ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ururimi rw'amarenga yo mu Rwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • Intangiriro 11
  • Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

Ibivugwa mu gitabo cy’Intangiriro

      • Umunara w’i Babeli (1-4)

      • Yehova atuma abantu batangira kuvuga indimi zitandukanye (5-9)

      • Kuva kuri Shemu kugera kuri Aburamu (10-32)

        • Umuryango wa Tera (27)

        • Aburamu ava muri Uri (31)

Intangiriro 11:2

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Ni ho haje kwitwa “Babuloni.”

Impuzamirongo

  • +Int 10:9, 10; Dan 1:2

Intangiriro 11:3

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Ni ibintu by’umukara bimatira bakunda gukoresha bakora imihanda ya kaburimbo.

Intangiriro 11:4

Impuzamirongo

  • +Int 9:1

Intangiriro 11:6

Impuzamirongo

  • +Int 11:1

Intangiriro 11:7

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Cyangwa “dusobanye ururimi rwabo.”

Impuzamirongo

  • +Int 1:26

Intangiriro 11:8

Impuzamirongo

  • +Gut 32:8

Intangiriro 11:9

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Bisobanura “urujijo.”

Impuzamirongo

  • +Yer 50:1

Intangiriro 11:10

Impuzamirongo

  • +Int 6:10; Luka 3:23, 36
  • +Int 10:22; 1Ng 1:17

Intangiriro 11:11

Impuzamirongo

  • +Int 10:21

Intangiriro 11:12

Impuzamirongo

  • +Int 10:24; 1Ng 1:18; Luka 3:23, 35

Intangiriro 11:14

Impuzamirongo

  • +Int 10:21; 1Ng 1:18

Intangiriro 11:16

Impuzamirongo

  • +Int 10:25; 1Ng 1:19

Intangiriro 11:18

Impuzamirongo

  • +Luka 3:23, 35

Intangiriro 11:24

Impuzamirongo

  • +Int 11:32; Luka 3:23, 34

Intangiriro 11:26

Impuzamirongo

  • +Int 12:7; 15:1, 6; 17:5; Yak 2:23
  • +Yos 24:2

Intangiriro 11:27

Impuzamirongo

  • +Int 12:4; 19:1; 2Pt 2:7

Intangiriro 11:28

Impuzamirongo

  • +Int 15:7; Neh 9:7
  • +Ibk 7:4

Intangiriro 11:29

Impuzamirongo

  • +Int 12:11; 17:15; 20:12, 13; 1Pt 3:6
  • +Int 22:20; 24:15

Intangiriro 11:30

Impuzamirongo

  • +Int 16:1, 2; Rom 4:19; Heb 11:11

Intangiriro 11:31

Impuzamirongo

  • +Int 11:27, 28
  • +Int 10:19
  • +Int 12:4; 27:42, 43; Ibk 7:2, 4

Byose

Intang. 11:2Int 10:9, 10; Dan 1:2
Intang. 11:4Int 9:1
Intang. 11:6Int 11:1
Intang. 11:7Int 1:26
Intang. 11:8Gut 32:8
Intang. 11:9Yer 50:1
Intang. 11:10Int 6:10; Luka 3:23, 36
Intang. 11:10Int 10:22; 1Ng 1:17
Intang. 11:11Int 10:21
Intang. 11:12Int 10:24; 1Ng 1:18; Luka 3:23, 35
Intang. 11:14Int 10:21; 1Ng 1:18
Intang. 11:16Int 10:25; 1Ng 1:19
Intang. 11:18Luka 3:23, 35
Intang. 11:24Int 11:32; Luka 3:23, 34
Intang. 11:26Int 12:7; 15:1, 6; 17:5; Yak 2:23
Intang. 11:26Yos 24:2
Intang. 11:27Int 12:4; 19:1; 2Pt 2:7
Intang. 11:28Int 15:7; Neh 9:7
Intang. 11:28Ibk 7:4
Intang. 11:29Int 12:11; 17:15; 20:12, 13; 1Pt 3:6
Intang. 11:29Int 22:20; 24:15
Intang. 11:30Int 16:1, 2; Rom 4:19; Heb 11:11
Intang. 11:31Int 11:27, 28
Intang. 11:31Int 10:19
Intang. 11:31Int 12:4; 27:42, 43; Ibk 7:2, 4
  • Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
  • 1
  • 2
  • 3
  • 4
  • 5
  • 6
  • 7
  • 8
  • 9
  • 10
  • 11
  • 12
  • 13
  • 14
  • 15
  • 16
  • 17
  • 18
  • 19
  • 20
  • 21
  • 22
  • 23
  • 24
  • 25
  • 26
  • 27
  • 28
  • 29
  • 30
  • 31
  • 32
Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
Intangiriro 11:1-32

Intangiriro

11 Icyo gihe abantu bose bo ku isi bavugaga ururimi rumwe kandi bakoresha amagambo amwe. 2 Abantu bakomeje kugenda berekeza iburasirazuba, babona ikibaya mu gihugu cy’i Shinari*+ maze barahatura. 3 Bamwe babwira abandi bati: “Nimuze tubumbe amatafari tuyatwike.” Nuko bakoresha amatafari aho gukoresha amabuye, bayafatanyisha godoro.* 4 Hanyuma baravuga bati: “Nimuze twiyubakire umujyi, twubake n’umunara ugera ku ijuru maze tube ibyamamare. Bizatuma tudatatana ngo dukwire ku isi hose.”+

5 Yehova yitegereza abantu kandi abona umujyi n’umunara bari bubatse. 6 Hanyuma Yehova aravuga ati: “Aba bantu bunze ubumwe kandi bose bavuga ururimi rumwe,+ none dore ibyo batangiye gukora. Ubu nta kintu baziyemeza gukora ngo bananirwe kukigeraho. 7 Reka noneho dutume+ bavuga indimi zitandukanye* kugira ngo buri muntu atumva ibyo undi avuga.” 8 Nuko Yehova arabatatanya bakwira ku isi hose,+ amaherezo bareka kubaka uwo mujyi. 9 Ni yo mpamvu uwo mujyi wiswe Babeli,*+ kuko icyo gihe ari bwo Yehova yatumye abantu bavuga indimi zitandukanye. Kandi ni ho Yehova yabatatanyirije bakwira ku isi hose.

10 Iyi ni inkuru ivuga iby’amateka ya Shemu.+

Shemu yari afite imyaka 100 igihe yabyaraga Arupakisadi,+ hakaba hari hashize imyaka ibiri Umwuzure ubaye. 11 Shemu amaze kubyara Arupakisadi yabayeho indi myaka 500. Muri icyo gihe yabyaye abahungu n’abakobwa.+

12 Igihe Arupakisadi yari afite imyaka 35, yabyaye Shela.+ 13 Arupakisadi amaze kubyara Shela, yabayeho indi myaka 403. Muri icyo gihe yabyaye abahungu n’abakobwa.

14 Igihe Shela yari afite imyaka 30 yabyaye Eberi.+ 15 Shela amaze kubyara Eberi, yabayeho indi myaka 403. Muri icyo gihe yabyaye abahungu n’abakobwa.

16 Igihe Eberi yari afite imyaka 34, yabyaye Pelegi.+ 17 Eberi amaze kubyara Pelegi yabayeho indi myaka 430. Muri icyo gihe yabyaye abahungu n’abakobwa.

18 Igihe Pelegi yari afite imyaka 30, yabyaye Rewu.+ 19 Pelegi amaze kubyara Rewu, yabayeho indi myaka 209. Muri icyo gihe yabyaye abahungu n’abakobwa.

20 Igihe Rewu yari afite imyaka 32, yabyaye Serugi. 21 Rewu amaze kubyara Serugi, yabayeho indi myaka 207. Muri icyo gihe yabyaye abahungu n’abakobwa.

22 Igihe Serugi yari afite imyaka 30, yabyaye Nahori. 23 Serugi amaze kubyara Nahori, yabayeho indi myaka 200. Muri icyo gihe yabyaye abahungu n’abakobwa.

24 Igihe Nahori yari afite imyaka 29, yabyaye Tera.+ 25 Nahori amaze kubyara Tera, yabayeho indi myaka 119. Muri icyo gihe yabyaye abahungu n’abakobwa.

26 Igihe Tera yari afite imyaka 70, yabyaye Aburamu,+ Nahori+ na Harani.

27 Iyi ni inkuru ivuga iby’amateka ya Tera.

Tera yabyaye Aburamu, Nahori na Harani. Harani na we yabyaye Loti.+ 28 Nyuma yaho Harani yaje gupfira mu gihugu yavukiyemo cya Uri+ y’Abakaludaya.+ Icyo gihe, papa we Tera yari akiriho. 29 Aburamu na Nahori bashatse abagore. Umugore wa Aburamu yitwaga Sarayi,+ naho umugore wa Nahori akitwa Miluka,+ umukobwa wa Harani. Harani yari papa wa Miluka na Yisika. 30 Ariko Sarayi nta mwana yagiraga kuko atabyaraga.+

31 Hanyuma Tera afata umuhungu we Aburamu, afata n’umwuzukuru+ we Loti, akaba yari umuhungu wa Harani, afata na Sarayi umugore w’umuhungu we Aburamu, bava muri Uri y’Abakaludaya bajya mu gihugu cy’i Kanani,+ hanyuma baza kugera i Harani+ baturayo. 32 Imyaka yose Tera yabayeho ni 205 hanyuma apfira i Harani.

Ibyasohotse mu Marenga (2017-2025)
Sohoka
Injira
  • Ururimi rw'amarenga yo mu Rwanda
  • Yohereze
  • Hitamo
  • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
  • Amategeko agenga Imikoreshereze
  • Ibijyanye n'ibanga
  • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
  • JW.ORG
  • Injira
Yohereze