Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya Ibivugwa mu gitabo cya 1 Abakorinto 2 ABAKORINTO IBIVUGWAMO 1 Intashyo (1-3) Pawulo ashimira Imana kubera Abakorinto (4-9) Abagira inama yo kunga ubumwe (10-17) Kristo ni we ugaragaza imbaraga z’Imana n’ubwenge bwayo (18-25) Uwirata, yirate bitewe n’uko azi Yehova (26-31) 2 Pawulo abwiriza i Korinto (1-5) Ubwenge bw’Imana burahambaye (6-10) Umuntu uyoborwa n’umwuka wera n’umuntu uyoborwa n’imitekerereze y’abantu (11-16) 3 Abakorinto bitwaraga nk’abantu b’iyi si (1-4) Imana ni yo ikuza (5-9) Abakozi bakorana n’Imana (9) Mwubakishe ibikoresho bidatwikwa n’umuriro (10-15) Muri urusengero rw’Imana (16, 17) Imana ibona ko ubwenge bw’iyi si ari ubuswa (18-23) 4 Abagaragu Imana yagiriye icyizere, baba bagomba kuba indahemuka (1-5) Abakristo bagomba kwicisha bugufi (6-13) “Ntimugakore ibintu binyuranye n’ibyanditswe” (6) Abakristo bashyizwe ku mugaragaro (9) Uko Pawulo yitaga ku bana be akunda (14-21) 5 Ibyerekeye ubusambanyi (1-5) Agasemburo gake, gatubura igipondo cyose (6-8) Umuntu mubi agomba gukurwa mu itorero (9-13) 6 Ibyerekeye imanza mu bavandimwe (1-8) Abatazahabwa Ubwami bw’Imana (9-11) Mujye mukoresha imibiri yanyu muhesha Imana icyubahiro (12-20) “Mwamaganire kure ubusambanyi” (18) 7 Inama zireba abashatse n’abatarashaka (1-16) Mujye mukomeza kubaho nk’uko mwari mubayeho igihe Imana yabahamagaraga (17-24) Abatarashaka n’abapfakazi (25-40) Ibyiza byo kuba umuseribateri (32-35) Mujye ‘mushakana gusa n’Umukristo wiyeguriye Imana’ (39) 8 Ibyerekeye ibyokurya byatuwe ibigirwamana (1-13) Kuri twe hariho Imana imwe gusa y’ukuri (5, 6) 9 Pawulo yari intumwa y’intangarugero (1-27) “Ntugahambire umunwa w’ikimasa” (9) “Ntatangaje ubutumwa bwiza nahura n’ibibazo bikomeye” (16) Nabaye byose ku bantu bose (19-23) Umuntu wese uri mu irushanwa aba agomba kumenya kwifata (24-27) 10 Ibyabaye ku Bisirayeli byadusigiye isomo (1-13) Mujye mwirinda gusenga ibigirwamana (14-22) Ameza ya Yehova n’ameza y’abadayimoni (21) Umudendezo no kwita ku bifitiye abandi akamaro (23-33) “Mujye mukora ibintu byose mufite intego yo guhesha Imana icyubahiro” (31) 11 “Mujye munyigana” (1) Ibijyanye n’ubutware hamwe no gutwikira umutwe (2-16) Kwizihiza Ifunguro ry’Umwami rya Nimugoroba (17-34) 12 Impano z’umwuka wera (1-11) Umubiri ni umwe ariko ugizwe n’ingingo nyinshi (12-31) 13 Urukundo ruruta ibintu byose (1-13) 14 Impano zo guhanura no kuvuga izindi ndimi (1-25) Amateraniro y’Abakristo agomba kubamo gahunda (26-40) Umwanya abagore bafite mu itorero (34, 35) 15 Umuzuko wa Kristo (1-11) Umuzuko ni wo ukwizera gushingiyeho (12-19) Umuzuko wa Kristo ni wo gihamya (20-34) Umubiri usanzwe n’umubiri w’umwuka (35-49) Umubiri udashobora gupfa no kubora (50-57) Hari byinshi byo gukora mu murimo w’Umwami (58) 16 Gukusanya imfashanyo z’Abakristo b’i Yerusalemu (1-4) Ingendo Pawulo yateganyaga gukora (5-9) Ababwira ko Timoteyo na Apolo bari kubasura (10-12) Atanga inama kandi akohereza intashyo (13-24)