ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ururimi rw'amarenga yo mu Rwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • Ibyahishuwe 16
  • Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

Ibivugwa mu gitabo cy’Ibyahishuwe

      • Amasorori arindwi arimo uburakari bw’Imana (1-21)

        • Uburakari bw’Imana busukwa ku isi (2), mu nyanja (3), mu nzuzi no mu masoko y’amazi (4-7), ku zuba (8, 9), ku ntebe y’ubwami y’inyamaswa y’inkazi (10, 11), ku Ruzi rwa Ufurate (12-16), no mu kirere (17-21)

        • Intambara y’Imana yo kuri Harimagedoni (14, 16)

Ibyahishuwe 16:1

Impuzamirongo

  • +Ibh 16:17
  • +Zb 69:24; Zef 3:8

Ibyahishuwe 16:2

Impuzamirongo

  • +Ibh 8:7
  • +Ibh 13:16, 18
  • +Ibh 13:15; 19:20
  • +Kuva 9:10

Ibyahishuwe 16:3

Impuzamirongo

  • +Ibh 8:8
  • +Kuva 7:20
  • +Yes 57:20

Ibyahishuwe 16:4

Impuzamirongo

  • +Ibh 8:10
  • +Kuva 7:20; Zb 78:44

Ibyahishuwe 16:5

Impuzamirongo

  • +Zb 145:17; Ibh 15:4
  • +Ibh 1:4
  • +Gut 32:4; Zb 119:137

Ibyahishuwe 16:6

Impuzamirongo

  • +Zb 79:3
  • +Yes 49:26
  • +Ibh 18:20

Ibyahishuwe 16:7

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Reba Umugereka wa A5.

Impuzamirongo

  • +Kuva 6:3
  • +Zb 19:9; 119:137; Ibh 19:1, 2

Ibyahishuwe 16:8

Impuzamirongo

  • +Ibh 8:12

Ibyahishuwe 16:10

Impuzamirongo

  • +Kuva 10:21; Yes 8:22

Ibyahishuwe 16:12

Impuzamirongo

  • +Ibh 9:13, 14
  • +Yer 50:38
  • +Yes 44:27, 28

Ibyahishuwe 16:13

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Cyangwa “ihumanye.”

Impuzamirongo

  • +Ibh 12:3

Ibyahishuwe 16:14

Impuzamirongo

  • +Ibh 13:11, 13
  • +Ibh 19:19
  • +Yes 13:6; Yer 25:33; Ezk 30:3; Yow 1:15; 2:1, 11; Zef 1:15; 2Pt 3:11, 12

Ibyahishuwe 16:15

Impuzamirongo

  • +1Ts 5:2; 2Pt 3:10
  • +Luka 21:36
  • +Ibh 3:18

Ibyahishuwe 16:16

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Bisobanura ngo: “Umusozi wa Megido.”

Impuzamirongo

  • +2Ng 35:22; Zek 12:11; Ibh 19:19

Ibyahishuwe 16:17

Impuzamirongo

  • +Ibh 16:1

Ibyahishuwe 16:18

Impuzamirongo

  • +Ezk 38:19; Dan 12:1; Heb 12:26

Ibyahishuwe 16:19

Impuzamirongo

  • +Ibh 17:18
  • +Ibh 18:2
  • +Yer 25:15; Ibh 15:7

Ibyahishuwe 16:20

Impuzamirongo

  • +Ibh 6:14

Ibyahishuwe 16:21

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “italanto.” Reba Umugereka wa B14.

Impuzamirongo

  • +Yobu 38:22, 23
  • +Kuva 9:24

Byose

Ibyah. 16:1Ibh 16:17
Ibyah. 16:1Zb 69:24; Zef 3:8
Ibyah. 16:2Ibh 8:7
Ibyah. 16:2Ibh 13:16, 18
Ibyah. 16:2Ibh 13:15; 19:20
Ibyah. 16:2Kuva 9:10
Ibyah. 16:3Ibh 8:8
Ibyah. 16:3Kuva 7:20
Ibyah. 16:3Yes 57:20
Ibyah. 16:4Ibh 8:10
Ibyah. 16:4Kuva 7:20; Zb 78:44
Ibyah. 16:5Zb 145:17; Ibh 15:4
Ibyah. 16:5Ibh 1:4
Ibyah. 16:5Gut 32:4; Zb 119:137
Ibyah. 16:6Zb 79:3
Ibyah. 16:6Yes 49:26
Ibyah. 16:6Ibh 18:20
Ibyah. 16:7Kuva 6:3
Ibyah. 16:7Zb 19:9; 119:137; Ibh 19:1, 2
Ibyah. 16:8Ibh 8:12
Ibyah. 16:10Kuva 10:21; Yes 8:22
Ibyah. 16:12Ibh 9:13, 14
Ibyah. 16:12Yer 50:38
Ibyah. 16:12Yes 44:27, 28
Ibyah. 16:13Ibh 12:3
Ibyah. 16:14Ibh 13:11, 13
Ibyah. 16:14Ibh 19:19
Ibyah. 16:14Yes 13:6; Yer 25:33; Ezk 30:3; Yow 1:15; 2:1, 11; Zef 1:15; 2Pt 3:11, 12
Ibyah. 16:151Ts 5:2; 2Pt 3:10
Ibyah. 16:15Luka 21:36
Ibyah. 16:15Ibh 3:18
Ibyah. 16:162Ng 35:22; Zek 12:11; Ibh 19:19
Ibyah. 16:17Ibh 16:1
Ibyah. 16:18Ezk 38:19; Dan 12:1; Heb 12:26
Ibyah. 16:19Ibh 17:18
Ibyah. 16:19Ibh 18:2
Ibyah. 16:19Yer 25:15; Ibh 15:7
Ibyah. 16:20Ibh 6:14
Ibyah. 16:21Yobu 38:22, 23
Ibyah. 16:21Kuva 9:24
  • Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
  • 1
  • 2
  • 3
  • 4
  • 5
  • 6
  • 7
  • 8
  • 9
  • 10
  • 11
  • 12
  • 13
  • 14
  • 15
  • 16
  • 17
  • 18
  • 19
  • 20
  • 21
Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
Ibyahishuwe 16:1-21

Ibyahishuriwe Yohana

16 Nuko numva ijwi riranguruye riturutse ahera h’urusengero+ ribwira abamarayika barindwi riti: “Nimugende musuke mu isi uburakari bw’Imana buri mu masorori arindwi.”+

2 Umumarayika wa mbere aragenda asuka isorori ya mbere mu isi.+ Nuko abantu bose bari bafite ikimenyetso cya ya nyamaswa y’inkazi+ kandi basengaga igishushanyo cyayo,+ barwara ibisebe bibabaza+ kandi bikomeye cyane.

3 Umumarayika wa kabiri asuka isorori ya kabiri mu nyanja.+ Nuko inyanja ihinduka amaraso+ ameze nk’ay’umuntu wapfuye, maze ibintu byose byo mu nyanja+ bifite ubuzima birapfa.

4 Umumarayika wa gatatu asuka isorori ya gatatu mu nzuzi no mu masoko y’amazi.+ Nuko bihinduka amaraso.+ 5 Numva umumarayika ufite ububasha ku mazi avuga ati: “Mana idahemuka,+ iriho kandi yahozeho!+ Ni wowe ukiranuka kuko ari wowe waciye izo manza.+ 6 Bamennye amaraso y’abera n’abahanuzi,+ none nawe ubahaye amaraso ngo bayanywe.+ Rwose ibyo ni byo bibakwiriye!”+ 7 Numva ijwi riturutse ku gicaniro rigira riti: “Yehova* Mana Ishoborabyose,+ rwose imanza uca ni iz’ukuri kandi zirakiranuka.”+

8 Umumarayika wa kane asuka isorori ya kane ku zuba.+ Nuko izuba rihabwa ubushobozi bwo gutwikisha abantu umuriro. 9 Abantu botswa n’ubushyuhe bwinshi, ariko batuka izina ry’Imana ifite ubushobozi bwo guteza ibyo byago, kandi ntibihana ngo bayisingize.

10 Umumarayika wa gatanu asuka isorori ya gatanu ku ntebe y’ubwami ya ya nyamaswa y’inkazi, maze ubwami bwayo butwikirwa n’umwijima+ kandi abantu batangira guhekenya indimi zabo bitewe n’ububabare. 11 Ariko ntibihana ibikorwa byabo bibi, ahubwo batuka Imana yo mu ijuru bitewe n’ububabare n’ibisebe byabo.

12 Umumarayika wa gatandatu asuka isorori ya gatandatu ku ruzi runini rwa Ufurate+ maze amazi yarwo arakama,+ kugira ngo abami+ baturuka iburasirazuba bategurirwe inzira.

13 Nuko mbona imyuka mibi itatu, yanduye* kandi isa n’ibikeri, iva mu kanwa ka cya kiyoka+ no mu kanwa ka ya nyamaswa y’inkazi no mu kanwa ka wa muhanuzi w’ibinyoma. 14 Iyo myuka mibi ni amagambo yahumetswe aturuka ku badayimoni, kandi ni yo akora ibimenyetso,+ agasanga abami bo mu isi yose ituwe kugira ngo abakoranyirize hamwe mu ntambara+ yo ku munsi ukomeye w’Imana Ishoborabyose.+

15 “Dore ngiye kuza nk’umujura.+ Ugira ibyishimo ni ukomeza kuba maso+ kandi akarinda imyenda ye kugira ngo atagenda yambaye ubusa maze bikamukoza isoni.”+

16 Nuko ayo magambo yahumetswe atuma abo bami bahurira ahantu hitwa Harimagedoni*+ mu Giheburayo.

17 Umumarayika wa karindwi asuka isorori ya karindwi mu kirere. Ayisutse, ijwi riranguruye rituruka ku ntebe y’ubwami iri ahera h’urusengero+ rigira riti: “Birarangiye!” 18 Nuko imirabyo irarabya kandi inkuba zirakubita. Nanone haba umutingito ukomeye utarigeze kubaho uhereye igihe abantu babereye ku isi.+ Wari umutingito ukaze kandi ukomeye cyane. 19 Wa mujyi ukomeye+ urasaduka wigabanyamo gatatu, kandi imijyi yo mu isi yose irasenyuka. Imana yibuka Babuloni Ikomeye+ kugira ngo iyihe igikombe cya divayi y’uburakari bw’umujinya wayo.+ 20 Nanone ibirwa byose birengerwa n’amazi, kandi imisozi ntiyaboneka.+ 21 Hanyuma urubura ruremereye rumanuka ruvuye mu ijuru rugwa ku bantu.+ Ikibuye kimwe cy’urubura cyapimaga nk’ibiro 20.* Abantu batuka Imana bitewe n’icyo cyago cy’urubura,+ kuko cyari gikomeye bidasanzwe.

Ibyasohotse mu Marenga (2017-2025)
Sohoka
Injira
  • Ururimi rw'amarenga yo mu Rwanda
  • Yohereze
  • Hitamo
  • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
  • Amategeko agenga Imikoreshereze
  • Ibijyanye n'ibanga
  • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
  • JW.ORG
  • Injira
Yohereze