ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ururimi rw'amarenga yo mu Rwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • 2 Timoteyo 1
  • Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

Ibivugwa mu gitabo cya 2 Timoteyo

      • Intashyo (1, 2)

      • Pawulo ashimira Imana kubera ukwizera kwa Timoteyo (3-5)

      • Jya ukomeza kugira umwete mu gihe ukoresha impano y’Imana ufite (6-11)

      • Ujye ukomeza kuzirikana ibyiza byose nakubwiye (12-14)

      • Abarwanyije Pawulo n’incuti ze (15-18)

2 Timoteyo 1:1

Impuzamirongo

  • +Yoh 3:16; 6:40, 44; 1Pt 1:3, 4

2 Timoteyo 1:2

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Cyangwa “ubuntu butagereranywa.”

Impuzamirongo

  • +1Kor 4:17

2 Timoteyo 1:5

Impuzamirongo

  • +1Tm 4:6

2 Timoteyo 1:6

Impuzamirongo

  • +1Tm 4:14

2 Timoteyo 1:7

Impuzamirongo

  • +Rom 8:15; 1Ts 2:2
  • +Luka 24:49; Ibk 1:8

2 Timoteyo 1:8

Impuzamirongo

  • +Rom 1:16
  • +Kol 1:24; 2Tm 2:3
  • +Flp 4:13; Kol 1:11

2 Timoteyo 1:9

Impuzamirongo

  • +Efe 1:4; Heb 3:1
  • +Efe 2:5, 8; Tito 3:5

2 Timoteyo 1:10

Impuzamirongo

  • +Yoh 1:14; Heb 2:9
  • +1Kor 15:54; Heb 2:14
  • +Yoh 5:24; 1Yh 1:2
  • +Rom 1:16
  • +1Pt 1:3, 4

2 Timoteyo 1:11

Impuzamirongo

  • +Ibk 9:15; 1Tm 2:7

2 Timoteyo 1:12

Impuzamirongo

  • +Ibk 9:16; Efe 3:1
  • +2Kor 4:2
  • +2Tm 4:8

2 Timoteyo 1:13

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Cyangwa “amagambo mazima; amagambo afite akamaro.”

Impuzamirongo

  • +1Tm 6:3, 4; Tito 1:7, 9

2 Timoteyo 1:14

Impuzamirongo

  • +Rom 8:11

2 Timoteyo 1:15

Impuzamirongo

  • +Ibk 19:10

2 Timoteyo 1:16

Impuzamirongo

  • +2Tm 4:19

2 Timoteyo 1:18

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Reba Umugereka wa A5.

Byose

2 Tim. 1:1Yoh 3:16; 6:40, 44; 1Pt 1:3, 4
2 Tim. 1:21Kor 4:17
2 Tim. 1:51Tm 4:6
2 Tim. 1:61Tm 4:14
2 Tim. 1:7Rom 8:15; 1Ts 2:2
2 Tim. 1:7Luka 24:49; Ibk 1:8
2 Tim. 1:8Rom 1:16
2 Tim. 1:8Kol 1:24; 2Tm 2:3
2 Tim. 1:8Flp 4:13; Kol 1:11
2 Tim. 1:9Efe 2:5, 8; Tito 3:5
2 Tim. 1:9Efe 1:4; Heb 3:1
2 Tim. 1:10Yoh 1:14; Heb 2:9
2 Tim. 1:101Kor 15:54; Heb 2:14
2 Tim. 1:10Yoh 5:24; 1Yh 1:2
2 Tim. 1:10Rom 1:16
2 Tim. 1:101Pt 1:3, 4
2 Tim. 1:11Ibk 9:15; 1Tm 2:7
2 Tim. 1:12Ibk 9:16; Efe 3:1
2 Tim. 1:122Kor 4:2
2 Tim. 1:122Tm 4:8
2 Tim. 1:131Tm 6:3, 4; Tito 1:7, 9
2 Tim. 1:14Rom 8:11
2 Tim. 1:15Ibk 19:10
2 Tim. 1:162Tm 4:19
  • Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
  • 1
  • 2
  • 3
  • 4
  • 5
  • 6
  • 7
  • 8
  • 9
  • 10
  • 11
  • 12
  • 13
  • 14
  • 15
  • 16
  • 17
  • 18
Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
2 Timoteyo 1:1-18

Ibaruwa ya kabiri yandikiwe Timoteyo

1 Njyewe Pawulo, intumwa ya Kristo Yesu nk’uko Imana yabishatse, bihuje n’isezerano ry’ubuzima abantu bazabona nibunga ubumwe na Kristo Yesu,+ 2 ndakwandikiye Timoteyo, mwana wanjye nkunda.+

Nkwifurije ineza ihebuje,* imbabazi n’amahoro biva ku Mana, ari na yo Papa wo mu ijuru, no kuri Kristo Yesu Umwami wacu.

3 Nshimira Imana, ari yo nkorera umurimo wera mfite umutimanama utancira urubanza, nk’uko ba sogokuruza bayikoreraga. Mpora nkwibuka iyo nsenga ninginga ku manywa na nijoro. 4 Iyo nibutse amarira yawe, bituma nshaka cyane kukubona kugira ngo ngire ibyishimo byinshi. 5 Nibuka ukwizera kuzira uburyarya ufite.+ Nyogokuru wawe Loyisi na mama wawe Enise, ni bo babanje kugira uko kwizera, ariko niringiye ko nawe ugufite.

6 Kubera iyo mpamvu, ndakwibutsa ngo ukomeze kugira umwete mu gihe ukoresha impano y’Imana ufite, ari yo wahawe igihe nakurambikagaho ibiganza.+ 7 Umwuka wera Imana yaduhaye ntutuma tuba ibigwari,+ ahubwo utuma tugira imbaraga,+ urukundo n’ubwenge. 8 Bityo rero, ntugaterwe isoni no guhamya ibyerekeye Umwami wacu,+ cyangwa ngo uterwe isoni n’uko ndi muri gereza bamumpora. Ahubwo nawe wemere kugirirwa nabi+ uzira ubutumwa bwiza, wishingikirije ku mbaraga z’Imana.+ 9 Yaradukijije, iradutoranya ngo tube abera+ bidaturutse ku bikorwa byacu byiza, ahubwo biturutse ku mugambi wayo n’ineza yayo ihebuje.+ Iyo neza twayigaragarijwe binyuze kuri Kristo Yesu kuva kera cyane. 10 Icyakora ubu, iyo neza yarushijeho kugaragara igihe Kristo Yesu+ Umukiza wacu wakuyeho urupfu+ yabonekaga,+ maze binyuze ku butumwa bwiza,+ akaduhishurira uko tuzabona ubuzima no kutangirika.+ 11 Imana yarantoranyije ngo mbe umubwiriza, intumwa n’umwigisha w’ubwo butumwa bwiza.+

12 Ni na cyo gituma ibi byose bingeraho,+ ariko ntibintera isoni+ kuko nzi neza Imana nizeye, kandi niringiye ntashidikanya ko izakomeza kurinda ibyo nayihaye kugeza ku munsi w’urubanza.+ 13 Ujye ukomeza amagambo y’ukuri*+ nakubwiye, ufite ukwizera n’urukundo bitewe n’uko wunze ubumwe na Kristo Yesu. 14 Ibyo byiza wahawe, ujye ukomeza ubirinde binyuze ku mwuka wera twahawe.+

15 Uzi neza ko abantu bose bo mu ntara ya Aziya+ bantereranye, harimo Figelo na Herumojene. 16 Umwami Imana agaragarize impuhwe abo mu rugo rwa Onesiforo,+ kuko yampumurije kenshi kandi ntaterwe isoni n’uko ndi muri gereza, mpambirijwe iminyururu. 17 Ahubwo igihe yazaga i Roma, yanshatse ashyizeho umwete maze arambona. 18 Umwami Yehova* azamugirire imbabazi ku munsi w’urubanza. Nawe ubwawe uzi neza ibikorwa byiza byose yakoreye muri Efeso.

Ibyasohotse mu Marenga (2017-2025)
Sohoka
Injira
  • Ururimi rw'amarenga yo mu Rwanda
  • Yohereze
  • Hitamo
  • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
  • Amategeko agenga Imikoreshereze
  • Ibijyanye n'ibanga
  • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
  • JW.ORG
  • Injira
Yohereze