12
  • 13
  • 14
  • 15
  • 16
  • 17
  • 18
  • 19
  • 20
  • 21
  • 22
  • 23
  • 24
  • 25
  • 26
  • 27
  • 28
  • 29
  • 30
  • 31
  • 32
  • 33
  • 34
  • 35
  • 36
  • 37
  • 38
Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
Ibyakozwe 20:1-38

Ibyakozwe n’intumwa

20 Iyo mivurungano imaze gushira, Pawulo atumiza abigishwa. Nuko amaze kubatera inkunga no kubasezeraho, akomeza urugendo ajya i Makedoniya. 2 Anyura muri utwo turere two muri Makedoniya abwira abantu amagambo yo kubatera inkunga, hanyuma agera mu Bugiriki. 3 Ahamaze amezi atatu, ubwo yari agiye gufata ubwato ngo ajye muri Siriya, yiyemeza gusubira inyuma akanyura i Makedoniya kubera ko yari yamenye ko Abayahudi+ bamugambaniye. 4 Yari aherekejwe na Sopateri umuhungu wa Piro w’i Beroya, Arisitariko+ na Sekundo b’i Tesalonike, Gayo w’i Derube na Timoteyo,+ hamwe na Tukiko+ na Tirofimo+ bo mu ntara ya Aziya. 5 Abo bagiye mbere yacu badutegerereza i Tirowa. 6 Ariko Iminsi Mikuru y’Imigati Itarimo Umusemburo irangiye,+ dufatira ubwato i Filipi tubasanga i Tirowa nyuma y’iminsi itanu. Nuko tuhamara iminsi irindwi.

7 Ku munsi wa mbere w’icyumweru,* igihe twari duteraniye hamwe turi kurya, Pawulo atangira kuganiriza abigishwa, kubera ko yagombaga kugenda bukeye bwaho. Akomeza kuganira na bo kugeza mu gicuku. 8 Mu cyumba cyo hejuru aho twari duteraniye, hari hari amatara menshi. 9 Hari umusore witwaga Utuko wari wicaye mu idirishya, maze ibitotsi biramutwara mu gihe Pawulo yari agikomeza kuvuga. Igihe yari agisinziriye arahanuka, ava muri etaje* ya gatatu yitura hasi, bamuterura yapfuye. 10 Ariko Pawulo aramanuka, amwubama hejuru aramuhobera,+ aravuga ati: “Nimureke guhangayika, kuko yongeye kuba muzima.”+ 11 Nuko Pawulo arazamuka afata ibyokurya* atangira kurya. Akomeza kuganira na bo umwanya munini ageza mu gitondo cya kare, hanyuma aragenda. 12 Bajyana uwo muhungu ari muzima, kandi bari bishimye cyane.

13 Nuko icyo gihe dufata ubwato tujya ahitwa Aso, ari na ho twashakaga gufatira Pawulo ngo tujyane, kuko igihe yari amaze kutubwira aho turi buhurire, we yahisemo kugenda n’amaguru. 14 Adusanze muri Aso, tumushyira mu bwato maze tujya i Mitulene. 15 Bukeye bwaho tuvayo, tugera ahateganye n’i Kiyo, ku munsi ukurikiyeho tugera i Samosi, ku wundi munsi tugera i Mileto. 16 Pawulo yari yiyemeje kugenda mu bwato atanyuze muri Efeso,+ kugira ngo adatinda mu ntara ya Aziya. Yarihutaga kugira ngo nibimushobokera agere i Yerusalemu+ ku munsi mukuru wa Pentekote.

17 Ariko igihe Pawulo yari i Mileto, yatumyeho abasaza b’itorero bo muri Efeso ngo baze kumureba. 18 Bamugezeho arababwira ati: “Muzi neza uko nabanye namwe igihe cyose, uhereye igihe nagereye mu ntara ya Aziya ku nshuro ya mbere.+ 19 Nakoreye Umwami nicishije bugufi cyane.+ Narariraga kandi nkababara bitewe n’Abayahudi bashakaga kunyica. 20 Nanone sinaretse kubabwira ibintu byose bibafitiye akamaro, cyangwa kubigishiriza mu ruhame+ no ku nzu n’inzu.+ 21 Ahubwo nabwirije Abayahudi n’Abagiriki mbyitondeye, kugira ngo bihane,+ bagarukire Imana kandi bizere Umwami wacu Yesu.+ 22 None dore umwuka urampatira kujya i Yerusalemu, nubwo ntazi ibizambaho ngezeyo. 23 Muri buri mujyi ngezemo umwuka wera ukomeza kunyemeza ko nzafungwa kandi ngahura n’imibabaro.+ 24 Icyakora simbona ko ubuzima bwanjye ari bwo bw’agaciro kenshi. Icy’ingenzi, ni uko ndangiza isiganwa ryanjye+ n’umurimo nahawe n’Umwami Yesu, wo kubwiriza mbyitondeye ubutumwa bwiza buvuga iby’ineza ihebuje y’Imana.*

25 “None ubu nzi ko mwebwe mwese, abo nanyuzemo mbwiriza iby’Ubwami, mutazongera kumbona. 26 Ni yo mpamvu uyu munsi mbatanzeho abagabo bo guhamya ko ntazabazwa amaraso y’umuntu n’umwe,+ 27 kuko ntigeze nifata ngo ndeke kubabwira ibintu byose Imana ishaka.*+ 28 Mwirinde ubwanyu,+ murinde n’umukumbi wose kuko umwuka wera wabagize abagenzuzi,+ kugira ngo muragire uwo mukumbi kandi mwite ku itorero ry’Imana,+ iryo yaguze amaraso y’Umwana wayo bwite.+ 29 Nzi ko nimara kugenda abantu bameze nk’amasega* y’inkazi bazabazamo,+ kandi ntibazagirira umukumbi impuhwe. 30 Muri mwe ubwanyu hazaduka abantu bigisha inyigisho z’ibinyoma kugira ngo abigishwa babakurikire.+

31 “Nuko rero mukomeze kuba maso kandi mwibuke ko mu gihe cy’imyaka itatu,+ haba ku manywa na nijoro, nakomeje kugira buri wese muri mwe inama kandi ndira. 32 None rero Imana ibane namwe kandi ijambo ryayo ryerekeye ineza yayo ihebuje, ribarinde. Iryo jambo rizabakomeza kandi ritume mubona umurage* muri kumwe n’abatoranyijwe bose.+ 33 Sinifuje ikintu cy’umuntu uwo ari we wese, yaba ifeza, zahabu cyangwa umwambaro.+ 34 Mwe ubwanyu muzi ko nakoraga kugira ngo mbone ibyo nkeneye,+ njye n’abo twari kumwe. 35 Naberetse muri byose ko nimukorana umwete mutyo,+ ari bwo muzafasha abadakomeye kandi ko mugomba kuzirikana amagambo y’Umwami Yesu, igihe yavugaga ati: ‘gutanga bihesha ibyishimo+ kuruta guhabwa.’”

36 Amaze kuvuga ibyo, we n’abo bari kumwe bose barapfukama, maze arasenga. 37 Nuko bose bararira cyane maze bahobera* Pawulo, baramusoma, 38 kuko bari bababajwe cyane n’ibyo yari amaze kubabwira, ko batari kuzongera kumubona.+ Nuko baramuherekeza bamugeza ku bwato.

Ibyasohotse mu Marenga (2017-2025)
Sohoka
Injira
  • Ururimi rw'amarenga yo mu Rwanda
  • Yohereze
  • Hitamo
  • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
  • Amategeko agenga Imikoreshereze
  • Ibijyanye n'ibanga
  • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
  • JW.ORG
  • Injira
Yohereze