Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya Ibivugwa mu gitabo cya Amosi AMOSI IBIVUGWAMO 1 Amosi ahabwa ubutumwa buturutse kuri Yehova (1, 2) Imanza zirebana n’ibikorwa byinshi byo kwigomeka (3-15) Siriya (3-5), u Bufilisitiya (6-8), Tiro (9, 10) Edomu (11, 12) na Amoni (13-15) 2 Imanza zirebana n’ibikorwa byinshi byo kwigomeka (1-16) Mowabu (1-3), u Buyuda (4, 5) na Isirayeli (6-16) 3 Ubutumwa bw’urubanza butangazwa (1-8) Imana ihishura ibanga ryayo (7) Ubutumwa bw’urubanza rwaciriwe Samariya (9-15) 4 Ubutumwa bw’urubanza rwaciriwe abagore bameze nk’inka z’i Bashani (1-3) Yehova agaya imisengere y’ikinyoma y’Abisirayeli (4, 5) Abisirayeli banga kwemera igihano (6-13) “Nimwitegure kubonana n’Imana yanyu” (12) ‘Imana ni yo ihishurira umuntu ibyo iteganya gukora’ (13) 5 Abisirayeli baratsinzwe (1-3) Nimushake Imana maze mukomeze kubaho (4-17) Nimwange ibibi mukunde ibyiza (15) Umunsi wa Yehova uzaba ari umunsi wijimye (18-27) Imana ntiyishimiraga ibitambo by’Abisirayeli (22) 6 Abantu bamerewe neza bazahura n’ibibazo bikomeye! (1-14) Uburiri butatse amahembe y’inzovu. Amasorori yuzuye divayi (4, 6) 7 Ibintu Amosi yeretswe byagaragazaga ko iherezo rya Isirayeli ryari riri hafi (1-9) Inzige (1-3), umuriro (4-6) n’itimasi (7-9) Amosi asabwa kudakomeza guhanura (10-17) 8 Iyerekwa ry’igitebo kirimo imbuto zo mu mpeshyi (1-3) Abakandamiza abandi bashinjwa icyaha (4-14) Inzara n’inyota byo kumva amagambo y’Imana (11) 9 Nta muntu ushobora gucika urubanza rw’Imana (1-10) Ihema rya Dawidi rizongera ryubakwe (11-15)