Abacamanza
15 Nyuma yaho, mu gihe basaruraga ingano, Samusoni ajya gusura umugore we amushyiriye umwana w’ihene. Aribwira ati: “Ndifuza kwinjira ngasanga umugore wanjye mu cyumba cye.” Ariko sebukwe ntiyamwemerera kwinjira. 2 Aramubwira ati: “Natekereje ko wamwanze.”+ Ni yo mpamvu namuhaye umwe muri ba basore bari kumwe nawe.+ Ese urabona murumuna we atari we mwiza kumurusha? Ba ari we utwara.” 3 Samusoni aravuga ati: “Ubu koko ningirira nabi Abafilisitiya bazandenganya?”
4 Samusoni aragenda afata ingunzu* 300, afata n’ibyatsi birimo umuriro, akagenda afata ingunzu ebyiri ebyiri akazizirikanya imirizo, nuko agashyira ibyo byatsi hagati y’iyo mirizo yombi. 5 Hanyuma yatsa umuriro wari muri ibyo byatsi maze arekurira izo nyamaswa mu mirima y’ingano y’Abafilisitiya. Atwika ibintu byose uhereye ku ngano bari barunze n’izo bari batarasarura, n’imirima y’imizabibu n’iy’imyelayo.
6 Abafilisitiya barabaza bati: “Ni nde wakoze ibi?” Barabasubiza bati: “Ni Samusoni umukwe wa wa mugabo w’i Timuna. Yabitewe n’uko uwo mugabo yafashe umugore wa Samusoni akamushyingira umwe mu basore bari bamuherekeje.+ Abafilisitiya bahita bazamuka batwika uwo mugore na papa we.+ 7 Samusoni arababwira ati: “Niba ari uko mubigenje, nanjye nzaruhuka ari uko maze kwihorera.”+ 8 Nuko yica abantu benshi cyane, hanyuma aramanuka ajya kwibera mu buvumo* bwo mu rutare rwitwa Etamu.
9 Hanyuma Abafilisitiya barazamuka bashinga amahema mu Buyuda, bakwira hirya no hino i Lehi.+ 10 Abantu b’i Buyuda barababaza bati: “Kuki mwaduteye?” Barabasubiza bati: “Twazanywe no gufata* Samusoni kugira ngo tumukorere nk’ibyo yadukoreye.” 11 Nuko abagabo 3.000 b’i Buyuda baramanuka, bajya mu buvumo bwo ku rutare rwitwa Etamu, babaza Samusoni bati: “Ibyo wadukoreye ni ibiki? Ntuzi ko Abafilisitiya ari bo badutegeka?”+ Arabasubiza ati: “Ibyo bankoreye ni byo nanjye nabakoreye.” 12 Ariko baramubwira bati: “Tuzanywe no kugufata tukagushyira Abafilisitiya.” Samusoni aravuga ati: “Nimunsezeranye ko mwebwe nta cyo muri buntware.” 13 Baramubwira bati: “Oya rwose nta cyo turi bugutware, turakuboha gusa tubagushyire, ariko ntitukwica.”
Nuko bafata imigozi ibiri mishya baramuboha bamuvana muri urwo rutare. 14 Samusoni ageze i Lehi, Abafilisitiya bamubonye barishima cyane basakuriza icyarimwe. Umwuka wa Yehova utuma agira imbaraga nyinshi+ maze ya migozi yari iboshye amaboko ye+ imera nk’ubudodo butwitswe n’umuriro, igwa hasi. 15 Nuko abona urwasaya rw’indogobe yari imaze igihe gito ipfuye, ararufata arwicisha abantu 1.000.+ 16 Samusoni aravuga ati:
“Nafashe urwasaya rw’indogobe nica abantu ngenda mbarunda hamwe!
Nafashe urwasaya rw’indogobe nica abantu 1.000.”+
17 Amaze kuvuga ayo magambo ajugunya urwo rwasaya rw’indogobe, aho hantu ahita Ramati-lehi.*+ 18 Nuko agira inyota, atakira Yehova ati: “Ni wowe watumye ntsinda aba bantu. None koko wemeye ko nicwa n’inyota? Ntiwemere ko aba bantu batakebwe bamfata.” 19 Hanyuma Imana icukura umwobo mu rutare rwari i Lehi havamo amazi.+ Amaze kuyanywa, yumva ashize inyota, yongera kugira imbaraga. Ni yo mpamvu aho hantu yahise Eni-hakore;* haracyari i Lehi kugeza n’uyu munsi.
20 Nuko amara imyaka 20 ari umucamanza wa Isirayeli mu gihe cy’Abafilisitiya.+