ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ururimi rw'amarenga yo mu Rwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • Intangiriro 14
  • Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

Ibivugwa mu gitabo cy’Intangiriro

      • Aburamu atabara Loti (1-16)

      • Melikisedeki aha umugisha Aburamu (17-24)

Intangiriro 14:1

Impuzamirongo

  • +Int 10:9, 10
  • +Int 14:17
  • +Int 10:22

Intangiriro 14:2

Impuzamirongo

  • +Int 10:19; 13:12
  • +Int 13:10, 12
  • +Gut 29:23

Intangiriro 14:3

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Ikibaya ni ahantu harambuye, hakunze kuba ari hagati y’imisozi.

Impuzamirongo

  • +Int 14:10
  • +Kub 34:2, 12

Intangiriro 14:5

Impuzamirongo

  • +Gut 2:10, 11

Intangiriro 14:6

Impuzamirongo

  • +Gut 2:12
  • +Int 36:8

Intangiriro 14:7

Impuzamirongo

  • +Kub 20:1
  • +Int 36:12; 1Sm 15:2
  • +Int 10:15, 16
  • +2Ng 20:2

Intangiriro 14:9

Impuzamirongo

  • +Int 14:1, 2

Intangiriro 14:10

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Ni ibintu by’umukara bimatira bakunda gukoresha bakora imihanda ya kaburimbo.

Intangiriro 14:11

Impuzamirongo

  • +Int 14:16

Intangiriro 14:12

Impuzamirongo

  • +Int 19:1

Intangiriro 14:13

Impuzamirongo

  • +Int 13:18
  • +Int 14:24

Intangiriro 14:14

Impuzamirongo

  • +Int 11:27
  • +Abc 18:29

Intangiriro 14:17

Impuzamirongo

  • +2Sm 18:18

Intangiriro 14:18

Impuzamirongo

  • +Zb 110:4; Heb 6:20
  • +Heb 7:1, 2
  • +Zb 83:18; Heb 5:5, 10

Intangiriro 14:20

Impuzamirongo

  • +Heb 7:4

Intangiriro 14:24

Impuzamirongo

  • +Int 14:13

Byose

Intang. 14:1Int 10:9, 10
Intang. 14:1Int 14:17
Intang. 14:1Int 10:22
Intang. 14:2Int 10:19; 13:12
Intang. 14:2Int 13:10, 12
Intang. 14:2Gut 29:23
Intang. 14:3Int 14:10
Intang. 14:3Kub 34:2, 12
Intang. 14:5Gut 2:10, 11
Intang. 14:6Gut 2:12
Intang. 14:6Int 36:8
Intang. 14:7Kub 20:1
Intang. 14:7Int 36:12; 1Sm 15:2
Intang. 14:7Int 10:15, 16
Intang. 14:72Ng 20:2
Intang. 14:9Int 14:1, 2
Intang. 14:11Int 14:16
Intang. 14:12Int 19:1
Intang. 14:13Int 13:18
Intang. 14:13Int 14:24
Intang. 14:14Int 11:27
Intang. 14:14Abc 18:29
Intang. 14:172Sm 18:18
Intang. 14:18Zb 110:4; Heb 6:20
Intang. 14:18Heb 7:1, 2
Intang. 14:18Zb 83:18; Heb 5:5, 10
Intang. 14:20Heb 7:4
Intang. 14:24Int 14:13
  • Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
  • 1
  • 2
  • 3
  • 4
  • 5
  • 6
  • 7
  • 8
  • 9
  • 10
  • 11
  • 12
  • 13
  • 14
  • 15
  • 16
  • 17
  • 18
  • 19
  • 20
  • 21
  • 22
  • 23
  • 24
Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
Intangiriro 14:1-24

Intangiriro

14 Igihe Amurafeli yari umwami w’i Shinari,+ Ariyoki ari umwami wa Elasari, Kedorulawomeri+ ari umwami wa Elamu+ na Tidali ari umwami w’i Goyimu, 2 abo bami barwanye na Bera umwami w’i Sodomu,+ na Birusha umwami w’i Gomora,+ na Shinabu umwami wa Adima, na Shemeberi umwami w’i Zeboyimu+ n’umwami w’i Bela (ari ho hitwa Sowari). 3 Abo bose bateranyirije hamwe ingabo zabo mu Kibaya* cy’i Sidimu,+ ari ho hari Inyanja y’Umunyu.+

4 Bari barakoreye Kedorulawomeri mu gihe cy’imyaka 12, ariko mu mwaka wa 13 bamwigomekaho. 5 Nuko mu mwaka wa 14, Kedorulawomeri azana n’abami bari kumwe na we, maze batsindira Abarefayimu muri Ashiteroti-karunayimu, batsindira Abazuzimu i Hamu, batsindira Abemimu+ i Shave-kiriyatayimu, 6 batsindira n’Abahori+ mu misozi yabo y’i Seyiri+ babageza muri Eli-parani hafi y’ubutayu. 7 Hanyuma barahindukira batera muri Eni-mishipati, ari ho hitwa Kadeshi,+ maze batsinda igihugu cyose cy’Abamaleki+ n’Abamori+ bari batuye i Hasasoni-tamari.+

8 Icyo gihe umwami w’i Sodomu ajya kurwana ari kumwe n’umwami w’i Gomora, umwami wa Adima, umwami w’i Zeboyimu n’umwami w’i Bela (ari ho hitwa Sowari), barwanira na bo mu Kibaya cy’i Sidimu. 9 Barwana na Kedorulawomeri umwami wa Elamu, Tidali umwami w’i Goyimu, Amurafeli umwami w’i Shinari na Ariyoki umwami wa Elasari.+ Abami bane barwanya abami batanu. 10 Icyo gihe Ikibaya cy’i Sidimu cyari cyuzuyemo imyobo irimo godoro.* Maze abami b’i Sodomu n’i Gomora barahunga bagwa muri iyo myobo, abasigaye bahungira mu karere k’imisozi miremire. 11 Hanyuma abatsinze bafata ibintu byose by’i Sodomu n’i Gomora n’ibyokurya byabo byose maze baragenda.+ 12 Nanone batwara Loti, umuhungu wa mukuru wa Aburamu, batwara n’ibintu bye. Icyo gihe Loti yari atuye i Sodomu.+

13 Hanyuma umuntu wari wabacitse araza abibwira Aburamu w’Umuheburayo. Icyo gihe yabaga mu mahema mu biti binini bya Mamure w’Umwamori,+ umuvandimwe wa Eshikoli na Aneri.+ Abo bagabo bari baragiranye isezerano na Aburamu. 14 Aburamu yumva ko hari abantu bajyanye mwene wabo.+ Nuko yegeranya abantu be batojwe kurwana, ni ukuvuga abagaragu 318 bavukiye mu rugo iwe, maze akurikira ba bami agera i Dani.+ 15 Bigeze nijoro ashyira ingabo ze mu matsinda maze we n’izo ngabo barwanya ba bami barabatsinda. Bakomeza kubakurikira babageza i Hoba, mu majyaruguru y’i Damasiko. 16 Nuko agarura ibintu byose bari batwaye, agarura na mwene wabo Loti n’ibintu bye n’abagore n’abandi bantu.

17 Igihe Aburamu yari avuye gutsinda Kedorulawomeri n’abami bari kumwe na we, umwami w’i Sodomu yaje kumusanganira, amusanga mu Kibaya cya Shave, ari cyo Kibaya cy’Umwami.+ 18 Nanone Melikisedeki+ umwami w’i Salemu+ akaba yari n’umutambyi w’Imana Isumbabyose+ azanira Aburamu umugati na divayi.

19 Nuko amuha umugisha aravuga ati:

“Imana Isumbabyose,

Yo Muremyi w’ijuru n’isi ihe umugisha Aburamu.

20 Kandi Imana Isumbabyose nisingizwe,

Yo yatumye utsinda abagukandamizaga!”

Nuko Aburamu amuha icya cumi cy’ibyo yari yagaruje byose.+

21 Hanyuma umwami w’i Sodomu abwira Aburamu ati: “Mpa abantu, ariko ibintu byo ubyijyanire.” 22 Aburamu asubiza umwami w’i Sodomu ati: “Ndahiriye imbere ya Yehova Imana Isumbabyose, Umuremyi w’ijuru n’isi nzamuye ukuboko, 23 ko uhereye ku rudodo ukageza ku mushumi w’urukweto, nta kintu cyawe nzatwara kugira ngo utazavuga uti: ‘ni njye watumye Aburamu aba umukire.’ 24 Nta kintu na kimwe ntwara, keretse ibyo aba basore bamaze kurya. Naho abo twajyanye ari bo Aneri, Eshikoli na Mamure,+ na bo ubareke batware umugabane wabo.”

Ibyasohotse mu Marenga (2017-2025)
Sohoka
Injira
  • Ururimi rw'amarenga yo mu Rwanda
  • Yohereze
  • Hitamo
  • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
  • Amategeko agenga Imikoreshereze
  • Ibijyanye n'ibanga
  • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
  • JW.ORG
  • Injira
Yohereze