Imigani
16 Umuntu ashyira kuri gahunda ibitekerezo bye,
Ariko igisubizo cyiza atanga gituruka kuri Yehova.+
2 Umuntu yibwira ko ibintu byose akora ari byiza,+
Ariko Yehova aragenzura akamenya ikimutera kubikora.+
3 Ibyo ukora byose ujye ubyereka Yehova,+
Ni bwo uzagira icyo ugeraho.
4 Yehova yaremye ibintu byose kugira ngo umugambi we ugerweho,
Ndetse n’umuntu mubi yagennye igihe azamuhanira.+
5 Yehova yanga cyane umuntu w’umwibone,+
Kandi wizere udashidikanya ko atazabura guhanwa.
6 Urukundo rudahemuka n’ukuri bituma umuntu ababarirwa ikosa rye,+
Kandi gutinya Yehova bituma umuntu ahindukira akareka ibibi.+
7 Iyo Yehova yishimira imyitwarire y’umuntu,
Atuma n’abanzi be babana na we amahoro.+
9 Umuntu ashobora gutekereza ku byo azakora mu buzima,
Ariko Yehova ni we umuyobora.+
10 Umwami agomba gufata umwanzuro uhuje n’ibyo Imana ishaka,+
Kandi mu gihe aca urubanza ntagomba kugira uwo abera.+
11 Yehova ni we washyizeho iminzani ihuje n’ukuri,
Kandi ni we washyizeho ibipimo byose bikoreshwa.+
12 Abami banga cyane ibikorwa byose bibi,+
Kubera ko ibikorwa byo gukiranuka ari byo bituma ubwami bukomera.+
13 Abami bishimira abantu bavuga ibikwiriye.
Bakunda umuntu uvugisha ukuri.+
15 Iyo umwami agaragarije umuntu ineza, bituma abaho yishimye,
Kandi iyo akwishimiye biba bimeze nk’igicu gitanga imvura mu gihe gikwiriye.*+
16 Kugira ubwenge biruta gutunga zahabu,+
Kandi kugira ubushobozi bwo gusobanukirwa biruta kugira ifeza.+
17 Abakiranutsi ntibakora ibibi,
Kandi uwirinda mu byo akora azakomeza kubaho.+
18 Kwibona bibanziriza kurimbuka,
Kandi kwishyira hejuru bibanziriza kugwa.+
19 Ibyiza ni ukwiyoroshya ubana n’abicisha bugufi,+
Aho kugabana ubutunzi n’abishyira hejuru.
20 Ugaragaza ubushishozi mu byo akora azagira icyo ageraho,
Kandi uwiringira Yehova ni we uzabona imigisha.
22 Abafite ubushishozi bubabera isoko y’ubuzima,
Ariko abantu batagira ubwenge bahanwa bitewe n’ibikorwa byabo.
23 Umunyabwenge agaragaza ubushishozi mu byo avuga,+
Kandi atuma ibyo avuga birushaho kwemeza.
24 Amagambo ashimishije aba ameze nk’umushongi w’ubuki bwo mu binyagu,*
Araryohera kandi atuma umubiri ugira imbaraga.+
25 Hari igihe umuntu yibwira ko ibyo akora bikwiriye,
Ariko amaherezo bikamuzanira urupfu.+
26 Inzara yigisha umuntu gukora cyane.
Ituma umuntu akora cyane kugira ngo abone icyo arya.+
27 Umuntu utagira umumaro agarura ibibi byari byaribagiranye,+
Kandi avuga amagambo ameze nk’umuriro utwika.+
29 Umunyarugomo ashuka mugenzi we,
Akamujyana mu bikorwa bibi.
30 Yicirana ijisho agapanga imigambi mibi.
Iyo ari gukora ibibi yapanze aba amwenyura.