Zaburi
Isengesho rya Dawidi.
17 Yehova, umva kwinginga kwanjye ngusaba ubutabera.
Tega amatwi gutabaza kwanjye.
Umva isengesho ryanjye ngutura nta buryarya.+
2 Ncira urubanza rutabera.+
Amaso yawe arebe ibikwiriye.
Wabonye ko ntigeze ntekereza gukora ibidakwiriye,
Kandi sinzavuga ibibi.
4 Nanone ku birebana n’ibyo abantu bakora,
Nirinze ibikorwa by’abambuzi kuko numviye ijambo ryawe.+
5 Umfashe nkomeze gukora ibyo ushaka,
Kugira ngo ntateshuka nkareka kukumvira.+
6 Mana yanjye, nzagusenga kuko uzansubiza.+
Ntega amatwi* wumve amagambo yanjye.+
7 Nyereka ibikorwa bitangaje bigaragaza urukundo rwawe rudahemuka.+
Ni wowe ukiza abashakira ubuhungiro mu kuboko kwawe kw’iburyo,
Bahunga abakwigomekaho.
9 Ndinda unkize abantu babi bangabaho ibitero.
Nkiza abanzi banjye bankikije kugira ngo batanyica.+
10 Imitima yabo yabaye ikinya.
Amagambo yabo yuzuyemo kwiyemera.
11 Dore baratugose.+
Baduhozaho amaso bashaka kutugirira nabi.*
12 Buri wese muri bo ameze nk’intare ishaka gutanyagura inyamaswa yafashe,
Cyangwa intare ikiri nto itegerereje aho yihishe, kugira ngo igire icyo ifata.
13 Yehova, haguruka ubarwanye+ kandi ubatsinde,
Maze ubankize ukoresheje inkota yawe.
14 Yehova, nkiza ukoresheje ukuboko kwawe.
Nkiza abantu b’iyi si bashishikazwa gusa n’ibyiza by’ubu buzima.+
Bahaze ibintu byiza utanga,+
Kandi babiraga abana babo benshi.
15 Ariko njye nkora ibikwiriye kandi ni byo bituma unyishimira.
Nkanguka nzi ko uri kumwe nanjye kandi numva nyuzwe.+