ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ururimi rw'amarenga yo mu Rwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • Yeremiya 31
  • Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

Ibivugwa muri Yeremiya

      • Abisirayeli basigaye bari kongera gutura mu gihugu (1-30)

        • Rasheli aririra abana be (15)

      • Isezerano rishya (31-40)

Yeremiya 31:1

Impuzamirongo

  • +Lew 26:12; Yer 30:22; 31:33

Yeremiya 31:3

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “nakwireherejeho nkoresheje urukundo rudahemuka.”

Impuzamirongo

  • +Gut 7:8

Yeremiya 31:4

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Ni utugoma duto bavuza bafashe mu ntoki.

  • *

    Cyangwa “uzajya gufatanya n’ababyina baseka.”

Impuzamirongo

  • +Yer 33:7; Amo 9:11
  • +Yer 30:18, 19

Yeremiya 31:5

Impuzamirongo

  • +Amo 9:14; Mika 4:4
  • +Gut 30:9; Yes 65:21, 22

Yeremiya 31:6

Impuzamirongo

  • +Yes 2:3; Yer 50:4, 5

Yeremiya 31:7

Impuzamirongo

  • +Gut 32:43; Yes 44:23
  • +Yes 1:9; Yer 23:3; Yow 2:32

Yeremiya 31:8

Impuzamirongo

  • +Yes 43:6; Yer 3:12
  • +Gut 30:4; Ezk 20:34; 34:12
  • +Yes 35:6; 42:16
  • +Ezr 2:1, 64

Yeremiya 31:9

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Cyangwa “ku bibaya.”

Impuzamirongo

  • +Yer 50:4
  • +Yes 35:7; 49:10
  • +Int 48:14; Kuva 4:22

Yeremiya 31:10

Impuzamirongo

  • +Yes 11:11; 42:10
  • +Yes 40:11; Ezk 34:11-13; Mika 2:12

Yeremiya 31:11

Impuzamirongo

  • +Yes 44:23; 48:20
  • +Yes 49:25

Yeremiya 31:12

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Cyangwa “ubwiza bwa Yehova.”

  • *

    Cyangwa “ubugingo bwabo buzamera.”

Impuzamirongo

  • +Ezr 3:13; Zb 126:1; Yes 51:11
  • +Yow 3:18
  • +Yes 65:10
  • +Yes 58:11
  • +Yes 35:10

Yeremiya 31:13

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “umukobwa w’isugi.”

Impuzamirongo

  • +Zek 8:4
  • +Ezr 3:12
  • +Yes 51:3; 65:19

Yeremiya 31:14

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Cyangwa “ubugingo bw’abatambyi.”

  • *

    Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “ibinure.”

Impuzamirongo

  • +Gut 30:9; Yes 63:7

Yeremiya 31:15

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Cyangwa “abana.”

Impuzamirongo

  • +Yos 18:21, 25; Yer 40:1
  • +Amg 1:16
  • +Mat 2:16-18

Yeremiya 31:16

Impuzamirongo

  • +Ezr 1:5; Yer 23:3; Ezk 11:17; Hos 1:11

Yeremiya 31:17

Impuzamirongo

  • +Yer 29:11
  • +Yer 46:27

Yeremiya 31:19

Impuzamirongo

  • +Gut 30:1-3
  • +Ezr 9:6

Yeremiya 31:20

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “amara yanjye yigorora.”

Impuzamirongo

  • +Yer 31:9; Hos 14:4
  • +Hos 11:8
  • +Gut 32:36; Mika 7:18

Yeremiya 31:21

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “umukobwa w’isugi.”

Impuzamirongo

  • +Yes 62:10
  • +Yes 35:8

Yeremiya 31:23

Impuzamirongo

  • +Yes 1:26
  • +Zek 8:3

Yeremiya 31:24

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Cyangwa “abashumba.”

Impuzamirongo

  • +Yer 33:12; Ezk 36:10, 11

Yeremiya 31:25

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Cyangwa “ubugingo bunaniwe.”

  • *

    Cyangwa “ubugingo bufite intege nke.”

Impuzamirongo

  • +Zb 107:9

Yeremiya 31:27

Impuzamirongo

  • +Gut 30:9; Ezk 36:9; Hos 2:23

Yeremiya 31:28

Impuzamirongo

  • +Yer 44:27; 45:4
  • +Zb 102:16; 147:2; Yer 24:6

Yeremiya 31:29

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Cyangwa “barwaye ubwinyo.”

Impuzamirongo

  • +Ezk 18:2-4

Yeremiya 31:31

Impuzamirongo

  • +Mat 26:27, 28; Luka 22:20; 1Kor 11:25; Heb 8:8-12

Yeremiya 31:32

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Bishobora no kuvugwa ngo: “Umugabo wabo.”

Impuzamirongo

  • +Kuva 19:5
  • +Ezk 16:59

Yeremiya 31:33

Impuzamirongo

  • +Ezk 11:19
  • +Heb 10:16
  • +Yer 24:7; 30:22

Yeremiya 31:34

Impuzamirongo

  • +Yes 54:13; Yoh 17:3
  • +Yes 11:9; Hab 2:14
  • +Yer 33:8; 50:20; Mat 26:27, 28; Heb 8:10-12; 9:15; 10:17

Yeremiya 31:35

Impuzamirongo

  • +Yes 51:15

Yeremiya 31:36

Impuzamirongo

  • +Yes 54:10; Yer 33:20, 21

Yeremiya 31:37

Impuzamirongo

  • +Yer 30:11

Yeremiya 31:38

Impuzamirongo

  • +Neh 12:27; Yes 44:28; Yer 30:18
  • +Neh 3:1; Zek 14:10
  • +2Ng 26:9

Yeremiya 31:39

Impuzamirongo

  • +Zek 1:16

Yeremiya 31:40

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Cyangwa “ivu rivanze n’ibinure.” Ni ukuvuga, ivu ryabaga rivanze n’ibinure byo ku bitambo.

Impuzamirongo

  • +2Sm 15:23; 2Bm 23:6; Yoh 18:1
  • +Neh 3:28
  • +Yow 3:17

Byose

Yer. 31:1Lew 26:12; Yer 30:22; 31:33
Yer. 31:3Gut 7:8
Yer. 31:4Yer 33:7; Amo 9:11
Yer. 31:4Yer 30:18, 19
Yer. 31:5Amo 9:14; Mika 4:4
Yer. 31:5Gut 30:9; Yes 65:21, 22
Yer. 31:6Yes 2:3; Yer 50:4, 5
Yer. 31:7Gut 32:43; Yes 44:23
Yer. 31:7Yes 1:9; Yer 23:3; Yow 2:32
Yer. 31:8Yes 43:6; Yer 3:12
Yer. 31:8Gut 30:4; Ezk 20:34; 34:12
Yer. 31:8Yes 35:6; 42:16
Yer. 31:8Ezr 2:1, 64
Yer. 31:9Yer 50:4
Yer. 31:9Yes 35:7; 49:10
Yer. 31:9Int 48:14; Kuva 4:22
Yer. 31:10Yes 11:11; 42:10
Yer. 31:10Yes 40:11; Ezk 34:11-13; Mika 2:12
Yer. 31:11Yes 44:23; 48:20
Yer. 31:11Yes 49:25
Yer. 31:12Ezr 3:13; Zb 126:1; Yes 51:11
Yer. 31:12Yow 3:18
Yer. 31:12Yes 65:10
Yer. 31:12Yes 58:11
Yer. 31:12Yes 35:10
Yer. 31:13Zek 8:4
Yer. 31:13Ezr 3:12
Yer. 31:13Yes 51:3; 65:19
Yer. 31:14Gut 30:9; Yes 63:7
Yer. 31:15Yos 18:21, 25; Yer 40:1
Yer. 31:15Amg 1:16
Yer. 31:15Mat 2:16-18
Yer. 31:16Ezr 1:5; Yer 23:3; Ezk 11:17; Hos 1:11
Yer. 31:17Yer 29:11
Yer. 31:17Yer 46:27
Yer. 31:19Gut 30:1-3
Yer. 31:19Ezr 9:6
Yer. 31:20Yer 31:9; Hos 14:4
Yer. 31:20Hos 11:8
Yer. 31:20Gut 32:36; Mika 7:18
Yer. 31:21Yes 62:10
Yer. 31:21Yes 35:8
Yer. 31:23Yes 1:26
Yer. 31:23Zek 8:3
Yer. 31:24Yer 33:12; Ezk 36:10, 11
Yer. 31:25Zb 107:9
Yer. 31:27Gut 30:9; Ezk 36:9; Hos 2:23
Yer. 31:28Yer 44:27; 45:4
Yer. 31:28Zb 102:16; 147:2; Yer 24:6
Yer. 31:29Ezk 18:2-4
Yer. 31:31Mat 26:27, 28; Luka 22:20; 1Kor 11:25; Heb 8:8-12
Yer. 31:32Kuva 19:5
Yer. 31:32Ezk 16:59
Yer. 31:33Ezk 11:19
Yer. 31:33Heb 10:16
Yer. 31:33Yer 24:7; 30:22
Yer. 31:34Yes 54:13; Yoh 17:3
Yer. 31:34Yes 11:9; Hab 2:14
Yer. 31:34Yer 33:8; 50:20; Mat 26:27, 28; Heb 8:10-12; 9:15; 10:17
Yer. 31:35Yes 51:15
Yer. 31:36Yes 54:10; Yer 33:20, 21
Yer. 31:37Yer 30:11
Yer. 31:382Ng 26:9
Yer. 31:38Neh 12:27; Yes 44:28; Yer 30:18
Yer. 31:38Neh 3:1; Zek 14:10
Yer. 31:39Zek 1:16
Yer. 31:402Sm 15:23; 2Bm 23:6; Yoh 18:1
Yer. 31:40Neh 3:28
Yer. 31:40Yow 3:17
  • Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
  • 1
  • 2
  • 3
  • 4
  • 5
  • 6
  • 7
  • 8
  • 9
  • 10
  • 11
  • 12
  • 13
  • 14
  • 15
  • 16
  • 17
  • 18
  • 19
  • 20
  • 21
  • 22
  • 23
  • 24
  • 25
  • 26
  • 27
  • 28
  • 29
  • 30
  • 31
  • 32
  • 33
  • 34
  • 35
  • 36
  • 37
  • 38
  • 39
  • 40
Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
Yeremiya 31:1-40

Yeremiya

31 Yehova aravuga ati: “Icyo gihe nzaba Imana y’imiryango yose ya Isirayeli, na bo bazaba abantu banjye.”+

 2 Yehova aravuga ati:

“Abarokotse inkota, Imana yabagaragarije ineza mu butayu,

Igihe Abisirayeli bagendaga bagana aho kuruhukira.”

 3 Yehova yambonekeye ari kure arambwira ati:

“Nagukunze urukundo ruhoraho.

Ni yo mpamvu nakomeje kukugaragariza urukundo rudahemuka.*+

 4 Nzongera nkubake kandi koko uzubakwa.+

Yewe mukobwa wa Isirayeli we, uzongera ufate amashako* yawe,

Ujye kubyina wishimye.*+

 5 Uzongera gutera imizabibu ku misozi y’i Samariya.+

Abatera imizabibu bazayitera kandi bishimire kurya imbuto zayo.+

 6 Kuko hari umunsi uzagera abarinzi bo mu karere k’imisozi miremire ya Efurayimu bagasakuza bati:

‘Nimuhaguruke tuzamuke tujye i Siyoni, dusange Yehova Imana yacu.’”+

 7 Yehova aravuga ati:

“Muririmbire Yakobo mwishimye,

Muvuge cyane mwishimye kuko muri hejuru y’ibihugu.+

Mutangaze ubwo butumwa. Musingize Imana muvuga muti:

‘Yehova, kiza abantu bawe, ari bo basigaye bo muri Isirayeli.’+

 8 Nzabagarura mbavanye mu gihugu cyo mu majyaruguru.+

Nzabahuriza hamwe mbavanye mu turere twa kure cyane tw’isi.+

Muri bo hazaba harimo umuntu utabona n’uwamugaye,+

Umugore utwite n’urimo abyara, bose bari kumwe.

Bazagaruka hano ari abantu benshi.+

 9 Bazaza barira+

Igihe bazaba bantakira, nzabayobora.

Nzabayobora ku migezi,*+

Mu nzira iringaniye ku buryo batazasitara,

Kuko ndi papa wa Isirayeli na Efurayimu akaba imfura yanjye.”+

10 Mwa bihugu mwe, nimwumve ijambo rya Yehova

Kandi muritangaze mu birwa bya kure, muvuga muti:+

“Uwatatanyije Abisirayeli azabahuriza hamwe.

Azabarinda nk’uko umwungeri arinda amatungo ye.+

11 Kuko Yehova azacungura Yakobo+

Kandi akamukiza umurusha imbaraga.+

12 Bazaza bavuga cyane kandi bishimye ku musozi wa Siyoni,+

Bazaba bakeye bitewe n’ibyiza* Yehova yabakoreye,

Bitewe n’ibinyampeke na divayi nshya,+ n’amavuta

N’intama zikiri nto n’inka zikiri nto.+

Bazamera* nk’ubusitani bwuhirwa+

Kandi ntibazongera kunanirwa.”+

13 “Icyo gihe umukobwa* azishima abyine,

Umusore n’umusaza na bo bishime.+

Amarira yabo nzayahindura ibyishimo;+

Nzabahumuriza ntume bishima bibagirwe agahinda kabo.+

14 Abatambyi* nzabaha ibyokurya byinshi,*

Kandi abantu banjye bazahaga ibintu byiza nzabaha,” ni ko Yehova avuga.+

15 “Yehova aravuga ati:

‘I Rama+ humvikanye ijwi ryo kurira no gutaka cyane.

Ni Rasheli uririra abahungu* be.+

Yanze guhumurizwa

Kubera ko bari batakiriho.’”+

16 Yehova aravuga ati:

“‘Reka kurira wihanagure amarira ku maso

Kuko nzaguhemba bitewe n’ibyo wakoze.’ Ni ko Yehova avuga.

‘Bazagaruka bave mu gihugu cy’umwanzi.’+

17 Yehova aravuga ati: ‘Izere ko uzamererwa neza mu gihe kizaza,+

Abana bawe bazagaruka mu gihugu cyabo.’”+

18 “Numvise Efurayimu arira avuga ati:

‘Warankosoye kandi nemeye gukosorwa

Nk’ikimasa kitatojwe.

Utume mpindukira kandi rwose nzahindukira

Kuko uri Yehova Imana yanjye.

19 Igihe nari maze guhindukira naricujije+

Maze kubimenyeshwa nkubita ku kibero cyanjye kubera agahinda.

Nagize isoni kandi ndamwara+

Kuko nakomeje guterwa isoni n’ibyo nakoze nkiri muto.’”

20 Yehova aravuga ati: “Ese Efurayimu si umwana wanjye w’agaciro nkunda cyane?+

Nubwo namuhannye, sinigeze mutererena.

Ni yo mpamvu iyo mutekereje mpangayika cyane.*+

Kandi rwose nzamugirira impuhwe.”+

21 “Ishyirire ibimenyetso ku muhanda,

Wishingire ibyapa.+

Itondere umuhanda, witondere inzira unyuramo.+

Yewe mukobwa* wa Isirayeli we, garuka! Garuka mu mijyi yawe.

22 Wa mukobwa w’umuhemu we, uzakomeza kubaho udafata umwanzuro ugeze ryari?

Yehova yaremye ikintu gishya mu isi.

Umugore azashakisha uko yakongera kubana neza n’umugabo we.”

23 Yehova nyiri ingabo Imana ya Isirayeli aravuga ati: “Bazongera kuvugira aya magambo mu gihugu cy’u Buyuda no mu mijyi yaho igihe nzagarura abari barajyanywe mu kindi gihugu ku ngufu, bati: ‘Yehova aguhe umugisha, wowe hantu ho gutura hakiranuka,+ wowe musozi wera.’+ 24 Abahinzi n’abungeri,* bose hamwe bazatura mu Buyuda no mu mijyi yaho yose.+ 25 Unaniwe* nzamukomeza kandi ufite intege nke* muhe ibyo akeneye.”+

26 Nuko ndakanguka ntangira kureba; nari nasinziriye neza cyane.

27 Yehova aravuga ati: “Mu minsi igiye kuza, nzatuma abo mu muryango wa Isirayeli n’abo mu muryango wa Yuda baba benshi, ntume n’amatungo yabo aba menshi.”+

28 Yehova aravuga ati: “Nk’uko nakomezaga kubakurikirana kugira ngo mbarandure, mbagushe hasi, mbasenye, mbarimbure kandi mbangize,+ ni ko nzakomeza kubakurikirana kugira ngo mbubake kandi mbatere.+ 29 Icyo gihe ntibazongera kuvuga bati: ‘abagabo bariye imizabibu itarera, ariko abana ni bo bababaye amenyo.’*+ 30 Ahubwo umuntu wese azapfa azize icyaha cye. Umuntu wese uzarya imizabibu itarera, ni we uzababara amenyo.”

31 Yehova aravuga ati: “Mu minsi iri imbere nzagirana isezerano rishya n’abo mu muryango wa Isirayeli n’abo mu muryango wa Yuda.+ 32 Ntirizaba rimeze nk’isezerano nagiranye na ba sekuruza ku munsi nabafataga ukuboko nkabakura mu gihugu cya Egiputa,+ ‘isezerano bishe,+ nubwo ari njye wari shebuja.’* Ni ko Yehova avuga.”

33 Yehova aravuga ati: “Iri ni ryo sezerano nzasezerana n’abo mu muryango wa Isirayeli nyuma y’iyo minsi. Nzashyira amategeko yanjye muri bo+ kandi nzayandika mu mitima yabo.+ Nzaba Imana yabo na bo babe abantu banjye.”+

34 Yehova aravuga ati: “Ntibazongera kwigishanya, ngo buri wese yigishe mugenzi we cyangwa umuvandimwe we ati: ‘menya Yehova!’+ kuko bose bazamenya, uhereye ku muntu usanzwe ukageza ku ukomeye;+ nzabababarira ikosa ryabo kandi sinongere kwibuka icyaha cyabo.”+

35 Uku ni ko Yehova avuga,

We utanga izuba ngo rimurike ku manywa,

Agategeka ukwezi n’inyenyeri ngo bijye bimurika nijoro,

We utuma inyanja yivumbura ikazamo imiraba ikaze,

We witwa Yehova nyiri ingabo:+

36 “Yehova aravuga ati: ‘ibyo nategetse bitabaye,

Ni cyo gihe cyonyine abakomoka kuri Isirayeli na bo bareka kwitwa ishyanga imbere yanjye igihe cyose.’”+

37 Yehova aravuga ati: “‘Niba ijuru ryashobora gupimwa, fondasiyo z’isi na zo zikagenzurwa, ubwo nanjye nakwanga abagize urubyaro rwose rwa Isirayeli bitewe n’ibintu byose bakoze.’ Ni ko Yehova avuga.”+

38 Yehova aravuga ati: “Igihe kizagera maze Yehova yubakirwe umujyi+ uhereye ku Munara wa Hananeli+ ukageza ku Irembo ry’Inguni.+ 39 Umugozi bapimisha+ uzagenda ugere ku gasozi ka Garebu maze ukate werekeze i Gowa. 40 Ikibaya kirimo intumbi n’ivu* n’amaterasi yose, ukagenda ukagera mu Kibaya cya Kidironi,+ kugeza ku nguni y’Irembo ry’Ifarashi+ ahagana iburasirazuba, Yehova azabona ko ari ahantu hera.+ Ntihazongera kurandurwa cyangwa gusenywa.”

Ibyasohotse mu Marenga (2017-2025)
Sohoka
Injira
  • Ururimi rw'amarenga yo mu Rwanda
  • Yohereze
  • Hitamo
  • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
  • Amategeko agenga Imikoreshereze
  • Ibijyanye n'ibanga
  • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
  • JW.ORG
  • Injira
Yohereze