ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ururimi rw'amarenga yo mu Rwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • Ezekiyeli 34
  • Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

Ibivugwa muri Ezekiyeli

      • Ibyago byahanuriwe abungeri ba Isirayeli (1-10)

      • Yehova yita ku ntama ze (11-31)

        • “Umugaragu wanjye Dawidi” azaba umwungeri wazo (23)

        • “Isezerano ry’amahoro” (25)

Ezekiyeli 34:2

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Cyangwa “abashumba.”

Impuzamirongo

  • +Yer 23:1; Mika 3:1, 11; Zef 3:3; Zek 11:17; Mat 23:13
  • +Yes 40:11; Yoh 21:15

Ezekiyeli 34:3

Impuzamirongo

  • +2Bm 21:16; Yer 22:17; Mika 3:3; Zek 11:4, 5
  • +Yes 56:11

Ezekiyeli 34:4

Impuzamirongo

  • +Luka 15:4
  • +Yer 22:13

Ezekiyeli 34:5

Impuzamirongo

  • +Yer 23:2; 50:6; Mat 9:36

Ezekiyeli 34:10

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Cyangwa “kuzitaho.”

Impuzamirongo

  • +Yer 52:24-27

Ezekiyeli 34:11

Impuzamirongo

  • +1Sm 17:34, 35; Zb 80:1; Yes 56:8

Ezekiyeli 34:12

Impuzamirongo

  • +Yes 40:11
  • +Yow 2:1, 2; Zef 1:14, 15

Ezekiyeli 34:13

Impuzamirongo

  • +Yer 23:3; Ezk 11:17; Amo 9:14; Mika 7:14

Ezekiyeli 34:14

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Urwuri ni ahantu haba hari ubwatsi, bakaharagira amatungo maze akarisha.

  • *

    Urwuri ni ahantu haba hari ubwatsi, bakaharagira amatungo maze akarisha.

Impuzamirongo

  • +Yes 25:6; 30:23; Yer 31:12
  • +Yer 33:12

Ezekiyeli 34:15

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Cyangwa “zibyagira.”

Impuzamirongo

  • +Yer 3:15
  • +Zef 3:13

Ezekiyeli 34:16

Impuzamirongo

  • +Mika 4:6; Mat 15:24; Luka 15:4

Ezekiyeli 34:17

Impuzamirongo

  • +Zek 10:3

Ezekiyeli 34:22

Impuzamirongo

  • +Yes 40:11; Yer 23:3

Ezekiyeli 34:23

Impuzamirongo

  • +Yoh 10:11; Heb 13:20; 1Pt 5:4; Ibh 7:17
  • +Yes 11:1; Yer 30:9
  • +Ezk 37:24; Hos 3:5

Ezekiyeli 34:24

Impuzamirongo

  • +Kuva 29:45; Yer 31:1
  • +Zb 2:6; Yes 9:6; Yer 23:5; Mika 5:2; Luka 1:32; Ibk 5:31

Ezekiyeli 34:25

Impuzamirongo

  • +Ezk 37:26
  • +Lew 26:6; Yes 11:6-9; 35:9; 65:25; Hos 2:18
  • +Yer 23:6; 33:16

Ezekiyeli 34:26

Impuzamirongo

  • +Yes 56:7; Ezk 20:40; Mika 4:1
  • +Int 12:2, 3; Gut 28:12; Zek 8:13

Ezekiyeli 34:27

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Reba Ibisobanuro by’amagambo ku ijambo “Umugogo.”

Impuzamirongo

  • +Lew 26:4; Zb 85:12; Yes 35:2; Ezk 36:30
  • +Lew 26:13

Ezekiyeli 34:28

Impuzamirongo

  • +Yer 30:10; 46:27

Ezekiyeli 34:29

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “nzaziha umurima uzazihesha izina rikomeye.”

Impuzamirongo

  • +Ezk 36:29
  • +Ezk 36:15

Ezekiyeli 34:30

Impuzamirongo

  • +Ezk 37:27

Ezekiyeli 34:31

Impuzamirongo

  • +Zb 78:52; 100:3; Yes 40:11

Byose

Ezek. 34:2Yer 23:1; Mika 3:1, 11; Zef 3:3; Zek 11:17; Mat 23:13
Ezek. 34:2Yes 40:11; Yoh 21:15
Ezek. 34:32Bm 21:16; Yer 22:17; Mika 3:3; Zek 11:4, 5
Ezek. 34:3Yes 56:11
Ezek. 34:4Luka 15:4
Ezek. 34:4Yer 22:13
Ezek. 34:5Yer 23:2; 50:6; Mat 9:36
Ezek. 34:10Yer 52:24-27
Ezek. 34:111Sm 17:34, 35; Zb 80:1; Yes 56:8
Ezek. 34:12Yes 40:11
Ezek. 34:12Yow 2:1, 2; Zef 1:14, 15
Ezek. 34:13Yer 23:3; Ezk 11:17; Amo 9:14; Mika 7:14
Ezek. 34:14Yes 25:6; 30:23; Yer 31:12
Ezek. 34:14Yer 33:12
Ezek. 34:15Yer 3:15
Ezek. 34:15Zef 3:13
Ezek. 34:16Mika 4:6; Mat 15:24; Luka 15:4
Ezek. 34:17Zek 10:3
Ezek. 34:22Yes 40:11; Yer 23:3
Ezek. 34:23Yoh 10:11; Heb 13:20; 1Pt 5:4; Ibh 7:17
Ezek. 34:23Yes 11:1; Yer 30:9
Ezek. 34:23Ezk 37:24; Hos 3:5
Ezek. 34:24Kuva 29:45; Yer 31:1
Ezek. 34:24Zb 2:6; Yes 9:6; Yer 23:5; Mika 5:2; Luka 1:32; Ibk 5:31
Ezek. 34:25Ezk 37:26
Ezek. 34:25Lew 26:6; Yes 11:6-9; 35:9; 65:25; Hos 2:18
Ezek. 34:25Yer 23:6; 33:16
Ezek. 34:26Yes 56:7; Ezk 20:40; Mika 4:1
Ezek. 34:26Int 12:2, 3; Gut 28:12; Zek 8:13
Ezek. 34:27Lew 26:4; Zb 85:12; Yes 35:2; Ezk 36:30
Ezek. 34:27Lew 26:13
Ezek. 34:28Yer 30:10; 46:27
Ezek. 34:29Ezk 36:29
Ezek. 34:29Ezk 36:15
Ezek. 34:30Ezk 37:27
Ezek. 34:31Zb 78:52; 100:3; Yes 40:11
  • Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
  • 1
  • 2
  • 3
  • 4
  • 5
  • 6
  • 7
  • 8
  • 9
  • 10
  • 11
  • 12
  • 13
  • 14
  • 15
  • 16
  • 17
  • 18
  • 19
  • 20
  • 21
  • 22
  • 23
  • 24
  • 25
  • 26
  • 27
  • 28
  • 29
  • 30
  • 31
Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
Ezekiyeli 34:1-31

Ezekiyeli

34 Yehova yongera kuvugana nanjye, arambwira ati: 2 “Mwana w’umuntu we, hanurira abungeri* ba Isirayeli. Hanura, hanura ibyago abo bungeri bazahura na byo uti: ‘Umwami w’Ikirenga Yehova aravuga ati: “abungeri ba Isirayeli+ bigaburira bo ubwabo bazabona ishyano! Ese abungeri ntibakwiriye kugaburira intama?+ 3 Mwirira ibinure, mukambara imyenda iboshye mu bwoya bw’intama kandi mukabaga amatungo abyibushye,+ ariko ntimugaburire umukumbi.+ 4 Izifite imbaraga nke ntimwazikomeje, izirwaye ntimwazivuye, izavunitse ntimwazipfutse, izayobye ntimwazigaruye kandi izazimiye ntimwagiye kuzishaka.+ Ahubwo mwazifataga nabi kandi mukazitegekesha igitugu.+ 5 Zageze aho ziratatana bitewe no kutagira umwungeri.+ Zaratatanye maze zihinduka ibyokurya by’inyamaswa zo mu gasozi zose. 6 Intama zanjye zarimo ziyobagurika ku misozi yose no ku gasozi kose. Intama zanjye zatataniye ku isi hose, ariko nta muntu ujya kuzishakisha cyangwa ngo yifuze kujya kuzishaka.

7 “‘“None rero mwa bungeri mwe, nimwumve uko Yehova avuga. 8 ‘Umwami w’Ikirenga Yehova aravuga ati: “Ndahiye mu izina ryanjye ko kubera ko intama zanjye zahindutse izo guhigwa, zikaba ibyokurya by’inyamaswa zose zo mu gasozi bitewe n’uko nta mwungeri zari zifite kandi abungeri banjye bakaba batarashakishije intama zanjye, ahubwo bagakomeza kwigaburira aho kugaburira intama zanjye,”’ 9 nimwumve uko Yehova avuga mwa bungeri mwe. 10 Umwami w’Ikirenga Yehova aravuze ati: ‘ngiye kurwanya abungeri kandi nzabahanira ibyo bakoreye intama zanjye,+ mbabuze gukomeza kuzigaburira,* ndetse ntibazongera kwigaburira ubwabo. Nzarokora intama zanjye, nzivane mu kanwa kabo kandi ntibazongera kuzirya.’”

11 “‘Umwami w’Ikirenga Yehova aravuga ati: “dore njye ubwanjye nzashakisha intama zanjye kandi nzazitaho.+ 12 Nzita ku ntama zanjye nk’umwungeri ubonye intama ze zari zaratatanye maze akazigaburira.+ Nzazirokora nzivane aho zari zaratataniye hose ku munsi w’ibicu n’umwijima mwinshi.+ 13 Nzazivana mu bantu bo mu mahanga nzihurize hamwe nzivanye mu bihugu, nzizane mu gihugu cyazo maze nziragire ku misozi ya Isirayeli,+ iruhande rw’imigezi n’iruhande rw’ahantu hose hatuwe mu gihugu. 14 Nzaziragira mu rwuri* rwiza kandi zizarisha ku misozi miremire ya Isirayeli.+ Aho ni ho zizaryama kandi hazaba hari ubwatsi bwiza bwo kurisha;+ zizarisha mu rwuri* rwiza kurusha izindi nzuri zo ku misozi ya Isirayeli.”

15 “‘“Njye ubwanjye nzagaburira intama zanjye+ kandi ni njye uzatuma ziruhuka.”*+ Ni ko Umwami w’Ikirenga Yehova avuga. 16 “Iyabuze nzayishakisha,+ iyayobye nyigarure, iyakomeretse nyipfuke, ifite imbaraga nke nyikomeze. Ariko intama ibyibushye n’ikomeye nzazirimbura. Nzazicira urubanza kandi nzihe igihano kizikwiriye.”

17 “‘Umwami w’Ikirenga Yehova aravuga ati: “mwa ntama zanjye mwe, dore ngiye guca urubanza hagati y’intama n’indi no hagati y’imfizi z’intama n’amasekurume y’ihene.+ 18 Ese kuba murisha mu rwuri rwiza cyane ntibihagije? None se kuki munyukanyuka n’ubwatsi busigaye mu rwuri rwanyu? Kandi se kuki iyo mumaze kunywa amazi meza, muyatobesha ibirenge byanyu? 19 Ese intama zanjye zikwiriye kurisha mu rwuri mwanyukanyutse kandi zikanywa amazi mwatobesheje ibirenge byanyu mukayanduza?”

20 “‘Ni yo mpamvu Umwami w’Ikirenga Yehova ababwira ati: “dore ngiye guca urubanza hagati y’intama ibyibushye n’intama inanutse, 21 kuko izirwaye zose mwazibyigishaga imbavu mukazitera amahembe muzigizayo, kugeza ubwo mutumye zitatana zikajya kure. 22 Nzakiza intama zanjye kandi ntizizongera guhigwa.+ Nzaca urubanza hagati y’intama n’indi. 23 Nzaziha umwungeri umwe,+ nzihe umugaragu wanjye Dawidi+ kandi azazigaburira. We ubwe azazigaburira, abe umwungeri wazo.+ 24 Njyewe Yehova nzaba Imana yazo+ kandi umugaragu wanjye Dawidi azaba umutware wazo.+ Njyewe Yehova ni njye ubivuze.

25 “‘“Nzagirana na zo isezerano ry’amahoro+ kandi nzatuma inyamaswa z’inkazi zishira mu gihugu,+ kugira ngo ziture mu butayu zifite umutekano kandi ziryamire mu mashyamba.+ 26 Zo n’uturere dukikije umusozi wanjye, nzabihindura umugisha+ kandi nzajya ngusha imvura mu gihe cyayo. Imigisha izagwa nk’imvura.+ 27 Ibiti byo mu murima bizera imbuto zabyo, ubutaka butange umusaruro wabwo+ kandi zizatura mu gihugu zifite umutekano. Zizamenya ko ndi Yehova, igihe nzavunagura imigogo* bazihekeshaga,+ nkazikiza abazikoreshaga uburetwa. 28 Amahanga ntazongera kuzihiga kandi inyamaswa z’inkazi zo ku isi ntizizongera kuzirya, ahubwo zizibera mu mahoro nta wuzikanga.+

29 “‘“Nzaziha umurima uzamenyekana cyane.* Ntizizongera kwicirwa n’inzara mu gihugu+ kandi amahanga ntazongera kuzikoza isoni.+ 30 ‘Icyo gihe zizamenya ko njyewe Yehova Imana yazo ndi kumwe na zo kandi ko na zo ari abantu banjye, ni ukuvuga umuryango wa Isirayeli.’+ Ni ko Umwami w’Ikirenga Yehova avuga.”’

31 “‘Mwa ntama zanjye mwe,+ mwa ntama zanjye nitaho mwe, muri abantu basanzwe, nanjye ndi Imana yanyu,’ ni ko Umwami w’Ikirenga Yehova avuga.”

Ibyasohotse mu Marenga (2017-2025)
Sohoka
Injira
  • Ururimi rw'amarenga yo mu Rwanda
  • Yohereze
  • Hitamo
  • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
  • Amategeko agenga Imikoreshereze
  • Ibijyanye n'ibanga
  • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
  • JW.ORG
  • Injira
Yohereze