Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya Ibivugwa mu gitabo cy’Intangiriro INTANGIRIRO IBIVUGWAMO 1 Imana irema ijuru n’isi (1, 2) Imana itunganya isi mu minsi itandatu (3-31) Umunsi wa 1: Umucyo, umunsi n’ijoro (3-5) Umunsi wa 2: Ikirere (6-8) Umunsi wa 3: Ubutaka bwumutse n’ibimera (9-13) Umunsi wa 4: Ibimurika byo mu kirere (14-19) Umunsi wa 5: Amafi n’inyoni (20-23) Umunsi wa 6: Inyamaswa n’abantu (24-31) 2 Imana iruhuka ku munsi wa karindwi (1-3) Yehova Umuremyi w’isi n’ijuru (4) Umugabo n’umugore mu busitani bwa Edeni (5-25) Imana irema umuntu mu mukungugu (7) Babuzwa kurya ku giti cy’ubumenyi (15-17) Imana irema umugore (18-25) 3 Uko icyaha cyaje (1-13) Ikinyoma cya mbere (4, 5) Yehova acira urubanza abigometse (14-24) Isezerano ry’urubyaro rw’umugore (15) Birukanwa muri Edeni (23, 24) 4 Kayini na Abeli (1-16) Abakomotse kuri Kayini (17-24) Seti n’umuhungu we Enoshi (25, 26) 5 Kuva kuri Adamu kugeza kuri Nowa (1-32) Adamu abyara abahungu n’abakobwa (4) Henoki yagendanaga n’Imana (21-24) 6 Abana b’Imana bashaka abagore ku isi (1-3) Abanefili bavuka (4) Abantu bakoze ibibi, bababaza Yehova (5-8) Nowa ahabwa itegeko ryo kubaka ubwato (9-16) Imana ivuga ko hazabaho Umwuzure (17-22) 7 Binjira mu bwato (1-10) Umwuzure uba ku isi hose (11-24) 8 Amazi y’Umwuzure agabanuka (1-14) Yohereza inuma (8-12) Basohoka mu bwato (15-19) Imana itanga isezerano ku isi (20-22) 9 Imana iha abantu amabwiriza (1-7) Itegeko rirebana n’amaraso (4-6) Isezerano ry’umukororombya (8-17) Ubuhanuzi burebana n’abakomoka kuri Nowa (18-29) 10 Aho abantu bo mu bihugu byo ku isi bakomotse (1-32) Abakomotse kuri Yafeti (2-5) Abakomotse kuri Hamu (6-20) Nimurodi arwanya Yehova (8-12) Abakomotse kuri Shemu (21-31) 11 Umunara w’i Babeli (1-4) Yehova atuma abantu batangira kuvuga indimi zitandukanye (5-9) Kuva kuri Shemu kugera kuri Aburamu (10-32) Umuryango wa Tera (27) Aburamu ava muri Uri (31) 12 Aburamu ava i Harani akajya i Kanani (1-9) Imana iha isezerano Aburamu (7) Aburamu na Sarayi muri Egiputa (10-20) 13 Aburamu asubira i Kanani (1-4) Aburamu atandukana na Loti (5-13) Imana isubiramo isezerano yahaye Aburamu (14-18) 14 Aburamu atabara Loti (1-16) Melikisedeki aha umugisha Aburamu (17-24) 15 Imana igirana isezerano na Aburamu (1-21) Ubuhanuzi buvuga iby’imyaka 400 yo gukandamizwa (13) Imana isubiramo isezerano yagiranye na Aburamu (18-21) 16 Hagari na Ishimayeli (1-16) 17 Aburahamu yari kuzakomokwaho n’abantu benshi (1-8) Aburamu ahindurirwa izina akitwa Aburahamu (5) Isezerano ryo gukebwa (9-14) Sarayi ahindurirwa izina akitwa Sara (15-17) Isezerano ry’uko Isaka yari kuzavuka (18-27) 18 Abamarayika batatu basura Aburahamu (1-8) Sara amenya ko azabyara maze agaseka (9-15) Aburahamu yinginga Imana ngo Sodomu itarimburwa (16-33) 19 Abamarayika basura Loti (1-11) Loti n’umuryango we basabwa kuva mu mujyi (12-22) Sodomu na Gomora birimburwa (23-29) Umugore wa Loti ahinduka inkingi y’umunyu (26) Loti n’abakobwa be (30-38) Aho Abamowabu n’Abamoni bakomotse (37, 38) 20 Sara ava kwa Abimeleki (1-18) 21 Isaka avuka (1-7) Ishimayeli atoteza Isaka (8, 9) Hagari na Ishimayeli birukanwa (10-21) Aburahamu na Abimeleki bagirana isezerano (22-34) 22 Imana isaba Aburahamu gutamba Isaka (1-19) Urubyaro rwa Aburahamu ruzatuma abantu babona imigisha (15-18) Umuryango wa Rebeka (20-24) 23 Sara apfa kandi agashyingurwa (1-20) 24 Bashakira Isaka umugore (1-58) Rebeka ahura na Isaka (59-67) 25 Aburahamu ashaka undi mugore (1-6) Aburahamu apfa (7-11) Abahungu ba Ishimayeli (12-18) Yakobo na Esawu bavuka (19-26) Esawu agurisha uburenganzira bw’uko ari umwana w’imfura (27-34) 26 Isaka na Rebeka bari i Gerari (1-11) Imana isubiriramo Isaka isezerano ryayo (3-5) Batongana bapfa amariba (12-25) Isaka agirana isezerano na Abimeleki (26-33) Abagore ba Esawu babiri b’Abaheti (34, 35) 27 Isaka aha Yakobo umugisha (1-29) Esawu asaba umugisha ariko ntiyihane (30-40) Esawu yanga cyane Yakobo (41-46) 28 Isaka yohereza Yakobo i Padani-aramu (1-9) Inzozi za Yakobo ari i Beteli (10-22) Imana isubiriramo Yakobo isezerano ryayo (13-15) 29 Yakobo ahura na Rasheli (1-14) Yakobo akunda Rasheli (15-20) Yakobo ashaka Leya na Rasheli (21-29) Abahungu bane Yakobo yabyaranye na Leya: Rubeni, Simeyoni, Lewi na Yuda (30-35) 30 Biluha abyara Dani na Nafutali (1-8) Zilupa abyara Gadi na Asheri (9-13) Leya abyara Isakari na Zabuloni (14-21) Rasheli abyara Yozefu (22-24) Amatungo ya Yakobo yiyongera (25-43) 31 Yakobo ajya i Kanani mu ibanga (1-18) Labani agera aho Yakobo yari ari (19-35) Yakobo na Labani bagirana isezerano (36-55) 32 Yakobo ahura n’abamarayika (1, 2) Yakobo yitegura guhura na Esawu (3-23) Yakobo akirana n’umumarayika (24-32) Yakobo ahindurirwa izina akitwa Isirayeli (28) 33 Yakobo ahura na Esawu (1-16) Yakobo ajya i Shekemu (17-20) 34 Dina afatwa ku ngufu (1-12) Uburyarya bw’abahungu ba Yakobo (13-31) 35 Yakobo ajugunya ibigirwamana (1-4) Yakobo agaruka i Beteli (5-15) Benyamini avuka. Rasheli apfa (16-20) Abahungu 12 ba Isirayeli (21-26) Isaka apfa (27-29) 36 Abakomoka kuri Esawu (1-30) Abami n’abatware ba Edomu (31-43) 37 Yozefu arota inzozi (1-11) Abavandimwe ba Yozefu bamugirira ishyari (12-24) Yozefu agurishwa ngo abe umucakara (25-36) 38 Yuda na Tamari (1-30) 39 Yozefu mu rugo rwa Potifari (1-6) Yozefu yanga kuryamana n’umugore wa Potifari (7-20) Yozefu ari muri gereza (21-23) 40 Yozefu asobanura inzozi imfungwa zarose (1-19) “Imana ni yo yonyine ishobora gusobanura inzozi” (8) Umunsi mukuru w’ivuka rya Farawo (20-23) 41 Yozefu asobanura inzozi za Farawo (1-36) Farawo ahesha Yozefu icyubahiro (37-46a) Yozefu ashingwa kugenzura ibiribwa (46b-57) 42 Abavandimwe ba Yozefu bajya muri Egiputa (1-4) Yozefu ahura n’abavandimwe be, akabagerageza (5-25) Abavandimwe ba Yozefu basubira kwa Yakobo (26-38) 43 Abavandimwe ba Yozefu basubira muri Egiputa bari kumwe na Benyamini (1-14) Yozefu yongera guhura n’abavandimwe be (15-23) Yozefu akoreshereza ibirori abavandimwe be (24-34) 44 Igikombe cy’ifeza cya Yozefu kiboneka mu mufuka wa Benyamini (1-17) Yuda asabira imbabazi Benyamini (18-34) 45 Yozefu yibwira abavandimwe be (1-15) Abavandimwe ba Yozefu bajya kuzana Yakobo (16-28) 46 Yakobo n’abagize umuryango we bimukira muri Egiputa (1-7) Amazina y’abagiye muri Egiputa (8-27) Yozefu ahurira na Yakobo i Gosheni (28-34) 47 Yakobo abonana na Farawo (1-12) Yozefu ayoborana ubwenge (13-26) Isirayeli atura i Gosheni (27-31) 48 Yakobo aha umugisha abahungu babiri ba Yozefu (1-12) Efurayimu ahabwa imigisha myinshi (13-22) 49 Ubuhanuzi bwa Yakobo ari hafi gupfa (1-28) Shilo azakomoka kuri Yuda (10) Amabwiriza y’uko Yakobo yari kuzashyingurwa (29-32) Yakobo apfa (33) 50 Yozefu ashyingura Yakobo i Kanani (1-14) Yozefu yemeza ko yababariye abavandimwe be (15-21) Iminsi ya nyuma y’ubuzima bwa Yozefu n’urupfu rwe (22-26) Yozefu ategeka uko bazagenza amagufwa ye (25)