ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ururimi rw'amarenga yo mu Rwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • 1 Samweli 17
  • Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

ibivugwa muri 1 Samweli

      • Dawidi atsinda Goliyati (1-58)

        • Goliyati atuka Abisirayeli (8-10)

        • Dawidi yiyemeza kurwana na Goliyati (32-37)

        • Dawidi arwana mu izina rya Yehova (45-47)

1 Samweli 17:1

Impuzamirongo

  • +Abc 3:1, 3; 1Sm 9:16; 14:52
  • +2Ng 28:18
  • +1Ng 11:12, 13
  • +Yos 15:20, 35; Yer 34:7

1 Samweli 17:2

Impuzamirongo

  • +1Sm 21:9

1 Samweli 17:4

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “imikono 6 n’intambwe y’ikiganza.” Reba Umugereka wa B14.

Impuzamirongo

  • +1Sm 17:23
  • +Yos 11:22; 2Sm 21:20, 21

1 Samweli 17:5

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “shekeli 5.000.” Reba Umugereka wa B14.

Impuzamirongo

  • +1Sm 17:38, 39; 1Bm 22:34

1 Samweli 17:6

Impuzamirongo

  • +1Sm 17:45

1 Samweli 17:7

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “shekeli 600.” Reba Umugereka wa B14.

Impuzamirongo

  • +1Ng 20:5

1 Samweli 17:8

Impuzamirongo

  • +Kub 33:55

1 Samweli 17:10

Impuzamirongo

  • +1Sm 17:26; 2Bm 19:22

1 Samweli 17:12

Impuzamirongo

  • +Int 35:16, 19; Rusi 1:2
  • +1Sm 17:58; Mika 5:2; Mat 2:6
  • +Rusi 4:22
  • +1Ng 2:13-15

1 Samweli 17:13

Impuzamirongo

  • +Kub 1:3
  • +1Sm 16:6
  • +1Sm 16:8
  • +1Sm 16:9

1 Samweli 17:14

Impuzamirongo

  • +1Ng 2:13, 15

1 Samweli 17:15

Impuzamirongo

  • +1Sm 16:11, 19

1 Samweli 17:17

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “efa.” Ni ukuvuga ikintu cyashoboraga kujyamo hafi litiro 22. Reba umugereka wa B14.

  • *

    Cyangwa “ingano za sayiri.”

1 Samweli 17:18

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “amata.”

1 Samweli 17:19

Impuzamirongo

  • +1Sm 17:2; 21:9
  • +1Sm 9:16, 17

1 Samweli 17:22

Impuzamirongo

  • +1Sm 17:17, 18

1 Samweli 17:23

Impuzamirongo

  • +1Sm 17:4
  • +1Sm 17:10

1 Samweli 17:24

Impuzamirongo

  • +1Sm 17:11

1 Samweli 17:25

Impuzamirongo

  • +1Sm 17:10
  • +Yos 15:16; 1Sm 14:49; 18:17, 21

1 Samweli 17:26

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Cyangwa “gusiramura.” Reba Ibisobanuro by’amagambo ku ijambo “Gukebwa.”

Impuzamirongo

  • +1Sm 17:10; Yer 10:10

1 Samweli 17:28

Impuzamirongo

  • +1Sm 16:6, 7; 1Ng 2:13
  • +1Sm 17:20

1 Samweli 17:30

Impuzamirongo

  • +1Sm 17:26
  • +1Sm 17:25

1 Samweli 17:32

Impuzamirongo

  • +1Sm 16:18

1 Samweli 17:33

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Cyangwa “umurwanyi.”

Impuzamirongo

  • +1Sm 17:42

1 Samweli 17:34

Impuzamirongo

  • +Yes 31:4

1 Samweli 17:35

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Cyangwa “inzasaya.” Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “ubwanwa.”

1 Samweli 17:36

Impuzamirongo

  • +1Sm 17:10; Yer 10:10

1 Samweli 17:37

Impuzamirongo

  • +Gut 7:21; 2Bm 6:16; Heb 11:32-34

1 Samweli 17:40

Impuzamirongo

  • +Abc 20:15, 16

1 Samweli 17:42

Impuzamirongo

  • +1Sm 16:12; 17:33

1 Samweli 17:43

Impuzamirongo

  • +1Sm 24:14; 2Sm 16:9; 2Bm 8:13

1 Samweli 17:45

Impuzamirongo

  • +1Sm 17:4, 6
  • +2Sm 5:10; Heb 11:32-34
  • +1Sm 17:10; 2Bm 19:22

1 Samweli 17:46

Impuzamirongo

  • +Gut 9:1-3; Yos 10:8
  • +Kuva 9:16; Gut 28:10; 1Bm 8:43; 2Bm 19:19; Dan 3:29

1 Samweli 17:47

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “iri teraniro ryose.”

Impuzamirongo

  • +Zb 44:6, 7; Zek 4:6
  • +2Ng 20:15; Img 21:31
  • +Gut 20:4

1 Samweli 17:49

Impuzamirongo

  • +1Sm 17:37; 2Sm 21:22

1 Samweli 17:50

Impuzamirongo

  • +Abc 3:31; 15:15, 16; 1Sm 17:47

1 Samweli 17:51

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Ni ukuvuga, icyo batwaramo inkota.

Impuzamirongo

  • +1Sm 21:9
  • +Gut 28:7; Yos 23:10; Heb 11:32-34

1 Samweli 17:52

Impuzamirongo

  • +1Sm 17:2, 19
  • +Yos 15:20, 45
  • +Yos 15:20, 36

1 Samweli 17:54

Impuzamirongo

  • +1Sm 21:9

1 Samweli 17:55

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Cyangwa “ndahiye ubugingo bwawe.”

Impuzamirongo

  • +1Sm 14:50
  • +1Sm 16:19, 21

1 Samweli 17:57

Impuzamirongo

  • +1Sm 17:54

1 Samweli 17:58

Impuzamirongo

  • +Rusi 4:22; 1Sm 16:1; 1Ng 2:13, 15; Mat 1:6; Luka 3:23, 32; Ibk 13:22
  • +1Sm 17:12

Byose

1 Sam. 17:1Abc 3:1, 3; 1Sm 9:16; 14:52
1 Sam. 17:12Ng 28:18
1 Sam. 17:11Ng 11:12, 13
1 Sam. 17:1Yos 15:20, 35; Yer 34:7
1 Sam. 17:21Sm 21:9
1 Sam. 17:41Sm 17:23
1 Sam. 17:4Yos 11:22; 2Sm 21:20, 21
1 Sam. 17:51Sm 17:38, 39; 1Bm 22:34
1 Sam. 17:61Sm 17:45
1 Sam. 17:71Ng 20:5
1 Sam. 17:8Kub 33:55
1 Sam. 17:101Sm 17:26; 2Bm 19:22
1 Sam. 17:12Int 35:16, 19; Rusi 1:2
1 Sam. 17:121Sm 17:58; Mika 5:2; Mat 2:6
1 Sam. 17:12Rusi 4:22
1 Sam. 17:121Ng 2:13-15
1 Sam. 17:13Kub 1:3
1 Sam. 17:131Sm 16:6
1 Sam. 17:131Sm 16:8
1 Sam. 17:131Sm 16:9
1 Sam. 17:141Ng 2:13, 15
1 Sam. 17:151Sm 16:11, 19
1 Sam. 17:191Sm 17:2; 21:9
1 Sam. 17:191Sm 9:16, 17
1 Sam. 17:221Sm 17:17, 18
1 Sam. 17:231Sm 17:4
1 Sam. 17:231Sm 17:10
1 Sam. 17:241Sm 17:11
1 Sam. 17:251Sm 17:10
1 Sam. 17:25Yos 15:16; 1Sm 14:49; 18:17, 21
1 Sam. 17:261Sm 17:10; Yer 10:10
1 Sam. 17:281Sm 16:6, 7; 1Ng 2:13
1 Sam. 17:281Sm 17:20
1 Sam. 17:301Sm 17:26
1 Sam. 17:301Sm 17:25
1 Sam. 17:321Sm 16:18
1 Sam. 17:331Sm 17:42
1 Sam. 17:34Yes 31:4
1 Sam. 17:361Sm 17:10; Yer 10:10
1 Sam. 17:37Gut 7:21; 2Bm 6:16; Heb 11:32-34
1 Sam. 17:40Abc 20:15, 16
1 Sam. 17:421Sm 16:12; 17:33
1 Sam. 17:431Sm 24:14; 2Sm 16:9; 2Bm 8:13
1 Sam. 17:451Sm 17:4, 6
1 Sam. 17:452Sm 5:10; Heb 11:32-34
1 Sam. 17:451Sm 17:10; 2Bm 19:22
1 Sam. 17:46Gut 9:1-3; Yos 10:8
1 Sam. 17:46Kuva 9:16; Gut 28:10; 1Bm 8:43; 2Bm 19:19; Dan 3:29
1 Sam. 17:47Zb 44:6, 7; Zek 4:6
1 Sam. 17:472Ng 20:15; Img 21:31
1 Sam. 17:47Gut 20:4
1 Sam. 17:491Sm 17:37; 2Sm 21:22
1 Sam. 17:50Abc 3:31; 15:15, 16; 1Sm 17:47
1 Sam. 17:511Sm 21:9
1 Sam. 17:51Gut 28:7; Yos 23:10; Heb 11:32-34
1 Sam. 17:521Sm 17:2, 19
1 Sam. 17:52Yos 15:20, 45
1 Sam. 17:52Yos 15:20, 36
1 Sam. 17:541Sm 21:9
1 Sam. 17:551Sm 14:50
1 Sam. 17:551Sm 16:19, 21
1 Sam. 17:571Sm 17:54
1 Sam. 17:58Rusi 4:22; 1Sm 16:1; 1Ng 2:13, 15; Mat 1:6; Luka 3:23, 32; Ibk 13:22
1 Sam. 17:581Sm 17:12
  • Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
  • 1
  • 2
  • 3
  • 4
  • 5
  • 6
  • 7
  • 8
  • 9
  • 10
  • 11
  • 12
  • 13
  • 14
  • 15
  • 16
  • 17
  • 18
  • 19
  • 20
  • 21
  • 22
  • 23
  • 24
  • 25
  • 26
  • 27
  • 28
  • 29
  • 30
  • 31
  • 32
  • 33
  • 34
  • 35
  • 36
  • 37
  • 38
  • 39
  • 40
  • 41
  • 42
  • 43
  • 44
  • 45
  • 46
  • 47
  • 48
  • 49
  • 50
  • 51
  • 52
  • 53
  • 54
  • 55
  • 56
  • 57
  • 58
Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
1 Samweli 17:1-58

Igitabo cya mbere cya Samweli

17 Abafilisitiya+ bateranya ingabo zabo kugira ngo zijye kurwana. Bahurira hamwe i Soko+ mu Buyuda, bashinga amahema yabo ahitwa Efesi-damimu,+ hagati y’i Soko na Azeka.+ 2 Sawuli n’ingabo za Isirayeli na bo bateranira hamwe, bashinga amahema yabo mu Kibaya cya Ela,+ bitegura kurwana n’Abafilisitiya. 3 Abafilisitiya bari bahagaze ku musozi umwe, Abisirayeli na bo bahagaze ku wundi, hagati yabo hari ikibaya.

4 Nuko mu ngabo z’Abafilisitiya havamo uwari ufite imbaraga kurusha abandi. Yitwaga Goliyati+ kandi yari uw’i Gati.+ Yari afite uburebure bwa metero zigera hafi kuri eshatu.* 5 Yari yambaye ingofero y’umuringa n’ikoti ry’icyuma rikozwe n’udusate tw’utwuma twomekeranyije. Iryo koti ry’umuringa+ ryapimaga ibiro nka 57.* 6 Yari yambaye ibyuma by’umuringa bikingira amaguru, ahetse n’icumu+ ry’umuringa mu mugongo. 7 Igiti cy’icumu rye cyari kinini, kingana n’igiti abantu baboha bakoresha,+ naho icyuma cyaryo cyapimaga nk’ibiro birindwi.* Hari umuntu wamutwazaga intwaro wagendaga imbere ye. 8 Nuko arahagarara, ahamagara ingabo z’Abisirayeli+ arazibwira ati: “Kuki mwaje kurwana natwe? Muyobewe ko ari njye musirikare ukomeye mu bandi Bafilisitiya bose? None se mwe ntimuri abagaragu ba Sawuli? Ngaho nimwitoranyemo umwe aze turwane. 9 Nashobora kurwana nanjye kandi akanyica, tuzaba abagaragu banyu. Ariko nimurusha imbaraga maze nkamwica, namwe muzaba abagaragu bacu, mudukorere.” 10 Uwo Mufilisitiya arongera aravuga ati: “Uyu munsi nsuzuguye ingabo za Isirayeli.+ Nimumpe umuntu turwane!”

11 Sawuli n’Abisirayeli bose bumvise amagambo y’uwo Mufilisitiya bagira ubwoba bwinshi barahahamuka.

12 Hari umusore witwaga Dawidi, wari umuhungu wa Yesayi wari utuye muri Efurata+ y’i Betelehemu+ mu Buyuda. Yesayi+ yari afite abahungu umunani.+ Kandi igihe Sawuli yategekaga, Yesayi yari ageze mu zabukuru. 13 Abahungu batatu bakuru ba Yesayi bari barajyanye na Sawuli ku rugamba.+ Abo bahungu be batatu bagiye ku rugamba, uwa mbere yitwaga Eliyabu,+ uwa kabiri akitwa Abinadabu+ naho uwa gatatu akitwa Shama.+ 14 Dawidi ni we wari bucura.+ Abo bahungu batatu bakuru bari barakurikiye Sawuli.

15 Dawidi yajyaga gukorera Sawuli, ariko akagaruka iwabo i Betelehemu kuragira intama+ za papa we. 16 Wa Mufilisitiya yazaga mu gitondo na nimugoroba akabereka ko abasuzuguye kandi ibyo yabikoze iminsi 40.

17 Umunsi umwe, Yesayi abwira umuhungu we Dawidi ati: “Fata aka gafuka* karimo ingano* zokeje, wihute ubishyire bakuru bawe aho bari ku rugamba. 18 Ufate izi foromaje* 10 uzishyire umukuru w’ingabo igihumbi. Uzabaze amakuru ya bakuru bawe kandi uzazane ikimenyetso baguhaye kigaragaza ko ari bazima.” 19 Icyo gihe abo bakuru ba Dawidi bari kumwe na Sawuli hamwe n’abandi basirikare b’Abisirayeli bose, bari mu Kibaya cya Ela,+ bari kurwana n’Abafilisitiya.+

20 Dawidi azinduka kare mu gitondo asigira intama undi muntu, hanyuma afata ibyo yagombaga kujyana aragenda nk’uko papa we Yesayi yari yabimutegetse. Ageze mu nkambi, asanga ingabo zose zisohotse zigiye ku rugamba, ziri kuvuza urusaku rw’intambara. 21 Abisirayeli n’Abafilisitiya bahagarara bateganye kugira ngo barwane. 22 Dawidi ahita asigira ushinzwe kwakira imitwaro ibyo yari azanye, ariruka ajya ku rugamba. Ahageze abaza amakuru ya bakuru be.+

23 Akibaza amakuru yabo, wa Mufilisitiya w’igihangange w’i Gati witwaga Goliyati,+ ava mu bandi Bafilisitiya, nuko atangira kuvuga ya magambo yari amaze iminsi avuga,+ Dawidi aramwumva. 24 Abasirikare b’Abisirayeli bose babonye uwo mugabo, bagira ubwoba bwinshi baramuhunga.+ 25 Abisirayeli baravuga bati: “Urabona uriya mugabo uzamuka? Azanywe no kwiyenza ku Bisirayeli.+ Umwami yavuze ko umuntu uzamwica azamuhemba ibintu byinshi agakira cyane, akamushyingira umukobwa we+ kandi we n’abo mu muryango we ntibagire ikintu icyo ari cyo cyose bongera gusabwa muri Isirayeli.”

26 Dawidi abaza abari bahagaze iruhande rwe ati: “Harya ngo umuntu uzica uriya Mufilisitiya agakura igisebo kuri Isirayeli bazamuhemba iki? Ubundi se uriya Mufilisitiya utarakebwe* ni iki ku buryo yatuka ingabo z’Imana ihoraho?”+ 27 Nuko bamubwira ibintu byose umwami yari yavuze ko yari guhemba uwo muntu. Baramubwira bati: “Ibyo ni byo azahabwa.” 28 Eliyabu,+ mukuru wa Dawidi, yumva avugana n’abo bantu, aramurakarira cyane aramubwira ati: “Waje gukora iki hano? Twa dutama wadusigiye nde mu butayu?+ Nzi neza ubwirasi bwawe kandi nzi ko utazanywe n’ikintu cyiza. Wazanywe no kureba intambara.” 29 Dawidi aramusubiza ati: “Hari ikibi nkoze se ko nibarizaga gusa?” 30 Dawidi amuva iruhande asanga undi muntu. Amubaza nk’ibyo yari amaze kubaza,+ bamusubiza nk’uko n’abandi bari bamusubije.+

31 Abantu bumvise ibyo Dawidi yavuze, bajya kubibwira Sawuli. Nuko Sawuli aramuhamagaza. 32 Dawidi abwira Sawuli ati: “Ntihagire umuntu ugira ubwoba bitewe n’uriya mugabo. Njyewe umugaragu wawe ndagenda ndwane n’uriya Mufilisitiya.”+ 33 Ariko Sawuli abwira Dawidi ati: “Ntiwashobora kurwana n’uriya Mufilisitiya. Dore uracyari muto,+ ariko we yabaye umusirikare* kuva akiri umusore.” 34 Dawidi abwira Sawuli ati: “Mwami, igihe naragiraga intama z’iwacu, haje intare,+ ubundi haza idubu. Buri nyamaswa muri izo zombi yatwaye intama. 35 Nayirukagaho, nkayikubita nkavana iyo ntama mu kanwa kayo. Iyo yampindukiranaga nayifataga mu ijosi,* nkayikubita nkayica. 36 Mwami njye umugaragu wawe nishe intare n’idubu. Uyu Mufilisitiya utarakebwe azamera nka byo, kuko yasuzuguye ingabo z’Imana ihoraho.”+ 37 Dawidi yongeraho ati: “Yehova wankuye mu nzara z’intare n’iz’idubu, ni we uzankiza uriya Mufilisitiya.”+ Sawuli abwira Dawidi ati: “Ngaho genda, Yehova abane nawe.”

38 Nuko Sawuli yambika Dawidi imyenda ye, amwambika ingofero ikoze mu muringa n’ikoti ry’icyuma. 39 Dawidi yambara inkota ya Sawuli hejuru y’iyo myenda, ariko agerageje gutambuka biramunanira kubera ko atari ayimenyereye. Nuko Dawidi abwira Sawuli ati: “Ibi bintu simbimenyereye sinabasha kugenda mbyambaye.” Dawidi abikuramo. 40 Afata inkoni ye, ajya ahantu hanyuraga akagezi atoranya utubuye dutanu, adushyira mu gafuka ke k’abashumba, afata n’umuhumetso+ we maze atangira kwegera uwo Mufilisitiya.

41 Uwo Mufilisitiya na we agenda yegera Dawidi, uwamutwazaga ingabo ari imbere ye. 42 Abonye Dawidi, atangira kumuseka no kumusuzugura kuko yari umusore mwiza kandi ukiri muto.+ 43 Abaza Dawidi ati: “Ni ko sha, urabona ndi imbwa+ kugira ngo uze kurwana nanjye witwaje inkoni?” Uwo Mufilisitiya avuma Dawidi mu izina ry’imana ze, 44 arongera aramubwira ati: “Ibeshye uze hano nguteze ibisiga byo mu kirere n’inyamaswa zo mu gasozi bikurye.”

45 Dawidi aramusubiza ati: “Uje kurwana nanjye witwaje inkota n’amacumu,+ ariko njye ndarwana nawe mu izina rya Yehova nyiri ingabo,+ Imana y’ingabo za Isirayeli wasuzuguye.+ 46 Uyu munsi Yehova aramfasha nkwice+ nguce umutwe. Kandi uyu munsi ndagaburira ibisiga byo mu kirere n’inyamaswa zo ku isi intumbi z’ingabo z’Abafilisitiya, abantu bo ku isi bose bamenye ko muri Isirayeli hari Imana.+ 47 Abari hano bose* baramenya ko Yehova adakiza abantu akoresheje inkota cyangwa icumu,+ kuko intambara ari iya Yehova+ kandi aratuma mwese tubatsinda.”+

48 Uwo Mufilisitiya akomeza kuza yegera Dawidi, Dawidi na we agenda yiruka amusanga kugira ngo arwane na we. 49 Dawidi akora mu gafuka ke, akuramo ibuye arishyira mu muhumetso, arikubita uwo Mufilisitiya mu gahanga riteberamo, nuko agwa yubamye.+ 50 Uko ni ko Dawidi yatsinze uwo Mufilisitiya akamwica, akoresheje umuhumetso n’ibuye nubwo nta nkota yari afite.+ 51 Dawidi akomeza kwiruka asanga uwo Mufilisitiya amuhagarara hejuru. Akura inkota y’uwo Mufilisitiya+ mu rwubati,* ayimucisha umutwe maze arapfa. Abafilisitiya babonye ko intwari yabo ipfuye barahunga.+

52 Nuko Abisirayeli n’abakomoka kuri Yuda bavuza induru, birukankana Abafilisitiya babavanye mu kibaya+ bagera ku marembo ya Ekuroni,+ bagenda babica inzira yose. Imirambo yabo yari yuzuye ku muhanda uva i Sharayimu+ ukagera i Gati no muri Ekuroni. 53 Abisirayeli bamaze gutsinda Abafilisitiya, baragaruka basahura inkambi zabo.

54 Dawidi afata umutwe wa wa Mufilisitiya awujyana i Yerusalemu, ariko intwaro z’uwo Mufilisitiya azishyira mu ihema rye.+

55 Igihe Sawuli yabonaga Dawidi agiye kurwana na wa Mufilisitiya, yabajije Abuneri,+ umugaba w’ingabo ze ati: “Abune, uyu muhungu ni uwa nde?”+ Abuneri aramusubiza ati: “Mwami, nkubwije ukuri* ko ntabizi.” 56 Umwami aramubwira ati: “Shakisha uko wamenya papa w’uriya muhungu.” 57 Dawidi akigaruka avuye kwica wa Mufilisitiya, Abuneri aramufata amushyira Sawuli, agenda afashe mu ntoki wa mutwe yaciye wa Mufilisitiya.+ 58 Sawuli aramubaza ati: “Yewe muhu, uri uwa nde?” Dawidi aramusubiza ati: “Ndi umuhungu w’umugaragu wawe Yesayi+ w’i Betelehemu.”+

Ibyasohotse mu Marenga (2017-2025)
Sohoka
Injira
  • Ururimi rw'amarenga yo mu Rwanda
  • Yohereze
  • Hitamo
  • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
  • Amategeko agenga Imikoreshereze
  • Ibijyanye n'ibanga
  • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
  • JW.ORG
  • Injira
Yohereze