Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya Ibivugwa mu gitabo cy’Abaroma ABAROMA IBIVUGWAMO 1 Intashyo (1-7) Pawulo avuga ko yifuza kujya i Roma (8-15) Umukiranutsi azabeshwaho no kwizera (16, 17) Abakora ibibi nta cyo bafite cyo kwireguza (18-32) Imico y’Imana igaragarira mu byaremwe (20) 2 Imana izacira urubanza Abayahudi n’Abagiriki (1-16) Uko umutimanama ukora (14, 15) Abayahudi n’Amategeko (17-24) Gukebwa ko mu mutima (25-29) 3 ‘Imana izakomeza kurangwa n’ukuri’ (1-8) Abayahudi n’Abagiriki, bose bakora ibyaha (9-20) Ukwizera ni ko gutuma umuntu aba umukiranutsi (21-31) Abantu bose bananiwe guhesha Imana icyubahiro (23) 4 Aburahamu yiswe umukiranutsi bitewe n’ukwizera yari afite (1-12) Aburahamu yakomotsweho n’abantu bafite ukwizera (11) Ukwizera ni ko kwatumye ahabwa isezerano (13-25) 5 Twabaye incuti zʼImana binyuze kuri Kristo (1-11) Adamu yatumye abantu bapfa ariko Kristo yatumye abantu babona ubuzima (12-21) Icyaha n’urupfu bigera ku bantu bose (12) Igikorwa kimwe cyo gukiranuka (18) 6 Umubatizo nk’uwa Kristo utuma umuntu agira imibereho mishya (1-11) Ntimukemere ko icyaha kibategeka (12-14) Mwahoze muyoborwa nʼicyaha, ariko ubu muri abagaragu b’Imana (15-23) Ibihembo by’ibyaha ni urupfu. Impano y’Imana ni ubuzima (23) 7 Urugero rugaragaza uko bigenda iyo umuntu atakiyoborwa n’Amategeko (1-6) Amategeko ni yo atuma icyaha kimenyekana (7-12) Intambara turwana n’icyaha (13-25) 8 Umwuka wera utanga ubuzima n’umudendezo (1-11) Umwuka wera ni wo utwemeza ko turi abana b’Imana (12-17) Ibyaremwe bizahabwa umudendezo w’abana b’Imana (18-25) “Umwuka wera winginga ku bwacu” (26, 27) Ibyo Imana yateganyije mbere y’igihe (28-30) Urukundo Imana idukunda ni rwo rutuma dutsinda (31-39) 9 Agahinda Pawulo yari afite bitewe n’Abisirayeli (1-5) Abana nyakuri ba Aburahamu (6-13) Nta muntu ukwiriye kunenga ibyo Imana yakoze (14-26) Abantu bakwiriye kurimburwa n’abakwiriye kugirirwa imbabazi (22, 23) Abantu bake gusa basigaye ni bo bazakizwa (27-29) Abisirayeli barasitaye (30-33) 10 Uko umuntu yaba umukiranutsi (1-15) Gutangaza ibyo wizera (10) Gutabaza Yehova ukoresheje izina rye bihesha agakiza (13) Kubona abantu babwiriza birashimisha (15) Banze ubutumwa bwiza (16-21) 11 Abisirayeli ntibaguye burundu (1-16) Urugero rw’igiti cy’umwelayo (17-32) Ubwenge bw’Imana ni bwinshi cyane (33-36) 12 Mutange imibiri yanyu ibe nk’igitambo kizima (1, 2) Dufite impano nyinshi ariko twese tugize umubiri umwe (3-8) Inama zirebana n’uko Abakristo b’ukuri bakwiriye kubaho (9-21) 13 Kubaha abategetsi (1-7) Kwishyura imisoro (6, 7) Umuntu ufite urukundo aba akoze ibyo Amategeko asaba (8-10) Mumere nk’abagenda ku manywa (11-14) 14 Ntimugacire abandi imanza (1-12) Ntimugatume abandi babura ukwizera (13-18) Muharanire kunga ubumwe n’amahoro (19-23) 15 Mujye mwakira abandi nk’uko Kristo yatwakiriye (1-13) Pawulo ni umukozi ukorera abantu bo mu bindi bihugu (14-21) Ingendo Pawulo yateganyaga gukora (22-33) 16 Pawulo asaba ko Foyibe yakirwa neza nk’umubwiriza (1, 2) Asuhuza Abakristo b’i Roma (3-16) Atanga umuburo wo kwirinda amacakubiri (17-20) Intashyo ziturutse kuri bagenzi ba Pawulo (21-24) Ibanga ryera ryaramenyekanye (25-27)