Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya Ibivugwa mu gitabo cyo Kuva KUVA IBIVUGWAMO 1 Abisirayeli baba benshi muri Egiputa (1-7) Farawo akandamiza Abisirayeli (8-14) Abagore bubahaga Imana barokora abantu (15-22) 2 Mose avuka (1-4) Umukobwa wa Farawo arera Mose (5-10) Mose ahungira i Midiyani kandi agashakana na Zipora (11-22) Imana yumva gutaka kw’Abisirayeli (23-25) 3 Mose abona igihuru cy’amahwa cyaka umuriro (1-12) Yehova asobanura izina rye (13-15) Yehova aha Mose amabwiriza (16-22) 4 Ibitangaza bitatu Mose yari gukora (1-9) Mose yumva ko adashoboye (10-17) Mose asubira muri Egiputa (18-26) Mose ahura na Aroni (27-31) 5 Mose na Aroni imbere ya Farawo (1-5) Abisirayeli barushaho gukandamizwa (6-18) Abisirayeli bashinja amakosa Mose na Aroni (19-23) 6 Isezerano ry’uko bari kurekurwa risubirwamo (1-13) Izina rya Yehova ryari ritaramenyekana mu buryo bwuzuye (2, 3) Umuryango Mose na Aroni bakomokamo (14-27) Mose yongera kujya imbere ya Farawo (28-30) 7 Yehova akomeza Mose (1-7) Inkoni ya Aroni ihinduka inzoka nini (8-13) Icyago cya 1: Amazi ahinduka amaraso (14-25) 8 Icyago cya 2: Ibikeri (1-15) Icyago cya 3: Imibu (16-19) Icyago cya 4: Amasazi yitwa ibibugu (20-32) Akarere k’i Gosheni nta cyago cyakagezeho (22, 23) 9 Icyago cya 5: Amatungo apfa (1-7) Icyago cya 6: Abantu barwara ibibyimba n’amatungo akabirwara (8-12) Icyago cya 7: Urubura (13-35) Farawo agomba kubona imbaraga z’Imana (16) Izina rya Yehova rigomba kumenyekana (16) 10 Icyago cya 8: Inzige (1-20) Icyago cya 9: Umwijima (21-29) 11 Icyago cya 10 gitangazwa (1-10) Abisirayeli basaba impano (2) 12 Batangira kwizihiza Pasika (1-28) Basabwa gusiga amaraso ku mpande z’umuryango (7) Icyago cya 10: Abana b’imfura bicwa (29-32) Batangira kuva muri Egiputa (33-42) Imyaka 430 irangira (40, 41) Amabwiriza arebana no kwizihiza Pasika (43-51) 13 Abahungu b’imfura n’amatungo yavutse mbere ni ibya Yehova (1, 2) Umunsi Mukuru w’Imigati Itarimo Umusemburo (3-10) Abahungu b’imfura n’amatungo yavutse mbere ni iby’Imana (11-16) Abisirayeli bajya ku Nyanja Itukura (17-20) Inkingi y’igicu n’umuriro (21, 22) 14 Abisirayeli bagera ku nyanja (1-4) Farawo akurikira Abisirayeli (5-14) Abisirayeli bambuka Inyanja Itukura (15-25) Abanyegiputa barohama mu nyanja (26-28) Abisirayeli bizera Yehova (29-31) 15 Mose n’Abisirayeli baririmba indirimbo yo gutsinda (1-19) Miriyamu aririmba yikiriza (20, 21) Amazi yashariraga areka gusharira (22-27) 16 Abantu bitotomba kubera ibyokurya (1-3) Yehova yumvise uko bitotombaga (4-12) Imana itanga inyoni zimeze nk’inkware na manu (13-21) Ku Isabato nta manu babonaga (22-30) Babika manu y’urwibutso (31-36) 17 Bageze kuri Horebu bakitotomba kubera ko babuze amazi (1-4) Amazi ava mu rutare (5-7) Abamaleki babagabaho igitero maze bagatsindwa (8-16) 18 Yetiro na Zipora bagera aho Mose yari ari (1-12) Yetiro atanga inama yo gushyiraho abacamanza (13-27) 19 Ku Musozi wa Sinayi (1-25) Abisirayeli bazaba abami n’abatambyi (5, 6) Abantu bitegura kugira ngo bajye guhura n’Imana (14, 15) 20 Amategeko Icumi (1-17) Ibintu bidasanzwe byatumye Abisirayeli bagira ubwoba (18-21) Amabwiriza avuga ibyo gusenga (22-26) 21 Amategeko yahawe Abisirayeli (1-36) Ku birebana n’abagaragu b’Abaheburayo (2-11) Igihe habaye ibikorwa by’urugomo (12-27) Ku birebana n’inyamaswa (28-36) 22 Amategeko yahawe Abisirayeli (1-31) Igihe umuntu yibye (1-4) Igihe imyaka yo mu mirima yangijwe (5, 6) Ku birebana no kuriha; Ku birebana n’ibyo umuntu atunze (7-15) Igihe umugabo yashukashutse umukobwa (16, 17) Ku birebana no gusenga no kurwanya akarengane (18-31) 23 Amategeko yahawe Abisirayeli (1-19) Ku birebana no kuba inyangamugayo no kugira imyifatire ikwiriye (1-9) Ku birebana n’Isabato n’indi minsi mikuru (10-19) Umumarayika ayobora Abisirayeli (20-26) Bigarurira igihugu n’imipaka yacyo (27-33) 24 Abantu bemera ko bazubahiriza isezerano (1-11) Mose ku Musozi wa Sinayi (12-18) 25 Impano zigenewe ihema ryo guhuriramo n’Imana (1-9) Isanduku (10-22) Ameza (23-30) Igitereko cy’amatara (31-40) 26 Ihema ryo guhuriramo n’Imana (1-37) Imyenda y’ihema (1-14) Amakadire n’ibisate byo kuyashingamo (15-30) Rido yo gukinga ihema na rido yo gukinga Ahera Cyane (31-37) 27 Igicaniro cy’ibitambo bitwikwa n’umuriro (1-8) Urugo rw’ihema (9-19) Amavuta yo gushyira mu matara (20, 21) 28 Imyenda y’abatambyi (1-5) Efodi (6-14) Igitambaro cyo kwambara mu gituza (15-30) Urimu na Tumimu (30) Ikanzu itagira amaboko (31-35) Igitambaro cyo kuzingira ku mutwe kiriho igisate cya zahabu (36-39) Indi myenda y’abatambyi (40-43) 29 Gushyiraho abatambyi (1-37) Ituro ritangwa buri munsi (38-46) 30 Igicaniro cyo gutwikiraho imibavu (1-10) Ibarura n’ingurane (11-16) Igikarabiro cy’umuringa (17-21) Amavuta yera (22-33) Umubavu wera (34-38) 31 Abanyabugeni bahabwa umwuka w’Imana (1-11) Isabato ni ikimenyetso kiri hagati y’Imana n’Abisirayeli (12-17) Ibisate bibiri by’amabuye (18) 32 Basenga ikimasa cya zahabu (1-35) Mose yumva ijwi ry’indirimbo atamenyereye (17, 18) Mose amenagura ibisate byariho amategeko (19) Abalewi babera Yehova indahemuka (26-29) 33 Imana icyaha Abisirayeli (1-6) Ihema ryo guhuriramo n’Imana rishingwa inyuma y’inkambi (7-11) Mose asaba kureba ikuzo rya Yehova (12-23) 34 Mose abaza ibindi bisate by’amabuye (1-4) Mose abona ikuzo rya Yehova (5-9) Amabwiriza y’isezerano asubirwamo (10-28) Mu maso ha Mose harabagirana (29-35) 35 Amabwiriza arebana n’Isabato (1-3) Impano zigenewe ihema ryo guhuriramo n’Imana (4-29) Besaleli na Oholiyabu bahabwa umwuka w’Imana (30-35) 36 Batanze impano zirenze izikenewe (1-7) Bubaka ihema ryo guhuriramo n’Imana (8-38) 37 Bakora isanduku (1-9) Ameza (10-16) Igitereko cy’amatara (17-24) Igicaniro cyo gutwikiraho imibavu (25-29) 38 Igicaniro cy’ibitambo bitwikwa n’umuriro (1-7) Igikarabiro cy’umuringa (8) Urugo rw’ihema (9-20) Babarura ibikoresho byakoreshejwe mu ihema ryo guhuriramo n’Imana (21-31) 39 Baboha imyenda y’abatambyi (1) Efodi (2-7) Igitambaro cyo kwambara mu gituza (8-21) Ikanzu itagira amaboko (22-26) Indi myenda y’abatambyi (27-29) Igisate cya zahabu (30, 31) Mose agenzura ihema ryo guhuriramo n’Imana (32-43) 40 Bashinga ihema ryo guhuriramo n’Imana (1-33) Ikuzo rya Yehova ryuzura mu ihema ryo guhuriramo n’Imana (34-38)