ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ururimi rw'amarenga yo mu Rwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • Ibyahishuwe 1
  • Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

Ibivugwa mu gitabo cy’Ibyahishuwe

      • Ibyahishuwe na Yesu, ibyo Imana yamweretse (1-3)

      • Yesu asuhuza amatorero arindwi (4-8)

        • “Ndi Intangiriro nkaba n’Iherezo” (8)

      • Binyuze ku mbaraga z’umwuka wera, Yohana yagiye kubona abona ari ku munsi w’Umwami (9-11)

      • Yohana abona Yesu wahawe icyubahiro (12-20)

Ibyahishuwe 1:1

Impuzamirongo

  • +Dan 2:28
  • +Amo 3:7; Ibh 7:3, 4
  • +Mat 10:2; Mar 1:19; Yoh 21:20

Ibyahishuwe 1:3

Impuzamirongo

  • +Zb 1:2; Luka 11:28; Yoh 13:17; Yak 1:22

Ibyahishuwe 1:4

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Cyangwa “ubuntu bwayo butagereranywa.”

Impuzamirongo

  • +Ibh 1:11
  • +Ibh 1:8; 4:8; 11:17
  • +Ibh 4:5

Ibyahishuwe 1:5

Impuzamirongo

  • +Ibh 3:14
  • +Kol 1:18
  • +Zb 89:27; 1Tm 6:15; Ibh 19:16
  • +Yoh 15:9
  • +Heb 9:14; 1Pt 1:18, 19; 1Yh 1:7

Ibyahishuwe 1:6

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Cyangwa “bibe bityo.”

Impuzamirongo

  • +Kuva 19:6; Luka 22:28-30
  • +1Pt 2:5; Ibh 5:9, 10; 20:6

Ibyahishuwe 1:7

Impuzamirongo

  • +Mat 26:64; Mar 13:26
  • +Mat 24:30

Ibyahishuwe 1:8

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Reba Umugereka wa A5.

  • *

    Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “Alufa na Omega.” Alufa ni inyuguti ya mbere y’Ikigiriki, naho Omega ni inyuguti ya nyuma.

Impuzamirongo

  • +Yes 48:12; Ibh 21:6; 22:13
  • +Kuva 6:3

Ibyahishuwe 1:9

Impuzamirongo

  • +Mat 24:9
  • +Luka 12:32
  • +Mat 10:22; 2Tm 2:12
  • +Rom 8:17

Ibyahishuwe 1:10

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Ni igikoresho cy’umuziki. Reba Ibisobanuro by’amagambo.

Ibyahishuwe 1:11

Impuzamirongo

  • +Efe 1:1; Ibh 2:1
  • +Ibh 2:8
  • +Ibh 2:12
  • +Ibh 2:18
  • +Ibh 3:1
  • +Ibh 3:7
  • +Ibh 3:14

Ibyahishuwe 1:12

Impuzamirongo

  • +Ibh 1:20

Ibyahishuwe 1:13

Impuzamirongo

  • +Dan 7:13

Ibyahishuwe 1:14

Impuzamirongo

  • +Ibh 19:12

Ibyahishuwe 1:15

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Ni aho batwikira amatafari cyangwa amategura.

Impuzamirongo

  • +Ibh 2:18

Ibyahishuwe 1:16

Impuzamirongo

  • +Ibh 1:20
  • +Yes 49:2
  • +Mat 17:1, 2

Ibyahishuwe 1:17

Impuzamirongo

  • +Ibk 26:23; Kol 1:18; Ibh 1:5
  • +Ibh 2:8

Ibyahishuwe 1:18

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Cyangwa “Hadesi.” Ni ukuvuga, aho abantu bapfuye baba bari. Reba Ibisobanuro by’amagambo ku ijambo “Imva.”

Impuzamirongo

  • +1Kor 15:45
  • +1Pt 3:18
  • +Rom 6:9; 1Tm 6:16
  • +Mat 16:18; Yoh 6:54; 11:25

Ibyahishuwe 1:20

Impuzamirongo

  • +Mat 5:16; Flp 2:15

Byose

Ibyah. 1:1Dan 2:28
Ibyah. 1:1Amo 3:7; Ibh 7:3, 4
Ibyah. 1:1Mat 10:2; Mar 1:19; Yoh 21:20
Ibyah. 1:3Zb 1:2; Luka 11:28; Yoh 13:17; Yak 1:22
Ibyah. 1:4Ibh 1:11
Ibyah. 1:4Ibh 1:8; 4:8; 11:17
Ibyah. 1:4Ibh 4:5
Ibyah. 1:5Yoh 15:9
Ibyah. 1:5Heb 9:14; 1Pt 1:18, 19; 1Yh 1:7
Ibyah. 1:5Ibh 3:14
Ibyah. 1:5Kol 1:18
Ibyah. 1:5Zb 89:27; 1Tm 6:15; Ibh 19:16
Ibyah. 1:6Kuva 19:6; Luka 22:28-30
Ibyah. 1:61Pt 2:5; Ibh 5:9, 10; 20:6
Ibyah. 1:7Mat 26:64; Mar 13:26
Ibyah. 1:7Mat 24:30
Ibyah. 1:8Yes 48:12; Ibh 21:6; 22:13
Ibyah. 1:8Kuva 6:3
Ibyah. 1:9Mat 24:9
Ibyah. 1:9Luka 12:32
Ibyah. 1:9Mat 10:22; 2Tm 2:12
Ibyah. 1:9Rom 8:17
Ibyah. 1:11Efe 1:1; Ibh 2:1
Ibyah. 1:11Ibh 2:8
Ibyah. 1:11Ibh 2:12
Ibyah. 1:11Ibh 2:18
Ibyah. 1:11Ibh 3:1
Ibyah. 1:11Ibh 3:7
Ibyah. 1:11Ibh 3:14
Ibyah. 1:12Ibh 1:20
Ibyah. 1:13Dan 7:13
Ibyah. 1:14Ibh 19:12
Ibyah. 1:15Ibh 2:18
Ibyah. 1:16Ibh 1:20
Ibyah. 1:16Yes 49:2
Ibyah. 1:16Mat 17:1, 2
Ibyah. 1:17Ibk 26:23; Kol 1:18; Ibh 1:5
Ibyah. 1:17Ibh 2:8
Ibyah. 1:181Kor 15:45
Ibyah. 1:181Pt 3:18
Ibyah. 1:18Rom 6:9; 1Tm 6:16
Ibyah. 1:18Mat 16:18; Yoh 6:54; 11:25
Ibyah. 1:20Mat 5:16; Flp 2:15
  • Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
  • 1
  • 2
  • 3
  • 4
  • 5
  • 6
  • 7
  • 8
  • 9
  • 10
  • 11
  • 12
  • 13
  • 14
  • 15
  • 16
  • 17
  • 18
  • 19
  • 20
Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
Ibyahishuwe 1:1-20

Ibyahishuriwe Yohana

1 lbi ni ibyahishuwe na Yesu Kristo, ibyo Imana yamweretse+ ngo abwire abagaragu+ bayo ibintu bigomba kubaho bidatinze. Hanyuma Yesu atuma umumarayika. Uwo mumarayika na we abyereka umugaragu w’Imana Yohana.+ 2 Uwo Yohana ni we watangaje ibyavuzwe n’Imana, ahamya n’ibyo Yesu Kristo yavuze, ni ukuvuga ibintu byose yabonye. 3 Ugira ibyishimo ni usoma mu ijwi riranguruye amagambo y’ubu buhanuzi hamwe n’abayumva kandi bagakurikiza ibivugwamo,+ kuko igihe cyagenwe kiri hafi kugera.

4 Njyewe Yohana ndabandikiye, mwebwe abo mu matorero arindwi+ yo mu ntara ya Aziya.

Imana ibagaragarize ineza yayo ihebuje* kandi ibahe amahoro. Ni “Imana iriho, yahozeho kandi igiye kuza.”+ Iyo neza n’amahoro nanone biva ku myuka irindwi,+ iri imbere y’intebe yayo y’ubwami. 5 Nanone nsenga nsaba ko Yesu Kristo “Umuhamya Wizerwa,”+ “uwa mbere wazutse,”+ akaba n’“Umuyobozi uruta abami bo mu isi,”+ yabagaragariza ineza ihebuje kandi akabaha amahoro.

Ni we udukunda+ kandi wadukijije akatuvana mu byaha byacu, akoresheje amaraso ye bwite,+ 6 akaduhindura abami+ n’abatambyi+ b’Imana ye, ari na yo Papa we. Nahabwe icyubahiro n’ububasha iteka ryose. Amen.*

7 Dore araje! Aje mu bicu+ kandi abantu bose bazamureba, ndetse n’abamuteye icumu bazamureba. Abantu bose bo mu isi bazikubita mu gituza bitewe n’agahinda, kubera we.+ Amen.

8 Yehova* Imana aravuga ati: “Ndi Intangiriro nkaba n’Iherezo.*+ Ndiho, nahozeho kandi ngiye kuza. Ndi Imana Ishoborabyose.”+

9 Njyewe Yohana, umuvandimwe wanyu musangiye imibabaro+ n’ubwami+ no kwihangana+ dufatanyije na Yesu,+ nari ku kirwa cyitwa Patimosi bampora kuvuga ibyerekeye Imana no guhamya ibya Yesu. 10 Binyuze ku mbaraga z’umwuka wera, nagiye kubona mbona ndi ku munsi w’Umwami. Nuko numva ijwi rifite imbaraga rimeze nk’iry’impanda* rivugira inyuma yanjye. 11 Ryaravugaga riti: “Ibyo ubona ubyandike mu muzingo, uwoherereze amatorero arindwi: Iryo muri Efeso,+ iry’i Simuruna,+ iry’i Perugamo,+ iry’i Tuwatira,+ iry’i Sarudi,+ iry’i Filadelifiya+ n’iry’i Lawodikiya.”+

12 Nuko ndahindukira kugira ngo ndebe uwavuganaga nanjye, maze mbona ibitereko birindwi by’amatara bikozwe muri zahabu.+ 13 Hagati y’ibyo bitereko by’amatara hari hahagaze usa n’umwana w’umuntu,+ yambaye umwenda ugera ku birenge, kandi yambaye n’umushumi wa zahabu mu gituza. 14 Umutwe we n’umusatsi we byasaga n’umweru nk’ubwoya bw’umweru cyangwa urubura, kandi amaso ye yari ameze nk’umuriro waka cyane.+ 15 Ibirenge bye byari bimeze nk’umuringa utunganyijwe neza+ urabagirana uri mu itanura,* kandi ijwi rye ryari rimeze nk’ijwi ry’amazi menshi atemba. 16 Mu kiganza cye cy’iburyo yari afite inyenyeri zirindwi.+ Mu kanwa ke hasohokagamo inkota ndende ityaye, ifite ubugi impande zombi,+ kandi mu maso he hari hameze nk’izuba ryaka cyane.+ 17 Mubonye nikubita hasi imbere y’ibirenge bye mera nk’upfuye.

Nuko andambikaho ikiganza cye cy’iburyo arambwira ati: “Witinya. Ndi Ubanza+ n’Uheruka.+ 18 Dore ndiho!+ Nari narapfuye,+ ariko ubu ndiho. Nzahoraho iteka ryose,+ kandi mfite ubushobozi bwo gukiza abantu urupfu no kubakura mu Mva.*+ 19 Nuko rero, wandike ibintu byose wabonye, n’ibiriho, n’ibizaba nyuma y’ibi. 20 Naho ku birebana n’ibanga ryera ry’inyenyeri zirindwi wabonye mu kiganza cyanjye cy’iburyo, n’ibitereko birindwi by’amatara bikozwe muri zahabu, izo nyenyeri zirindwi zigereranya abamarayika b’amatorero arindwi, naho ibitereko birindwi by’amatara bikagereranya amatorero arindwi.+

Ibyasohotse mu Marenga (2017-2025)
Sohoka
Injira
  • Ururimi rw'amarenga yo mu Rwanda
  • Yohereze
  • Hitamo
  • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
  • Amategeko agenga Imikoreshereze
  • Ibijyanye n'ibanga
  • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
  • JW.ORG
  • Injira
Yohereze