ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ururimi rw'amarenga yo mu Rwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • Abakolosayi 4
  • Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

Ibivugwa mu gitabo cy’Abakolosayi

      • Inama zigenewe abantu bafite abagaragu (1)

      • “Musenge ubudacogora” (2-4)

      • Mugaragaze ubwenge mu byo mukorera abatari Abakristo (5, 6)

      • Intashyo za nyuma (7-18)

Abakolosayi 4:1

Impuzamirongo

  • +Efe 6:9

Abakolosayi 4:2

Impuzamirongo

  • +Luka 18:1; Rom 12:12; Efe 6:18
  • +Kol 3:15; 1Ts 5:18

Abakolosayi 4:3

Impuzamirongo

  • +Rom 15:30
  • +Efe 6:19, 20; Flp 1:7

Abakolosayi 4:5

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Cyangwa “mujye mwicungurira igihe.”

Impuzamirongo

  • +Efe 5:15, 16

Abakolosayi 4:6

Impuzamirongo

  • +Mat 5:13; Mar 9:50
  • +1Pt 3:15

Abakolosayi 4:7

Impuzamirongo

  • +Efe 6:21, 22

Abakolosayi 4:9

Impuzamirongo

  • +Flm 10

Abakolosayi 4:10

Impuzamirongo

  • +Ibk 19:29; 20:4; 27:2
  • +Ibk 12:12; 15:37; Flm 23, 24
  • +Rom 15:7

Abakolosayi 4:11

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “abo mu bakebwe.”

  • *

    Cyangwa “bambereye ubufasha bunkomeza.”

Abakolosayi 4:12

Impuzamirongo

  • +Kol 1:7, 8

Abakolosayi 4:14

Impuzamirongo

  • +Luka 1:3; Ibk 1:1
  • +Flm 23, 24

Abakolosayi 4:15

Impuzamirongo

  • +Rom 16:5; 1Kor 16:19

Abakolosayi 4:16

Impuzamirongo

  • +1Ts 5:27

Abakolosayi 4:17

Impuzamirongo

  • +Flm 1, 2

Abakolosayi 4:18

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Cyangwa “ubuntu butagereranywa.”

Impuzamirongo

  • +2Ts 3:17
  • +Flp 1:7; Flm 9

Byose

Kolo. 4:1Efe 6:9
Kolo. 4:2Luka 18:1; Rom 12:12; Efe 6:18
Kolo. 4:2Kol 3:15; 1Ts 5:18
Kolo. 4:3Rom 15:30
Kolo. 4:3Efe 6:19, 20; Flp 1:7
Kolo. 4:5Efe 5:15, 16
Kolo. 4:6Mat 5:13; Mar 9:50
Kolo. 4:61Pt 3:15
Kolo. 4:7Efe 6:21, 22
Kolo. 4:9Flm 10
Kolo. 4:10Ibk 19:29; 20:4; 27:2
Kolo. 4:10Ibk 12:12; 15:37; Flm 23, 24
Kolo. 4:10Rom 15:7
Kolo. 4:12Kol 1:7, 8
Kolo. 4:14Luka 1:3; Ibk 1:1
Kolo. 4:14Flm 23, 24
Kolo. 4:15Rom 16:5; 1Kor 16:19
Kolo. 4:161Ts 5:27
Kolo. 4:17Flm 1, 2
Kolo. 4:182Ts 3:17
Kolo. 4:18Flp 1:7; Flm 9
  • Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
  • 1
  • 2
  • 3
  • 4
  • 5
  • 6
  • 7
  • 8
  • 9
  • 10
  • 11
  • 12
  • 13
  • 14
  • 15
  • 16
  • 17
  • 18
Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
Abakolosayi 4:1-18

Ibaruwa yandikiwe Abakolosayi

4 Mwe mufite abagaragu, mukomeze gukorera abagaragu banyu ibikorwa bikwiriye kandi bikiranuka, muzirikana ko namwe mufite Shobuja mu ijuru.+

2 Musenge ubudacogora.+ Mukomeze kuba maso musenga mushimira.+ 3 Natwe mudusabire,+ kugira ngo Imana iduhe uburyo bwo kuvuga ijambo ryayo no gutangaza ibanga ryera ryerekeye Kristo, kandi iryo banga ryera ni ryo mfungiwe.+ 4 Ibyo bizatuma ndibwiriza mu buryo bwumvikana nk’uko bikwiriye.

5 Mukomeze kugaragaza ubwenge mu byo mukorera abatari Abakristo, kandi mujye mukoresha neza igihe cyanyu.*+ 6 Amagambo yanyu ajye ahora arangwa n’ineza, ameze nkaho asize umunyu,+ kugira ngo mumenye uko mwasubiza umuntu wese.+

7 Tukiko,+ umuvandimwe wanjye nkunda, umukozi wizerwa, akaba n’umugaragu dufatanyije gukorera Umwami, azabamenyesha ibyanjye byose. 8 Impamvu itumye mwohereza, ni ukugira ngo abamenyeshe amakuru yacu kandi abahumurize. 9 Mwohereje ari kumwe na Onesimo,+ umuvandimwe wanjye nkunda kandi wizerwa wabanaga namwe. Bazabamenyesha iby’ino byose.

10 Arisitariko,+ mugenzi wanjye dufunganywe, arabasuhuza, na Mariko+ mubyara wa Barinaba, (uwo mwabwiwe ko naza iwanyu muzamwakira neza,)+ 11 na Yesu witwa Yusito, abo bakaba ari Abayahudi.* Abo ni bo bonyine dukorana umurimo wo kubwiriza Ubwami bw’Imana, kandi banyitayeho barampumuriza.* 12 Epafura+ wabanaga namwe, akaba n’umugaragu wa Kristo Yesu, arabasuhuza. Ahora abasabira ashyizeho umwete ngo amaherezo muzahagarare mushikamye, mufite ukwizera gukomeye, muzi neza mudashidikanya ibyo Imana ishaka byose. 13 Nemera ntashidikanya ko akora uko ashoboye kose ngo abakorere, yaba mwe, ab’i Lawodikiya n’ab’i Hiyerapoli.

14 Umuganga dukunda cyane Luka+ na Dema,+ barabasuhuza. 15 Munsuhurize abavandimwe b’i Lawodikiya kandi munsuhurize Nimfa n’abagize itorero bateranira mu nzu ye.+ 16 Nimumara gusoma iyi baruwa, muzayoherereze+ abo mu itorero ry’i Lawodikiya kugira ngo na bo bayisome, kandi namwe muzasome izava i Lawodikiya. 17 Nanone muzabwire Arikipo+ muti: “Ukomeze gukorana umwete umurimo Umwami yaguhaye, kugira ngo uwurangize.”

18 Njyewe Pawulo, mboherereje intashyo nanditse n’ukuboko kwanjye.+ Mukomeze kuzirikana ko ndi muri gereza.+ Imana ikomeze ibagaragarize ineza yayo ihebuje.*

Ibyasohotse mu Marenga (2017-2025)
Sohoka
Injira
  • Ururimi rw'amarenga yo mu Rwanda
  • Yohereze
  • Hitamo
  • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
  • Amategeko agenga Imikoreshereze
  • Ibijyanye n'ibanga
  • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
  • JW.ORG
  • Injira
Yohereze