Zaburi
71 Yehova, ni wowe nahungiyeho.
Ntuzemere ko nkorwa n’isoni.+
2 Unkize kandi undokore kubera ko ukiranuka.
3 Umbere nk’inzu y’umutamenwa* yubatse ku rutare,
Nzajya mpora mpungiramo.
Utegeke ko nkizwa,
Kuko uri igitare cyanjye kandi akaba ari wowe mpungiraho, nkabona umutekano.+
4 Mana yanjye, unkize umuntu mubi,+
N’umuntu urenganya abandi kandi akabakandamiza.
5 Yehova Mwami w’Ikirenga,
Ni wowe niringira kandi ni wowe nizera kuva nkiri muto.+
6 Uhereye igihe navukiye ni wowe nishingikirizaho.
Ni wowe wankuye mu nda ya mama.+
Nzahora ngusingiza.
7 Abantu benshi iyo bambonye barantangarira kandi bakanshima,
Ariko nzi ko ari wowe buhungiro bwanjye bukomeye.
8 Mpora ngushima.+
Mvuga ubwiza bwawe bukarinda bwira.
10 Abanzi banjye bavuga amagambo bandwanya,
N’abashaka kunyica bakagambana,+
11 Bagira bati: “Imana yaramutaye.
Nimumukurikire mumufate kuko atagira umutabara.”+
12 Mana, ntukomeze kumba kure.
Mana yanjye, banguka untabare.+
13 Abandwanya bakorwe n’isoni,
Kandi barimbuke.+
Abanyifuriza ibyago basebe,
Kandi bacishwe bugufi.+
14 Ariko njye nzakomeza gutegereza.
Nzagusingiza, ndetse ndushe uko nabikoraga mbere.
15 Nzavuga ibyo gukiranuka kwawe,+
Mvuge ibikorwa byawe byo gukiza burinde bwira,
Nubwo ari byinshi cyane ku buryo ntabasha kubibara byose.+
16 Yehova Mwami w’Ikirenga,
Nzaza mvuge ibikorwa byawe bikomeye.
Nzavuga ibyo gukiranuka kwawe.
18 Mana, ntundeke nubwo ngeze mu zabukuru kandi nkaba mfite imvi.+
Reka mbwire ab’igihe kizaza iby’imbaraga zawe,
Mbwire n’abazakurikiraho ibyo gukomera kwawe.+
19 Mana, gukiranuka kwawe kurahambaye.+
Wakoze ibintu byinshi bikomeye.
Mana, ni nde uhwanye nawe?+
20 Nubwo watumye mpura n’ibyago byinshi n’ibibazo byinshi,+
Ongera unsubizemo imbaraga,
21 Unyongerere icyubahiro,
Undinde kandi umpumurize.
22 Nanjye nzagusingiza ncuranga igikoresho cy’umuziki gifite imirya,
Kubera ubudahemuka bwawe Mana.+
Uwera wa Isirayeli,
Nzagusingiza ndirimba ncuranga n’inanga.