ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ururimi rw'amarenga yo mu Rwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • Gutegeka kwa Kabiri 8
  • Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

Ibivugwa mu gitabo cyo Gutegeka kwa Kabiri

      • Imigisha Yehova yari kubaha isubirwamo (1-9)

        • ‘Umuntu ntatungwa n’ibyokurya gusa’ (3)

      • Ntimuzibagirwe Yehova (10-20)

Gutegeka kwa Kabiri 8:1

Impuzamirongo

  • +Img 3:1, 2
  • +Int 15:18

Gutegeka kwa Kabiri 8:2

Impuzamirongo

  • +Gut 2:7
  • +Kuva 16:4; 20:20
  • +Gut 13:3; Img 17:3

Gutegeka kwa Kabiri 8:3

Impuzamirongo

  • +Kuva 16:3
  • +Kuva 16:31; Zb 78:24
  • +Mat 4:4

Gutegeka kwa Kabiri 8:4

Impuzamirongo

  • +Gut 29:5; Neh 9:21

Gutegeka kwa Kabiri 8:5

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Cyangwa “kubakosora.”

Impuzamirongo

  • +Img 3:12; 1Kor 11:32; Heb 12:5-7; Ibh 3:19

Gutegeka kwa Kabiri 8:6

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Cyangwa “mugendere mu nzira ze.”

Gutegeka kwa Kabiri 8:7

Impuzamirongo

  • +Kuva 3:8; Lew 26:4; Gut 11:11, 12

Gutegeka kwa Kabiri 8:8

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Ni ingano zisanzwe n’ingano za sayiri.

  • *

    Ni imbuto zijya kumera nka pome.

Impuzamirongo

  • +Kub 13:23
  • +Ezk 20:6

Gutegeka kwa Kabiri 8:9

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Ni amabuye y’agaciro bashongesha akavamo ibyuma.

Gutegeka kwa Kabiri 8:10

Impuzamirongo

  • +Gut 6:10-12

Gutegeka kwa Kabiri 8:12

Impuzamirongo

  • +Hos 13:6

Gutegeka kwa Kabiri 8:14

Impuzamirongo

  • +Gut 9:4; 32:15
  • +Zb 106:21

Gutegeka kwa Kabiri 8:15

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Ni udusimba tugira ubumara bukaze dukunda kuba mu butayu.

Impuzamirongo

  • +Gut 1:19; Yer 2:6
  • +Kub 20:11

Gutegeka kwa Kabiri 8:16

Impuzamirongo

  • +Kuva 16:35
  • +Gut 8:2
  • +Heb 12:11

Gutegeka kwa Kabiri 8:17

Impuzamirongo

  • +Hos 12:8

Gutegeka kwa Kabiri 8:18

Impuzamirongo

  • +Zb 127:1; Hos 2:8
  • +Gut 7:12

Gutegeka kwa Kabiri 8:19

Impuzamirongo

  • +Gut 4:25, 26; 30:17, 18; Yos 23:12, 13

Gutegeka kwa Kabiri 8:20

Impuzamirongo

  • +Dan 9:11, 12

Byose

Guteg. 8:1Img 3:1, 2
Guteg. 8:1Int 15:18
Guteg. 8:2Gut 2:7
Guteg. 8:2Kuva 16:4; 20:20
Guteg. 8:2Gut 13:3; Img 17:3
Guteg. 8:3Kuva 16:3
Guteg. 8:3Kuva 16:31; Zb 78:24
Guteg. 8:3Mat 4:4
Guteg. 8:4Gut 29:5; Neh 9:21
Guteg. 8:5Img 3:12; 1Kor 11:32; Heb 12:5-7; Ibh 3:19
Guteg. 8:7Kuva 3:8; Lew 26:4; Gut 11:11, 12
Guteg. 8:8Kub 13:23
Guteg. 8:8Ezk 20:6
Guteg. 8:10Gut 6:10-12
Guteg. 8:12Hos 13:6
Guteg. 8:14Gut 9:4; 32:15
Guteg. 8:14Zb 106:21
Guteg. 8:15Gut 1:19; Yer 2:6
Guteg. 8:15Kub 20:11
Guteg. 8:16Kuva 16:35
Guteg. 8:16Gut 8:2
Guteg. 8:16Heb 12:11
Guteg. 8:17Hos 12:8
Guteg. 8:18Zb 127:1; Hos 2:8
Guteg. 8:18Gut 7:12
Guteg. 8:19Gut 4:25, 26; 30:17, 18; Yos 23:12, 13
Guteg. 8:20Dan 9:11, 12
  • Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
  • 1
  • 2
  • 3
  • 4
  • 5
  • 6
  • 7
  • 8
  • 9
  • 10
  • 11
  • 12
  • 13
  • 14
  • 15
  • 16
  • 17
  • 18
  • 19
  • 20
Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
Gutegeka kwa Kabiri 8:1-20

Gutegeka kwa Kabiri

8 “Amategeko yose mbategeka uyu munsi mujye muyitondera kugira ngo mukomeze kubaho,+ mubyare mube benshi kandi mujye mu gihugu Yehova yarahiriye ba sogokuruza banyu ko azabaha+ maze mucyigarurire. 2 Mujye mwibuka inzira zose Yehova Imana yanyu yabanyujijemo mu butayu mu gihe cy’imyaka 40,+ kugira ngo abigishe kwicisha bugufi, abagerageze+ amenye ibiri mu mitima yanyu,+ niba muzakomeza gukurikiza amategeko ye cyangwa niba mutazayakurikiza. 3 Yabigishije kwicisha bugufi, arabareka mwicwa n’inzara,+ abagaburira manu+ mutigeze mumenya, yaba mwe cyangwa ba sogokuruza banyu, kugira ngo abigishe ko umuntu adatungwa n’ibyokurya gusa, ahubwo ko atungwa n’ijambo riva kuri Yehova.+ 4 Muri iyo myaka 40, imyenda yanyu ntiyabasaziyeho n’ibirenge byanyu ntibyigeze bibyimba.+ 5 Muzi neza mu mitima yanyu ko Yehova Imana yanyu yashakaga kubigisha* nk’uko umuntu yigisha umwana we.+

6 “Mujye mwitondera amategeko ya Yehova Imana yanyu, mumwumvire* kandi mumutinye. 7 Yehova Imana yanyu agiye kubajyana mu gihugu cyiza,+ igihugu kirimo ibibaya bitembamo imigezi, gifite amasoko y’amazi ava mu butaka, agatemba mu bibaya no mu karere k’imisozi miremire. 8 Ni igihugu cyeramo ingano z’ubwoko bwose,* imizabibu, imbuto z’imitini n’amakomamanga,*+ igihugu kirimo ubuki n’imyelayo ivamo amavuta.+ 9 Nanone, ni igihugu mutazicirwamo n’inzara cyangwa ngo mugire icyo mubura, igihugu kirimo imisozi yuzuyemo amabuye y’agaciro, urugero nk’ubutare* n’umuringa.

10 “Nimumara kurya mugahaga, muzashimire Yehova Imana yanyu ko yabahaye igihugu cyiza.+ 11 Muramenye ntimuzibagirwe Yehova Imana yanyu ngo mureke gukurikiza amabwiriza n’amategeko ye mbategeka uyu munsi. 12 Nimumara kurya mugahaga, mukubaka amazu meza mukayaturamo,+ 13 inka n’imikumbi yanyu bikiyongera, mukagira ifeza na zahabu nyinshi, ndetse n’ibyo mutunze byose bikiyongera, 14 ntimuzishyire hejuru+ ngo mwibagirwe Yehova Imana yanyu yabakuye mu gihugu cya Egiputa, aho mwakoreshwaga imirimo ivunanye,+ 15 akabanyuza mu butayu bunini buteye ubwoba+ burimo inzoka z’ubumara na sikorupiyo,* kandi akabanyuza ku butaka bwumye butagira amazi. Yabavaniye amazi mu rutare rukomeye,+ 16 abagaburirira manu+ mu butayu, iyo ba sogokuruza banyu batigeze kumenya, kugira ngo abigishe kwicisha bugufi+ kandi abagerageze hanyuma muzamererwe neza.+ 17 Nimuramuka mwibwiye mu mitima yanyu muti: ‘imbaraga zacu n’ubushobozi bwacu ni byo byatumye tuba abakire,’+ 18 muzibuke ko Yehova Imana yanyu, ari we ubaha imbaraga zituma mubona ubutunzi+ kugira ngo asohoze isezerano yagiranye na ba sogokuruza banyu kandi akabirahirira. Ibyo ni byo yakoze kugeza n’uyu munsi.+

19 “Nimwibagirwa Yehova Imana yanyu, mugasenga izindi mana kandi mukazikorera, uyu munsi ndababwiza ukuri ko muzarimbuka mugashira.+ 20 Muzarimbuka nk’abantu bo mu bihugu Yehova agiye kurimbura kubera ko muzaba mutarumviye Yehova Imana yanyu.+

Ibyasohotse mu Marenga (2017-2025)
Sohoka
Injira
  • Ururimi rw'amarenga yo mu Rwanda
  • Yohereze
  • Hitamo
  • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
  • Amategeko agenga Imikoreshereze
  • Ibijyanye n'ibanga
  • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
  • JW.ORG
  • Injira
Yohereze