ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ururimi rw'amarenga yo mu Rwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • 1 Samweli 16
  • Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

ibivugwa muri 1 Samweli

      • Samweli asuka amavuta kuri Dawidi kugira ngo abe umwami uzasimbura Sawuli (1-13)

        • ‘Yehova areba mu mutima’ (7)

      • Imana ikura umwuka wayo kuri Sawuli (14-17)

      • Dawidi aba umucuranzi wa Sawuli (18-23)

1 Samweli 16:1

Impuzamirongo

  • +1Sm 15:35
  • +1Sm 15:23, 26
  • +1Bm 1:39
  • +Rusi 4:17; 1Ng 2:12
  • +Int 49:10; 1Sm 13:14; Zb 78:70; Ibk 13:22

1 Samweli 16:2

Impuzamirongo

  • +1Sm 22:17

1 Samweli 16:3

Impuzamirongo

  • +Zb 89:20

1 Samweli 16:4

Impuzamirongo

  • +Rusi 4:11; 1Sm 20:6

1 Samweli 16:6

Impuzamirongo

  • +1Sm 17:28; 1Ng 2:13

1 Samweli 16:7

Impuzamirongo

  • +1Sm 10:21, 23
  • +1Bm 8:39; 1Ng 28:9; Zb 7:9; Img 24:12; Yer 17:10; Ibk 1:24

1 Samweli 16:8

Impuzamirongo

  • +1Sm 17:13; 1Ng 2:13

1 Samweli 16:9

Impuzamirongo

  • +2Sm 13:3

1 Samweli 16:11

Impuzamirongo

  • +1Sm 17:14
  • +2Sm 7:8; Zb 78:70

1 Samweli 16:12

Impuzamirongo

  • +1Sm 17:42
  • +1Sm 13:14; Zb 89:20; Ibk 13:22

1 Samweli 16:13

Impuzamirongo

  • +1Sm 16:1; 1Bm 1:39
  • +Kub 11:17; Abc 3:9, 10; 1Sm 10:6; 2Sm 23:2
  • +1Sm 1:1, 19

1 Samweli 16:14

Impuzamirongo

  • +1Sm 18:12; 28:15
  • +1Sm 18:10; 19:9

1 Samweli 16:16

Impuzamirongo

  • +Img 22:29

1 Samweli 16:18

Impuzamirongo

  • +1Sm 17:32, 36, 45, 46
  • +1Sm 16:12
  • +1Sm 18:12

1 Samweli 16:19

Impuzamirongo

  • +1Sm 17:15

1 Samweli 16:20

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Cyangwa “uruhago.”

1 Samweli 16:21

Impuzamirongo

  • +Img 22:29

1 Samweli 16:23

Impuzamirongo

  • +1Sm 16:14; 18:10; 19:9

Byose

1 Sam. 16:11Sm 15:35
1 Sam. 16:11Sm 15:23, 26
1 Sam. 16:11Bm 1:39
1 Sam. 16:1Rusi 4:17; 1Ng 2:12
1 Sam. 16:1Int 49:10; 1Sm 13:14; Zb 78:70; Ibk 13:22
1 Sam. 16:21Sm 22:17
1 Sam. 16:3Zb 89:20
1 Sam. 16:4Rusi 4:11; 1Sm 20:6
1 Sam. 16:61Sm 17:28; 1Ng 2:13
1 Sam. 16:71Sm 10:21, 23
1 Sam. 16:71Bm 8:39; 1Ng 28:9; Zb 7:9; Img 24:12; Yer 17:10; Ibk 1:24
1 Sam. 16:81Sm 17:13; 1Ng 2:13
1 Sam. 16:92Sm 13:3
1 Sam. 16:111Sm 17:14
1 Sam. 16:112Sm 7:8; Zb 78:70
1 Sam. 16:121Sm 17:42
1 Sam. 16:121Sm 13:14; Zb 89:20; Ibk 13:22
1 Sam. 16:131Sm 16:1; 1Bm 1:39
1 Sam. 16:13Kub 11:17; Abc 3:9, 10; 1Sm 10:6; 2Sm 23:2
1 Sam. 16:131Sm 1:1, 19
1 Sam. 16:141Sm 18:12; 28:15
1 Sam. 16:141Sm 18:10; 19:9
1 Sam. 16:16Img 22:29
1 Sam. 16:181Sm 17:32, 36, 45, 46
1 Sam. 16:181Sm 16:12
1 Sam. 16:181Sm 18:12
1 Sam. 16:191Sm 17:15
1 Sam. 16:21Img 22:29
1 Sam. 16:231Sm 16:14; 18:10; 19:9
  • Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
  • 1
  • 2
  • 3
  • 4
  • 5
  • 6
  • 7
  • 8
  • 9
  • 10
  • 11
  • 12
  • 13
  • 14
  • 15
  • 16
  • 17
  • 18
  • 19
  • 20
  • 21
  • 22
  • 23
Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
1 Samweli 16:1-23

Igitabo cya mbere cya Samweli

16 Nyuma yaho Yehova abwira Samweli ati: “Uzakomeza kuririra Sawuli ugeze ryari,+ ko njyewe ntagishaka ko akomeza kuba umwami wa Isirayeli?+ Fata ihembe ushyiremo amavuta+ ugende. Ngiye kukohereza kwa Yesayi+ w’i Betelehemu, kuko mu bahungu be natoranyijemo uzaba umwami.”+ 2 Ariko Samweli aramusubiza ati: “Najyayo nte ko Sawuli abimenye yanyica?”+ Yehova aramubwira ati: “Jyana inyana, uvuge uti: ‘nje gutambira Yehova igitambo.’ 3 Utumire Yesayi kuri icyo gitambo, nanjye ndi bukumenyeshe icyo ugomba gukora. Uwo ndi bukwereke abe ari we usukaho amavuta.”+

4 Samweli akora ibyo Yehova yamubwiye. Ageze i Betelehemu+ abakuru b’uwo mujyi bamubonye bagira ubwoba bwinshi, baramubaza bati: “Ese uzanywe n’amahoro?” 5 Arabasubiza ati: “Ni amahoro. Nzanywe no gutambira Yehova igitambo. Nimwitegure muze tujyane gutamba igitambo.” Nuko ategura Yesayi n’abahungu be, hanyuma abatumira ku gitambo. 6 Bakihagera, Samweli abona Eliyabu,+ ahita yibwira ati: “Rwose, uyu ni we Yehova ari busukeho amavuta.” 7 Ariko Yehova abwira Samweli ati: “Nturebe uko asa n’uko areshya;+ si we nahisemo. Imana ntireba nk’uko abantu bareba, kuko abantu bareba ibigaragarira amaso, ariko Yehova we akareba mu mutima.”+ 8 Yesayi ahamagara Abinadabu+ amwereka Samweli, ariko Samweli aravuga ati: “Uyu na we si we Yehova yatoranyije.” 9 Yesayi akurikizaho Shama,+ ariko Samweli aravuga ati: “Uyu na we si we Yehova yatoranyije.” 10 Yesayi yereka Samweli abahungu be barindwi, ariko Samweli abwira Yesayi ati: “Muri aba nta n’umwe Yehova yatoranyije.”

11 Nuko Samweli abaza Yesayi ati: “Aba ni bo bahungu bawe bonyine?” Yesayi aramusubiza ati: “Bucura+ ni we wenyine udahari, yagiye kuragira intama.”+ Samweli abwira Yesayi ati: “Tuma umuntu amuzane, kuko tutari butangire kurya ataraza.” 12 Yesayi yohereza umuntu aramuzana. Yari umuhungu mwiza ufite amaso meza.+ Yehova aravuga ati: “Ni uyu, haguruka umusukeho amavuta!”+ 13 Samweli afata ihembe ryarimo amavuta+ ayamusukaho bakuru be babireba. Kuva uwo munsi umwuka wa Yehova utuma Dawidi agira imbaraga.+ Nyuma yaho Samweli asubira i Rama.+

14 Icyo gihe umwuka wa Yehova wari waravuye kuri Sawuli+ maze umwuka mubi uturutse kuri Yehova ukamutera ubwoba.+ 15 Abagaragu ba Sawuli baramubwira bati: “Urabona ko umwuka mubi uturutse ku Mana ugutera ubwoba. 16 None rero mwami turakwinginze, tegeka abagaragu bawe bashake umuntu w’umuhanga mu gucuranga inanga.+ Igihe cyose umwuka mubi uturutse ku Mana uzajya ugutera ubwoba, uwo muntu azajya agucurangira maze umererwe neza.” 17 Sawuli abwira abagaragu be ati: “Ngaho nimunshakire umucuranzi w’umuhanga mumunzanire.”

18 Umwe mu bagaragu be aramubwira ati: “Nabonye umuhungu wa Yesayi w’i Betelehemu ari umucuranzi w’umuhanga. Ni umusore w’intwari kandi ni umuhanga mu kurwana.+ Azi kuvuga neza, ni mwiza+ kandi Yehova ari kumwe na we.”+ 19 Sawuli yohereza intumwa kwa Yesayi ngo imubwire iti: “Nyoherereza umuhungu wawe Dawidi w’umushumba.”+ 20 Yesayi afata imigati, agafuka k’uruhu* karimo divayi, n’umwana w’ihene abishyira ku ndogobe maze abiha umuhungu we Dawidi ngo abishyire Sawuli. 21 Nuko Dawidi ajya kwa Sawuli atangira kumukorera.+ Sawuli aramukunda cyane amugira umugaragu we umutwaza intwaro. 22 Sawuli atuma kuri Yesayi aramubwira ati: “Ndakwinginze reka Dawidi akomeze kunkorera, kuko namukunze.” 23 Iyo umwuka mubi uturutse ku Mana wateraga ubwoba Sawuli, Dawidi yafataga inanga akamucurangira, Sawuli akoroherwa akumva ameze neza, uwo mwuka ukamuvaho.+

Ibyasohotse mu Marenga (2017-2025)
Sohoka
Injira
  • Ururimi rw'amarenga yo mu Rwanda
  • Yohereze
  • Hitamo
  • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
  • Amategeko agenga Imikoreshereze
  • Ibijyanye n'ibanga
  • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
  • JW.ORG
  • Injira
Yohereze