Imigani
23 Niwicarana n’umwami kugira ngo musangire,
Ujye witondera cyane ibiri imbere yawe.
2 Niba ukunda ibyokurya cyane,
Ujye wifata.
3 Ntukifuze ibyokurya bye biryoshye,
Kuko byakugusha mu mutego.
4 Ntukirushye ushaka ubutunzi.+
Jya ureka kubushaka ahubwo ugaragaze ubwenge.
5 Ugira ngo urabubonye bukaba buragucitse.+
Dore bwiyambika amababa nk’aya kagoma* maze bukaguruka bwerekeza mu kirere.+
6 Ntukarye ibyokurya by’umuntu udakunda gutanga,
Cyangwa ngo wifuze ibyokurya bye biryoshye,
7 Kuko aba ari kubara ibyo urya.
Arakubwira ati: “Rya kandi unywe,” nyamara ntaba abikuye ku mutima.
8 Ibyo wariye uzabiruka,
Kandi uzaba waruhiye ubusa umushimira.
9 Ntukagire icyo ubwira umuntu utagira ubwenge,+
Kuko atazaha agaciro amagambo yawe y’ubwenge umubwira.+
Azaziburanira maze wowe akurwanye.+
12 Jya wemera gukosorwa
Kandi utege amatwi amagambo y’ubwenge.
13 Jya uhana umwana wawe.+
Numukubita inkoni ntazapfa.
14 Uzafate agakoni umukubite,
Kugira ngo umukize kujya mu Mva.*
15 Mwana wanjye, nugira ubwenge,
Umutima wanjye na wo uzishima.+
16 Nujya uvuga ibikwiriye,
Bizanshimisha cyane.
18 Ni bwo uzagira imibereho myiza mu gihe kizaza,+
Kandi uzahora ufite ibyiringiro.
19 Mwana wanjye, tega amatwi maze ube umunyabwenge,
Kandi ujye ushishikarira gukora ibyiza.
20 Ntukabe mu bantu banywa divayi nyinshi,+
No mu banyandanini bakunda kurya inyama,+
21 Kuko umusinzi n’umunyandanini bazakena,+
Kandi ukunda ibitotsi azambara imyenda yacikaguritse.
22 Jya wumvira papa wawe kuko yakubyaye,
Kandi ntugasuzugure mama wawe bitewe n’uko ashaje.+
24 Papa w’umukiranutsi azishima rwose,
Kandi umubyeyi wabyaye umwana w’umunyabwenge azamwishimira.
25 Papa wawe na mama wawe bazishima,
Kandi mama wakubyaye azanezerwa.
26 Mwana wanjye, jya unyumvira n’umutima wawe wose,
Kandi unyigane ubyishimiye.+
27 Indaya ni nk’urwobo rurerure,
Kandi umugore wiyandarika ni nk’iriba rifunganye.+
28 Ategereza nk’umujura,+
Kandi atuma abagabo benshi baba abahemu.
29 Ni nde uri mu bibazo bikomeye? Ni nde umerewe nabi?
Ni nde uhora atongana? Ni nde uhora yitotomba?
Ni nde ufite ibikomere bitagira impamvu? Ni nde ufite amaso atukuye?
30 Ni umuntu umara igihe kirekire anywa divayi,+
Agashakisha divayi ikaze.
31 Ntugashukwe n’ukuntu divayi itukura,
Uko itera ibishashi mu gikombe n’ukuntu imanuka neza mu muhogo.
32 Amaherezo iryana nk’inzoka,
Kandi igira ubumara nk’ubw’impiri.
33 Ituma amaso yawe abona ibintu bidasanzwe,
Kandi igatuma uvuga ibintu biterekeranye.+
34 Ituma umera nk’uryamye mu nyanja hagati,
Ukamera nk’uryamye ku gasongero k’inkingi ishinze mu bwato.
35 Usanga umuntu avuga ati: “Bankubise ariko sinabyumvise.
Bampondaguye ariko sinabimenye.
Ubu koko ndakanguka ryari?+
Ndumva nshaka kongera kwinywera.”