ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ururimi rw'amarenga yo mu Rwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • Ibyahishuwe 20
  • Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

Ibivugwa mu gitabo cy’Ibyahishuwe

      • Satani azamara imyaka 1.000 aboshye (1-3)

      • Abazategekana na Kristo mu gihe cy’imyaka 1.000 (4-6)

      • Satani azarekurwa, nyuma yaho arimburwe (7-10)

      • Abapfuye bacirwa urubanza bari imbere y’intebe y’ubwami (11-15)

Ibyahishuwe 20:1

Impuzamirongo

  • +Ibh 9:1

Ibyahishuwe 20:2

Impuzamirongo

  • +Ibh 12:3
  • +Int 3:1
  • +Zek 3:1; Ibh 12:9
  • +Yoh 8:44

Ibyahishuwe 20:3

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Cyangwa “ikimenyetso.”

Impuzamirongo

  • +Ibh 9:11
  • +Ibh 20:7

Ibyahishuwe 20:4

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “abicishijwe ishoka.”

Impuzamirongo

  • +Ibh 13:15-17
  • +Mat 19:28; Luka 22:28-30; 2Tm 2:12; Ibh 1:6

Ibyahishuwe 20:5

Impuzamirongo

  • +1Kor 15:23, 52; Flp 3:10, 11; 1Ts 4:16
  • +Ibk 24:15

Ibyahishuwe 20:6

Impuzamirongo

  • +Ibh 14:13
  • +Ibh 2:11; 20:14
  • +1Kor 15:54
  • +1Pt 2:9
  • +Ibh 1:6; 5:9, 10

Ibyahishuwe 20:9

Impuzamirongo

  • +2Bm 1:10

Ibyahishuwe 20:10

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Ni ibintu by’umuhondo byaka cyane kandi binuka.

  • *

    Cyangwa “bazakumirwa; bazaba bafunzwe.”

Impuzamirongo

  • +Ibh 13:1
  • +Ibh 19:20

Ibyahishuwe 20:11

Impuzamirongo

  • +Ibh 4:2, 3
  • +2Pt 3:7

Ibyahishuwe 20:12

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Cyangwa “umuzingo.”

Impuzamirongo

  • +Kuva 32:33; Zb 69:28; Dan 12:1
  • +Yoh 5:28, 29

Ibyahishuwe 20:13

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Cyangwa “Hadesi.” Ni ukuvuga, aho abantu bapfuye baba bari. Reba Ibisobanuro by’amagambo ku ijambo “Imva.”

Impuzamirongo

  • +Ibk 10:42

Ibyahishuwe 20:14

Impuzamirongo

  • +Yes 25:8; 1Kor 15:26
  • +Mat 5:22; 18:9; Ibh 21:8
  • +Ibh 2:11; 20:6

Ibyahishuwe 20:15

Impuzamirongo

  • +Ibh 17:8
  • +Img 10:7

Byose

Ibyah. 20:1Ibh 9:1
Ibyah. 20:2Ibh 12:3
Ibyah. 20:2Int 3:1
Ibyah. 20:2Zek 3:1; Ibh 12:9
Ibyah. 20:2Yoh 8:44
Ibyah. 20:3Ibh 9:11
Ibyah. 20:3Ibh 20:7
Ibyah. 20:4Ibh 13:15-17
Ibyah. 20:4Mat 19:28; Luka 22:28-30; 2Tm 2:12; Ibh 1:6
Ibyah. 20:51Kor 15:23, 52; Flp 3:10, 11; 1Ts 4:16
Ibyah. 20:5Ibk 24:15
Ibyah. 20:6Ibh 14:13
Ibyah. 20:6Ibh 2:11; 20:14
Ibyah. 20:61Kor 15:54
Ibyah. 20:61Pt 2:9
Ibyah. 20:6Ibh 1:6; 5:9, 10
Ibyah. 20:92Bm 1:10
Ibyah. 20:10Ibh 13:1
Ibyah. 20:10Ibh 19:20
Ibyah. 20:11Ibh 4:2, 3
Ibyah. 20:112Pt 3:7
Ibyah. 20:12Kuva 32:33; Zb 69:28; Dan 12:1
Ibyah. 20:12Yoh 5:28, 29
Ibyah. 20:13Ibk 10:42
Ibyah. 20:14Yes 25:8; 1Kor 15:26
Ibyah. 20:14Mat 5:22; 18:9; Ibh 21:8
Ibyah. 20:14Ibh 2:11; 20:6
Ibyah. 20:15Ibh 17:8
Ibyah. 20:15Img 10:7
  • Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
  • 1
  • 2
  • 3
  • 4
  • 5
  • 6
  • 7
  • 8
  • 9
  • 10
  • 11
  • 12
  • 13
  • 14
  • 15
Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
Ibyahishuwe 20:1-15

Ibyahishuriwe Yohana

20 Nuko mbona umumarayika amanuka ava mu ijuru afite urufunguzo rw’ikuzimu+ n’umunyururu munini mu ntoki ze. 2 Hanyuma afata cya kiyoka,+ ari cyo ya nzoka ya kera+ yitwa Satani+ Usebanya,+ arakiboha kugira ngo kimare imyaka 1.000 kiboshye. 3 Nuko akijugunya ikuzimu+ agikingiranirayo, arafunga cyane ashyiraho na kashe,* kugira ngo kitongera kuyobya abantu bo mu bihugu, kugeza aho iyo myaka 1.000 izarangirira. Nyuma y’ibyo kigomba kubohorwa kugira ngo kimare igihe gito.+

4 Nuko mbona intebe z’ubwami, kandi mbona abazicayeho bahabwa ububasha bwo guca imanza. Mbona abantu bishwe* bazira ko babwirije ibya Yesu kandi bakavuga iby’Imana. Ni bo batasenze ya nyamaswa y’inkazi cyangwa igishushanyo cyayo, kandi ntibigeze bashyirwaho ikimenyetso mu gahanga kabo no ku kiganza cyabo.+ Nuko bongera kuba bazima, bategekana na Kristo+ ari abami mu gihe cy’imyaka 1.000. 5 Uwo ni wo muzuko wa mbere.+ (Abapfuye+ basigaye ntibahawe ubuzima iyo myaka 1.000 itarashira.) 6 Ugira ibyishimo ni umuntu wese uzuka mu muzuko wa mbere+ kandi umuntu nk’uwo ni uwera. Urupfu rwa kabiri+ ntirushobora kugira icyo rutwara+ abantu nk’abo. Ahubwo bazaba abatambyi+ b’Imana na Kristo, kandi bazategekana na we ari abami mu gihe cy’imyaka 1.000.+

7 Iyo myaka 1.000 nishira, Satani azahita afungurwa ave aho yari afungiwe. 8 Azasohoka ajye kuyobya abantu bo mu bihugu biri mu mpande enye z’isi, ari bo Gogi na Magogi, kugira ngo abakoranyirize kujya mu ntambara. Umubare wabo ni nk’umusenyi wo ku nyanja. 9 Bazagenda bakwire isi yose, bagote amahema y’abera n’umujyi Imana ikunda. Ariko umuriro uzamanuka uve mu ijuru ubatwike bashireho.+ 10 Satani wabayobyaga na we azajugunywa mu nyanja y’umuriro n’amazuku,* asangeyo ya nyamaswa y’inkazi+ na wa muhanuzi w’ibinyoma.+ Bazababazwa* ku manywa na nijoro, ndetse kugeza iteka ryose.

11 Nuko mbona intebe y’ubwami nini y’umweru, mbona n’uyicayeho.+ Isi n’ijuru birahunga biva imbere ye,+ kandi umwanya wabyo ntiwongera kuboneka. 12 Mbona abapfuye, abakomeye n’aboroheje bahagaze imbere y’iyo ntebe y’ubwami, maze ibitabo birabumburwa. Ariko habumburwa n’ikindi gitabo, ari cyo gitabo* cy’ubuzima.+ Nuko abapfuye bacirwa imanza zishingiye ku byanditswe muri ibyo bitabo hakurikijwe ibyo bakoze.+ 13 Nuko inyanja igarura abayipfiriyemo, kandi urupfu n’Imva* na byo bigarura abapfuye babirimo. Hanyuma bacirwa imanza hakurikijwe ibyo buri muntu ku giti cye yakoze.+ 14 Urupfu n’Imva bijugunywa mu nyanja yaka umuriro.+ Iyo nyanja yaka umuriro+ ni urupfu rwa kabiri.+ 15 Nuko umuntu wese utari wanditswe mu gitabo cy’ubuzima+ ajugunywa mu nyanja yaka umuriro.+

Ibyasohotse mu Marenga (2017-2025)
Sohoka
Injira
  • Ururimi rw'amarenga yo mu Rwanda
  • Yohereze
  • Hitamo
  • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
  • Amategeko agenga Imikoreshereze
  • Ibijyanye n'ibanga
  • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
  • JW.ORG
  • Injira
Yohereze