Zaburi
94 Yehova Mana, wowe wishyura abantu babi ibyo bakoze,+
Wowe uhana ababi ubahora ibyaha byabo, igaragaze!
3 Yehova, ababi bazageza ryari?
Koko ababi bazishyira hejuru bageze ryari?+
4 Bakomeza gusukiranya amagambo, bagakomeza kuvuga biruka.
Inkozi z’ibibi zose zikomeza kwirarira.
5 Yehova, bakomeza kugirira nabi abantu bawe,+
Kandi bakomeza kubabaza abo wagize umurage wawe.
6 Bica umupfakazi n’umunyamahanga,
Bakica n’imfubyi.
8 Mwebwe bantu badatekereza nimusobanukirwe ibi,
Mwa bantu batagira ubwenge mwe, muzagira ubushishozi ryari?+
9 Ese uwashyizeho ugutwi ntashobora kumva?
Cyangwa uwaremye ijisho ntashobora kureba?+
10 Ese ukosora abantu bo ku isi ntashobora gucyaha?+
Ni na we wigisha abantu ubwenge.+
11 Yehova azi ibyo abantu batekereza,
Azi ko ari umwuka gusa.+
12 Yah, umuntu ugira ibyishimo ni uwo ukosora,+
Kandi ukamwigisha amategeko yawe,+
13 Kugira ngo umuhe gutuza igihe azaba ahanganye n’ibibazo,
Kugeza igihe ababi bazagwira mu mwobo.+
15 Imanza zizongera kuba imanza zikiranuka,
Kandi abakiranutsi bazazishyigikira.
16 Ni nde uzamfasha kurwanya ababi?
Ni nde uzahaguruka akamfasha kurwanya abakora ibibi?
17 Iyo Yehova atantabara,
Mba narapfuye mu kanya gato!+
18 Yehova, ubwo navugaga ngo: “Ndi kunyerera,”
Wakomeje kunshyigikira, ungaragariza urukundo rudahemuka.+
19 Igihe imihangayiko yambanaga myinshi,
Warampumurije numva ndatuje.+
22 Ariko Yehova azambera ubuhungiro,
Kandi Imana yanjye izambera igitare mpungiraho.+
23 Izatuma ibikorwa byabo bibi bibagaruka,+
Kandi ibibi byabo ni byo izakoresha ibarimbura.
Yehova Imana yacu azabakuraho.+