ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ururimi rw'amarenga yo mu Rwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • Abaheburayo 4
  • Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

Ibivugwa mu gitabo cy’Abaheburayo

      • Ingaruka ziterwa no kutaruhuka nk’uko Imana na yo yaruhutse (1-10)

      • Inama yo kuruhuka nk’uko Imana na yo yaruhutse (11-13)

        • Ijambo ry’Imana ni rizima (12)

      • Yesu ni umutambyi mukuru uruta abandi (14-16)

Abaheburayo 4:1

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “dukomeze gutinya.”

Impuzamirongo

  • +Heb 3:12, 13

Abaheburayo 4:2

Impuzamirongo

  • +Mat 4:23; Ibk 15:7; Kol 1:23

Abaheburayo 4:3

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Aha berekeza ku bana ba Adamu na Eva.

Impuzamirongo

  • +Zb 95:11; Heb 3:11
  • +Kuva 31:17

Abaheburayo 4:4

Impuzamirongo

  • +Int 2:2, 3

Abaheburayo 4:5

Impuzamirongo

  • +Zb 95:11

Abaheburayo 4:6

Impuzamirongo

  • +Kub 14:30; Gut 31:27

Abaheburayo 4:7

Impuzamirongo

  • +Zb 95:7, 8

Abaheburayo 4:8

Impuzamirongo

  • +Kuva 24:13; Gut 1:38

Abaheburayo 4:9

Impuzamirongo

  • +Mar 2:28

Abaheburayo 4:10

Impuzamirongo

  • +Int 2:2, 3

Abaheburayo 4:11

Impuzamirongo

  • +Zb 95:11

Abaheburayo 4:12

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Cyangwa “ifite ubugi.”

  • *

    Reba ibisobanuro by’amagambo.

  • *

    Reba ibisobanuro by’amagambo.

Impuzamirongo

  • +Yer 23:29; 1Ts 2:13
  • +Efe 6:17

Abaheburayo 4:13

Impuzamirongo

  • +Zb 7:9; 90:8; Img 15:11
  • +Ibk 17:31; Rom 2:16; 14:12

Abaheburayo 4:14

Impuzamirongo

  • +Mar 1:11
  • +Heb 10:23

Abaheburayo 4:15

Impuzamirongo

  • +Yes 53:4; Heb 2:17
  • +Heb 7:26; 1Pt 2:22

Abaheburayo 4:16

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Cyangwa “ubuntu bwayo butagereranywa.”

Impuzamirongo

  • +Efe 3:11, 12; Heb 10:19-22

Byose

Heb. 4:1Heb 3:12, 13
Heb. 4:2Mat 4:23; Ibk 15:7; Kol 1:23
Heb. 4:3Zb 95:11; Heb 3:11
Heb. 4:3Kuva 31:17
Heb. 4:4Int 2:2, 3
Heb. 4:5Zb 95:11
Heb. 4:6Kub 14:30; Gut 31:27
Heb. 4:7Zb 95:7, 8
Heb. 4:8Kuva 24:13; Gut 1:38
Heb. 4:9Mar 2:28
Heb. 4:10Int 2:2, 3
Heb. 4:11Zb 95:11
Heb. 4:12Yer 23:29; 1Ts 2:13
Heb. 4:12Efe 6:17
Heb. 4:13Zb 7:9; 90:8; Img 15:11
Heb. 4:13Ibk 17:31; Rom 2:16; 14:12
Heb. 4:14Mar 1:11
Heb. 4:14Heb 10:23
Heb. 4:15Yes 53:4; Heb 2:17
Heb. 4:15Heb 7:26; 1Pt 2:22
Heb. 4:16Efe 3:11, 12; Heb 10:19-22
  • Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
  • 1
  • 2
  • 3
  • 4
  • 5
  • 6
  • 7
  • 8
  • 9
  • 10
  • 11
  • 12
  • 13
  • 14
  • 15
  • 16
Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
Abaheburayo 4:1-16

Ibaruwa yandikiwe Abaheburayo

4 Nuko rero, ubwo hakiriho isezerano ryo kuzaruhuka nk’uko Imana na yo yaruhutse, nimureke dukomeze kuba maso* kugira ngo hatagira umuntu n’umwe muri mwe ugaragaza ko adakwiriye guhabwa iryo sezerano.+ 2 Natwe twatangarijwe ubwo butumwa bwiza+ nk’uko na ba sogokuruza babutangarijwe. Ariko ibyo bumvise nta cyo byabamariye, kubera ko batagize ukwizera nk’ukw’abantu bumviye. 3 Twebwe abizeye turaruhuka nk’uko Imana yaruhutse. Ibyo bihuje n’ibyo Imana yavuze igira iti: “Ni cyo cyatumye ndahira mfite uburakari nti: ‘ntibazaruhuka nk’uko nanjye naruhutse,’”+ nubwo imirimo yayo yarangiye kuva abantu batangiye kuvukira ku isi.*+ 4 Hari aho yavuze iby’umunsi wa karindwi igira iti: “Nuko Imana iruhuka imirimo yayo yose ku munsi wa karindwi.”+ 5 Nanone yaravuze iti: “Ntibazaruhuka nk’uko nanjye naruhutse.”+

6 Ubwo rero, ubwo bigishoboka ko hari abaruhuka nk’uko Imana na yo yaruhutse kandi ababanje kumva ubutumwa bwiza bakaba batararuhutse bitewe n’uko batumviye,+ 7 Imana yongeye gushyiraho umunsi, ubwo yavugaga nyuma y’igihe kirekire muri zaburi ya Dawidi iti: “Uyu munsi,” nk’uko byavuzwe muri iyi baruwa ngo: “Uyu munsi nimwumva ijwi ryayo ntimwange kumvira.”+ 8 Iyo Yosuwa+ abageza ahantu hari gutuma baruhuka nk’uko Imana na yo yaruhutse, Imana ntiba yaravuze nyuma yaho iby’undi munsi. 9 Nuko rero, haracyariho ikiruhuko cy’isabato kigenewe abantu b’Imana.+ 10 Mu by’ukuri, iyo umuntu aruhutse nk’uko Imana na yo yaruhutse, aba aruhutse imirimo ye, nk’uko Imana na yo yabigenje imaze gukora imirimo yayo.+

11 Nuko rero, nimureke dukore uko dushoboye kose turuhuke nk’uko Imana na yo yaruhutse, bityo hatagira umuntu uwo ari we wese ukurikiza urugero rubi rw’abantu batumviye maze agacika intege.+ 12 Ijambo ry’Imana ni rizima, rifite imbaraga+ kandi riratyaye cyane kurusha inkota ityaye* impande zombi.+ Rirahinguranya kugeza ubwo rigabanya ubugingo* n’umwuka,* rikagabanya amagufwa n’umusokoro, kandi rishobora kumenya ibitekerezo byo mu mutima n’imigambi yawo. 13 Nta cyaremwe kitagaragara imbere yayo,+ ahubwo ibintu byose bimeze nk’ibyambaye ubusa kandi biratwikuruwe imbere y’Imana izatubaza ibyo twakoze.+

14 Nuko rero, ubwo dufite umutambyi mukuru uruta abandi winjiye mu ijuru, ari we Yesu Umwana w’Imana,+ nimucyo dukomeze gutangariza mu ruhame ko tumwizera.+ 15 Umutambyi mukuru dufite si wa wundi udashobora kwiyumvisha intege nke zacu,+ ahubwo ni wa wundi wageragejwe mu buryo bwose kimwe natwe, uretse ko we atigeze akora icyaha.+ 16 Ubwo rero, tujye twegera Imana yicaye ku ntebe yayo y’Ubwami, yo itugaragariza ineza yayo ihebuje* kandi tujye tuyisenga tudatinya+ kugira ngo itugirire imbabazi kandi itugaragarize ineza yayo ihebuje mu gihe dukeneye ko idufasha.

Ibyasohotse mu Marenga (2017-2025)
Sohoka
Injira
  • Ururimi rw'amarenga yo mu Rwanda
  • Yohereze
  • Hitamo
  • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
  • Amategeko agenga Imikoreshereze
  • Ibijyanye n'ibanga
  • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
  • JW.ORG
  • Injira
Yohereze