Imigani
17 Ibyiza ni ukurya agace k’umugati wumye wibereye mu rugo rurimo amahoro,+
Aho kurya ibyokurya byinshi uri mu rugo rwuzuyemo amahane.+
2 Umugaragu w’umunyabwenge azategeka umwana ukora ibiteye isoni,
Kandi azabona umurage nk’umwana wa nyiri urugo.
4 Umuntu mubi ashishikazwa no kumva amagambo ababaza,
Kandi umunyabinyoma yishimira kumva amagambo arimo uburiganya.+
6 Abuzukuru baba bameze nk’ikamba ry’abageze mu zabukuru,
Kandi abana bavugwa neza bitewe n’ababyeyi babo.
7 Ntushobora kumva umuntu utagira ubwenge avuga amagambo akwiriye,+
Ariko birushaho kuba bibi iyo umutegetsi avuga amagambo y’ibinyoma.+
8 Impano ni nk’ibuye ry’agaciro.+
Iyo mpano ituma nyirayo agira icyo ageraho aho agiye hose.+
9 Ubabarira abandi ibyaha aba ashaka urukundo,+
Ariko ukomeza kubivuga hose atandukanya incuti magara.+
10 Gucyaha umuntu ujijutse bimugirira akamaro cyane+
Kuruta gukubita umuntu utagira ubwenge inkoni 100.+
11 Umuntu mubi ahora ashaka kwigomeka,
Ariko azohererezwa intumwa ifite ubugome kugira ngo imuhane.+
12 Aho guhura n’umuntu utagira ubwenge ari mu bidafite umumaro,
Wahura n’idubu yapfushije abana bayo.+
13 Umuntu ukorera abandi ibintu bibi kandi we yarakorewe ibyiza,
Ibibi ntibizava mu nzu ye.+
14 Intangiriro y’amakimbirane ni nk’umuntu urekuye amazi menshi agatemba.
Ubwo rero, ujye wigendera intonganya zitaravuka.+
15 Umuntu ugira umwere umuntu mubi n’ubeshyera umukiranutsi,+
Bombi Yehova arabanga cyane.
16 None se umuntu utagira ubwenge aramutse abonye uburyo bwo kubushaka,
Byamumarira iki kandi atifuza kubugira?+
18 Umuntu utagira ubwenge yemera kugirana n’undi isezerano bakorana mu ntoki,
Akishingira kwishyura ideni rye kandi akabikora mugenzi we abireba.+
20 Ufite umutima mubi nta cyo azageraho,+
Kandi uvuga amagambo y’uburiganya azahura n’ibyago.
21 Umugabo wabyaye umwana w’injiji bimutera agahinda,
Kandi umugabo wabyaye umwana utagira ubwenge ntiyishima.+
23 Umuntu mubi yakira ruswa mu ibanga,
Kugira ngo ace urubanza rurimo akarengane.+
24 Ubwenge buhora hafi y’umuntu ufite ubushishozi,
Ariko ibitekerezo by’abantu batagira ubwenge bihora bijarajara.+
26 Si byiza guhana abakiranutsi,
Kandi ntibikwiriye gukubita abanyacyubahiro.
28 Ndetse n’umuntu utagira ubwenge iyo yicecekeye bagira ngo ni umunyabwenge,
N’utagize icyo avuga bakagira ngo arajijutse.