Yobu
12 Yobu arasubiza ati:
2 “Mu by’ukuri muri abanyabwenge,
Kandi nimupfa nta wundi munyabwenge uzaba usigaye.
3 Icyakora nanjye nzi ubwenge.
Nta cyo mundusha.
Kandi se ibyo ni nde utabizi?
Umuntu w’umukiranutsi kandi w’inyangamugayo ni we bahora baseka.
5 Umuntu utagira icyo yitaho, atekereza ko nta kibi kizamugeraho,
Akibwira ko ibyago bigera ku bantu basanzwe bafite ibibazo.
Baba bafite mu ntoki zabo ibigirwamana basenga.
7 Ariko noneho baza amatungo yo mu rugo azakwigisha.
Ubaze n’ibiguruka byo mu kirere bizakubwira.
8 Cyangwa witegereze isi na yo izakwigisha.
N’amafi yo mu nyanja azabikubwira.
9 Ni ikihe muri ibyo byose kitazi neza
Ko Yehova ari we wakiremye?
10 Ni we utuma ibiriho byose bikomeza kubaho,
Kandi ni we utuma buri muntu ahumeka.+
11 Ese ugutwi si ko kumva kukamenya amagambo akwiriye,
Nk’uko ururimi ari rwo rwumva uburyohe bw’ibyokurya?+
12 Ese abageze mu zabukuru si bo bafite ubwenge,+
Kandi se abamaze igihe kirekire babayeho si bo basobanukiwe?
13 Ariko Imana ni yo ifite ubwenge n’ububasha.+
Ni yo isobanukiwe ibintu+ kandi ikora ibyo yiyemeje byose.
14 Iyo isenye nta wongera kubaka,+
Kandi iyo ikinze nta wukingura.
16 Ni yo ifite imbaraga n’ubwenge.+
Umuntu ukora amakosa n’uyamushoramo, bose izabibabaza.
17 Icisha bugufi abajyanama,
N’abacamanza ikabakoza isoni.+
18 Yambura icyubahiro abami,+
Ikabahindura abagaragu.
20 Icecekesha abiringirwa,
N’abasaza ikabaka ubwenge.
21 Ituma abanyacyubahiro basuzugurwa,+
Igatuma n’abakomeye baba abanyantege nke.
22 Igaragaza ibintu byihishe mu mwijima,+
Kandi umwijima mwinshi cyane iwuhindura umucyo.
23 Ituma ibihugu bikomera kugira ngo ibirimbure.
Ni yo ituma ibihugu biba binini kugira ngo ibikureho.
24 Ituma abayobozi babura ubwenge,
Igatuma bazerera ahantu hadatuwe kandi hataba inzira.+