ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ururimi rw'amarenga yo mu Rwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • Abaheburayo 12
  • Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

Ibivugwa mu gitabo cy’Abaheburayo

      • Yesu ni we utunganya ukwizera kwacu (1-3)

        • Abahamya benshi bameze nk’igicu kinini cyane (1)

      • Ntugasuzugure igihano cya Yehova (4-11)

      • Mukomeze kwitunganyiriza inzira igororotse (12-17)

      • Mwegereye Yerusalemu yo mu ijuru (18-29)

Abaheburayo 12:1

Impuzamirongo

  • +Heb 3:12
  • +1Kor 9:24, 26; Flp 3:13, 14

Abaheburayo 12:2

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Reba Ibisobanuro by’amagambo.

Impuzamirongo

  • +Yoh 14:6; Ibk 5:31; Heb 2:10
  • +Zb 110:1; Heb 10:12

Abaheburayo 12:3

Impuzamirongo

  • +Mat 27:39
  • +Gal 6:9

Abaheburayo 12:5

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Reba Umugereka wa A5.

Abaheburayo 12:6

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Cyangwa “akubita ibiboko.”

Impuzamirongo

  • +Img 3:11, 12

Abaheburayo 12:7

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Cyangwa “kubatoza.”

Impuzamirongo

  • +2Sm 7:14; Heb 2:10
  • +Img 13:24

Abaheburayo 12:9

Impuzamirongo

  • +Yak 4:10

Abaheburayo 12:10

Impuzamirongo

  • +1Pt 1:15, 16

Abaheburayo 12:12

Impuzamirongo

  • +Yes 35:3

Abaheburayo 12:13

Impuzamirongo

  • +Img 4:26

Abaheburayo 12:14

Impuzamirongo

  • +Zb 34:14; Rom 12:18; 14:19
  • +Rom 6:19; 1Ts 4:3, 4; Heb 10:10

Abaheburayo 12:15

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Cyangwa “ubuntu butagereranywa.”

Impuzamirongo

  • +Gut 29:18

Abaheburayo 12:16

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Reba Ibisobanuro by’amagambo ku ijambo “Ubusambanyi.”

Impuzamirongo

  • +Int 25:32, 34

Abaheburayo 12:17

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Ni ukuvuga, umwanzuro papa we yari yafashe.

Impuzamirongo

  • +Int 27:34

Abaheburayo 12:18

Impuzamirongo

  • +Kuva 19:12
  • +Kuva 19:18
  • +Kuva 19:16

Abaheburayo 12:19

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Ni igikoresho cy’umuziki. Reba Ibisobanuro by’amagambo.

Impuzamirongo

  • +Kuva 19:19
  • +Gut 4:11, 12
  • +Kuva 20:18, 19

Abaheburayo 12:20

Impuzamirongo

  • +Kuva 19:12, 13

Abaheburayo 12:21

Impuzamirongo

  • +Gut 9:19

Abaheburayo 12:22

Impuzamirongo

  • +Ibh 14:1
  • +Ibh 21:2

Abaheburayo 12:23

Impuzamirongo

  • +Dan 7:10
  • +Int 18:25; Zb 94:2; Yes 33:22
  • +Heb 12:9
  • +Heb 10:14

Abaheburayo 12:24

Impuzamirongo

  • +1Tm 2:5; Heb 9:15
  • +Mat 26:27, 28
  • +Int 4:8, 10

Abaheburayo 12:25

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Cyangwa “mudashaka impamvu z’urwitwazo zo kutumva uvuga; mutirengagiza.”

Impuzamirongo

  • +Heb 1:2; 2:2-4

Abaheburayo 12:26

Impuzamirongo

  • +Kuva 19:18
  • +Hag 2:6

Abaheburayo 12:29

Impuzamirongo

  • +Gut 4:24

Byose

Heb. 12:1Heb 3:12
Heb. 12:11Kor 9:24, 26; Flp 3:13, 14
Heb. 12:2Yoh 14:6; Ibk 5:31; Heb 2:10
Heb. 12:2Zb 110:1; Heb 10:12
Heb. 12:3Mat 27:39
Heb. 12:3Gal 6:9
Heb. 12:6Img 3:11, 12
Heb. 12:72Sm 7:14; Heb 2:10
Heb. 12:7Img 13:24
Heb. 12:9Yak 4:10
Heb. 12:101Pt 1:15, 16
Heb. 12:12Yes 35:3
Heb. 12:13Img 4:26
Heb. 12:14Zb 34:14; Rom 12:18; 14:19
Heb. 12:14Rom 6:19; 1Ts 4:3, 4; Heb 10:10
Heb. 12:15Gut 29:18
Heb. 12:16Int 25:32, 34
Heb. 12:17Int 27:34
Heb. 12:18Kuva 19:12
Heb. 12:18Kuva 19:18
Heb. 12:18Kuva 19:16
Heb. 12:19Kuva 19:19
Heb. 12:19Gut 4:11, 12
Heb. 12:19Kuva 20:18, 19
Heb. 12:20Kuva 19:12, 13
Heb. 12:21Gut 9:19
Heb. 12:22Ibh 14:1
Heb. 12:22Ibh 21:2
Heb. 12:23Dan 7:10
Heb. 12:23Int 18:25; Zb 94:2; Yes 33:22
Heb. 12:23Heb 12:9
Heb. 12:23Heb 10:14
Heb. 12:241Tm 2:5; Heb 9:15
Heb. 12:24Mat 26:27, 28
Heb. 12:24Int 4:8, 10
Heb. 12:25Heb 1:2; 2:2-4
Heb. 12:26Kuva 19:18
Heb. 12:26Hag 2:6
Heb. 12:29Gut 4:24
  • Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
  • 1
  • 2
  • 3
  • 4
  • 5
  • 6
  • 7
  • 8
  • 9
  • 10
  • 11
  • 12
  • 13
  • 14
  • 15
  • 16
  • 17
  • 18
  • 19
  • 20
  • 21
  • 22
  • 23
  • 24
  • 25
  • 26
  • 27
  • 28
  • 29
Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
Abaheburayo 12:1-29

Ibaruwa yandikiwe Abaheburayo

12 Abo bahamya benshi bameze nk’igicu kinini cyane kidukikije. Ubwo rero, nimureke twiyambure ibituremerera byose n’icyaha kitwizingiraho mu buryo bworoshye,+ kandi twiyemeze kwiruka twihanganye mu isiganwa ryadushyizwe imbere.+ 2 Tujye duhanga amaso Yesu,+ ari we Muyobozi Mukuru akaba ari na we utunganya ukwizera kwacu. Kubera ko yari azi ibyishimo yari kuzagira, yihanganiye urupfu rwo ku giti cy’umubabaro,* ntiyita ku kuntu bamukozaga isoni, maze yicara iburyo bw’intebe y’Ubwami y’Imana.+ 3 Ni ukuri, nimutekereze mwitonze kuri Yesu wihanganiye amagambo y’abanyabyaha+ bamurwanyaga, batazi ko bari kwihemukira. Ibyo bizatuma mutarambirwa ngo mucike intege.+

4 Mu ntambara murwana n’icyo cyaha, ntimurahangana ngo mugere ubwo muvushwa amaraso. 5 Nanone mwibagiwe rwose inama mugirwa nk’abana ngo: “Mwana wanjye ntugasuzugure igihano cya Yehova,* kandi ntugacike intege nagukosora, 6 kuko Yehova ahana uwo akunda. Mu by’ukuri ahana* umuntu wese afata nk’umwana we.”+

7 Ibyo mwihanganira biba bigamije kubakosora.* Dore Imana ibafata nk’abana bayo.+ None se ni nde mwana papa we adahana?+ 8 Ubwo rero niba mudahanwa nk’abandi bose, mu by’ukuri ntimuba muri abana bayo, ahubwo muba muri abana b’undi muntu. 9 Nanone kandi, ba papa batubyaye baraduhanaga, kandi twarabubahaga. None se ubwo, ntidukwiriye kurushaho kubaha cyane Papa wacu wo mu ijuru utuyobora akoresheje imbaraga z’umwuka wera kugira ngo tubeho?+ 10 Bamaze igihe runaka baduhana, bakurikije ibyo babonaga ko bikwiriye, ariko we aduhana ku bw’inyungu zacu, kugira ngo tube abera nka we.+ 11 Mu by’ukuri, nta gihano gishimisha mu gihe kirimo gitangwa, ahubwo kirababaza. Nyamara nyuma yaho abemeye guhanwa bagira amahoro kandi bakaba abakiranutsi.

12 Ku bw’ibyo rero, mukomeze amaboko yacitse intege n’amavi adafite imbaraga,+ 13 kandi mukomeze kwitunganyiriza inzira igororotse,+ muyinyuremo kugira ngo urugingo rwamugaye rudatandukana n’izindi, ahubwo rukire. 14 Mubane amahoro n’abantu bose+ kandi muharanire kuba abantu bera,+ kuko umuntu utari uwera atazabona Umwami. 15 Mube maso cyane kugira ngo hatagira umuntu ubura ineza ihebuje y’Imana,* kandi hatagira umuntu wo muri mwe umera nk’umuzi ufite uburozi. Uwo muntu aba ateza amakimbirane kandi akangiza abantu benshi.+ 16 Nanone mube maso kugira ngo muri mwe hatabaho umusambanyi* cyangwa umuntu udafatana uburemere ibintu byera, nka Esawu waguranye uburenganzira yari afite bwo kuba umwana w’imfura ifunguro rimwe.+ 17 Kandi muzi ko nyuma yaho igihe yashakaga guhabwa umugisha atabyemerewe. Nubwo yarize ashaka cyane ko umwanzuro wahindurwa,*+ nta cyo yagezeho.

18 Ntimwigeze mwegera+ wa musozi wari uri kwakaho umuriro mwinshi,+ uriho igicu cyijimye, umwijima mwinshi cyane n’umuyaga mwinshi cyane,+ 19 kandi wumvikanaho ijwi ry’impanda*+ n’ijwi ry’Imana.+ Abantu bumvise iryo jwi maze basaba binginga ko batagira irindi jambo babwirwa.+ 20 Bari batewe ubwoba cyane n’itegeko ryagiraga riti: “N’itungo ubwaryo nirigera kuri uwo musozi ryicishwe amabuye.”+ 21 Nanone kubona ibyo bintu byari biteye ubwoba cyane, ku buryo na Mose yavuze ati: “Mfite ubwoba kandi ndi gutitira.”+ 22 Uwo musozi si wo mwegereye ahubwo mwegereye Umusozi wa Siyoni+ n’umujyi w’Imana ihoraho, ari wo Yerusalemu yo mu ijuru,+ hamwe n’abamarayika babarirwa muri za miriyari 23 bateraniye hamwe.+ Nanone mwegereye abana b’Imana batoranyijwe bwa mbere bafite amazina yanditswe mu ijuru, mwegera Imana ari yo Mucamanza w’abantu bose,+ mwegera n’abakiranutsi babaho mu buryo buhuje n’imbaraga z’Imana+ kandi bakaba baratunganyijwe.+ 24 Nanone mwegereye Yesu umuhuza+ w’isezerano rishya,+ n’amaraso aminjagirwa, kandi ayo maraso arusha agaciro amaraso ya Abeli.+

25 Mwirinde kugira ngo mutanga kumvira* uvuga. None se niba abanze kumvira uwatangaga umuburo w’Imana ku isi batararokotse, twe tuzarokoka dute niba twanga kumvira uvugira mu ijuru?+ 26 Icyo gihe ijwi rye ryanyeganyeje isi.+ Ariko noneho yatanze isezerano agira ati: “Hasigaye indi nshuro imwe, kandi sinzanyeganyeza isi yonyine, ahubwo n’ijuru nzarinyeganyeza.”+ 27 Amagambo ngo: “Hasigaye indi nshuro imwe,” asobanura ko ibinyeganyezwa bizakurwaho, ni ukuvuga ibintu bitakozwe n’Imana, kugira ngo hagumeho ibintu bidashobora kunyeganyezwa. 28 Ku bw’ibyo rero, ubwo tuzahabwa Ubwami budashobora kunyeganyezwa, nimureke dukomeze kuba indahemuka, bityo Imana ikomeze kutugaragariza ineza yayo ihebuje. Iyo neza y’Imana ihebuje ni yo ituma tuyikorera umurimo wera mu buryo yemera, tuyitinya kandi tuyubaha. 29 Imana yacu ni nk’umuriro utwika cyane.+

Ibyasohotse mu Marenga (2017-2025)
Sohoka
Injira
  • Ururimi rw'amarenga yo mu Rwanda
  • Yohereze
  • Hitamo
  • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
  • Amategeko agenga Imikoreshereze
  • Ibijyanye n'ibanga
  • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
  • JW.ORG
  • Injira
Yohereze