Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya Ibivugwa mu gitabo cya Yobu YOBU IBIVUGWAMO 1 Ubudahemuka bwa Yobu n’ubutunzi bwe (1-5) Satani ashidikanya ku mpamvu zituma Yobu akorera Imana (6-12) Yobu atakaza ibyo yari atunze kandi agapfusha abana (13-19) Yobu nta cyo yashinje Imana (20-22) 2 Satani yongera gushidikanya ku mpamvu zituma Yobu akorera Imana (1-5) Imana yemerera Satani guteza Yobu uburwayi (6-8) Umugore wa Yobu avuga ati: “Ihakane Imana maze wipfire!” (9, 10) Incuti eshatu za Yobu zihagera (11-13) 3 Yobu yicuza impamvu yavutse (1-26) Yibaza impamvu yahuye n’ibibazo (20, 21) 4 Ijambo rya mbere rya Elifazi (1-21) Anenga ubudahemuka bwa Yobu (7, 8) Avuga ibyo ikiremwa cy’umwuka cyamubwiye (12-17) Avuga ko ‘Imana itizera abagaragu bayo’ (18) 5 Elifazi akomeza kuvuga (1-27) ‘Imana ituma abanyabwenge bagwa mu mitego bateze’ (13) ‘Yobu agomba kwemera ko Imana imukosora’ (17) 6 Yobu asubiza (1-30) Avuga ko afite impamvu yo gutaka (2-6) Abamuhumurizaga bari indyarya (15-18) “Amagambo y’ukuri ntakomeretsa” (25) 7 Yobu akomeza gusubiza (1-21) Ubuzima ni nk’imirimo y’agahato (1, 2) “Ni iki gituma undwanya?” (20) 8 Ijambo rya mbere rya Biludadi (1-22) Avuga ko abana ba Yobu bakoze ibyaha (4) ‘Niba udafite icyaha, ukaba ukiranuka, Imana yakurinda’ (6) Avuga ko Yobu atubaha Imana (13) 9 Yobu asubiza (1-35) Umuntu ntiyabasha kurwanya Imana (2-4) ‘Imana ikora ibintu bihambaye cyane’ (10) Nta muntu ushobora kuburana n’Imana (32) 10 Yobu akomeza gusubiza (1-22) ‘Kuki Imana indwanya?’ (2) Imana itandukanye na Yobu kuko we ari umuntu (4-12) ‘Uwampa agahenge’ (20) 11 Ijambo rya mbere rya Zofari (1-20) Ashinja Yobu ko yavuze amagambo atagize icyo avuze (2, 3) Abwira Yobu ngo areke ibibi (14) 12 Yobu asubiza (1-25) “Nta cyo mundusha” (3) “Incuti zanjye ziranseka cyane” (4) “Imana ni yo ifite ubwenge” (13) Imana iruta abacamanza n’abami (17, 18) 13 Yobu akomeza gusubiza (1-28) ‘Nahitamo kuvugana n’Imana’ (3) “Muri abaganga batagira umumaro” (4) “Nzi neza rwose ko ibyo mvuga ari ukuri” (18) Abaza impamvu Imana imufata nk’umwanzi wayo (24) 14 Yobu akomeza gusubiza (1-22) Umuntu abaho igihe gito kandi ahangayitse (1) “Ndetse n’iyo igiti gitemwe, tuba twizeye ko kizongera gushibuka” (7) “Icyampa ukampisha mu Mva” (13) “Ese umuntu napfa, azongera abeho?” (14) Imana izifuza cyane kongera kumbona kuko ari yo yandemye (15) 15 Ijambo rya kabiri rya Elifazi (1-35) Avuga ko Yobu adatinya Imana (4) Yita Yobu umwibone (7-9) ‘Imana ntiyizera n’abamarayika bayo’ (15) “Umuntu mubi ahura n’imibabaro” (20-24) 16 Yobu asubiza (1-22) “Aho kumpumuriza muri kuntera agahinda!” (2) Avuga ko Imana ikomeje kumwibasira (12) 17 Yobu akomeza gusubiza (1-16) “Nkikijwe n’abantu basekana” (2) “Yangize iciro ry’imigani” (6) “Imva ni yo izaba inzu yanjye” (13) 18 Ijambo rya kabiri rya Biludadi (1-21) Agaragaza ibibi bigera ku banyabyaha (5-20) Avuga ko Yobu atazi Imana (21) 19 Yobu asubiza (1-29) Yanga kwemera ibyo incuti ze zamubwiraga (1-6) Avuga ko abantu bamutereranye (13-19) “Umucunguzi wanjye ariho” (25) 20 Ijambo rya kabiri rya Zofari (1-29) Avuga ko Yobu yamututse (2, 3) Avuga ko Yobu ari umuntu mubi (5) Avuga ko Yobu yishimira ibibi (12, 13) 21 Yobu asubiza (1-34) ‘Kuki abantu babi bamererwa neza?’ (7-13) Agaragaza uburyarya bw’abari baje kumuhumuriza (27-34) 22 Ijambo rya gatatu rya Elifazi (1-30) “Ese hari icyo umuntu yamarira Imana?” (2, 3) Ashinja Yobu ko agira umururumba kandi ko arenganya abandi (6-9) ‘Garukira Imana, na yo izagukomeza’ (23) 23 Yobu asubiza (1-17) Avuga ko ashaka gushyikiriza Imana ikirego cye (1-7) Avuga ko yashakishije Imana akayibura (8, 9) ‘Nakoze uko nshoboye ngo nyumvire muri byose nta guca ku ruhande’ (11) 24 Yobu akomeza gusubiza (1-25) ‘Kuki Imana itashyizeho umunsi wo guca urubanza?’ (1) Avuga ko Imana yemera ibibi bikabaho (12) Abanyabyaha bakunda umwijima (13-17) 25 Ijambo rya gatatu rya Biludadi (1-6) “Bishoboka bite ko umuntu yaba umwere imbere y’Imana?” (4) Avuga ko gukiranuka nta cyo bimaze (5, 6) 26 Yobu asubiza (1-14) “Wafashije utagira imbaraga ntugasekwe!” (1-4) “Yatendetse isi hejuru y’ubusa” (7) “Ibintu bike cyane mu byo Imana yakoze” (14) 27 Yobu yiyemeza gukomeza kuba indahemuka (1-23) “Sinzareka kuba indahemuka” (5) Umuntu utubaha Imana nta byiringiro aba afite (8) “Ni iki gituma mukomeza kuvuga amagambo adafite akamaro?” (12) Umuntu mubi nta cyo azasigarana (13-23) 28 Yobu agaragaza ko ubwenge bufite agaciro kenshi kuruta ubutunzi (1-28) Uko abantu bashakisha amabuye y’agaciro bashyizeho umwete (1-11) Ubwenge burusha agaciro amasaro (18) Gutinya Yehova ni bwo bwenge (28) 29 Yobu yibuka uko yari yishimye atarageragezwa (1-25) Baramwubahaga iyo yabaga ari mu marembo y’umujyi (7-10) Ukuntu yarangwaga n’ubutabera (11-17) Buri wese yategaga amatwi inama yatangaga (21-23) 30 Yobu agaragaza ukuntu ibintu byahindutse (1-31) Avuga ukuntu asigaye asekwa n’abantu badafite icyo bamaze (1-15) Avuga ko ari nk’aho Imana itakimufasha (20, 21) “Uruhu rwanjye rwahindutse umukara” (30) 31 Yobu yiregura agaragaza ko ari indahemuka (1-40) “Nagiranye isezerano n’amaso yanjye” (1) Asaba ko Imana yamugenzura (6) Avuga ko atari umusambanyi (9-12) Avuga ko adakunda amafaranga (24, 25) Avuga ko atigeze asenga izindi mana (26-28) 32 Elihu wari ukiri muto atangira kuvuga (1-22) Arakarira cyane Yobu na bagenzi be (2, 3) Yari yategereje ngo abone kuvuga (6, 7) Kugira imyaka myinshi si byo bituma umuntu aba umunyabwenge (9) Elihu yifuza cyane kugira icyo avuga (18-20) 33 Elihu acyaha Yobu kuko yiyise umukiranutsi (1-33) Incungu yarabonetse (24) Umuntu azasubirana imbaraga yari afite akiri muto (25) 34 Elihu agaragaza ko Imana itarenganya kandi ko ikora ibikwiriye (1-37) Yobu avuga ko Imana yanze kumurenganura (5) Imana y’ukuri ntijya ikora ibibi (10) Yobu avuga ibyo atazi (35) 35 Elihu agaragaza imitekerereze ya Yobu idakwiriye (1-16) Yobu yavuze ko akiranuka kurusha Imana (2) Imana iri hejuru cyane. Ibyaha umuntu yakora nta cyo byayitwara (5, 6) Yobu yagombaga gutegereza Imana (14) 36 Elihu agaragaza ibintu bihambaye Imana ikora (1-33) Abantu bumvira bagira ubuzima bwiza. Abatubaha Imana barayirakarira cyane (11-13) ‘Ni nde mwigisha umeze nk’Imana?’ (22) Yobu agomba gusingiza Imana (24) “Imana irakomeye cyane kuruta uko tubitekereza” (26) Imana itegeka imvura n’imirabyo (27-33) 37 Ibintu bitangaje Imana yaremye bigaragaza ko ikomeye cyane (1-24) Imana ishobora guhagarika ibikorwa by’abantu (7) ‘Jya utekereza ku mirimo itangaje y’Imana’ (14) Gusobanukirwa ibyerekeye Imana birenze ubushobozi bwacu (23) Nta muntu ukwiriye kwibwira ko ari umunyabwenge (24) 38 Yehova agaragaza ko umuntu afite ubushobozi buke cyane (1-41) “Wari uri he igihe naremaga isi?” (4-6) Abamarayika baranguruye amajwi basingiza Imana (7) Ibibazo byabajijwe ku birebana n’ibintu bigize umutungo kamere (8-32) “Amategeko agenga ingabo zo mu kirere” (33) 39 Uko inyamaswa zaremwe birenze ubwenge bw’abantu (1-30) Ihene zo mu misozi n’impara (1-4) Indogobe yo mu gasozi (5-8) Ikimasa cy’ishyamba (9-12) Otirishe (13-18) Ifarashi (19-25) Agaca na kagoma (26-30) 40 Ibindi bibazo Yehova yabajije (1-24) Yobu yemera ko yabuze icyo asubiza (3-5) “Ese uzashidikanya ku butabera bwanjye?” (8) Imana igaragaza imbaraga z’imvubu (15-24) 41 Imana igaragaza ukuntu ingona itangaje (1-34) 42 Yobu asubiza Yehova (1-6) Yehova ahamya icyaha incuti eshatu za Yobu (7-9) Yehova aha imigisha Yobu (10-17) Abahungu n’abakobwa ba Yobu (13-15)