ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ururimi rw'amarenga yo mu Rwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • Abaheburayo 10
  • Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

Ibivugwa mu gitabo cy’Abaheburayo

      • Ibitambo by’amatungo ntibyari bihagije (1-4)

        • Amategeko agereranya ibintu byiza bizaza (1)

      • Kristo yatanze igitambo kimwe gihoraho (5-18)

      • Uburyo bushya bwo kwinjira ahera (19-25)

        • Ntitukirengagize guteranira hamwe (24, 25)

      • Tujye twirinda gukora ibyaha ku bushake (26-31)

      • Ubutwari no kwizera bidufasha kwihangana (32-39)

Abaheburayo 10:1

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Bishobora no kuvugwa ngo: “Abantu ntibashobora.”

Impuzamirongo

  • +Heb 8:5
  • +Kol 2:16, 17
  • +Heb 7:19; 9:9

Abaheburayo 10:3

Impuzamirongo

  • +Lew 16:34

Abaheburayo 10:6

Impuzamirongo

  • +Zb 40:6

Abaheburayo 10:7

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “mu muzingo w’igitabo.”

Impuzamirongo

  • +Zb 40:8

Abaheburayo 10:9

Impuzamirongo

  • +Zb 40:6-8

Abaheburayo 10:10

Impuzamirongo

  • +Gal 1:4
  • +Heb 13:12

Abaheburayo 10:11

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Cyangwa “akorere abantu.”

Impuzamirongo

  • +1Sm 2:27, 28
  • +Kuva 29:38; Kub 28:3
  • +Heb 7:18; 10:1

Abaheburayo 10:12

Impuzamirongo

  • +Rom 8:34

Abaheburayo 10:13

Impuzamirongo

  • +Zb 110:1; 1Kor 15:25

Abaheburayo 10:14

Impuzamirongo

  • +Heb 7:19

Abaheburayo 10:16

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Reba Umugereka wa A5.

Impuzamirongo

  • +Yer 31:33; Heb 8:10

Abaheburayo 10:17

Impuzamirongo

  • +Yer 31:34; Heb 8:12

Abaheburayo 10:19

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Cyangwa “dufite icyizere.”

Impuzamirongo

  • +Heb 9:8, 24

Abaheburayo 10:20

Impuzamirongo

  • +Mat 27:51

Abaheburayo 10:21

Impuzamirongo

  • +Zek 6:13; Heb 3:6

Abaheburayo 10:22

Impuzamirongo

  • +1Yh 1:7
  • +Efe 5:25, 26

Abaheburayo 10:23

Impuzamirongo

  • +1Kor 15:58; Kol 1:23

Abaheburayo 10:24

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Cyangwa “tujye duhangayikira bagenzi bacu; tujye twita kuri bagenzi bacu.”

Impuzamirongo

  • +Kol 3:23; 1Tm 6:18

Abaheburayo 10:25

Impuzamirongo

  • +Gut 31:12; Ibk 2:42
  • +Yes 35:3; Rom 1:11, 12
  • +Rom 13:11; 2Pt 3:11, 12

Abaheburayo 10:26

Impuzamirongo

  • +2Pt 2:21
  • +Mat 12:32; Heb 6:4-6; 1Yh 5:16

Abaheburayo 10:27

Impuzamirongo

  • +Yes 26:11

Abaheburayo 10:28

Impuzamirongo

  • +Gut 17:6

Abaheburayo 10:29

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Cyangwa “ubuntu butagereranywa.”

Impuzamirongo

  • +Mat 26:27, 28; Luka 22:20
  • +Heb 6:4-6

Abaheburayo 10:30

Impuzamirongo

  • +Gut 32:35, 36

Abaheburayo 10:32

Impuzamirongo

  • +2Kor 4:6; Heb 6:4

Abaheburayo 10:33

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “nk’abari mu nzu y’imikino.”

  • *

    Cyangwa “mwabaga muri kumwe.”

Abaheburayo 10:34

Impuzamirongo

  • +Mat 5:12
  • +Luka 16:9

Abaheburayo 10:35

Impuzamirongo

  • +Mat 10:32; 1Kor 15:58

Abaheburayo 10:36

Impuzamirongo

  • +Luka 21:19; Yak 5:11

Abaheburayo 10:37

Impuzamirongo

  • +Yes 26:20
  • +Hab 2:3; 2Pt 3:9

Abaheburayo 10:38

Impuzamirongo

  • +Yoh 3:16; Rom 1:17
  • +Hab 2:4

Abaheburayo 10:39

Impuzamirongo

  • +2Pt 2:20

Byose

Heb. 10:1Heb 8:5
Heb. 10:1Kol 2:16, 17
Heb. 10:1Heb 7:19; 9:9
Heb. 10:3Lew 16:34
Heb. 10:6Zb 40:6
Heb. 10:7Zb 40:8
Heb. 10:9Zb 40:6-8
Heb. 10:10Gal 1:4
Heb. 10:10Heb 13:12
Heb. 10:111Sm 2:27, 28
Heb. 10:11Kuva 29:38; Kub 28:3
Heb. 10:11Heb 7:18; 10:1
Heb. 10:12Rom 8:34
Heb. 10:13Zb 110:1; 1Kor 15:25
Heb. 10:14Heb 7:19
Heb. 10:16Yer 31:33; Heb 8:10
Heb. 10:17Yer 31:34; Heb 8:12
Heb. 10:19Heb 9:8, 24
Heb. 10:20Mat 27:51
Heb. 10:21Zek 6:13; Heb 3:6
Heb. 10:221Yh 1:7
Heb. 10:22Efe 5:25, 26
Heb. 10:231Kor 15:58; Kol 1:23
Heb. 10:24Kol 3:23; 1Tm 6:18
Heb. 10:25Gut 31:12; Ibk 2:42
Heb. 10:25Yes 35:3; Rom 1:11, 12
Heb. 10:25Rom 13:11; 2Pt 3:11, 12
Heb. 10:262Pt 2:21
Heb. 10:26Mat 12:32; Heb 6:4-6; 1Yh 5:16
Heb. 10:27Yes 26:11
Heb. 10:28Gut 17:6
Heb. 10:29Mat 26:27, 28; Luka 22:20
Heb. 10:29Heb 6:4-6
Heb. 10:30Gut 32:35, 36
Heb. 10:322Kor 4:6; Heb 6:4
Heb. 10:34Mat 5:12
Heb. 10:34Luka 16:9
Heb. 10:35Mat 10:32; 1Kor 15:58
Heb. 10:36Luka 21:19; Yak 5:11
Heb. 10:37Yes 26:20
Heb. 10:37Hab 2:3; 2Pt 3:9
Heb. 10:38Yoh 3:16; Rom 1:17
Heb. 10:38Hab 2:4
Heb. 10:392Pt 2:20
  • Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
  • 1
  • 2
  • 3
  • 4
  • 5
  • 6
  • 7
  • 8
  • 9
  • 10
  • 11
  • 12
  • 13
  • 14
  • 15
  • 16
  • 17
  • 18
  • 19
  • 20
  • 21
  • 22
  • 23
  • 24
  • 25
  • 26
  • 27
  • 28
  • 29
  • 30
  • 31
  • 32
  • 33
  • 34
  • 35
  • 36
  • 37
  • 38
  • 39
Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
Abaheburayo 10:1-39

Ibaruwa yandikiwe Abaheburayo

10 Amategeko agereranya+ ibintu byiza bizaza,+ ariko mu by’ukuri si ibyo bintu nyirizina. Ubwo rero, ntashobora* gutuma abantu bifuza kwegera Imana baba abakiranutsi bitewe n’ibitambo bahora batamba buri mwaka.+ 2 Iyo bigenda bityo, gutamba ibitambo biba byarahagaze, kubera ko abakora umurimo wera bari kuba barejejwe rimwe gusa, ntibakomeze kugira umutimanama ubashinja icyaha. 3 Ahubwo buri mwaka, ibyo bitambo byabibutsaga ko ari abanyabyaha,+ 4 kandi ko amaraso y’ibimasa n’ay’ihene adashobora gukuraho ibyaha.

5 Ni yo mpamvu igihe Yesu yazaga mu isi yabwiye Imana ati: “‘Ibitambo n’amaturo ntiwabishatse, ahubwo wampaye uyu mubiri mfite. 6 Ntiwemeye ibitambo bitwikwa n’umuriro n’ibitambo bitambirwa ibyaha.’+ 7 Nuko ndavuga nti: ‘Mana, dore ndaje! Nzanywe no gukora ibyo ushaka. (Uko ni ko byanditswe mu muzingo* byerekeza kuri njye.)’”+ 8 Yabanje kuvuga ati: “Ibitambo, amaturo, ibitambo bitwikwa n’umuriro n’ibitambo bitambirwa ibyaha ntiwabishatse kandi ntiwabyemeye.” Ibyo bitambo ni byo bitambwa hakurikijwe Amategeko. 9 Nyuma yaho yaravuze ati: “Dore ndaje! Nzanywe no gukora ibyo ushaka.”+ Icyo gihe yari akuyeho ibya mbere kugira ngo ashyireho ibya kabiri. 10 Binyuze kuri ibyo “Imana ishaka,”+ twejejwe biturutse ku mubiri wa Yesu Kristo watanzwe rimwe gusa.+

11 Byongeye kandi, buri mutambyi ajya mu mwanya we uko bwije n’uko bukeye, kugira ngo akore umurimo wera,*+ kandi atange bya bitambo bitambwa kenshi,+ bidashobora gukuraho ibyaha burundu.+ 12 Ariko Yesu we yatanze igitambo kimwe cy’ibyaha gihoraho, nuko yicara iburyo bw’Imana.+ 13 Kuva icyo gihe yakomeje gutegereza kugeza igihe abanzi be bazashyirirwa munsi y’ibirenge bye.+ 14 Icyo gitambo kimwe yatanze ni cyo gituma Imana ibona ko abo yatoranyije ari abera+ kugeza iteka ryose. 15 Byongeye kandi, umwuka wera na wo utwereka ko ibyo ari ukuri. Wabanje kuvuga uti: 16 “‘Iri ni ryo sezerano nzasezerana na bo nyuma y’iyo minsi. Nzashyira amategeko yanjye mu mitima yabo kandi nzayandika mu bwenge bwabo.’ Uko ni ko Yehova* avuze.”+ 17 Hanyuma waravuze uti: “Ibyaha byabo n’ibikorwa byabo byo kwica amategeko sinzongera kubyibuka.”+ 18 Iyo abantu bababariwe ibyaha, ntihaba hagikenewe igitambo cy’ibyaha.

19 Ku bw’ibyo rero bavandimwe, ubu dushobora kwinjira ahera+ nta bwoba dufite,* tubikesheje amaraso ya Yesu. 20 Kimwe n’uko umuntu anyura ahantu hari rido agakomeza, na we yadufunguriye inzira nshya ituyobora ku buzima. Iyo rido+ igereranya umubiri we. 21 Ikindi kandi, ubu dufite umutambyi ukomeye uyobora abantu b’Imana.+ 22 Ubwo rero, tujye twegera Imana dufite ukwizera kwinshi, tudafite uburyarya, kandi dufite imitimanama ikeye, itaducira urubanza,+ n’imibiri yacu yuhagijwe amazi meza.+ 23 Nanone tujye dukomeza gutangariza mu ruhame ibyiringiro dufite, tubikore dufite icyizere+ kuko uwatanze ayo masezerano ari uwo kwizerwa. 24 Nimucyo kandi tujye tuzirikana abandi* kugira ngo buri wese muri twe ashishikarize mugenzi we gukundana no gukora imirimo myiza.+ 25 Ntitukirengagize guteranira hamwe+ nk’uko hari bamwe babigize akamenyero. Ahubwo tujye duterana inkunga+ kandi turusheho kubigenza dutyo uko tubona urya munsi ugenda wegereza.+

26 Niba dufite akamenyero ko gukora ibyaha ku bushake kandi twaramaze kugira ubumenyi nyakuri ku byerekeye ukuri,+ igitambo cy’ibyaha nta cyo cyaba kikitumariye.+ 27 Ahubwo ikiba gisigaye ni ugutegerezanya ubwoba urubanza rw’Imana n’uburakari bwinshi izagaragariza abayirwanya.+ 28 Umuntu wese wasuzuguraga Amategeko ya Mose yicwaga nta mpuhwe, ashinjwe n’abantu babiri cyangwa batatu.+ 29 None se umuntu usuzugura Umwana w’Imana, agatesha agaciro amaraso y’isezerano+ kandi ari yo yatumye yezwa, ndetse akarwanya umwuka wera Imana ikoresha igaragaza ineza yayo ihebuje,*+ muratekereza ko umuntu nk’uwo adakwiriye guhabwa igihano gikaze cyane kurushaho? 30 Twese tuzi uwavuze ati: “Ni njye uhana abantu kandi nkabishyura ibibi bakoze.” Nanone yaravuze ati: “Yehova azacira urubanza abantu be.”+ 31 Guhanwa n’Imana ihoraho biteye ubwoba!

32 Icyakora, mujye mukomeza kwibuka iminsi ya kera, igihe mwari mukimara kumenya ukuri.+ Icyo gihe mwihanganiraga ibibazo byinshi n’imibabaro myinshi. 33 Muri iyo minsi, hari ubwo mwajyanwaga ahantu hateraniye abantu benshi* mugatukwa kandi mukababazwa, ikindi gihe mukifatanya* n’ababaga bari mu makuba nk’ayo. 34 Mwagaragarizaga impuhwe abari muri gereza, kandi mwakomezaga kwishima nubwo babatwaraga ibyanyu,+ kubera ko mwari muzi ko mufite ubutunzi bwiza kurushaho kandi bw’igihe kirekire.+

35 Ku bw’ibyo rero, nimukomeze kugira ubutwari, kuko buzabahesha ibihembo byinshi cyane.+ 36 Mugomba gukomeza kwihangana,+ kugira ngo nimumara gukora ibyo Imana ishaka, muzahabwe ibyasezeranyijwe. 37 Hasigaye “igihe gito cyane,”+ kandi “ugomba kuza azaza kandi ntazatinda.”+ 38 “Nyamara umukiranutsi wanjye azabeshwaho no kwizera,”+ ariko nacika intege “sinzakomeza kumwishimira.”+ 39 Icyakora ntituri abo gusubira inyuma ngo turimbuke,+ ahubwo dufite ukwizera kandi ni ko kuzatuma turokoka.

Ibyasohotse mu Marenga (2017-2025)
Sohoka
Injira
  • Ururimi rw'amarenga yo mu Rwanda
  • Yohereze
  • Hitamo
  • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
  • Amategeko agenga Imikoreshereze
  • Ibijyanye n'ibanga
  • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
  • JW.ORG
  • Injira
Yohereze