ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ururimi rw'amarenga yo mu Rwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • Intangiriro 3
  • Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

Ibivugwa mu gitabo cy’Intangiriro

      • Uko icyaha cyaje (1-13)

        • Ikinyoma cya mbere (4, 5)

      • Yehova acira urubanza abigometse (14-24)

        • Isezerano ry’urubyaro rw’umugore (15)

        • Birukanwa muri Edeni (23, 24)

Intangiriro 3:1

Impuzamirongo

  • +2Kor 11:3; Ibh 12:9; 20:2
  • +Int 2:17

Intangiriro 3:2

Impuzamirongo

  • +Int 2:16

Intangiriro 3:3

Impuzamirongo

  • +Int 2:8, 9

Intangiriro 3:4

Impuzamirongo

  • +Yoh 8:44; 1Yh 3:8

Intangiriro 3:5

Impuzamirongo

  • +Int 3:22

Intangiriro 3:6

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Cyangwa “kinogeye ijisho.”

Impuzamirongo

  • +2Kor 11:3; 1Tm 2:14; Yak 1:14, 15
  • +Rom 5:12

Intangiriro 3:7

Impuzamirongo

  • +Int 3:21

Intangiriro 3:11

Impuzamirongo

  • +Int 2:25
  • +Int 2:17

Intangiriro 3:13

Impuzamirongo

  • +2Kor 11:3; 1Tm 2:14

Intangiriro 3:14

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Cyangwa “ubaye ikivume.” Reba Ibisobanuro by’amagambo ku ijambo “Kuvuma.”

Impuzamirongo

  • +Int 3:1

Intangiriro 3:15

Impuzamirongo

  • +Ibh 12:9
  • +Ibh 12:1
  • +Ibh 12:7, 17
  • +Yoh 8:44; 1Yh 3:10
  • +Int 22:18; 49:10; Gal 3:16, 29
  • +Ibh 20:2, 10
  • +Mat 27:50; Ibk 3:15

Intangiriro 3:17

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Bisobanura ngo: “Umuntu wakuwe mu mukungugu.”

  • *

    Kuvuma ni “ukwifuriza ibintu bibi umuntu cyangwa ikintu.” Reba Ibisobanuro by’amagambo ku ijambo “Kuvuma.”

Impuzamirongo

  • +Int 2:17
  • +Int 5:29
  • +Rom 8:20

Intangiriro 3:18

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Ni ubwoko bw’ibimera bifite amahwa.

Intangiriro 3:19

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Cyangwa “uzajya urya ubanje gututubikana.”

Impuzamirongo

  • +Int 2:7
  • +Zb 104:29; Umb 3:20; 12:7

Intangiriro 3:20

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Bisobanura ngo: “Umuntu muzima.”

Impuzamirongo

  • +Ibk 17:26

Intangiriro 3:21

Impuzamirongo

  • +Int 3:7

Intangiriro 3:22

Impuzamirongo

  • +Int 3:5
  • +Int 2:9

Intangiriro 3:23

Impuzamirongo

  • +Int 2:8
  • +Int 3:19

Intangiriro 3:24

Impuzamirongo

  • +Zb 80:1; Yes 37:16; Ezk 10:4

Byose

Intang. 3:12Kor 11:3; Ibh 12:9; 20:2
Intang. 3:1Int 2:17
Intang. 3:2Int 2:16
Intang. 3:3Int 2:8, 9
Intang. 3:4Yoh 8:44; 1Yh 3:8
Intang. 3:5Int 3:22
Intang. 3:62Kor 11:3; 1Tm 2:14; Yak 1:14, 15
Intang. 3:6Rom 5:12
Intang. 3:7Int 3:21
Intang. 3:11Int 2:25
Intang. 3:11Int 2:17
Intang. 3:132Kor 11:3; 1Tm 2:14
Intang. 3:14Int 3:1
Intang. 3:15Ibh 12:9
Intang. 3:15Ibh 12:1
Intang. 3:15Ibh 12:7, 17
Intang. 3:15Yoh 8:44; 1Yh 3:10
Intang. 3:15Int 22:18; 49:10; Gal 3:16, 29
Intang. 3:15Ibh 20:2, 10
Intang. 3:15Mat 27:50; Ibk 3:15
Intang. 3:17Int 2:17
Intang. 3:17Int 5:29
Intang. 3:17Rom 8:20
Intang. 3:19Int 2:7
Intang. 3:19Zb 104:29; Umb 3:20; 12:7
Intang. 3:20Ibk 17:26
Intang. 3:21Int 3:7
Intang. 3:22Int 3:5
Intang. 3:22Int 2:9
Intang. 3:23Int 2:8
Intang. 3:23Int 3:19
Intang. 3:24Zb 80:1; Yes 37:16; Ezk 10:4
  • Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
  • 1
  • 2
  • 3
  • 4
  • 5
  • 6
  • 7
  • 8
  • 9
  • 10
  • 11
  • 12
  • 13
  • 14
  • 15
  • 16
  • 17
  • 18
  • 19
  • 20
  • 21
  • 22
  • 23
  • 24
Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
Intangiriro 3:1-24

Intangiriro

3 Inzoka+ yari izi ubwenge kurusha izindi nyamaswa zose Yehova Imana yari yararemye. Nuko ibaza uwo mugore iti: “Ni ukuri koko Imana yavuze ko mutagomba kurya ku mbuto z’ibiti byose byo muri ubu busitani?”+ 2 Uwo mugore asubiza iyo nzoka ati: “Imbuto z’ibiti byo muri ubu busitani twemerewe kuzirya.+ 3 Ariko imbuto z’igiti kiri hagati muri ubu busitani+ zo, Imana yaravuze iti: ‘ntimuzazirye, ntimuzazikoreho, mutazapfa.’” 4 Inzoka na yo ibwira uwo mugore iti: “Ntimuzigera mupfa.+ 5 Imana izi ko umunsi mwaziriye, amaso yanyu azahumuka mukamera nk’Imana, mukamenya icyiza n’ikibi.”+

6 Uwo mugore abona ko icyo giti gifite imbuto ziryoshye kandi ko ari cyiza cyane,* kandi koko kureba icyo giti byari bishimishije. Nuko asoroma imbuto zacyo arazirya.+ Nyuma yaho, igihe yari kumwe n’umugabo we, amuhaho na we arazirya.+ 7 Amaso yabo amera nk’ahumutse maze babona ko bambaye ubusa. Nuko badoda ibibabi by’imitini barabikenyera.+

8 Nyuma yaho, uwo mugabo n’umugore we bumva ijwi rya Yehova Imana agendagenda mu busitani ahagana nimugoroba, maze bajya kwihisha Yehova Imana hagati y’ibiti byo muri ubwo busitani. 9 Yehova Imana akomeza guhamagara uwo mugabo ati: “Uri he?” 10 Amaherezo uwo mugabo aramusubiza ati: “Numvise ijwi ryawe, nuko ngira ubwoba ndihisha kuko nambaye ubusa.” 11 Aramubaza ati: “Ni nde wakubwiye ko wambaye ubusa?+ Ubwo se ntiwariye kuri za mbuto z’igiti nakubujije kuryaho?”+ 12 Nuko uwo mugabo aramusubiza ati: “Wa mugore wampaye ngo tubane, ni we wampaye imbuto z’icyo giti maze ndazirya.” 13 Yehova Imana abyumvise abaza uwo mugore ati: “Kuki wakoze ibyo bintu?” Uwo mugore arasubiza ati: “Inzoka ni yo yanshutse maze ndazirya.”+

14 Yehova Imana abwira iyo nzoka+ ati: “Ucishijwe bugufi* mu matungo yose no mu nyamaswa zose, kubera ibyo bintu wakoze. Uzajya ugenda ukurura inda kandi uzajya urya umukungugu igihe cyose uzaba ukiriho. 15 Nzatuma wowe+ n’umugore+ muba abanzi+ kandi urubyaro rwawe+ rwangane n’urubyaro rwe.+ Ruzakumena umutwe,+ nawe uzarukomeretsa agatsinsino.”+

16 Abwira uwo mugore ati: “Nutwita uzagira ububabare kandi buzagenda bwiyongera. Uzabyara abana ubabara cyane. Uzifuza cyane ko umugabo wawe akuba hafi kandi na we azagutegeka.”

17 Abwira na Adamu* ati: “Kubera ko wumviye umugore wawe ukarya imbuto z’igiti nakubujije+ kuryaho, utumye ubutaka buvumwa.*+ Igihe cyose uzaba ukiriho, uzajya urya ibiva mu butaka ubanje kuruha.+ 18 Ubutaka uhingamo buzajya bumeramo amahwa n’ibitovu,* kandi uzajya urya ibimera byo mu murima. 19 Uzajya uvunika cyane* kugira ngo ubone ibyokurya kugeza aho uzasubirira mu butaka, kuko ari mo wakuwe.+ Uri umukungugu kandi mu mukungugu ni mo uzasubira.”+

20 Nyuma y’ibyo Adamu yita umugore we Eva,* kuko ari we wagombaga kuzaba mama w’abariho bose.+ 21 Nuko Yehova Imana akorera Adamu n’umugore we imyambaro miremire y’impu ngo bayambare.+ 22 Yehova Imana aravuga ati: “Dore uyu muntu abaye nkatwe ku birebana no kumenya icyiza n’ikibi.+ None rero, ngiye kugira icyo nkora kugira ngo adasoroma no ku mbuto z’igiti cy’ubuzima+ akazirya maze akabaho iteka.” 23 Nuko Yehova Imana amwirukana mu busitani bwa Edeni+ kugira ngo ajye guhinga ubutaka yakuwemo.+ 24 Yirukana uwo muntu kandi mu burasirazuba bw’ubusitani bwa Edeni, ahashyira abakerubi+ n’inkota yaka umuriro yahoraga yikaraga. Ibyo yabikoze kugira ngo afunge inzira ijya kuri cya giti cy’ubuzima.

Ibyasohotse mu Marenga (2017-2025)
Sohoka
Injira
  • Ururimi rw'amarenga yo mu Rwanda
  • Yohereze
  • Hitamo
  • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
  • Amategeko agenga Imikoreshereze
  • Ibijyanye n'ibanga
  • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
  • JW.ORG
  • Injira
Yohereze