Zaburi
א [Alefu]
119 Abagira ibyishimo ni abakomeza kuba inyangamugayo mu byo bakora byose,
Kandi bagakurikiza amategeko ya Yehova.+
3 Ntibakora ibibi,
Ahubwo bakora ibyo ashaka.+
4 Ni wowe wategetse ko amategeko yawe,
Tuyakurikiza tubyitondeye.+
5 Icyampa ngakomeza kuba indahemuka,+
Kugira ngo numvire amabwiriza yawe!
6 Ni bwo ntakorwa n’isoni,+
Mu gihe nsuzuma amategeko yawe yose.
7 Nimenya imanza zikiranuka waciye,
Nzagusingiza mfite umutima utancira urubanza.
8 Nzubahiriza amabwiriza yawe.
Rwose ntuntererane.
ב [Beti]
9 Umuntu ukiri muto yakora ate ibikwiriye?
Yabikora akurikiza ibyo ijambo ryawe rivuga.+
10 Nagushatse mbigiranye umutima wanjye wose,
Ntiwemera ko ndenga ku mategeko yawe.+
11 Mbika ijambo ryawe mu mutima wanjye,+
Nk’uko umuntu abika ikintu cy’agaciro kugira ngo ntagucumuraho.+
12 Yehova, ukwiriye gusingizwa.
Unyigishe amategeko yawe.
13 Mfungura umunwa wanjye,
Nkavuga ibirebana n’imanza zose waciye.
16 Nkunda cyane amategeko yawe,
Kandi sinzibagirwa ijambo ryawe.+
ג [Gimeli]
17 Ngirira neza kugira ngo mbeho,
Kandi numvire ijambo ryawe.+
18 Fungura amaso yanjye kugira ngo ndebe neza,
Menye ibintu bitangaje biri mu mategeko yawe.
19 Ndi umunyamahanga muri iki gihugu,+
Ntumpishe amategeko yawe.
20 Nifuza cyane
Kumenya ibirebana n’imanza zawe.
21 Ucyaha abibone,
Kandi bagerwaho n’ibintu bibi kuko batumvira amategeko yawe.+
22 Unkureho ikimwaro no gusuzugurwa,
Kuko nitondeye ibyo utwibutsa.
23 Ndetse n’iyo abatware bateraniye hamwe bakamvuga nabi,
Njyewe umugaragu wawe nkomeza gutekereza ku mabwiriza yawe.
24 Nkunda cyane ibyo utwibutsa.+
Ni byo bingira inama.+
ד [Daleti]
25 Ibibazo byandenze, ndumva nenda gupfa.*+
Undinde nk’uko wabivuze.+
26 Nakubwiye ibyanjye byose kandi waransubije.
Unyigishe amategeko yawe.+
27 Unyigishe icyo amategeko yawe asobanura,
Kugira ngo ntekereze ku mirimo yawe itangaje.+
28 Sinkibona ibitotsi bitewe n’agahinda.
Umpe imbaraga nk’uko wabivuze.
29 Undinde kuba umunyabinyoma,+
Kandi ungirire neza, unyigishe amategeko yawe.
30 Nahisemo kuba indahemuka.+
Nzi ko uca imanza zihuje n’ukuri.
31 Mpora nzirikana ibyo utwibutsa.+
Yehova, ntiwemere ko nkorwa n’isoni.+
32 Nzakurikiza amategeko yawe mbishishikariye,
Kuko watumye umutima wanjye ujijuka.
ה [He]
34 Umfashe gusobanukirwa,
Kugira ngo nubahirize amategeko yawe,
Kandi nkomeze kuyakurikiza n’umutima wanjye wose.
35 Umfashe gukurikiza amategeko yawe,+
Kuko nyakunda.
36 Umfashe njye mpora ntekereza ku byo utwibutsa,
Aho gutekereza ku nyungu zanjye zishingiye ku bwikunde.+
37 Urinde amaso yanjye ntarebe ibintu bidafite akamaro.+
Umfashe gukora ibyo ushaka kugira ngo nkomeze kubaho.
38 Usohoze ibyo wansezeranyije kuko ndi umugaragu wawe,
Ku buryo bituma abantu bagutinya.
39 Ntinya gukorwa n’isoni.
Uzabindinde kuko imanza uca ari nziza.+
40 Dore nkunda cyane amategeko yawe.
Undinde nkomeze kubaho kuko ukiranuka.
ו [Wawu]
41 Yehova, ungaragarize urukundo rudahemuka,+
Unkize nk’uko wabisezeranyije,+
42 Kugira ngo mbone icyo nsubiza untuka,
Kuko niringiye ijambo ryawe.
43 Umfashe njye nkomeza kuvuga ijambo ryawe ry’ukuri,
Kuko niringiye ko uca imanza zitabera.
44 Nzahora nkurikiza amategeko yawe,
Kugeza iteka ryose.+
45 Nzajya ngenda mfite umutekano,+
Kuko niyigisha amategeko yawe.
46 Nzavugira imbere y’abami ibyo utwibutsa,
Kandi sinzakorwa n’isoni.+
47 Nkunda amategeko yawe.
Rwose ndayakunda cyane.+
ז [Zayini]
49 Ibuka ibyo wambwiye,
Bigatuma ngira icyizere.
50 Ni byo bimpumuriza mu mibabaro yanjye,+
Kandi byarinze ubuzima bwanjye.
51 Abibone baranseka kandi bakansuzugura,
Ariko sindeka gukurikiza amategeko yawe.+
53 Ababi barandakaje cyane,
Kuko birengagiza amategeko yawe.+
54 Aho mba ndi hose,
Mpora ndirimba ibijyanye n’amabwiriza yawe.
55 Yehova, nijoro nibuka izina ryawe,+
Kugira ngo nkomeze gukurikiza amategeko yawe.
56 Ibyo mpora mbikora,
Kubera ko nubahirije amategeko yawe.
ח [Heti]
57 Yehova, uri umugabane wanjye.+
Nasezeranyije ko nzumvira ibyo uvuga.+
59 Narisuzumye,
Kugira ngo nongere gukurikiza ibyo utwibutsa.+
60 Sintinda!
Ahubwo nihutira gukurikiza amategeko yawe.+
61 Ababi bantega imitego,
Ariko sinibagiwe amategeko yawe.+
62 Mbyuka mu gicuku kugira ngo ngushimire,+
Kubera ko uca imanza zikiranuka.
63 Abagutinya bose,
N’abakurikiza amategeko yawe ni bo ncuti zanjye.+
64 Yehova, urukundo rwawe rudahemuka rwuzuye isi.+
Unyigishe amategeko yawe.
ט [Teti]
65 Yehova, wangiriye neza rwose,
Nk’uko wabivuze.
66 Unyigishe ubwenge n’ubumenyi,+
Kuko nizeye amategeko yawe.
67 Najyaga nkora ibyaha ntabishaka,
Bikanteza imibabaro ariko ubu numvira ijambo ryawe.+
68 Uri mwiza+ kandi ukora ibyiza.
Nyigisha amategeko yawe.+
69 Abibone bamvugaho ibinyoma byinshi,
Ariko njyewe numvira amategeko yawe n’umutima wanjye wose.
71 Ni byiza ko nagize imibabaro.+
Byatumye menya amategeko yawe.
י [Yodi]
73 Amaboko yawe ni yo yandemye.
Umpe gusobanukirwa,
Kugira ngo menye amategeko yawe.+
74 Abagutinya barambona bakishima,
Kuko niringira ijambo ryawe.+
76 Ndakwinginze, umpumurize ukurikije urukundo rwawe rudahemuka,+
Nk’uko wabinsezeranyije.
78 Abibone bakorwe n’isoni,
Kuko bampemukiye banziza ubusa.
Ariko njye nzakomeza gutekereza amategeko yawe.+
79 Abagutinya,
Ni ukuvuga, abazi ibyo utwibutsa, nibangarukire.
כ [Kafu]
81 Nifuza cyane ko unkiza,+
Kuko niringira ijambo ryawe.
82 Ntegereje ko isezerano ryawe risohora.+
Mpora nibaza nti: “Uzampumuriza ryari?”+
83 Meze nk’agafuka k’uruhu kamanitse ahantu hari umwotsi,
Ariko sinibagiwe amabwiriza yawe.+
84 Nzategereza kugeza ryari?
Abantoteza uzabacira urubanza ryari?+
85 Abibone bacukura imyobo kugira ngo nyigwemo,
Kandi ntibakurikiza amategeko yawe.
86 Amategeko yawe yose ni ayo kwiringirwa.
Ntabara kuko abantu bantoteza bampora ubusa.+
87 Haburaga gato ngo bandimbure mu isi,
Ariko sinigeze ndeka amategeko yawe.
88 Undinde nkomeze kubaho kuko ufite urukundo rudahemuka,
Bityo nkomeze kumvira ibyo utwibutsa.
ל [Lamedi]
89 Yehova, ijambo ryawe rizahoraho iteka ryose,
Nk’uko ijuru rihoraho.+
90 Ubudahemuka bwawe buzahoraho uko ibihe bizakurikirana.+
Washyizeho isi urayikomeza kugira ngo itazanyeganyega.+
91 Ibyo waremye byose byakomeje kubaho kugeza n’uyu munsi, bitewe n’amategeko watanze.
Ibyaremwe byose biragukorera.
92 Iyo nza kuba ntakunda amategeko yawe,
Mba narapfanye agahinda!+
93 Sinzigera nibagirwa amategeko yawe,
Kuko wayakoresheje ukandinda.+
95 Ababi baba bantegereje kugira ngo banyice,
Ariko nkomeza kwita ku byo utwibutsa.
96 Nabonye ibintu byinshi cyane bitunganye,
Ariko amategeko yawe yo arabiruta byose.
מ [Memu]
97 Mbega ukuntu nkunda amategeko yawe!+
Nyatekerezaho bukarinda bwira.+
98 Amategeko yawe atuma mba umunyabwenge kurusha abanzi banjye,+
Kuko nzayahorana kugeza iteka.
99 Mfite ubwenge kurusha abigisha banjye bose,+
Kuko ntekereza ku byo utwibutsa.
100 Ngaragaza ko nzi ubwenge kurusha abakuru,
Kuko nkurikiza amategeko yawe.
101 Nanga gukora ibibi,+
Kugira ngo nkomeze kumvira ijambo ryawe.
102 Sinaretse gukurikiza amategeko yawe,
Kuko ari wowe wanyigishije.
103 Amagambo yawe ni meza cyane!
Aryohereye kurusha ubuki.+
104 Amategeko yawe atuma ngaragaza ubwenge mu byo nkora.+
Ni yo mpamvu nanga ibinyoma byose.+
נ [Nuni]
105 Ijambo ryawe ni itara rimurikira ibirenge byanjye,
Kandi ni urumuri rw’inzira yanjye.+
106 Narahiye ko nzubahiriza amategeko yawe akiranuka,
Kandi nzakora ibyo narahiriye.
107 Narababaye cyane.+
Yehova, undinde nk’uko wabisezeranyije.+
108 Yehova, ndakwinginze wishimire ukuntu ngusingiza mbikuye ku mutima,*+
Kandi unyigishe amategeko yawe.+
109 Ubuzima bwanjye buhora mu kaga,
Ariko sinibagiwe amategeko yawe.+
110 Ababi banteze imitego,
Ariko sinanze kumvira amategeko yawe.+
111 Ibyo utwibutsa nabigize umutungo nzahorana iteka,
Kuko ari byo nishimira.+
112 Niyemeje kumvira amategeko yawe igihe cyose,
Ndetse kugeza iteka.
ס [Sameki]
115 Mwa nkozi z’ibibi mwe, ntimunyegere!+
Njye niyemeje kumvira amategeko y’Imana yanjye.
116 Unshyigikire nk’uko wabisezeranyije,+
Kugira ngo nkomeze kubaho.
Ntiwemere ko ibyo niringiye bihinduka ubusa.+
117 Unshyigikire kugira ngo ndokoke.+
Hanyuma nanjye nzakomeza gutekereza ku mategeko yawe.+
118 Abadakurikiza amategeko yawe bose urabanga,+
Kuko ari abanyabinyoma bakaba n’indyarya.
119 Wavanyeho ababi bose bo mu isi, nk’uko umuntu akuraho imyanda.+
Ni yo mpamvu nkunda ibyo utwibutsa.
120 Ndagutinya ngahinda umushyitsi.
Imanza uca zintera ubwoba.
ע [Ayini]
121 Nakoze ibyiza kandi bikiranuka.
Ntiwemere ko abantu babi bankandamiza!
122 Nsezeranya ko nzamererwa neza.
Ntiwemere ko abantu b’abibone bankandamiza.
123 Nategereje ko unkiza, amaso ahera mu kirere.+
Nategereje isezerano ryawe rikiranuka ndaheba.+
125 Ndi umugaragu wawe. Umpe gusobanukirwa,+
Kugira ngo menye ibyo utwibutsa.
126 Yehova igihe kirageze kugira ngo ugire icyo ukora,+
Kuko bishe amategeko yawe.
127 Ni yo mpamvu nkunda amategeko yawe
Kurusha zahabu, ndetse zahabu itavangiye.+
פ [Pe]
129 Ibyo utwibutsa birahebuje.
Ni yo mpamvu nabyitondeye.
130 Gusobanukirwa ijambo ryawe bituma umuntu agira ubumenyi.+
Bituma utaraba inararibonye agira ubwenge.+
131 Mfitiye inyota amategeko yawe,
Kandi ndayakunda cyane.+
133 Unyobore ukurikije ibyo wavuze,
Kandi ntiwemere ko ikibi kintegeka.+
134 Unkize abankandamiza,
Nanjye nzakomeza kumvira amategeko yawe.
135 Nyereka ko wishimira ibyo nkora,+
Kandi unyigishe amategeko yawe.
136 Ndira amarira menshi agatemba nk’imigezi y’amazi,
Kuko abantu batumvira amategeko yawe.+
צ [Tsade]
138 Ibyo utwibutsa birakiranuka,
Kandi ni ibyo kwiringirwa mu buryo bwuzuye.
139 Nkurwanira ishyaka ryinshi,+
Kuko abanzi banjye bibagiwe amagambo yawe.
141 Nta cyo ndi cyo kandi ndasuzuguritse,+
Ariko sinibagiwe amategeko yawe.
143 Nubwo ibibazo n’ingorane byandembeje,
Nakomeje gukunda amategeko yawe.
144 Ibyo utwibutsa bizahora bikiranuka iteka ryose.
Umpe gusobanukirwa+ kugira ngo nkomeze kubaho.
ק [Kofu]
145 Yehova, ni wowe nsenga n’umutima wanjye wose.
Nsubiza! Nanjye nzubahiriza amabwiriza yawe.
146 Naragutabaje. Nkiza!
Nanjye nzakomeza gukurikiza ibyo utwibutsa.
147 Nzinduka mu gitondo cya kare, kugira ngo ngutabaze,+
Kuko niringiye ibyo wavuze.
148 Mu gicuku mba ndi maso,
Kugira ngo ntekereze ku ijambo ryawe.+
149 Yehova, ntega amatwi kuko ufite urukundo rudahemuka.+
Undinde nkomeze kubaho kuko urangwa n’ubutabera.
150 Abafite imyifatire iteye isoni bamereye nabi.
Banga amategeko yawe.
152 Kuva kera namenye ibyo utwibutsa,
Kuko wabishyizeho kugira ngo bizahoreho iteka ryose.+
ר [Reshi]
153 Reba imibabaro yanjye kandi unkize,+
Kuko ntigeze nibagirwa amategeko yawe.
154 Mburanira kandi unkize.+
Undinde nkomeze kubaho nk’uko wabisezeranyije.
155 Ababi ntuzabakiza,
Kuko batamenye amategeko yawe.+
156 Yehova, imbabazi zawe ni nyinshi.+
Undinde nkomeze kubaho kuko urangwa n’ubutabera.
157 Abantoteza n’abanyanga ni benshi,+
Ariko sinigeze ndeka ibyo utwibutsa.
158 Mbona abariganya mu byo bakora nkabanga cyane,
Kuko batumvira ijambo ryawe.+
159 Reba ukuntu nkunda cyane amategeko yawe!
Yehova, undinde nkomeze kubaho kuko ufite urukundo rudahemuka.+
160 Ijambo ryawe ryose ni ukuri.+
Imanza uca zose zirakiranuka kandi zizahoraho iteka ryose.
ש [Sini] cyangwa [Shini]
162 Nishimira ijambo ryawe,+
Nk’uko umuntu yishima iyo abonye ubutunzi bwinshi.
163 Nanga ikinyoma. Rwose ndacyanga cyane!+
Amategeko yawe ni yo nkunda.+
164 Ngusingiza inshuro zirindwi ku munsi,
Kubera ko uca imanza zikiranuka.
165 Abakunda amategeko yawe bagira amahoro menshi,+
Kandi nta kintu kibasitaza.
166 Yehova, niringiye ko uzankiza,
Kandi numvira amategeko yawe.
167 Numvira ibyo utwibutsa,
Kandi ndabikunda cyane.+
168 Nubahiriza amategeko yawe n’ibyo utwibutsa,
Kandi uba uzi ibyo nkora byose.+
ת [Tawu]
170 Ndakwinginze nyumva ungirire neza.
Unkize nk’uko wabisezeranyije.
171 Reka ngusingize,+
Kuko unyigisha amategeko yawe.
172 Reka ndirimbe mvuga iby’ijambo ryawe,+
Kuko amategeko yawe yose akiranuka.
174 Yehova, nifuza ko unkiza,
Kandi nkunda cyane amategeko yawe.+
175 Reka nkomeze kubaho kugira ngo ngusingize,+
Kandi amategeko yawe amfashe.