ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ururimi rw'amarenga yo mu Rwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • Gutegeka kwa Kabiri 1
  • Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

Ibivugwa mu gitabo cyo Gutegeka kwa Kabiri

      • Abisirayeli bava ku Musozi wa Horebu (1-8)

      • Hashyirwaho abayobozi n’abacamanza (9-18)

      • Abisirayeli bagera i Kadeshi-baruneya bagasuzugura (19-46)

        • Abisirayeli banga kwinjira mu gihugu (26-33)

        • Abanyakanani batsinda Abisirayeli (41-46)

Gutegeka kwa Kabiri 1:1

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Ubutayu ni ahantu hataba amazi n’ibimera.

  • *

    Ikibaya ni ahantu harambuye, hakunze kuba ari hagati y’imisozi.

Gutegeka kwa Kabiri 1:2

Impuzamirongo

  • +Gut 9:23

Gutegeka kwa Kabiri 1:3

Impuzamirongo

  • +Kub 32:13; 33:38

Gutegeka kwa Kabiri 1:4

Impuzamirongo

  • +Kub 21:23, 24; Yos 12:1, 2
  • +Kub 21:33-35
  • +Yos 13:8, 12

Gutegeka kwa Kabiri 1:5

Impuzamirongo

  • +Gut 4:8; 17:18; Neh 8:7

Gutegeka kwa Kabiri 1:6

Impuzamirongo

  • +Kuva 19:1; Kub 10:11, 12

Gutegeka kwa Kabiri 1:7

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Uko bigaragara, aha berekeza ku ruhererekane rw’imisozi yo muri Libani.

Impuzamirongo

  • +Int 15:16
  • +Yos 12:2, 3
  • +Yos 9:1, 2
  • +Yos 13:1, 5; 1Bm 9:19
  • +Int 15:18

Gutegeka kwa Kabiri 1:8

Impuzamirongo

  • +Int 26:3
  • +Int 28:13
  • +Int 12:7; 13:14, 15; 17:1, 7

Gutegeka kwa Kabiri 1:9

Impuzamirongo

  • +Kuva 18:17, 18

Gutegeka kwa Kabiri 1:10

Impuzamirongo

  • +Int 15:1, 5; Kuva 32:13; Kub 26:51; Gut 10:22

Gutegeka kwa Kabiri 1:11

Impuzamirongo

  • +1Bm 3:8
  • +Int 12:1-3; 22:15, 17; 26:3, 4; Kuva 23:25

Gutegeka kwa Kabiri 1:12

Impuzamirongo

  • +Kuva 18:17, 18; Kub 11:11; 20:3

Gutegeka kwa Kabiri 1:13

Impuzamirongo

  • +Kuva 18:21

Gutegeka kwa Kabiri 1:15

Impuzamirongo

  • +Kuva 18:25

Gutegeka kwa Kabiri 1:16

Impuzamirongo

  • +Kuva 23:8; Gut 16:18; Yoh 7:24
  • +Kuva 22:21; Lew 19:34; 24:22

Gutegeka kwa Kabiri 1:17

Impuzamirongo

  • +Lew 19:15; Rom 2:11
  • +Kuva 23:3
  • +Img 29:25
  • +2Ng 19:6
  • +Kuva 18:25, 26

Gutegeka kwa Kabiri 1:19

Impuzamirongo

  • +Kub 10:12; Gut 8:14, 15; Yer 2:6
  • +Kub 13:29
  • +Kub 13:26

Gutegeka kwa Kabiri 1:21

Impuzamirongo

  • +Kuva 23:27; Gut 1:8

Gutegeka kwa Kabiri 1:22

Impuzamirongo

  • +Kub 13:1, 2

Gutegeka kwa Kabiri 1:23

Impuzamirongo

  • +Kub 13:3

Gutegeka kwa Kabiri 1:24

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Cyangwa “batata.”

Impuzamirongo

  • +Kub 13:17

Gutegeka kwa Kabiri 1:25

Impuzamirongo

  • +Kub 13:23-27

Gutegeka kwa Kabiri 1:26

Impuzamirongo

  • +Kub 14:1-4

Gutegeka kwa Kabiri 1:28

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “batumye imitima yacu ishonga.”

Impuzamirongo

  • +Kub 32:9; Yos 14:7, 8
  • +Kub 13:28, 33
  • +Kub 13:22; Yos 11:21

Gutegeka kwa Kabiri 1:29

Impuzamirongo

  • +Kub 14:9

Gutegeka kwa Kabiri 1:30

Impuzamirongo

  • +Kuva 14:14; Yos 10:42
  • +Kub 14:22

Gutegeka kwa Kabiri 1:32

Impuzamirongo

  • +Zb 78:22; 106:24; Heb 3:16, 19; Yuda 5

Gutegeka kwa Kabiri 1:33

Impuzamirongo

  • +Kuva 13:21; 40:36; Kub 10:33, 34; Zb 78:14

Gutegeka kwa Kabiri 1:34

Impuzamirongo

  • +Kub 14:28, 35; 32:10-12; Gut 2:14; Zb 95:11; Heb 3:11

Gutegeka kwa Kabiri 1:35

Impuzamirongo

  • +Kub 14:29, 35; 1Kor 10:1, 5; Heb 3:17

Gutegeka kwa Kabiri 1:36

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Cyangwa “mu buryo bwuzuye; muri byose.”

Impuzamirongo

  • +Kub 14:24; Yos 14:9

Gutegeka kwa Kabiri 1:37

Impuzamirongo

  • +Kub 20:12; 27:13, 14; Gut 3:26; Zb 106:32

Gutegeka kwa Kabiri 1:38

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Bishobora no kuvugwa ngo: “Imana yamuhaye imbaraga.”

Impuzamirongo

  • +Kuva 33:11; Kub 11:28
  • +Kub 14:38
  • +Kub 27:18; Gut 31:7; Yos 1:6, 9

Gutegeka kwa Kabiri 1:39

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Cyangwa “bazajyanwaho iminyago.”

  • *

    Umurage ni umutungo umubyeyi aha abana be cyangwa undi muntu.

Impuzamirongo

  • +Kub 14:3
  • +Kub 14:30, 31

Gutegeka kwa Kabiri 1:40

Impuzamirongo

  • +Kub 14:25

Gutegeka kwa Kabiri 1:41

Impuzamirongo

  • +Kub 14:39-45

Gutegeka kwa Kabiri 1:42

Impuzamirongo

  • +Lew 26:14, 17

Byose

Guteg. 1:2Gut 9:23
Guteg. 1:3Kub 32:13; 33:38
Guteg. 1:4Kub 21:23, 24; Yos 12:1, 2
Guteg. 1:4Kub 21:33-35
Guteg. 1:4Yos 13:8, 12
Guteg. 1:5Gut 4:8; 17:18; Neh 8:7
Guteg. 1:6Kuva 19:1; Kub 10:11, 12
Guteg. 1:7Yos 13:1, 5; 1Bm 9:19
Guteg. 1:7Int 15:18
Guteg. 1:7Int 15:16
Guteg. 1:7Yos 12:2, 3
Guteg. 1:7Yos 9:1, 2
Guteg. 1:8Int 26:3
Guteg. 1:8Int 28:13
Guteg. 1:8Int 12:7; 13:14, 15; 17:1, 7
Guteg. 1:9Kuva 18:17, 18
Guteg. 1:10Int 15:1, 5; Kuva 32:13; Kub 26:51; Gut 10:22
Guteg. 1:111Bm 3:8
Guteg. 1:11Int 12:1-3; 22:15, 17; 26:3, 4; Kuva 23:25
Guteg. 1:12Kuva 18:17, 18; Kub 11:11; 20:3
Guteg. 1:13Kuva 18:21
Guteg. 1:15Kuva 18:25
Guteg. 1:16Kuva 23:8; Gut 16:18; Yoh 7:24
Guteg. 1:16Kuva 22:21; Lew 19:34; 24:22
Guteg. 1:17Lew 19:15; Rom 2:11
Guteg. 1:17Kuva 23:3
Guteg. 1:17Img 29:25
Guteg. 1:172Ng 19:6
Guteg. 1:17Kuva 18:25, 26
Guteg. 1:19Kub 10:12; Gut 8:14, 15; Yer 2:6
Guteg. 1:19Kub 13:29
Guteg. 1:19Kub 13:26
Guteg. 1:21Kuva 23:27; Gut 1:8
Guteg. 1:22Kub 13:1, 2
Guteg. 1:23Kub 13:3
Guteg. 1:24Kub 13:17
Guteg. 1:25Kub 13:23-27
Guteg. 1:26Kub 14:1-4
Guteg. 1:28Kub 32:9; Yos 14:7, 8
Guteg. 1:28Kub 13:28, 33
Guteg. 1:28Kub 13:22; Yos 11:21
Guteg. 1:29Kub 14:9
Guteg. 1:30Kuva 14:14; Yos 10:42
Guteg. 1:30Kub 14:22
Guteg. 1:32Zb 78:22; 106:24; Heb 3:16, 19; Yuda 5
Guteg. 1:33Kuva 13:21; 40:36; Kub 10:33, 34; Zb 78:14
Guteg. 1:34Kub 14:28, 35; 32:10-12; Gut 2:14; Zb 95:11; Heb 3:11
Guteg. 1:35Kub 14:29, 35; 1Kor 10:1, 5; Heb 3:17
Guteg. 1:36Kub 14:24; Yos 14:9
Guteg. 1:37Kub 20:12; 27:13, 14; Gut 3:26; Zb 106:32
Guteg. 1:38Kuva 33:11; Kub 11:28
Guteg. 1:38Kub 14:38
Guteg. 1:38Kub 27:18; Gut 31:7; Yos 1:6, 9
Guteg. 1:39Kub 14:3
Guteg. 1:39Kub 14:30, 31
Guteg. 1:40Kub 14:25
Guteg. 1:41Kub 14:39-45
Guteg. 1:42Lew 26:14, 17
  • Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
  • 1
  • 2
  • 3
  • 4
  • 5
  • 6
  • 7
  • 8
  • 9
  • 10
  • 11
  • 12
  • 13
  • 14
  • 15
  • 16
  • 17
  • 18
  • 19
  • 20
  • 21
  • 22
  • 23
  • 24
  • 25
  • 26
  • 27
  • 28
  • 29
  • 30
  • 31
  • 32
  • 33
  • 34
  • 35
  • 36
  • 37
  • 38
  • 39
  • 40
  • 41
  • 42
  • 43
  • 44
  • 45
  • 46
Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
Gutegeka kwa Kabiri 1:1-46

Gutegeka kwa Kabiri

1 Aya ni yo magambo Mose yabwiriye Abisirayeli bose mu butayu* bwo hafi ya Yorodani, mu bibaya* byo mu butayu biteganye n’i Sufu, hagati y’i Parani, i Tofeli, i Labani, i Haseroti n’i Dizahabu. 2 Uvuye i Horebu ukagera i Kadeshi-baruneya,+ unyuze mu nzira yerekeza ku Musozi wa Seyiri, hari urugendo rw’iminsi 11. 3 Ku itariki ya mbere y’ukwezi kwa 11 mu mwaka wa 40,+ ni bwo Mose yabwiye Abisirayeli ibyo Yehova yari yamutegetse kubabwira byose. 4 Icyo gihe yari amaze gutsinda Sihoni+ umwami w’Abamori wari utuye i Heshiboni, no gutsinda Ogi+ umwami w’i Bashani wari utuye muri Ashitaroti, amutsindiye muri Edureyi.+ 5 Nuko bari mu gihugu cy’i Mowabu, hafi ya Yorodani, Mose atangira gusobanura Amategeko+ ati:

6 “Yehova Imana yacu yatubwiriye kuri Horebu ati: ‘igihe mumaze muri aka karere k’imisozi miremire kirahagije.+ 7 Nimujye mu karere k’imisozi miremire y’Abamori,+ mujye no mu turere tuhakikije twose: Muri Araba,+ mu karere k’imisozi miremire, muri Shefela, i Negebu no mu karere kari ku nkombe z’inyanja.+ Mujye mu gihugu cy’Abanyakanani, mugende mugere no muri Libani*+ no ku ruzi runini rwa Ufurate.+ 8 Dore iki gihugu ndakibahaye. Nimugende mwigarurire igihugu Yehova yarahiye ko azaha ba sogokuruza banyu ari bo Aburahamu, Isaka+ na Yakobo,+ akagiha n’ababakomokaho.’+

9 “Icyo gihe narababwiye nti: ‘inshingano yo kubayobora sinayishobora njyenyine.+ 10 Yehova Imana yanyu yatumye muba benshi, none dore munganya ubwinshi n’inyenyeri zo mu kirere.+ 11 Yehova Imana ya ba sogokuruza azabagire benshi cyane,+ mwikube inshuro 1.000, kandi azabahe umugisha nk’uko yabibasezeranyije.+ 12 Nashobora nte kubayobora njyenyine, nkihanganira ibibazo byanyu byose, nkanihanganira intonganya zanyu?+ 13 Nimutoranye mu miryango yanyu abantu b’abanyabwenge, bazi gushishoza kandi b’inararibonye, mbagire abayobozi banyu.’+ 14 Mwaranshubije muti: ‘ibyo udusabye gukora ni byiza.’ 15 Maze mfata abakuru b’imiryango yanyu, abagabo b’abanyambaraga kandi b’inararibonye, mbagira abayobozi b’imiryango yanyu. Bamwe bayobora abantu 1.000, abandi bayobora abantu 100, abandi bayobora abantu 50, abandi bayobora abantu 10 naho abandi baba abayobozi bungirije.+

16 “Icyo gihe nategetse abacamanza banyu nti: ‘nimujya kuburanisha abavandimwe banyu, mujye muca imanza zitabera+ igihe muburanisha Umwisirayeli n’umuvandimwe we, n’igihe muburanisha Umwisirayeli n’umunyamahanga.+ 17 Ntimukagire uwo murenganya mu rubanza.+ Mujye mutega amatwi uworoheje nk’uko mutega amatwi ukomeye.+ Ntimuzagire umuntu mutinya+ kuko urubanza ari urw’Imana.+ Urubanza rubakomereye mujye murunzanira.’+ 18 Icyo gihe nabategetse ibintu byose mugomba gukora.

19 “Twavuye i Horebu tunyura muri bwa butayu bunini buteye ubwoba+ namwe mwiboneye, duca mu nzira igana mu karere k’imisozi miremire y’Abamori,+ nk’uko Yehova Imana yacu yari yaradutegetse, hanyuma tugera i Kadeshi-baruneya.+ 20 Icyo gihe narababwiye nti: ‘ubu mugeze mu karere k’imisozi miremire y’Abamori, ari ko karere Yehova Imana yacu agiye kuduha. 21 Dore Yehova Imana yanyu abahaye iki gihugu. Nimuzamuke mucyigarurire nk’uko Yehova Imana ya ba sogokuruza banyu yabibabwiye.+ Ntimutinye ngo muhahamuke.’

22 “Ariko mwese mwaraje murambwira muti: ‘reka twohereze abantu batubanzirize, bagende batugenzurire icyo gihugu, maze bagaruke batubwire inzira tuzanyuramo tugitera, batubwire n’imijyi tuzahita tugeraho.’+ 23 Ibyo narabishimye, ntoranya muri mwe abagabo 12, ni ukuvuga umugabo umwe muri buri muryango.+ 24 Barahagurutse bajya mu karere k’imisozi miremire,+ bagera mu Kibaya cya Eshikoli, baneka* icyo gihugu. 25 Basoromye ku mbuto zo muri icyo gihugu barazituzanira, batuzanira n’inkuru igira iti: ‘igihugu Yehova Imana yacu agiye kuduha, ni igihugu cyiza.’+ 26 Ariko mwanze kuzamuka, maze ntimwumvira itegeko rya Yehova Imana yanyu.+ 27 Mwakomeje kwitotombera mu mahema yanyu muvuga muti: ‘Yehova aratwanga, ni cyo cyatumye adukura mu gihugu cya Egiputa kugira ngo adutererane maze Abamori batwice batumareho. 28 Turazamuka tujya he? Abavandimwe bacu baduteye ubwoba bwinshi*+ baratubwira bati: “twahabonye abantu barebare kandi banini kuturusha n’imijyi minini ifite inkuta ndende cyane zigera ku ijuru.+ Twahabonye n’abakomoka kuri Anaki.”’+

29 “Narababwiye nti: ‘ntibabatere ubwoba cyangwa ngo babahahamure.+ 30 Yehova Imana yanyu azabagenda imbere, abarwanirire+ nk’uko mwabonye abarwanirira muri Egiputa.+ 31 Yehova Imana yanyu azabitaho nk’uko yabitayeho muri mu butayu. Mwe ubwanyu mwiboneye ukuntu yabitayeho mu nzira yose mwanyuzemo kugeza aho mugereye hano, nk’uko papa w’umwana amwitaho.’ 32 Nyamara nubwo nababwiye ayo magambo, ntimwizeye Yehova Imana yanyu+ 33 wabagendaga imbere ashakisha aho mwashinga amahema. Nijoro yabagendaga imbere mu nkingi y’umuriro, naho ku manywa akabagenda imbere mu nkingi y’igicu, kugira ngo mubone inzira mukwiriye kunyuramo.+

34 “Muri icyo gihe cyose Yehova yumvaga amagambo muvuga. Yararakaye cyane, ararahira ati:+ 35 ‘nta n’umwe muri aba bantu babi b’iki gihe uzabona igihugu cyiza narahiriye kuzaha ba sogokuruza banyu,+ 36 keretse Kalebu umuhungu wa Yefune. We n’abana be nzabaha igihugu yagiye kuneka, kubera ko yumviye Yehova n’umutima we wose.*+ 37 (Nanjye Yehova yarandakariye bitewe namwe, aravuga ati: ‘Nawe ntuzakijyamo.+ 38 Umugaragu wawe+ Yosuwa, ari we muhungu wa Nuni, ni we uzakijyamo.’+ Mukomeze*+ kuko ari we uzatuma Isirayeli ihabwa icyo gihugu.) 39 Kandi abana banyu bato muvuga muti: “bazabatwara, babajyane mu gihugu kitari icyabo,”*+ n’abana banyu bataramenya gutandukanya icyiza n’ikibi, ni bo bazajyayo kandi nzakibaha kibe umurage* wabo.+ 40 Naho mwe nimuhindukire musubire mu butayu, muce mu nzira yerekeza ku Nyanja Itukura.’+

41 “Mwaranshubije muti: ‘twahemukiye Yehova. None tugiye kuzamuka turwane, dukurikije ibyo Yehova Imana yacu yadutegetse byose.’ Nuko buri wese muri mwe, afata intwaro ze z’intambara, kuko mwibwiraga ko kuzamuka mukajya ku musozi ari ibintu byoroshye.+ 42 Ariko Yehova yarambwiye ati: ‘babwire uti: “ntimuzamuke ngo mujye kurwana kuko ntabashyigikiye.+ Nimubikora abanzi banyu barabatsinda.”’ 43 Narabibabwiye ariko ntimwanyumvira, ahubwo mwanga gukurikiza itegeko rya Yehova, mugaragaza ubwibone, muhitamo kuzamuka uwo musozi. 44 Nuko Abamori bari batuye kuri uwo musozi baje kubasanganira, barabirukana, mumera nk’abirukanywe n’inzuki, babatatanyiriza mu misozi ya Seyiri babageza i Horuma. 45 Hanyuma muragaruka muririra imbere ya Yehova, ariko Yehova ntiyabumva kandi ntiyabitaho. 46 Ibyo byatumye mumara iminsi myinshi i Kadeshi.

Ibyasohotse mu Marenga (2017-2025)
Sohoka
Injira
  • Ururimi rw'amarenga yo mu Rwanda
  • Yohereze
  • Hitamo
  • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
  • Amategeko agenga Imikoreshereze
  • Ibijyanye n'ibanga
  • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
  • JW.ORG
  • Injira
Yohereze